urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza
Transcription
urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza
URUBANZA RCAA 0024/09/CS URUPAPURO RWA 1 URUKIKO RW’IKIRENGA RURI I KIGALI, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, RUKIJIJE MU RUHAME URUBANZA RCAA0024/09/CS KUWA 18/02/2011 MU BURYO BUKURIKIRA : HABURANA: RWAMIGABO Etienne wajuriye, mwene Kijamahe na Kandenzi, utuye mu Kagali ka Nyakabungo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, Intara y`Iburengerazuba, uburanirwa na Me KARANGWA Vincent Na - EGLISE NEO –APOSTOLIQUE du RWANDA, iburanirwa na Me BAHATI Anastase - EGLISE NEO-APOSTOLIQUE de FRANCE, iburanirwa na Me NIYIBIZI Jean Baptiste IKIREGERWA. Amafaranga angana na 1000 dollars nahaye Allain Loeuillet avuga ko azajya anyungukira 400 dollars buri kwezi kandi akabikora mu izina rya EGISE NEO- APOSTOLIQUE. I. IMITERERE Y’URUBANZA (1) Ikibazo gikomoka ku masezerano RWAMIGABO Etienne yagiranye na Alain Loeuillet ahagarariye Eglise Néo- Apostolique amuha 1000 $ agomba kujya amwungukira 400 $ buri kwezi. (2) Ababuranyi baje kutumvikana mu ishyirwa mubikorwa ry’ayo masezerano bituma RWAMIGABO yiyambaza inkiko. (3) Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gisenyi RWAMIGABO arega Alain Loeuillet amadorari 1000 amubwira ko azajya amwungukira amadorari magana ane buri kwezi akabikora mu izina rya Eglise Néo- Apostolique. (4) Ikirego cyahawe n° RC 238/R1/96 ruburanishwa hari RWAMIGABO gusa, rucibwa kuwa 26/3/1997 hemezwa ko Eglise Néo- Apostolique ihagarariwe na Alain Loeuillet igomba kwishyura RWAMIGABO 155.509 USD. (5) Eglise Néo-Apostolique yasubirishijemo ingingo nshya urwo rubanza mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gisenyi irega RWAMIGABO na Alain Locuillet ruhabwa n° RC761/R2/1998 rukizwa kuwa 04/06/1998 ko ikirego cya Eglise Néo Apostolique nta shingiro gifite ko itsinzwe. (6) Eglise Néo-Apostolique ntabwo yishimiye imikirize y’urubanza RC761/R2/1998 iyijuririra mu rukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri kuri RCA 185/R/RUH rukizwa kuwa 17/12/1998 ko Eglise Néo Apostolique itsinzwe. URUBANZA RCAA 0024/09/CS URUPAPURO RWA 2 (7) Eglise Néo- Apostolique ntabwo yishimiye iyo mikirize, isaba iseswa ry’urwo rubanza RCA 185/R/RUH mu Rukiko rw’Ikirenga, Ishami Risesa Imanza ruhabwa RA 0021/13.03/99 rukizwa kuwa 13/06/2000 ko ikirego cy’isaba seswa kitakiriwe (déclare le pourvoi irrecevable). (8) Eglise Néo- Apostolique de France yatambamiye imikirize y’urubanza RC 761/R2/1998 rwaciwe kuwa 04/06/1998 mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gisenyi ( RC 3249/R9/2000), rukizwa kuwa 07/10/2003 ko Eglise NéoApostolique de France itsinzwe. (9) Eglise Néo- Apostolique de France ntabwo yishimiye iyo mikirize iyijuririra mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze narwo ruca urubanza RCA 0096/06/HC/MU kuwa 06/03/2009 mu buryo bukurikira : ko urubanza RC3249/R9/2003 rwaciwe n’urukiko rwa mbere rwiremezo rwa Gisenyi kuwa 07/10/2003 ruhindutse kuri byose ; ko ikirego cyo gutambamira urubanza RC 761/R2/98 rwaciwe n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Gisenyi kuwa 04/06/1998 gifite ishingiro ; ko Eglise Néo-Apostolique igomba guha Rwamigabo 1.111,38 USD y’inyungu ku mwenda Alain Loeuillet yari yarafashe , 400. 000 frw y’igihembo cya avoka na 500.000 frw y’indishyi z’akababaro. (10) Rwamigabo yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko : (11) Urukiko rwirengagije nkana gusuzuma igihe Eglise Néo-Apostolique yamenyeye imikirize y’urubanza n’igihe yitabiye kugira ngo hasuzumwe ibyerekeye ibihe biteganywa n’amategeko. Urukiko Rukuru rwaciyemo kabiri amateka ni ukuvuga imigendekere y’urubanza. Urukiko Rukuru rwarashingiye kuri attestation ya Apotre Président wa Eglise Néo- Apostolique de France rwemeza ko Alain Loeuillet yari umukozi wayo, anayihagarariye igihe yafataga umwenda. Iyo Eglise Néo-Apostolique de France ibona ifitiye impuhwe mugenzi wayo, yari kuyishyurira aho kugira ngo iharanire kuvanaho imikirize y’Urubanza rwabaye itegeko. Urubanza rwaburanishijwe kuwa 18/01/2011, hari RWAMIGABO Etienne, Néo –Apostolique du RWANDA, ihagarariwe na Me BAHATI Anastase naho EGLISE Néo-Apostolique de France, iburanirwa na Me NIYIBIZI Jean Baptiste. II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO Isaba ry’isubikarubanza rigomba gutangwa buri gihe cyose Avocat amenyesheje Urukiko ko afite urugendo umunsi w’iburanisha ? URUBANZA RCAA 0024/09/CS URUPAPURO RWA 3 Uwajuriye iyo yitabye Urukiko akavuga ko adashaka kuburana , n’abaregwa bakanga kugira icyo babivugaho cyangwa basaba, bigenda gute ? 1.Ku kibazo cy’isaba ry’isubikarubanza (12) Ku munsi w’iburanisha, Me RWABUSAZA Thierry yamenyesheje Urukiko ko yatumwe na Me KARANGWA Vincent wagombaga kuba ahagarariye RWAMIGABO Etienne muri uru rubanza, kurumenyesha ko adahari kubera urugendo yagiyemo, ko nambere yo kugenda yanditse ibaruwa yageze mu bwanditsi bw’Urukiko kuwa 17/01/2011 asaba isubikwa ry’urubanza. (13) Me NIYIBIZI Jean Baptiste yabajijwe icyo atekereza kuri iri subikwa risabwa na Me KARANGWA Vincent, avuga ko rifite ishingiro kubera urugendo yagiyemo, ariko ko nabo batari biteguye kuburana kubera ko batabonye imyanzuro ya RWAMIGABO Etienne . Kuri iryo saba ry’isubikwa, Me BAHATI Anastase nawe yavuze ko asanga ryatangwa hakaba kwitegura ku buryo buboneye, ariko yongeraho ko bo kubiberekeye imyanzuro bayibonye. (14) Urukiko rwibukije RWAMIGABO Etienne ko mu nyandiko ntegurarubanza yo kuwa 07/08/2009, yiyemereye ubwe aranabisinyira ko nihashira amezi atandatu(6) ataratunganya ibisabwa byose kugirango urubanza ruburanishwe, ruzasibwa. Urukiko rwamubajije icyo abivugaho asubiza ko koko ibyo yabyemeye, ko ariko ikibazo atariwe cyaturutseho, ko byatewe nuko umuburanira yagiye mu butumwa. (15) Mu iburanisha ryo kuwa 18/01/2011, Urukiko rwahamagaye uru rubanza rusanga Me KARANGWA Vincent uburanira RWAMIGABO Etienne atitabye urukiko ariko yatumye Me RWABUSAZA kumusabira isubikwa ry’urubanza ngo kuko yagiye mu butumwa bw’akazi. Urukiko rubajije ababuranyi icyo babivugaho, RWAMIGABO avuga ko adashobora kwiburanira, Me NIYIBIZI Jean Baptiste avuga ko isaba ry’isubikarubanza rifite ishingiro, binakubitiyeho ko atigeze abona imyanzuro y’uwajuriye; naho Me BAHATI Anastase we avuga ko yumva remise yasabwe yatangwa hakaba kwitegura ku buryo buboneye, ariko ko imyanzuro we yayibonye. (16) Avocat wa RWAMIGABO Etienne ariwe Me KARANGWA Vincent yanditse ibaruwa kuwa 17/01/2011 igera mu bwanditsi bw’Urukiko uwo munsi asaba isubikwa ry’urubanza kubera inama yagombaga kujyamo kuri uwo munsi yandikiyeho ibaruwa. (17) Urukiko rushingiye ku mpapuro zikubiye muri dosiye cyane cyane « e-mail » yohererejwe Me KARANGWA Vincent imutumira muri iyo nama, rwasanze zigaragaza ko kuwa 01/12/2010 yari azi ko kuwa 17/01/2011 azagira URUBANZA RCAA 0024/09/CS URUPAPURO RWA 4 urugendo I Nairobi muri Kenya, ni ukuvuga ko yari afite igihe gihagije cyo kuba yabimenyesheje uwo aburanira agashaka undi uzamuburanira cyangwa se nawe agashaka uzamusimbura mu rubanza. Kuba atarabikoze, biragaragara ko yabigizemo uburangare, akaba atabirengaho ngo asabe isubikwa ry’urubanza ku munota wa nyuma, Urukiko rukaba rwarafatiye mu ntebe icyemezo cyo kudaha agaciro isubikarubanza Me KARANGWA Vincent yasabaga. 2. Ku kibazo cy’uwajuriye udashaka kuburana n’abaregwa ntibagire icyo basaba. (18) RWAMIGABO Etienne yabajijwe niba yakwiburanira avuga ko adashobora kwiburanira, ko ahubwo asaba ko urubanza rwakwimurirwa ku itariki ya hafi. (19) Ingingo ya 50 y’itegeko n°18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, iteganya inzira eshatu iyo uregwa atitabye Urukiko nta mpamvu arizo zizi : - uregwa ashobora gusaba ko urubanza rusibwa, - uregwa ashobora gusaba ko urubanza ruburanishwa mu mizi yarwo, urubanza ruciwe rukazafatwa nk’aho rwaburanishijwe ababuranyi bahari, - Urukiko ku nyungu z’ubutabera rushobora kurwimurira ku yindi tariki kugirango uregwa yongere ahamagarwe. (20) RWAMIGABO Etienne wajuriye yitabye Urukiko nkuko yari yabimenyeshejwe, ariko ahageze avuga ko adashobora kwiburanira ahubwo ko asaba itariki ya hafi kubera ko Avocat we ari mu rugendo. (21) Abaregwa, ari nabo bagombaga gusaba ko urubanza rusibwa cyangwa rukaburanishwa mu mizi yarwo rukazafatwa nk’aho rwaburanishijwe ababuranyi bahari hakurikijwe ingingo yavuzwe haruguru, nabo bavuze ko bataburana kubera ko basanga isubikarubanza ryasabwe na Me KARANGWA Vincent rifite ishingiro. (22) RWAMIGABO Etienne wajuriye yitabye Urukiko yanga kuburana, n’abaregwa nabo banga kugira icyo bavuga kuri iyo myifatire ye mu rubanza. Nubwo itegeko ryacu ridateganya uko bigenda iyo habonetse imigendekere iteye itya, Urukiko rurasanga byafatwa nko gukinisha inkiko no gutinza imanza ku bushake cyane cyane kuwatanze ikirego. Kuba RWAMIGABO Etienne yaranze kuburana kandi ariwe wajuriye, n’abaregwa bakanga kugira icyo bavuga cyangwa basaba, Urukiko rusanga byafatwa kimwe n’uwajuriye ntiyitabe Urukiko kandi yarahamagawe mu buryo bukurikije amategeko, bityo URUBANZA RCAA 0024/09/CS URUPAPURO RWA 5 no kuri iki kibazo, ingingo ya 50 y’itegeko ryavuzwe haruguru, ikaba yakurikizwa urubanza rugasibwa nubwo ntawabisabye bwose. III. ICYEMEZO CY’URUKIKO (23) RWEMEJE ko ikirego cy‘ubujurire cya RWAMIGABO Etienne gitabo cy’ibirego. (24) RUMUTEGETSE kwishyura 38.800 frws y‘amagarama y’urubanza atayatanga mu gihe cy’iminsi 8, ayo mafaranga agakurwa mu bye ku ngufu za Leta . gisibwe mu RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KUWA 18/02/2011 N’URUKIKO RW’IKIRENGA HARI: MUTASHYA Jean Baptiste Perezida HATANGIMBABAZI Fabien Umucamanza MUSENGAMANA Viateur Umwanditsi w’Urukiko MUNYANGERI N. Innocent Umucamanza
Documents pareils
urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga
Ubushinjacyaha bukurikiranye BIKORIMANA David, BIKORIMANA
Janvier na BARIGIRA icyaha cy’ubujura buciye icyuho bakoze ubwo
bibaga inka k’uwitwa BIZIMANA mu ijoro bakinguye urugo rwe bagafatwa
bamaze...
Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06
Urukiko Rusesa Imanza, nyuma bikimurirwa mu Rukiko rw’Ikirenga rushya
hakurikijwe ingingo ya 181, 6° y’inzibacyuho y’Iteg eko ngenga n° 07/2004 ryo kuwa
25/4/2004 rigena imiterere, imikorere n’ubub...
Ministre w`ubuhinzi mu Rwanda ngo ntanzara ihali kuko ntantumbi
turumva ko n’igihe kigiye gutangira biri bushoboke…Nta nzara yo kwica abantu iriho mu
gihugu.”
Asobanura ko leta buri mwaka ihora yiteguye kugira ngo hagize ahaba ikibazo cy’amapfa,
kubera ikibazo...