urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga
Transcription
urukiko rwisumbuye rwa muhanga ruri muhanga
RP 0025/011/TGI/MHG 1 URUKIKO RWISUMBUYE RWA MUHANGA RURI MUHANGA RUHABURANISHIRIZA MU RWEGO RWA MBERE IMANZA Z’INSHINJABYAHA RUHAKIRIJE RUBANZA RP 0025/011/TGI/MHG MU BURYO BUKURIKIRA NONE KU WA 24/01/2011 UREGA:UBUSHINJACYAHA BIKORIMANA David mwene MWONGEREZA John ABAREGWA na MUKAMURIGO Pauline wavutse 1962 utuye NYARUSAVE – MWIRUTE-RUKOMA-KAMONYI-Intara y’Amajyepfo. - BIKORIMANA Janvier mwene MUNYAKAZI Zaburoni na UWIMANA Patricie wavutse 1984 utuye NYIRABIHARI-TABA-RUKOMAKAMONYI-Intara y’Amajyepfo. - BARIGIRA mwene NGIRABANZI na MUKAMUZUNGU wavutse 1978 utuye TAGA-RUKOMA-KAMONYI-Intara y’Amajyepfo. ICYAHA AKURIKIRANYWEHO:Kuba tariki ya 09/01/2011 bari mu karere ka KAMONYI mu ntara y’Amajyepfo ,abaregwa babigambiriye barakoze icyaha cy’ubujura buciye icyuho ,icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 400 y’igitabo cya kabiri cy’urwunge rw’amategeko ahana ibyaha mu RWANDA. I.IMITERERE Y’URUBANZA 1.Mu ijoro ryo ku wa 09/01/2011 abaregwa bacuje umugambi wo kwiba, bajya mu rugo rwa BIZIMANA Céléstin bakuaho imyugario bafata inka bye bayitera icyum iasohok bajya kuyibagira ku gasozi,aho nyiri inka abiboneye bakurikirana abajura ink iza gufatwa. 2.Ubushinjacyaha bukabashinja buvuga ko ubwo mu gitondo batoraguraga icyuma ahibwe inka basanze ari icya BIKORIMANA David abajijwe yemera icyaha ndetse anavuga abo bafatanyije nabo babajijwe bemera icyaha. 3.Mu rukiko abashinjwa bose bemeye icyaha bagisabira imbabazi. RP 0025/011/TGI/MHG 2 4.Ikibazo kiri mu rubanza akaba ari ukumenya icyo cyaha. igihano cyahabwa abakoze II.GUSESENGURA URUBANZA 5.KU BIJYANYE N’ICYAHA BAKURIKIRANYWEHO ABASHINJWA Ubushinjacyaha bukurikiranye BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA icyaha cy’ubujura buciye icyuho bakoze ubwo bibaga inka k’uwitwa BIZIMANA mu ijoro bakinguye urugo rwe bagafatwa bamaze kuyiba banayishe nabo bakaba barabyemereye imbere y’urukiko mu iburanisha ibi rero bakaba bagomba kubihanirwa hashingiwe ku ngingo ya 400 y’igitabo cya kbiri cy’uwnge rw’amategeko mpanabyaha ivuga ko Igihano ntarengwa gishobora kugezwa ku myaka cumi y'igifungo: 1. iyo ubujura bwakoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zidakoreshejwe na nyir'inzu; 2. iyo bwabaye mw'ijoro mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu biyikikije; 6.KU BIJYANYE N’IGIHANO YAHABWA Kuba BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA baremeye icyaha imbere y’urukiko ndetse bakanagisabira imbabazi urukiko rusanga mu kubagenera igihano hagomba no gushingirwa ku ngingo ya 35 y’itegeko ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko Iyo ucyekwaho gukora icyaha acyiyemereye mu buryo budashidikanywa, hubahirizwa mu kumukurikirana ibiteganywa n’ingingo ya 33 y’iri tegeko mu gika cyayo cya 2 n’icya 3, kandi umucamanza waregewe urwo rubanza ashobora kugabanya ibihano byari biteganyijwe kugeza kuri kimwe cya kabiri (½) cyabyo. RP 0025/011/TGI/MHG 3 III.ICYEMEZO CY’URUKIKO 7. Urukiko rwisumbuye rwa MUHANGA rwemeye kwakira ikirego rwashyikirijwe n’ubushinjacyaha kuko cyaje mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko. 8.RWEMEJE ko icyo kirego gifite ishingiro . 9.RWEMEJE ko BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA bahamwa n’icyaha cyo cy’ubujura buciye icyuho. 10.RUHANISHIJE BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 ariko kuko baburanye bemera icyaha icyo gihano kikaba kigizwe imyaka 2 kigatangira kubarwa uhereye umunsi bafatiwe na police ni ukuvuga ku wa 11/01/2011. 11. RUTEGETSE BIKORIMANA David, BIKORIMANA Janvier na BARIGIRA kwishyura amagarama y’uru rubanza ahwanye n’amafaranga 12350 agomba gushyirwa mu isanduku y’Akarere ka MUHANGA , bitakorwa mu gihe cy’iminsi 8 bagafungwa iminsi 15 y’ubugwatira mubiri agakurwa mu byabo ku ngufu za LETA. 12. RWIBUKIJE ko kujurira ari iminsi 30 kuva uru rubanza rusomwe. NI UKO RUKIJIJWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME RWA BENSHI NONE KUWA 24/01/2011 MU RUKIKO RWISUMBUYE RWA MUHANGA RURI MUHANGA RUGIZWE NA : UMUCAMANZA AMAHORO CLAUDINE UMWANDISTI DUKUZUMUREMYI Annonciata
Documents pareils
Arrêt KAGABE Corn c Hotel Des Milles Collines 16 08 06
y’umusongero wa Leta ku giteranyo cy’indishyi zose zavuzwe haruguru agomba
kwinjira mu isanduku ya Leta, itayatanga mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu urubanza
rusomwe, akavanwa mu byayo ku ngufu za Le...
rc 0729/09/tgi/nyge urupapuro rwa 1 urukiko rwisumbuye
ibi bikaba nta shingiro bifite kubera ko nk’uko byasobanuwe haruguru ari Fonds de Garantie
Automobile igomba kwishyura kubera impamvu zasobanuwe haruguru.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
(7) RWEMEJE ko ik...
urukiko rw`ikirenga ruri i kigali, ruhaburanishiriza imanza
bushake cyane cyane kuwatanze ikirego. Kuba RWAMIGABO Etienne
yaranze kuburana kandi ariwe wajuriye, n’abaregwa bakanga kugira icyo
bavuga cyangwa basaba, Urukiko rusanga byafatwa kimwe n’uwajuriye...