Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06
Transcription
Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06
Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 1 URUKIKO RW’IKIRENGA, RURI I KIGALI, KUWA 16/08/2006, RUHABURANISHA MU RWEGO RW’ IMANZA Z’UMURIMO , RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA MU BURYO BUKURIKIRA : ---------------------------------------------------------------I. ABABURANA : HOTEL DES MILLES COLLINES na KAGABE Corneille,fils de Nyirihene Pierre et de Mukobwajana Bernadette, résidant à Nyamirambo, District Nyarugenge, M.V.K. II. IKIBURANWA : -Rupture abusive du contrat de travail -Préavis -Salaire d’avril 1994 au 15/9/1994 - Congés payés -Indemnités de logement de Janvier1992 au 15/9/1994 -Frais de procédure et de recouvrement URUKIKO ; Rushingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda; Rushingiye ku Itegeko Ngenga n° 07/2004 ryo ku wa 2 5/4/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’Itegeko-Ngenga n°14/2006 ryo kuwa 22/03/2006 ; Rushingiye ku Itegeko Ngenga n°01/2004 ryo ku wa 29 /01/2004 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’Itegeko-Ngenga n° 13/2006 ryo kuw a 21/03/2006 ; Rushingiye ku Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/200 4 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe kandi rikuzuzwa n’Itegeko-Ngenga n°09/20 06 ryo kuwa 02/03/2006; Rumaze kubona urubanza RC 28227/98 rwo ku wa 12/02/98 rwaciwe n’Urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Kigali, KAGABE arega HOTEL DES MILLES COLLINES kuba yaramwirukanye ku kazi nta mpamvu, rukemeza ko HOTEL DES MILLES COLLINES itsinzwe, ikaba igomba guha KAGABE 588 222 frw y’indishyi kubera ko yasheshe amasezerano y’akazi bagiranye imurenganyije, ikanamuha 49 018 FRW y’integuza (préavis), na 98 037frw ya congé payé na 100 000frw y’ikurikiranarubanza, yose hamwe akaba 835 244 frw ; Rumaze kubona urubanza RCA12635/Kig rwo ku wa 08/06/1999 rwaciwe n’Urukiko rw’ubujurire rwa KIGALI, ku bujurire bwa KAGABE, rukemeza ko HOTEL DES MILLES COLLINES itsinzwe, rukagenera KAGABE Indishyi zihwanye na 1 184 296 frw ; Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 2 Rumaze kubona isaba seswa ry’urubanza KAGABE na HOTEL DES MILLES COLLINES bashyikirije Urukiko Rusesa imanza ku wa 27/08/1999 no ku wa 07/09/1999, nyuma urubanza rukimurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushya, hakurikijwe amategeko mashya agenga ububasha bw’inkiko, ubujurire bwa HOTEL DES MILLES COLLINES bugahabwa n°0004/05/CS, naho ubwa KAGABE b ugahabwa n°0006/05/CS ; Rumaze kubona Itegeko n° 0012/2005 ryo ku wa 10/04/ 2006 rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rihuriza mu rubanza rumwe ubujurire bwa HOTEL DES MILLES COLLINES n’ubwa KAGABE ; Rumaze kubona Itegeko n°0002/2006/R.Soc ryo ku wa 1 1/04/2006 rya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rishyira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 16/05/2006, uwo munsi wagera ababuranyi bakitaba, KAGABE yunganiwe na Me NKURUNZIZA J. Chrysostome naho Hotel Des Milles Collines ihagarariwe na Me NDONDERA Christian, uwo munsi rukaburanishwa maze ababuranyi bakamenyeshwa ko ruzasomwa ku wa 15/06/2006; Rumaze kumva, ku byerekeye ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga, Me NDONDERA avuga ko uru rubanza ruri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga kuko ikiburanwa kirebana n’ibibazo by’umurimo; Rumaze kubona urubanza n° R.SOC 0004/05/CS – R SOC 0005/05/CS rubanziriza urundi rwo kuwa 15/06/2006 rwemeza ko iburanisha rizongera gufungurwa kuwa 27/06/2006, uwo munsi wagera, urubanza rukaburanishwa hari ababuranyi ku mpande zombi nk’uko bari bitabye mbere; Rumaze kumva Me Nkurunziza avuga ko uru rubanza ruri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga kuko indishyi ziburanwa zigeze kuri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi urubanza rwajuririwe rukaba rutaratanze impamvu rushingiye ho; Rumaze kumva Me NDONDERA avuga ko Hotel des Milles Collines yajurijwe n’uko Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko KAGABE yahagarikiwe amasezerano y’akazi amategeko atubahirijwe kandi nyamara nta tegeko ryirengagijwe ; ko rwanagenye indishyi rutagaragaje aho ruzishingiye n’uburyo zibazwe, bityo rero urwo rubanza rukaba rutagaragaza ingingo rushingiyeho, ibyo bikaba binyuranye n’ibiteganywa n’Ingingo ya 141 y’Itegeko Nshinga, hamwe n’ingingo ya 147 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, izubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi; Rumaze kumva avuga ko hari n’ingingo z’imiburanire yabo Urukiko rw’Ubujurire rutashubije ho, nko kuba bararusabye kujya gushakira kuri Radio Rwanda itangazo batanze bahamagarira abakozi kugaruka ku kazi ariko ntirubikore, kimwe n’amabwiriza rutashatse, yatanzwe na Gouvernement ku byerekeye abakozi bari batinze kugaruka ku kazi nyuma y’intambara muri 1994, Urukiko rukaba rwaranashoboraga kubaza no mu yandi masosiyete, bityo, rukaba rutarubahirije ingingo ya 18, igika cya gatatu y’Itegeko Nshinga, yerekeye uburenganzira bw’umuntu bwo kwiregura; Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 3 Rumaze kumva avuga ko nyuma y’intambara abantu bagombaga kugaruka ku kazi guhera ku wa 19/07/1994 ari nabwo Gouvernement yagiyeho, by’umwihariko amahoteli akaba yari akeneye abakozi kubera abantu bayaganaga badafite ahandi bacumbika , Hotel des Milles Collines ikaba yaratanze itangazo kuwa 09/09/1994 ihamagarira abari bataraza ku kazi ko bakagarukaho batarengeje ku wa 14/09/1994 ariko KAGABE ntaboneke , Hotel ikaba rero itarashoboraga gukomeza gutegereza; Rumaze kumva avuga ko KAGABE yakorewe décompte final ku wa 20/09/1994 agahabwa 418.424 frw, ndetse bakanamwemerera congé payé, mu buryo budasanzwe ; Rumaze kumva Me NDONDERA asoza avuga ko Hotel des Milles Collines isaba indishyi za 500.000 frw kuko KAGABE yabakuruye mu rubanza nta mpamvu ; Rumaze kumva Me NKURUNZIZA avuga ko impamvu Hotel des Milles Collines itanga zo kuba yarahagaritse amasezerano y’akazi yari ifitanye na KAGABE zidashyitse ; ko yasabwe kugaragaza itangazo yatanze ntibikore kandi mu manza z’umurimo umukoresha ari we usabwa gutanga ibimenyetso ; Rumaze kumva avuga ko bitari ngombwa ko Urukiko ari rwo rujya gushaka ibimenyetso Hotel des Milles Collines itarugaragarizaga kuko ibyo ahubwo byari inshingano z’uwo muburanyi ; Rumaze kumva avuga ko, ku byerekeye ibisobanuro by’indishyi zatanzwe, Urukiko rwavuze ko mu gihe cy’intambara KAGABE atakoraga nyamara icyo gihe hari ibyari bigikorwa muri Hotel ; ko hari n’abandi bakozi bari bahari kandi bahembwe, bari mo Abias na MUHIRWA Frédéric, bikaba bitumvikana ukuntu bamwe bahemberwa icyo gihe abandi ntibagihemberwe ; Rumaze kumva Me KURUNZIZA avuga ko KAGABE yirukaniwe ubugome kuko nyuma y’uko agarutse ku kazi ntibamwakire, hari abandi bakozi baje kandi bagasubizwa ku kazi, bari mo NDASUBIRA, BUKI, SEMAHANE, MUHOZI, NYANDWI na SINIZEYE ; Rumaze kumva KAGABE avuga ko yavuye kuri Hotel des Milles Collines ku wa 25/06/1994 akahagaruka mu mataliki ya 2 cyangwa 3 z’ukwezi kwa munani, icyo gihe ubuyobozi bwa Hotel bukamwemerera kujya gushaka umuryango we nyuma akongera kugaruka ku wa 16/09/1994 ; Rumaze kumva avuga ko Urukiko rw’Ubujurire rwanze gutanga indishyi mbonezamusaruro rutanga gusa indishyi zijyanye no kwirukanirwa ubusa kandi ubwo bwoko bwombi bw’indishyi butandukanye nk’uko binemezwa n’inyandiko z’abahanga mu mategeko, izo ndishyi akaba arizo basabaga ko zibarwa kugeza igihe urubanza ruzacibwa kuko kugeza icyo gihe nta kazi KAGABE yari afite, ibarwa ryazo kuva ku wa 15/09/1994 kugeza urubanza ruciwe akaba ari ryo ryagaragazaga 5.571.772 frw, usibye ko ubu noneho imyaka ibaye 11 kuva KAGABE yirukanywe, naho andi mafaranga yakwaga akaba ari ay’igihombo cyateganywaga kugeza igihe yari kubonera pansiyo(préjudice prévisible) kubera imyaka yari agezemo idatuma bimworohera kongera kubona akazi, uburyo yashimwaga ku kazi, n’ibindi…., akaba ari ho KAGABE yahereye asaba miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda; Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 4 Rumaze kumva avuga ko ikindi kitumvikana mu mikirize y’urubanza rwajuririwe ari uko rwavuze ko indishyi mpozamarira nta shingiro zifite, bakaba basaba Urukiko rw’Ikirenga kuzibagenera, naho kubyerekeye préavis hakazibukwa ko iyo umukozi arengeje imyaka itanu, amafaranga ya préavis agomba gukubwa kabiri ; izindi ndishyi basaba akaba ari 2.000.000 frw y’ikurikiranarubanza ; naho indishyi Hotel des Milles Collines yaka ngo zo kuba yarashowe mu rubanza ikaba itazihabwa kuko bwari uburenganzira bwa KAGABE bwo kurega kugira ngo arenganurwe ; Rumaze kumva avuga ko itegeko ry’umurimo ryagengaga KAGABE na Hotel des Milles Collines ari iryahozeho muri 1994, akaba ari ryo rikwiye gukurikizwa, usibye ko hanarebwe ingingo ya 26 y’iryarisimbuye nyuma usanga KAGABE atarahawe ibyo yari akwiye ; Rumaze kumva Me NDONDERA nawe avuga ko itegeko ry’umurimo rigomba gukurikizwa muri uru rubanza ari iryariho muri 1994; ko ku byerekeye abandi bakozi bato nka SEMAHANE baje nyuma y’italiki ntarengwa bari basabwe kugarukiraho nyamara bagasubizwa ku kazi byatewe n’uko bo bakoreshwaga nka nyakabyizi bakaba atari kimwe na Maître d’Hotel ; ko ku byerekeye indishyi KAGABE asaba, ntazo akwiye guhabwa kuko nta kazi yakoze, n’izo kuba yarahagaritswe akaba atazibona kuko byabaye mu buryo butanyuranyije n’amategeko , kandi ko nta n’indishyi z’ikurikiranarubanza zatangwa kuko nta bimenyetso byazitangiwe ; Rumaze kubona ko iburanishwa ryashojwe, ababuranyi bakamenyeshwa ko urubanza ruzasomwa ku wa 15/06/1994, nyuma Urukiko rukiherera, rugaca urubanza mu buryo bukurikira : RUSANZE ikirego cya Hotel des Milles Collines n’icya KAGABE byarashyikirijwe Urukiko Rusesa Imanza, nyuma bikimurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushya hakurikijwe ingingo ya 181, 6° y’inzibacyuho y’Iteg eko ngenga n° 07/2004 ryo kuwa 25/4/2004 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’inkiko, n’ingingo ya 43 y’Itegeko ngenga n° 01/2004 ryo kuwa 29/01/2004 rigena imitun ganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, izo ngingo zombi zirebewe hamwe zikaba ziha Urukiko rw’Ikirenga ububasha bwo kuburanisha uru rubanza mu rwego rwa nyuma kuko ruri mu zigomba gutangirira mu nkiko zisumbuye, zikajuririrwa bwa mbere mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika, zikaba zanajuririrwa bwa kabiri mu Rukiko rw’Ikirenga mu gihe zujuje kimwe mu bisabwa n’igika cya kabiri cy’ingingo ya 43 y’iryo tegeko ngenga, birimo kuba indishyi zikurikiranwe zigejeje ku gaciro ka 20.000.000 frw nk’uko bimeze kuri uru rubanza; Rusanze kandi ibyo birego byombi byarageze mu Rukiko Rusesa Imanza bitarengeje igihe cy’amezi atatu y’isaba-seswa cyateganywaga n’ingingo ya 68 y’Itegeko ryo kuwa 23/2/1963 ryerekeye Itunganywa ry’Urukiko rw’Ikirenga; bityo bikaba byaraziye igihe; Rusanze ariko muri dosiye nta kigaragaza ko ikirego cya HOTEL DES MILLES COLLINES cyubahirije ingingo ya 69 y’Itegeko ryo ku wa 23/02/1963 ryerekeye Itunganywa ry’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko ryahinduwe n’Itegeko ngenga n° 17/1985 ryo ku wa 31/07/1985, yateganyaga ko uwasabye iseswa agomba kumenyesha uregwa ikirego cy’isabaseswa mu gihe cy’amezi atandatu, bitaba ibyo icyo kirego Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 5 nticyakirwe, bityo, ikirego cya HOTEL DES MILLES COLLINES kikaba kitakwakirwa ngo gisuzumwe ; Rusanze, kubirebana n’ingingo z’urubanza mu mizi, Hotel Des Milles Collines yarahagaritse, mu ibaruwa yayo yo ku wa 15/09/2006, amasezerano y’akazi yari yaragiranye na KAGABE, iyo baruwa ikavuga ko bahereye ku byo bari bamenyeshejwe na Ministeri ifite umurimo mu nshingano zayo, banyujije amatangazo menshi kuri Radiyo bahamagarira abakozi bose kugaruka ku kazi, ngo itangazo rya nyuma akaba ari iryo ku wa 07/09/1994 ryasobanuraga ko utazaba yageze ku kazi ku italiki ya 09/09/1994, azafatwa nk’uwiyemeje kukareka burundu, ko rero basanga KAGABE yariyemeje kureka akazi guhera kuri iyo taliki ya 09/09/2006, bakaba batakimubara mu bakozi babo; Rusanze Hotel des Milles Collines nk’umukoresha, ariwe usabwa gutanga ibimenyetso ku bijyanye n’amakimbirane yagiranye n’umukozi wayo, nk’uko bigenda mu manza z’umurimo ; Rusanze Hotel des Milles Collines yarasabwe, kuva mu Rukiko rwa mbere rw’iremezo, kugaragaza amabwiriza ya Gouvernement ndetse n’itangazo ivuga yatanze rihamagarira abakozi bayo kugaruka ku kazi, ariko ikaba itarigeze ibyerekana, bityo ikaba itabishingiraho imiburanire yayo mu gihe itabigaragaza ngo hasuzumwe ibibikubiyemo; Rusanze Hotel des Milles Collines, mu guhagarika amasezerano y’akazi yagiranye na KAGABE, no kwemeza ko abari basanzwe ku kazi bagombaga kukagarukaho igihe Gouvernement ishyirwa ho ku wa 19/07/1994, ari ukwirengagiza ibihe bikomeye by’intambara byatumye abantu bava mu byabo bagahunga muri 1994 ndetse benshi bakajya mu mahanga , kuba rero KAGABE yarabashije kugaruka ku wa 16/09/1994 bikaba bitaragombaga gufatwa ho ubushake bwo kureka akazi bituma uwo mukozi yirukanwa nk’uko Hotel des Milles Collines ibivuga, nyamara ku rundi ruhande ikaba yemera ko hari abandi bakozi bagarutse ku kazi nyuma ya KAGABE bakagasubizwaho, bityo Hotel des Milles Collines ikaba igomba kuryozwa ikosa ryo kuba yarahagaritse nta mpamvu amasezerano y’akazi yari yaragiranye na KAGABE ; Rusanze iperereza Hotel des Milles Collines isaba urukiko ritari ngombwa kuko itagaragaza icyo ryaba rigamije cyakwerekana ko yirukanye KAGABE mu buryo bukurikije amategeko ; Rusanze iseswa ry’amasezerano y’umurimo ryaregewe muri uru rubanza ryarabaye mu gihe abayagiranye bagengwaga n’Itegeko ryo kuwa 28/02/1967 rishinga amategeko agenga umurimo; ingaruka zituruka ku iseswa ry’ayo masezerano zikaba zigomba gukemurwa hakurikijwe iryo tegeko; bityo indishyi zisabwa muri uru rubanza zikagomba kugenwa zirishingiyeho; Rusanze, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 38 y’itegeko rimaze kuvugwa, umukozi adashobora kwirukanwa hatagaragajwe impamvu yemewe n’amategeko ; ingingo ya 43 y’iryo tegeko, igateganya ko indishyi zigenerwa uwahagarikiwe amasezerano y’umurimo nta mpamvu, zishyirwaho hakurikijwe ibintu byose bishobora kugaragaza urugero rw’ibyo yangirijwe cyangwa yavukijwe; Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 6 Rusanze indishyi mbonezamusaruro KAGABE yaka, azibarira ku mishahara yashoboraga kuzahembwa kugeza igihe cya pansiyo atazihabwa, kuko atagaragaza ko uko kwirukanwa aho yakoraga gutuma azitirwa kuba yagira ikindi akora , ahubwo indishyi z’ibyo yavukijwe igihe ahagarikirwa imirimo muri HOTEL DES MILLES COLLINES zikaba zagenwa harebewe hamwe, nk’uko bigaragara muri dosiye, imyaka y’amavuko yari afite(imyaka 37), urwego rw’umurimo yari agezeho (Maître d’Hotel), umushahara yahembwaga (98037 frw), igihe yari amaze akorera HOTEL DES MILLES COLLINES (imyaka 17), n’amahirwe yari agifite yo kuba yabona akazi ahandi; KAGABE akaba yagenerwa indishyi zigereranyirijwe ku mezi arindwi y’umushahara yari agezeho, ni ukuvuga 686.259 frw (= 98037 x 7) ; Rusanze ku byerekeye indamunite yo guhagarikirwa umurimo nta nteguza, itegeko ryo kuwa 28/02/1967 rishinga amategeko agenga umurimo, mu ngingo yaryo ya 41, iteganya ko gusesa nta mpamvu amasezerano y’akazi atagira igihe, kandi nta nteguza itanzwe bituma nyirukuyasesa agomba gutanga indamunite y’integuza ibariwe ku mushahara n’ibindi byose bijyana na wo umukozi yagombaga kuzabona mu gihe cy’iyo nteguza atabonye; Rusanze iteka rya Minisitiri n° 23/06/03 ryo ku wa 23/10/1968 riteganya, mu ngingo yaryo ya 12, ko indamunite y’integuza idashobora kujya munsi y’iminsi mirongo itatu ku bijyanye n’integuza igomba gutangwa n’umukoresha iyo umukozi arengeje imyaka itanu y’uburambe nk’uko bimeze kuri KAGABE, bityo akaba agomba guhabwa muri urwo rwego, amafaranga 98037 angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yahembwaga ; Rusanze indishyi z’akababaro KAGABE yaka zifite ishingiro kuko byumvikana ko kuba yarirukanywe nta mpamvu, mu buryo butunguranye byamuteye akababaro bikamuhungabanya, Urukiko rukaba rwamugenera, mu bushishozi bwarwo indishyi zihwanye na 600 000 frw, kuko 3.000.000 frw asaba ari ikirenga ; Rusanze kandi, nk’uko na HOTEL DES MILLES COLLINES ibyemera, KAGABE agomba kugenerwa indamunite ya konji atahawe, ihwanye n’umushahara yahembwaga ku kwezi, ni ukuvuga 98037 frw ; Rusanze KAGABE agomba no guhabwa indishyi zijyanye n’ikurikirana rubanza, zigereranyirijwe kuri 500 000 frw, kuko we atagaragaza aho avana urugero rw’umubare yaka; Rusanze amafaranga y’umushahara KAGABE yaka, abariwe kuva ku kwezi kwa kane 1994 kugeza ku wa 15/9/1994 atayahabwa, kuko imirimo yari yarahagaritswe n’intambara muri ibyo bihe, akaba atagaragaza ko we yari agikora akazi ke, usibye kuvuga ngo hari ibyari bigikorwa ; KUBERA IZO MPAMVU: Rwemeje ko ikirego cya HOTEL DES MILLES COLLINES kitakiriwe ngo gisuzumwe kuko cyatanzwe mu buryo butubahirije amategeko ; Rwemeye kwakira no gusuzuma ikirego cya KAGABE Corneille kuko cyaje mu nzira zikurikije amategeko ; Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 7 Rwemeje ko ikirego cya KAGABE Corneille gifite ishingiro kuri bimwe ; RUKIJIJE ko KAGABE Corneille atsinze; ko HOTEL DES MILLES COLLINES itsinzwe ; Rutegetse HOTEL DES MILLES COLLINES guha KAGABE Corneille igiteranyo cy’indishyi zavuzwe haruguru muri « rusanze », gihwanye na 1.982.333 frw ; itayatanga mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta ; Rutegetse HOTEL DES MILLES COLLINES gutanga 79.293 frw hwanye na 4% y’umusongero wa Leta ku giteranyo cy’indishyi zose zavuzwe haruguru agomba kwinjira mu isanduku ya Leta, itayatanga mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu urubanza rusomwe, akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta ; Rutegetse HOTEL DES MILLES COLLINES gusubiza KAGABE Corneille 7000 frw yatanze aregera Urukiko Rusesa imanza, itayatanga mu gihe cy’ iminsi cumi n’itanu akavanwa mu byayo ku ngufu za Leta; Ruyitegetse gutanga amagarama y’uru rubanza ahwanye na 15.400 frw itayatanga mu gihe cy’iminsi umunani agakurwa mu byayo ku ngufu za Leta; Ruvuze ko imikirize y’urubanza RCA 12635/Kig rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali kuwa 08/06/1999 ihindutse kuri bimwe. RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 16/08/2006 N’URUKIKO RW’IKIRENGA, RUGIZWE NA MUGENZI LOUIS-MARIE: PEREZIDA, NYIRINKWAYA IMMACULEE NA HAVUGIYAREMYE JULIEN : ABACAMANZA, BAFASHIJWE NA RUSINGIZA GERMAIN : UMWANDITSI W’URUKIKO. MUGENZI Louis-Marie Perezida Sé NYIRINKWAYA Immaculée Umucamanza HAVUGIYAREMYE Julien Umucamanza Sé Sé RUSINGIZA Germain Umwanditsi w’Urukiko Sé Iyi kopi ihuje n’inyandiko y’umwimerere Itanzwe none kuwa …/…/…………. Umwanditsi mu Rukiko rw’Ikirenga Urubanza n°R.SocAA0004/04/CS- 0004/05/CS. Urupapuro rwa 8
Documents pareils
urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga
Ubushinjacyaha bukurikiranye BIKORIMANA David, BIKORIMANA
Janvier na BARIGIRA icyaha cy’ubujura buciye icyuho bakoze ubwo
bibaga inka k’uwitwa BIZIMANA mu ijoro bakinguye urugo rwe bagafatwa
bamaze...
rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye
yakwishyurwa urubanza rukaza mu rukiko ibyo bitasabirwa inyungu kuko urukiko arirwo
biyambaje mu kugena indishyi z’iyo mpanuka , ibyo rero batabisabira inyungu kuko
bidashingiye ku nshingano uregwa...
urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza
nabo banga kugira icyo bavuga kuri iyo myifatire ye mu rubanza. Nubwo
itegeko ryacu ridateganya uko bigenda iyo habonetse imigendekere iteye itya,
Urukiko rurasanga byafatwa nko gukinisha inkiko no...