rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye
Transcription
rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye
RC 0729/09/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 1 URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RURI I NYARUGENGE RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO RUCIYE URUBANZA RC 0729/09/TGI/NYGE KUWA 05/08/2010 MU BURYO BUKURIKIRA: ABABURANA: UREGA: COGEAR s.a RC n°1043/Kig B.P. 2753 Kigali. UREGWA: Fonds de Garantie Automobile B.P.7359Kigali. IKIREGERWA :-Gusubiza COGEAR 921.895fr yatanze kubera impanuka yatewe n’imodoka itagira ubwishingizi hiyongereyeho na 19% zibarwa uhereye igihe Fonds de Garantie Automobile yaboneye integuza, - Gutegeka Fonds de Garantie Automobile kuriha amafaranga 500.000fr y’ikurikiranarubanza, - Gutegeka Fonds de Garantie Automobile kuriha 500.000fr y’igihembo cya avocat. I. IMITERERE Y’URUBANZA (1) COGEAR yareze Fonds de Garantie Automobile isaba ko yayishyura amafaranga COGEAR yakoresheje imodoka Jeep T. Land Cruiser RR 15.30A kubera impanuka yabaye kuwa 15/02/2002 itewe n’imodoka Jeep Hyundai Galloper RR 11.60 IT idafite ubwishingizi. (2) Maitre Ruzindana uhagarariye COGEAR s.a yasobanuye ko ubwo imodoka Hyundai Galloper RR 15RR11.06 IT yavaga mu muhanda uva Stade Amahoro igeze muri feux rouge za Chez Lando aribwo yakase ishaka kujya Giporoso igongana na Jeep T Land Cruiser RR15.30A yavaga Kicukiro ishaka kujya Remera Stade. II. ISESENGURA Y’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA (3) Ku byerekeye n’ikirego cyatanzwe : Maitre Ruzindana uhagararaiye COGEAR s.a yasobanuye ko ikirego cye gishingiye ku mpanuka yabaye itejwe na chauffeur wa Jeep Hyundai Galloper RR11.06 IT utararetse uwari utwaye Jeep T. Land Cruiser RR 15.30A ngo itambuke kuko yari afite uburenganzira(priorité) nk’uko bigaragazwa na P.V de synthèse d’accident de roulage, ibi bikaba bishimangirwa na PV de synthèse d’accident yakozwe n’umugenzacyaha yemeje ko « icyateye impanuka hakurikijwe aho imodoka zavaga naho zerekezaga basanga impanuka yaratewe na chauffeur wa Jeep Hyundai Galloper RR11.06 IT utararetse uwari utwaye Jeep T.Land Cruiser RR 15.30 A ngo atambuke dore ko ariwe wari ufite priorité. » ingingo ya 2 y’itegeko n°04/2002 ryo kuwa 19/01/2002 rishyiraho ikigega cy’ingoboka ku binyabiziga isobanura ko ikigega cy’ingoboka Fond de Garantie Automobile cyashyiriweho kugoboka abantu bangirijwe n’ikinyabiziga iyo icyo kinyabiziga kitamenyekanye cyangwa iyo nta bwishingizi gifite, kuba rero nk’uko byasobanuwe na PV de synthèse d’accident yemeje ko imodoka Jeep Hyundai RC 0729/09/TGI/NYGE URUPAPURO RWA 2 Galloper RR11.06 IT ariyo yagonze imodoka Jeep T. Land Cruiser RR 15.30A, ibisobanurwa na Maitre Nkurunziza uhagarariye Fond de Garantie Automobile ko nta masezerano Fonds de Garantie yakoranye na COGEAR bikaba nta shingiro bifite kubera ko kuba imodoaka ifite ubwishingizi muri COGEAR yangijwe n’imodoka idafite ubwishingizi bitagomba kuba hari amasezerano hagati ya COGEAR na Fonds de Garantie ngo Fonds de Garantie yishyure ayo COGEAR s.a yatanze ikoresha imodoka yagonzwe n’imodoka idafite ubwishingizi, bityo amafaranga COGEAR s.a yaka ikaba igomba kuyahabwa. (4) COGEAR s.a yatse inyungu za 19% zibarwa uhereye igihe Fonds de Garantie yaboneye integuza, ibi bikaba nta shingiro bifite kubera nta masezerano Fonds de Garantie yagiranye na COGEAR ko igomba kumwishyura igihe runaka ngo noneho ibe itarabyubahirije nk’uko ingingo ya 51 CCLIII ibiteganya kandi kuba batarabashije kumvikana ku buryo yakwishyurwa urubanza rukaza mu rukiko ibyo bitasabirwa inyungu kuko urukiko arirwo biyambaje mu kugena indishyi z’iyo mpanuka , ibyo rero batabisabira inyungu kuko bidashingiye ku nshingano uregwa yaba atarubahirije mu gihe. (5) COGEAR s.a yatse indishyi z’ikurikiranarubanza zingana na 500.000fr n’iz’igihembo cya aviocat zihwanye na 500.000fr, ingingo ya 258 CCLIII ikaba isobanura ko igikorwa cyse cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyirugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse, bityo Fonds de Garantie Automobile ikaba igomba gutanga izo ndishyi ariko mu bushishozi bw’urukiko COGEAR ikazigenerwa kuko yatse iz’ikirenga. (6) Maitre Nkurunziza yatanze ikirego kigamije kwiregura(demande reconventionnelle) isaba ko COGEAR yayishura 500.000fr y’ikurikiranarubanza na 500.000fr y’igihembo cya avocat, ibi bikaba nta shingiro bifite kubera ko nk’uko byasobanuwe haruguru ari Fonds de Garantie Automobile igomba kwishyura kubera impamvu zasobanuwe haruguru. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO (7) RWEMEJE ko ikirego rwashyikirijwe na COGEAR s.a gifite ishingiro. (8) RUTEGETSE Fonds de Garantie Automobile kwishyura COGEAR s.a 921.895fr, 50.000fr y’ikurikiranarubanza, na 200.000fr y’igihembo cya avocat, yose hamwe akaba angana na 1.171.895fr. (9) RUTEGETSE Fonds de Garantie Automobile kwishyura 4% ya 1.171.895fr=46.875fr, mu gihe giteganywa n’amategeko. (10) RUTEGETSE Fonds de Garantie Automobile kwishyura amagarama y’urubanza angana na 4.000fr, mu gihe giteganywa n’amategeko. NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMWE MU RUHAME KUWA 05/08/2010. UMWANDITSI UMUCAMANZA KAYITESI Halima Sé UWANTEGE Yvette Sé
Documents pareils
Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06
yashoboraga kuzahembwa kugeza igihe cya pansiyo atazihabwa, kuko atagaragaza
ko uko kwirukanwa aho yakoraga gutuma azitirwa kuba yagira ikindi akora , ahubwo
indishyi z’ibyo yavukijwe igihe ahagari...
urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga
11. RUTEGETSE BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na
BARIGIRA kwishyura amagarama y’uru rubanza ahwanye n’amafaranga
12350 agomba gushyirwa mu isanduku y’Akarere ka MUHANGA ,
bitakorwa mu gihe cy’...
X30 JUNIOR IAME INTERNATIONAL FINAL 2015 N
Athens Kart Shop
SOUSA Cristovao
Comer Spa
Demarque Patrick
Dauga Stéphane
Ramos Manuel Alberto
IAME UAE
IAME UAE
IAME UAE
MSC-Langenfield germany
Fernandez
IAME LEBANON
DFK Racing Team
DFK Racing ...