Gen. Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo batumye leta ya
Transcription
Gen. Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo batumye leta ya
Andikira Umuvugizi kuri IKINYAMAKURU KIVUGIRA A B A T U R ARWANDA [email protected] UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Gen. Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo batumye leta ya Kagame ibyina Muzunga Ari Umenyemari Rujugiro na FPR ninde Bihemu ? Leta ya Kagame ikabije umuvuduko wo kwica abaturage. Gufunga Ingabire ikimenyetso cy’uguhirima kwa FPR -Inkotanyi Impanvu Perezida Museveni azatorwa cyane n’abene gihungu bakomoka mu yandi mahanga Suwede ku isonga mu bihugu bifasha Aphaganistan Urup. 2 POlitiki UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Gen Kayumba ,Col Karegeya na bagenzi babo batumye leta ya Kagame ibyina Muzunga Nyuma y’ukuzamura imishara y’abajepe noneho abaregwa jenoside mu gufungurwa kubera Gen Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo Itsinda ryatumwe muburayi ryamennye amabanga ya Kagame n’ingoma ye A makuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako bamwe mu ntumwa za Kagame baherutse gutungura abantu ubwo bihereraga bamwe mu banyarwanda bahuriye nabo mu matsinda nk’uko bari babatumye babatangariza ko bagomba gutaha ko mu Rwanda ari amahoro ,bazabashakira akazi kandi bakanafungura bene wabo baregwaga jenoside bagera ku bihumbi mirongo ine (40.000) bitarenze mu kwezi ambere kw’umwaka utaha . Amakuru atugeraho yemeza ko nubwo hari amanama yagiye abera muri rusange ngo ariko habaye n’amatsinda yagiye akorwa n’abamwe mu bantu bari batumwe na Leta ya Kagame kwegera bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga bakoresheje amoko y’abayagize. Itsinda rigizwe na Bernard,Rugira na Masozera, n’amatsinda yashyizweho kugirango yumvishe abanyarwanda baba mu mahanga ariko cyane abo mubwoko bw’abahutu ko Kagame nta kibazo afitanye nabo, ko yiyemeje kubaha akazi amasambu yabo ngo bari baratswe , ndetse ngo no gufungura abantu babo bafunze bashijwa jenoside mu mbabazi zitangwa na perezida. Bamwe mu bari munama zabereye mu muhezo badutangarije ko bababwiye ko kugeza ubu Kagame ahangakishijwe cyane na Gen Kayumba ndetse na Col Karegeya, babwira abo banyarwanda ko ngo bataha bityo ngo batazakoreswa naba Kayumba . Ariko bakomeje batubwira ko ibi ari ikimenyetso gihamya ko ba Gen Kayumba na Col Karegeye na bagenzi babo, bavuga ukuri, kuko amafaranga [email protected] Bakomeje kubyinisha Kagame muzunga Kagame arimo gutanga hirya no hono ndetse n’ingufu ashyiraho , bigaragara ko hari ikintu gikomeye ngo yishinja aba bagabo bavuze. Ako gatsiko gatumwe na kagame mu Burayi kemezako kugeza ubu ngo Kagame ntakibazo afitanye n’abandi bantu ngo uretse agatsiko kaba tutsi b’intangodwa ngo akaba ariyo mpanvu agiye gufungura abanyarwanda baregwaga jenoside bagera ku bihumbi mirongo ine bitarenze mu kwa mbere . Ariko nanone kurundi ruhande uru rwitwazo Kagame arega ba Gen Kayumba na Col Karegeye ndetse nabagenzi be, abakurikiranirahafi ibya politiki ya Kagame bemeza ko ari ugushaka kwiregura kubyo aba bagabo bavuze kuri leta ye byo guheza bamwe mu banyarwanda buyobozi bw’igihugu bitwaje inkota ya Jenoside . Kandi akaba abona ko abantu beshi bamaze kubayoboka, bityo akaba abagisha abahutu avuga ko badashaka kwiyunga, ko ari abatutsi b’intagodwa, abatutsi akaba bwira ko bashyigikiye abahutu babaye interahamwe, ko bakorana na FDRL n’ibindi byishi akoresha ahereye ku mateka mabi y’u Rwanda mu gusenya abamunenga. Abari muriyo nama babajije izo ntumwa za Kagame icyo baziza ba Me Ntaganda,Madame Ingibire ,Ntakirutinka n’abandi beshi bagiye bahezwa muri gereza cyane ko bo itari intagodwa z’abatutsi nk’uko izo ntumwa za Kagame batumye muri diaspora babivuga, ariko ngo ntacyo basubije kuri icyo kibazo. Andi makuru avuga ko Gen Kayumba akimara guhanga, bafashe umutwe urinda perezida Kagame (Presidential Republican Guard), bakabumvisha ko Gen Kayumba ari umuntu mubi, ngo ko ariwe winjije interahamwe mu gisirikare akiri umuyobozi wacyo ngo afatanyije na Col Karegeya wazifashaga gutaha kuko ariwe agikora mu butasi bwo hanze, ngo none bageze aho bafatanya na Ingabire, kugeza ubu ushinjwa kurema imitwe yitwaje intwaro. Inama ngo yashoje babemereye ko bazabongeza umushahara, aho babahaye amafaranga meshi cyane kuburyo umusirikare wo kurwego rwo hasi uri muri uwo mutwe urinda Kagame, ahebwa akayabo kamafaranga aruta aya ofisiye mukuru wo mu gisirikare uri muyindi mitwe isanzwe. Amakuru avuga ko aba basirikare bakimara ko ngezwa, babinye ko ngo ari amafaranga bongejwe kubera ubwoba Kagame afiteye Gen Kayumba na Col Karegeya, bahita bita uwo mushahara Gen Kayumba. Ibi bikaba bigaragazako leta ya kagame ikomeje kubyina muzunga kandi ko bimaze kugaragarako itazi icyo ishaka muri politiki doreko igera ku mutwe wa basirikare urinda perezida Kagame ,bakababwirako Gen Kayumba n’abagenzibe banga abatutsi kandi bafatanyije n’aba jenosideri , bagera ku bahutu bakabasubizako Kagame ari marayika kandi abakunda ngo ikibazo agifitanye n’intagodwa za abatutsi , ariko bakibagirwa amagambo Kagame ubwe yagiye yivugira nta gahato ko “Zimwe mu mpunzi zari muri Kongo yazisanzeyo yica izo ashatse izindi , arazicyura “ ibi akaba yarabivugiye mu nteko muri uyu mwaka ageze ku Gikongoro nabwo avuga mwijwi riranguruye ngo “ndicuza impanvu bancitse , ...bagende tutabamaze, ….harya twarabishe ,… twabuze ibikoresho gusa n’umwanya”. Uku guhindaguranya amagambo, bigaragaza ko u Rwanda rugifite ikibazo gikomeye muri politiki, kandi ko Leta ariyo iteranya abanyarwanda, ariko ikabeshyera abandi bagerageza kuvugisha ukuri hagamijwe kwikubira ubutegetsi, no gukurura politiki y’urwangano, n’amatikuru, aho gusobanura ikibazo abanyarwanda bafite ngo gishakirwe umuti uzatuma abanyarwanda baba basha kubana mu nzira nziza ibategurira ejo hazaza hazira amacakubiri. Iyi politiki ya “Munyangire” ni politiki Kagame yakunze gukoresha cyane mu butegetsi bwe, agamije guteranya abantu ndetse n’impande zifitanye ikibazo ahereye ku mateka mabi y’u Rwanda, igice kimwe cy’abanyarwanda acyumvisha ko cyangwa n’ikindi, uyumunsi akabwira abatutsi ko abahutu bakomeje ingengabitecyerezo yabo ya jenoside, ejo akabwirako abahutu, ko intagodwa z’abatutsi badashaka abahutu. Ibi byose abikoresha ari uko ashaka gusobanura ikibazo cya Politiki iba yanenzwe n’abamwe batavuga rumwe. Aherezo y’ingoma ya Kagame uhereye kubikorwa byayo uyu munsi bikaba bigaragaza ko azagira ingaruka nyishi kubanyarwanda, kuko inzangano irimo yisigisha zidatandukanye cyane n’izo abayibanjirije bigishije, uretse ko bo basebyaga uruhande rumwe gusa Gasasira. Urup. 3 UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Gikondo, Makuza House 2nd Floor, B.P. 2147, Kigali - RWANDA (E.A) Tel: (+250) 08417942, 08300668 E-mail: [email protected] Ijambo ry’ibanze Igitugu cya Kagame kiri hose kandi kuri wese ugerageje kuvuga ukuri. Kimwe n’abandi banyarwanda bari mu magereza cyangwa bicwa na leta ya Kagame bazizwa imyumvire yabo ya demokarasi itandukanye n’iya Kagame, n’ikinyamakuru Umuvugizi cyahuye niyo nkota, mu bihe bitandukanye, yagiye itugeraho muri uyu mwaka, leta ya Kagame yagiye iduhekura ; iraduhemukira mu buryo butandukanye, harimo kwica umuyobozi wacu wungirije,kumenesha umuryango we ,guhiga banyamakuru bacu bari hirya no hino mu buhungiro hamwe no gucecekesha abari mu gihugu kugirango nabo batazabica nk’uko bagize Rugambage Jean Lonard. Izo ngaruka z’igitugu kimwe n’izindi nyishi tutiriwe turondora zatumye ikinyamakuru Umuvigizi, gihura n’ibibazo bikomeye mu mikorere yacyo, haba mu gutakaza abanyamakuru, ibikoresho, kwirukanwa mu gihugu, kubuzwa uburyo bwo gukora kuko abanyamakuru bahigwa abandi bagacececyeshwa, ndetse harimo n’ikibazo gikomeye cy’amikoro, kuko kugeza ubu ikinyamkuru kidasohora ibinyamakuru ngo kibashe kugurisha bityo kigire ubushobozi bwo kubona ingengo y’imari gikoresha, izi zikaba ari zimwe mu nzitizi zituma Ikinyamakuru Umuvugizi kidasoherera ikinyamakuru ku gihe, kikaba gihitamo gusohora inkuru zishyushye. Ubuyobozi bw’ikinyamakuru bukaba buboneyeho umwanya wo gushimira abanyamakuru bacyo ndetse n’abandi bantu bakorana nacyo kuburyo butandukanye, ubwitange n’umurava bakoresha, cyane ko nta gihembo kugeza ubu bahabwa cyangwa se agashimwe ako ariko kose. Ikinyamakuru Umuvugizi kiba kidashidikanya ko u Rwanda n’abanyarwanda bazageraho bakabona demokarasi, akarengane kagashira nk’uko gihora kigerageza kubirwanya mu nyandiko z’abanyamakuru bacyo. Umwe mu bagabo ba bahanga baharaniye amahoro ndetse bakabihererwa n’igihembo kikirenga, Bishop Desmon Tutu yagize ati “…Those who oppress us will rule for a while but will definitely eat the Dust”, ducishirije mu kinyarwanda “…Abo badukandamiza bazakomeza bayoboreshe igitugu ariko amaherezo yabo nuko bazarya igitaka”. Kimwe n’uyu muhanga, natwe twizera ko nubwo tutorehewe, twamaneshejwe mu gihugu ,ibyacu n’abacu dusiga byandagaye , bamwe barishwe, abandi barabamenesha, n’ibindi byishi byagiye bikorerwa abantu dukorana nabo, ariko amaherezo yabanyagitugu namwe, nuko barangiza nabi cyane. Suwede ku isonga mu bihugu bifasha Aphaganistan A makuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Leta ya Suwede iza ku isonga mu mukurinda umutekano hamwe no mubaterankunga b’igihugu cya Aphaganistan cyangiye kizahazwa n’intambara z’urudaca akeshi ziterwa n’intagondwa z’abayisilamu. Mu rwego rwo kurwanya ubukene, leta Ingabo za Suwede mu bikorwa byo ukugarura amahoro ya Suwede inyuze mu kigo cyayo gishinzwe inkunga a SIDA bageneye inkunga igera kuri miliyoni mirongo inani z’amafaranga akoreshwa miliyoni icyenda za Suwede(90million krons) muri Suwede (80millionkron), hari n’andi mafaranga yegera miliyoni cumi n’eshatu n’ibice birenga yagiye agenerwa amishinga itandukanye afasha mu madorali (13.65 M USD). imbabare(charity organization) ,iyo mishinga akaba Mu ijambo rye madame Eva Johansson ushinzwe ikorera mu majya ruguru ya Aphaganistan. igihugu cya Aphanigastan muri SIDA yasobanuye Leta ya Suwede ikaba izibanda mu iterambere uburyo igihugu cye cyahaye amahirwe inzego ry’amajyaruguru ya Aphaganistani kuko ariho ifite z’abaturage ba Aphanigastan kwitoranyirizamo ishingano yahawe n’akanama ka Loni kugirango ibyababera ingirakamaro ku byo bazashoramo ayo banarinaharinde umutekano, bityo bakaba bariyemeje mafaranga ku girango biteze imbere. gushaka icyateza imbere ayo majya ruguru doreko Twabibutsa ko kuva muri 2006 Suwede imaze umwaka ushize baherutse kuhagenera amafaranga gutera inkunga imishinga y’abaturage igera ku agera kuri miliyoni Magana atanu na mirongo inani bihumbi makumyabiri n’abitatu(23.0000),bakaba n’umunani y’amafaranga akoreshwa muri Suwede bagomba nibura gukomeza gufasha imishinga (588million) , akaba ari nkunga agamije guteza y’iterambere y’icyaro nibura igera ku bihumbi imbere Demokrasi,uburenganzira bw’ikiremwa mirongo ine na bibiri (42.000projects) zigize muntu ,uburezi hamwe n’ukuzamura ubushobozi bw’ intara za Aphaganistan nk’uko ari mirongo itatu abikorera ku giti cyabo. nenye (34). Leta ya Suwede ikaba yaraniyemeje gufasha Loni Sibyo gusa SIDA izakomeza gutera inkunga hamwe n’ibindi bihugu biza ku isonga nka Amerika, n’irindi terambere ryo muri Aphaganistan nko Ubwongereza hamwe n’ibindi gushaka umuti w’ikibazo kubaka amashuri, Imihanda hamwe n’iterambere cya Aphaganistani binyuze mugutanga ingabo zirinda ry’abagore bo muri gihugu. Ibi bikaba bije amahoro muri icyo gihungu ikanashyiraho n’akarusho nyuma yaho hari n’andi makuru yagiye atugeraho ko gufasha imbabare z’abaturage zagiye zizahazwa yemezako Suwede yateye inkunga amafaranga n’ubucyene buterwa n’intambara z’irudaca zakunze atandukanye kubikorera kugiti cyabo (secteur kuranga ako gace. prive) bakaba barabonye akayabo kagera kuri Gasasira Ubwanditsi. Budget ya Suwede 2011 izibanda mu kwongerera imilimo abashomeri bingajemo abimukira K u itariki ya 13/10/2010 minisitiri wa suwede ushinzwe imari bwana Anders Borg yasoye ingengo y’imari 2011 kumugaragaro , mu nyandiko igenewe abanyamakuru Minisitiri Anders yasobanuriye abanyamakuru ko iyo ngengo y’imari itazahinduka cyane mu gihe cy’imyaka itanu kandi ikazibanda cyane mu gusiba icyuho cy’ubukungu “Economic Crisis”hamwe no gushakira akazi abatagafite. Minisitiri Anders yatangarije abanyamakuru ko mu gihe cy’imyaka itanu leta ya suwede igomba kwibanda mu guteza [email protected] imbere ubukungu binyuze mu kongerera imirimo hirya no hino bashorama- imari, bityo kugirango bisibe icyuho cy’ubukungu Suwede yagize kimwe n’ibindi bihugu yongerera akazi abashomeri akenshi usanga bigajemo abanyamahanga. Ikindi kandi nuko mu gihe cy’imyaka itanu Suwede izibanda mu guhugura n’ukongerera ubumenyi abatabufite kugirango nabo babe bapiganwa bashakisha akazi kw’isoko mpunzampahanga. Leta ya Suwede ikaba inagiye kuvugurura amabwiriza cyangwa amategeko y’ubucuruzi n’ishoramari kugirango byorohereze Minisitiri wa Finance Anders Borg barwiyemeza mirimo mu gutangiza imirimo iciriritse bityo bibe byakorehera abashomeri kuba batangiza imirimo y’ubucuruzi mu buryo buboroheye, bikaba byarushaho kuzamura ubukungu hamwe no kugabanya umubare w’abashomeri. Leta ya Suwede ikaba izashora amafaranga y’icyo gihugu agera kuri miliyari 13 ( SEK13billion) muri 2011 gusa kandi ayo mafaranga ikazakomeza kuyatanga mu gihe cy’imyaka itanu Twabibutsako Suwede ari kimwe mu bihugu kiza kwisonga mu bihugu bihagaze neza mu bukungu ugereranyije n’ibindi bihugu bigize European Union. Kandi kugeza ubu Suwedi iri muri bimwe mu bihugu bifasha abimukira ndetse n’impunzi zituruka hirya no hino mu bihigu bitegecyesha igitugu cyangwa birimo amakimbirane atandukanye y’intambara. Marc Urup. 4 Imiyoborere UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Kagame agezeho yemera ko amahanga atamwumva. “…n’iki gituma Kagame adashaka abaterankunga ko bamubaza niba inkunga batanga zidafasha abasirikare be kwica baturage n’abanyamakuru, n’abandi batavuga rumwe nawe?” “…Kuki abaterankunga batamubaza ibyo akora kugirango bamenye niba amafaranga yirirwa atangwa hirya no hino agura abantu ngo bice abanyarwanda bamuhunze atava mu nkunga batanga?” N kuko twakunze kubyandika mu nkuru zacu, Kagame yashimwaga n’amahanga avuga ko afite imiyoborere myiza, ndetse abanyarwanda bagashinjwa kutabona ibikorwa bye ariko amahanga akabibona. Mu ijambo rye arahiza guverinoma, yashyizeho nyuma y’amatora yo ku itariki ya 9 Kanama 2010, imvugo yahindutse, yavuze ko noneho abazungu aribo babi batamwifuriza ibyiza. Muri iryo jambo mu byukuri ritari rigize aho rihuriye n’igihe yarivugiyemo, ko yivugiye agahinda ke aho kuvuga ibikorwa n’intego za guverinoma, ndetse n’ingamba yarashyizeho. Kagame yagaragaje ko abanyamahanga abamukoresheje, ariko bakaba ngo bamurambiwe,” … kuyobora muri rusange, biragoye, kuyobora igihugu birushaho, kuyobora igihugu nk’u Rwanda bikarushaho”. Ayamagambo yayavuze asa n’aho yemera ko amahanga amaze kumurambirwa, ariko gushaka kugaragaza ko ntamakosa afite, yavuze ko kuyobora u Rwanda bigora kuko ngo rucyenye. Ariko kurundi ruhande abamunenga bavugako ataribyo kuko Afurika yose ibarirwa mo ibihugu byishi bicyenye, ariko byose bidafite ibi bazo bingana n’uby’u Rwanda, aho abenegihugu bicwa n’ubuyobozi bwabo, bakamburwa uburenganzira bwabo kuburyo butandukanye, ndetse abaturage, abayobozi, abasirikare bakuru batagira ingano bagahitamo guhunga buri munsi kubera gutinya itotezwa rya Kagame. Kurundi ruhande abantu bemeza ko u Rwanda ataricyo gihugu gicyennye, kiri muri Afrika, ariko kubyitirira Afrika yose bigaragaragara nk’aho ngo ashaka kworoshya n’ibyaha ashinjwa, kuko Afrika yose ntishinjwa kwica abatavuga rumwe nawe, ntishijwa kwica abaturage bose kugeza aho byitwa jenoside, ntibinengwa gutoteza abanyapolitiki, n’abantu bose bashaka kuvuga ukuri kumanyanga akora. Mubyukuri ibyo [email protected] Perezida Kagame avuga akaba bigaragara ko ibyo avuga ari ugashaka kuyobya ubu rari. Yakomeje kandi atunga agatiki abaterankunga avuga ko arambiwe abamubwira ibyo akora kugirango bagire icyo baguha, aya magambo yo gutuka abaterankunga, beshi bemeza ko ari umuco w’abanyagitugu bose bakoresha bahakana ibyaha bashinjwa n’imiryango mpuzamahanga irengera u b u r en g a n zir a b w ’ ik ir e mw amuntu, ndetse n’abandi bose baba bashaka kurengera abaturage baba bahigwa bicwa ubutitsa bazizwa, politiki mbi. Abantu beshi bibaza haramutse hatabayeho abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu batabariza abo baturage baba bari kunguye yigitugu, uko byagenda. Mu magambo yahakanye ko nta rubuga rwa politiki rukiri mu Rwanda nk’uko abanyamahanga bahora bamunenga, akomeza avuga ko rwose abona ntacyo azahindura kugitugu cy, ahubwo yabwiye abayobozi be ngi buge kujya babwira abaterankunga babasaba gukurikiza demokarasi, ndetse no kubaha uburenganzira bwa muntu. Kagame ntahakana ko u Rwanda rudafite ikibazo gikomeye, ku rwego mpuzamahanga, kuko yavuze ko rwirirwa mu binyamakuru hirya no hino kwisi, kandi avuga ibihugu by’Afrika byugarijwe ariko byagera ku Rwanda bigakabya. Muri iryo jambo rye ryari ryuzuye gutukana no kunenga abaterankunga, yavuze ko abanyamahanga batera inkunga beshi ba mubaza ibintu badashinzwe, kandi nabo bafite ikibazo, ngo biruta ibye. Muri aya magambo ya tunze agato ngo igihugu kitagira cyananiwe gushyiraho guverinoma, ibi abazi amakuru bemeje ko ari Ububurigi yatungaga agatoki, kuko aribo bamaze igihe batagira guverinoma. Ikibazo rero abantu bibaza n’iki gituma abanyamahanga batunga urutoki u Rwanda na Kagame bikabije? Kuki ari Kagame utungwa agatoki mu gutesha kubangamira demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kurusha abandi nk’uko abyivugira? Ese ibyo bamushinja ntabiriho? Abantu bose bakaba basanga ubu bwishongozi bwa Kagame kubaterankunga bishora kuzana ingaruka zikomeye ku baturage ba banyarwanda, igihe bazaba barambiwe ibitutsi bye, bagahagarika imfashanyo, kuko u Rwanda rugizwe 70% n’ifashanyo ziva muri abo bantu yirirwa atuka. Ikibazo nanone yibaza n’iki gituma Kagame adashaka abaterankunga ko bamubaza niba inkunga batanga zidafasha abasirikare be kwica baturage n’abanyamakuru batavuga rumwe nawe? Kuki abaterankunga batamubaza ibyo akora kugirango bamenye niba amafaranga yirwa atangwa hirya no hino agura abantu ngo bice abanyarwanda bamuhunze atava mu nkunga batanga? Ibibazo nibyishi kuko amakosa ye ariyo atuma abaterankunga bakurikirana ibikorwa bye, kandi usobanura ukuri ntavunika kandi ntiyinubira ibyo abazwa. Charles I. [email protected] Urup. 5 H politiki UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Ari Umenyemari Rujugiro na FPR ninde Bihemu ? ashize iminsi hatambutse inyandiko muri bimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, byabashije gucika ku icumu nyuma y’aho ibindi bihagarakiwe na leta ya Kagame, ndetse bikameneshwa igihugu. Iyo nyandiko yibasiraga cyane abantu bahoze ari inkora-mutima za FPR, kandi bayifashije kuva ikiri mu ishyamba. Munyandiko ndede yatanzwe n’ubunyamahanga bwa FPR Inkotanyi yasebyaga umwe mu banyemari bafashije FPR kuva ikiri mu ishyamba kugeza igeze ku butegetsi ,muri iyonyandiko kandi banasebeje umwe mu bahoze ari umushinjacyaha mukuru bwana Gahima Gerald. Kubya Gahima sinabitezeho wenda nibajijeko ari impanvu za politiki doreko wenda nawe yabonye umwanya abasubiza ariko icya ntangaje n’ukuntu baje gusebya n’ukwandagaza umusaza Rujugiro Tribert wabakoreye akabafasha kugeza aho bamusezereye nabi cyane bamugambanira. Ibi byanyibukije yamvugo dukunze kubabwira ko gukorera FPR cyangwa Kagame bimeze nko gukorera Satani, dore ko bose inyiturano yabo ikunze kuba imwe Urupfu,kwamburwa utwawe cyangwa Ingoyi. Abazi umusaza Rujugiro hamwe na FPR Inkotanyi bakomeje gutangara cyane bakurikije umuvuduko FPR ikomeje gukoresha mu kumwitura ubuhemu, ndetse n’abandi bagiye bayikorera neza ariko bikarangira inyiturano ibaye guhemukirwa. Rujugiro yaje kwamamara mu banyarwanda cyane mu gihe FPR yari ikirimwishyamba, ikunsanya ifashanyo(Fundraising) ishakisha inkunga yo kuyigoboka mu ntambara barwanaga yo guhirika ingoma ya MRND. Kunshuro zitandukanye wasangaga FPR ikeneye amafarnga meshi, buri gihe iyo abandi bashoboraga gukusanya nibura 30% y’acyenewe, Rujugiro yatangaga asigaye yose (70%), ibi Rujugiro yabikoze inshuro nyishi zitandukanye. Sibyo gusa uretse imodoka ya Benz umusaza Kalimba Haruna yari yarahaye Kagame mu ishyamba yagendagamo, muzehe Rujugiro nawe yaje kugoboka Kagame amuha Imodoka shya y’umubwoko bwa Range Rover kugirango nawe nk’umuyobozi wa FPR abone icyubahiro. Ikindi kivugwa nuko intambara ikirangira , Rujugiro yaguze inzu icyo gihe yayihaye Kagame kuko ariwe utaragiraga inzu. Intamba irangiye Rujugiro yaje kwisonga y’abanyemari bagiye bashora Imari yabo mu Rwanda agura inganda hirya no hino nka za Manumetal ,Sorwatom,Covibar,Bancor ageranaho y’ubaka inzu yari ikomeye mu mujyi wa Kigali icyo gihe izwi kwizina [email protected] FPR ntanyiturano igira rya UTC . Ntibyatinze muri 2006 Rujugiro yaje kurangiza inzu ye yubakaga mu mujyi wa Kigali yitwa UTC , abisabwe n’umujyi wa Kigali doreko icyo gihe uwahoze ari mayor Mutsindashyaka yashakishaga abashora -mari bateza imbere umujyi wa Kigali binyuze munyubako , arinako byaje kugenda doreko nta munyamahanga wari kwemera gushora akayabo ke kangana kuriya mu gihugu nk’u Rwanda kitagendera ku mategeko mpunzampahanga kuburyo usanga abeshi iyo bamaze gushoramo akabo FPR ikoresha impanvu zitandukanye ikabigaranzura, imitungo yabo ikayigarurira. Mu ijambo perezida Kagame ataha UTC, yatatse Rujugiro ko ariwe munyemari w’intanga rugero kandi ko n’abandi niba bamera nkawe bagakunda igihugu nkuko agikunda u Rwanda rwari kuba rugeze kure , nti byatinze ariko ejo ubundi baba batangiye gusebya iyo nzu yashimwaga n’umukuru w’igihugu, bakoresheje itangazamakuru ryabo bayita agasoko, ku berako Kagame amaze kuzuza indi nzu ye ahahoze Gare rusange yo mu mujyi , iyo nzu Kagame akaba ayitunze mumazina ya Hatali Sekoko. Kuba kugeza ubu batinyuka kuvugako Rujugiro adakunda igihugu cye kuberako yashoye imari Goma byaba ari ukwigiza nkana, cyane ko mbere yuko banagera ku butegetsi ngo uwo Muzasa yari afite imari n’inganda hirya no hino muri Afurika nka Angola ,South Afurika, Burundi ,Kongo n’u Rwanda, cyereka niba n’utwo yazigamiye mura ayo mahanga bashaka ko adukurayo bakatwirenza nkuko byagenze muyo yashoye muri za Cimerwa , na RIG ubu bamusebya ko yahombeje. Umwe mu bantu bazi politiki ya Kagame, twavuganye mbere yuko dutangaza iyi nkuru yatubwiye ko, kugeza ubu ko ntagitangaza kuba Kagame na FPR basebya kandi nakitura inabi Rujugiro, kuri we ngo ibyo sigitangaza, ngo ahubwo igitangaza ni kwiturwa ineza , yaduhaye ingero z’abacuruzi bagiye bakora na FPR batandukanye bazimiye cyangwa bagahombeshwa muri ubwo buryo nka Mzee Kalimba Haruna wakoreye Umudari gusa ,Murenzi uzwi kwizina rya Emugeco nawe kugeza ubu yimyije imoso ,Pascal Munyampirwa nawe bituye gusenyera hotel ku Kibuye, Mporanyi wa SORAS nawe bateje umucuruzi witwa Civile ku girango amuhombye, Mzee Giligori wafashije cyane mu gihe cy’intambara akaba yarumiwe,Nsengiyumva Nichole ,Mzee Kananura nawe bari barahombeje akaba yaraje kubagarukira nyuma kubera umuhungu we usigaye ukorana na Kagame cyane ,Kalinda uzwi ku izina rya Sweet bread Kanyankore,Akiba Octave,Kalisa Alfred BCDI bambuye barangiza bakanamufunga anerekuwe ahabwa amabwiriza y’ukwiyumanganya n’abandi benshi bumbuwe bakabura uwo baregera,Kajeguhakwa Valens wafashe iyambere mu gufasha iyambere akaba arinawe wabaye iyambere kubona ya nyiturano ya Kagame twavuze haruguru . Kugeza ubu Kagame akaba asigaranye abacuruzi nka Mugisha Joseph wa fair Construction na Gatera Egide kuberako bo bemera gusangira Imari neza na nyiri –gihugu hamwe n’umuryango we . Nyuma yo kubona ingero twavuze haruguru byatumye nibaza hagati Kagame naba bacuruzi bose bagiye bagirana ibibazo bikomeye na leta ye mu gihe gito cyane amaze kubutegetsi ninde uhemukira undi? Ese abo bacuruzi bose bamufashije mu bihe bikomeye babonye ku muhemukira ubu aruko nawe amaze kuba umunyemari ? Ese kubera iki Perezida Habyarimana atagiranaga ikibazo n’abacuruzi nkuko Kagame agifite ? Ese amafaranga yahoze ari ayabacuruzi ba MRND yafatiriwe hamwe n’imitungo yabo byagiyehe?Ari Rujugiro na Kagame ukodesha amazu ye ari mu Bwongereza no mu Budage za Ambasade abereye perezida ninde bihemu? Ari Rujugiro ushora imari mu Rwanda n’ukuri Goma agaha abene gihugu akazi na Kagame uyashora mu bushinwa ninde Bihemu? Ikindi ese nkuko FPR iherushe kwandikisha uyu musaza imwita bihemu kuki yategereje kubimwita aruko agiranye ikibazo na Kagame hamwe n’umufasha we Janet wamereye nabi umugore wa Rujugiro ku berako yari yagiye gufata mu mugogo Janet Rwigema, yunamira umugabo we kuri stade Amahoro? Kyomugisha Urup. 6 Amahanga UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Impanvu Perezida Museveni azatorwa cyane n’abene gihungu bakomoka mu yandi mahanga H ashize iminsi ikinyamakuru Umuvugizi gikora itohoza ku matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda doreko abantu benshi bayahanze amaso ,muri iryo tohoza twakoze twasanze nubwo perezida Museveni atinze ku butegetsi agikunzwe kubera iterambere yagejeje kugihungu cye hamwe n’umutekano yagaruye muri rusange ,byagera kubanyamahanga bikaba akarusho cyaneko bo bari bibasiwe mbere Mbere yukwo perezida Museveni agera kubutegetsi abene gihungu be, bakomoka mu yandi mahanga nk’Abanyarwanda, Abahinde ,aba Somalia n’abandi beshi batuye muri icyo gihugu bakunze kwibasirwa ni ingoma zitadukanye zagiye ziyobora kiriya gihungu bigeze ku ngoma ya perezida Idi Amin aha abahinde amasaha 24 kuva muri icyo gihugu , Abakomoka mu Rwanda nabo bakunze kwibasirwa n’ubutegetsi bubi bwaranzwe icyo gihugu cyane ubwa perezida Obote hamwe n’abandi beshi. Nyuma yaho perezida Museveni afatiye ubutegetsi yahaye umutekano abane gihugu be bafite inkomoko ya mpahanga nk’abahinde kuburyo bagaruriwe imitungo yabo n’abandi benshi bagenda bahumurizwa baratura muri icyo gihugu nta nkomyi , kubera izo mpanvu twavuze haruguru twagiye dutangarizwa n’abaturage ba Uganda, batandukanye bafite inkomoko z’abanyamahanga atandukanye batubwiye ko ariyo mpanvu babona ko bagomba gutora perezida Museveni cyangwa undi uwariwe wese uzakomoka mu ishyaka rye, kubera impanvu z’umutekano wabo n’ibintu byabo. Ikindi badutangarije ko nta yindi nyiturano baha umuperezida nkuriya wabahesheje agaciro gakomeye ku ngoma ye kuburyo akato bahabwaga cyera kavuyeho , kandi bafite uburengazira bungana kimwe n’abandi baturage bityo ibyo bigatuma bamutsimbararaho kugirango hato ejo hatazagira uzaza akabamenesha. Twabibutsako kugeza ubu Uganda ari cyo gihugu gifite umubare w’impunzi zitandukanye zituruka hirya no hino muri Afurika kandi zituye nta nkomyi , zituruka mu bihugu nka Somalia,Uburundi,u Rwanda,Eritreya,Ethiopia,Kongo, [email protected] Perezida Museveni Sudani n’abandi benshi baturuka hirya no hino bagiye bahatura ku mpanvu zitandukanye harimo niza politiki. Kugeza ubu uretse u Rwanda rukuze gutera hejuru abane gihugu babo bahungiye muri icyo gihugu ,izindi mpunzi zikorera ibyabo nta nkomyi kandi kugeza ubu hakaba hari n’abandi beshi barangije guhabwa ubwenegihugu kuburyo bazagira uruhare mu matora ateganyijwe mu minsi iri mbere. Twabibutsa ko Perezida Museveni na leta ye bakunze guha abanyarwanda batandukanye ba bahungiyeho, ubuhunzi abari kubutegetsi cyangwa abo basimbuye doreko kugeza ubu Uganda icumbikiye abanyarwanda beshi kandi bahunze ku mpanvu zitandukanye, ikaba yaranakuze guha icyanzu abanyapolitiki batandukanye bagiye bagirana ikibazo na Kagame hano umuntu akaba yatanga ingero zaba Sebarenzi,Gen Bem Habyarimana ,Col Ndengiyinka, Col Karegeya ,Gen Kayumba,Senateri Safari ,Minisitiri Rwaka,Minisitiri Mugorewera Dorocera n’abandi beshi , ikindi nuko mu minsi ishize abanyarwanda bafite ubwene gihungu bwa Uganda baherutse kwigaranzura muzehe Kananura na bagenzibe babakura kubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo kubera gushaka kubashoramo politiki ya munyangira ya Kagame bityo kugeza ubu iryo shyirahamwe rikaba riyobowe n’inararibonye y’umunyarwanda witwa Dr Kamuhangire . Kuba kugeza ubu Uganda ari kimwe mu bihugu bifite politiki nziza yorohereza abanyamahanga gucuruza ntugushora imari mu gihungu kandi bakaba batamburwa utwabo nko mu bindi bihugu baturanye ,byatumye ,icyo gihugu kigira umuvuduko mu mizamukire y’ubukugu bityo yaba abane gihugu babo bakaba nabo nibura baba bafite agafaranga ko kugira icyo bihahira ku isoko rusange. Nk’uko abakurambere baciye umugani ngo ntabyera ngode , nubwo kugeza ubu abanyapolitiki bicyo gihugu nabo binjiye mu bucuruzi butandukanye kimwe nabi iwacu ariko ntibakabya nkabo kugirango usange barwanira amasoko n’abaturage babo bacuruza ibireti,amazi,amata ,n’ibindi bitadukanye usanga FPR ikunze kurwanira n’abene gihugu bayo bityo ibi bigatuma abaturage ba rubanda batabafiteho ikibazo . Nubwo ishyaka riri kubutegetsi rya NRM ariryo ryibarutse FPR kugeza ubu naryo ritinze kubutegetsi kandi rikaba naryo ryarakunzwe kunengwa n’abanyapolitiki baho kimwe cyangwa imiryango iharanira uburengazira bw’ itangazamakuru ko naryo hari igihe ryibasira abanyamakuru ariko ugereranyije n’u Rwanda nibura NRM ikoresha ubwenge akageraho igatanga agahenge cyangwa ntiyice abayinenga nka Kagame, doreko nibura yo ejo ubundi yakuyeho ibyaha Kiza Besigye yaregwaga mu gihe Kagame nabo yibye amajwi agiye kubatsinda muri gereza inafungura radio CBS bari barafunze . Kubera impanvu twavuze haruguru twagiye duhabwa naba baturage ba Uganda bemezako bagomba gutora uwo mu perezida kuko ariwe Soko yamahoro bari barabuze kuzindi ngoma zabameneshaga Mwitohoza twakoze nanone ryemezako nubwo perezida Museveni afite abamurwanya bamaze kugira ingupfu kandi aha ubwisanzure ugeranyije nabaturanyi be ,abo twavuganye bemezako ashobora kuzatsinda ayo matora . Nubwo ariko bimaze kugaragarako amatora muri Uganda ashobora kuzagenda neza hari na makuru nanone mwe mu banyapolitiki ba Uganda twavuganye bemezako nta gushidikanyako hari gihugu kirimo kurwanya uwo musaza kandi ariwe wagifashije kugera kubutegetsi ariko bakemeza ko ibyo babimenyereye ko iteka icyo gihugu gihora kifuza impanvu yahirika cyangwa yateranya perezida Museveni n’abaturage be bakoresheje inzego za ambasade cyangwa izi perereza Gasasira Urup. 7 Politiki UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Gufunga Ingabire ikimenyetso cy’uguhirima kwa FPR -Inkotanyi H ashize iminsi micye umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, pereda w’ishyaka FDU-Inkingi, atawe muriyombi n’ubutegetsi bwa Kagame rimushinja icyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba, ibyaha beshi bemeza ko ari ibihimbano. Ibi bikaba byarabaye nyuma y’igihe gito cyane ubwo bari bamaze ku mushinja icyaha cy’ingengabitekerezo, ariko bakaza kubihagarika nyuma yaho amahanga hamwe n’imiryango iharanira uburengazirwa bw’ikiremwa muntu yamaganiye iryo tegeko rihana ingengabitekerezo, ko rigamije gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame. Kuba kugeza ubu ishyaka riri kubutegetsi rifite intego ishatu ryavugaga ko rirwanira Demokarasi , Amajyambere, hamwe n’Ubumwe n’ubwiyunge, ariko umuntu akaba asanga FRP itagikozwa Demokarasi yavugaga ko irwanira kuburyo, ikomeje kurangwa n’imyitwarire y’ubwicanyi aho imaze guhitana abatavuga rumwe nayo beshi mu gihe gito cyane kandi ihora yitaka ko yahagaritse ubwicanyi. Ibi byerekana ko igeze mu marembera kandi ko nta n’indi ntwaro kugeza ubu ishobora gukoresha uretse kwica n’ukurimbura, ibi akenshi bikaba biranga ingoma ziba zimaze kunanirwa zitagifite icyizere mu baturage; zigahitamo gukoresha inkota y’itegeko hamwe n’akanwa k’imbunda ku girango bacecekeshe umuntu uwo ariwe wese washaka kugaragaza amakosa, bakora dore ko bene izo ngoma ziba zimaze kunanirwa nka FPR usanga ziba zitagifite umutima nama w’ugukosora amakosa zishijwa. Kugeza ubu kuba leta ya FPR Inkotanyi yishyira ahagaragara ko arimwe muri leta iharanira uburengazira bwa bagore, ndetse ikaba inavugako ariyo leta ifite umubare munini w’abagore mu nteko hamwe no muri leta ariko ikananirwa kwihanganira umugore umwe gusa wagerageje kunenga amafuti yayo, byerekana ko uwo mubare ihora ivuga ari ugushaka amanota mu rubuga mpunzamahanga ariko mu byukuri nta gaciro buri muntu wese ufite ubwenge yabiha, kuko icyangobwa sumubare ahubwo icyo abantu bagomba kwitaho nukureba niba abo bagore bari muri politiki bafite ubwisanzure ku buryo bashobora kunenga ibyo badashaka. Ukurikije ukuntu uwo mutega rugori yatotejwe kubera ibitekerezo, ni kimwe [email protected] FPR mu mazi abira mu bimenyetso bigaragaza ko FPR imaze kunanirwa. Ishyaka FPR kugeza ubu rishinjwa guheza andi mashyaka yose mu myanya y’igihugu ndetse rikaba rinashinjwa kugeza kwikubira imirimo yose ya leta, kuko n’abitwa ko bari muyandi mashyaka bari mu myanya ya leta bose bakorera FPR, udashyigikiye ibitecyerezo byayo ntahabwa umwanya. Ibi birakomeye kugeza aho abantu bitwa ko bahagarariye andi mashyaka basingiza FPR bakarata amatwara yayo aho kurata amatwara y’ishyaka bayobora. Ntaho bitaniye n’igihe cya MRND ikiri ishyaka rimwe. Kuba kugeza ubu abanyapolitiki hafi ya bose bagerageje kunenga Kagame bafungwa, abandi bagacibwa umutwe nka nyakwigendera Kagwa Andre Rwisereka hamwe n’umunyamakuru Jean Leonard Rugambaje , tutibagiwe abandi banyapolitiki nka Ntaganda na bagenzibe nabo bagifungiwe mu magereza y’u Rwanda kubera imyumvire yabo itandukanye niya Kagame muri politiki, , tutibagiwe abanyamakuru bafunze abandi bakameneshwa igihugu bazira kunenga FPR, ibi byose byerekana intege nke za leta ya Kagame hamwe n’ishyaka rye FPR. Nyuma yaho amahanga asabiye leta ya Kagame gukora leta ihuriyeho na opposition baheje, byatumye Kagame asaba abatekinisiye be gushaka uburyo bashaka ibyaha by’ukwanduza Ingabire kugirango abone Impanvu yatanga kubatera nkunga, ahitamo kumushinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. Mubyukuri ibyaha bitwererwa abatavuga rumwe na Kagame bimaze gutahurwa, kugeza ubu usanga ibyo FPR ikora ari ukwibeshya no kwisebya kuko amahanga ndetse n’abanyarwanda bamaze gutahuraneza ibinyoma byoyo, bityo uko bakomeza kubeshyera abatavugarumwe nabo ni nako bongera kwicukurira umwobo, kuko abantu barushaho kugenda bayitera ikizere . Ian Urup. 8 ubutabera UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Umuvunyi mukuru agezeho yemera ko nawe amaze kurushwa ingufu n’igitugu cya Leta M u kiganiro yahaye abanyamakuru, ku itariki 29 Ukwakira 2010, Umuvunyi mukuru Tito Rutaremara yavuze ko hari ibyamunaniye gukosora kuko abayobozi batakimwumva kandi ntibemere n’inama ze. Ubwo umuvunyi mukuru yatangaga ikiganiro kigenewe abanyamakuru muri hotel Alpha Palace, umuvunyi yavuze ko hari inzego zikingira ikibaba abantu bahohotera abaturage . Yakomeje avuga kandi ko hari abayobozi bakingira ikibaba abarya ruswa urwego rwagerageza kubatunga agatoki ntibahanwe ahubwo bagakingirwa ikibaba. Ingero yatanze zibanze ku bantu batandukanye bari mu nzego z’ubuyobozi, twavuga nk’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya RUKIRA umuvunyi yavuze ko akoresha impapuro mpimbano agamije kwigwizaho umutungo wa rubanda,akaba akingirwa ikibaba na Mayor,Senateri,polisi n’abacamanza, uretse ko aba bose Umuvunyi mukuru yatinye kubavuga amazina. I Muhanga ho ngo Mayor yafatanije n’umucungamari wa Banki y’Abaturage bagurisha inzu ku giciro gito cyane ugereranije n’agaciro kayo. Undi mukozi wa RECO-RWASCO yibye amafaranga yayo Umuvunyi arabivuga ariko abayobozi bamuca amazi ntihagira umufasha ngo habashe gukurikiranwa ngo hafatwe aba bose bashinjwa ubujuru. Muri NGORORERO abayobozi bafatanije n’abaturage kunyereza umutungo nabyo Umuvunyi mukuru arabivuga ariko ateshwa agaciro n’abayozi. Mu kigo cy’igihugu cy’ubuziranengeRBS-umuyobozi yakoresheje umutungo wa Leta uko abyumva, nabyo umuvunyi abibwira abayobozi ariko bamwereka ko ntacyo avuze, ntibyamubuza gukomeza kuyobora ikigo yayoboraga ntankomanga. Izi ni zimwe mu ngero zagaragajwe n’Umuvunyi ariko mu by’ukuri zikaba zigaragaza ko agaciro n’igitinyiro yari afite byagiye nka nyomberi. Hari n’umugore warwanye na BIZIMANA uyobora TIG ashaka kumusambanyiriza mu biro amuciraho imyenda maze Umuvunyi arabimenya ariko kubera ko nta kabaraga ahitamo kubibika mu nyandiko ngo ubwo C.I.D yabimenye izabikurikirana. [email protected] Umuvunyi Mukuru Uyu musaza TITO RUTAREMARA yajyaga afatwa nk’inyangamugayo ariko abatoni ba Kagame bamaze kumugira igisenzegeri.Niko bigenda n’ubundi kuko nta gahora gahanze. Ariko kandi kubamunenga bavuga ko atakoresheje ububasha bwe neza, kuko yagiye akoreshwa, n’abanyapolitiki, ndetse n’ishyaka rye FPR mu bintu umuntu w’umuvunyi atakagombye gukora, kuko aba ari intumwa yabose, kandi akaba ari umucunguzi w’abanyarwanda bose mu gihe bagize ikibazo ubutabera bwa batereranye. Ubusanzwe urwego rw’umuvunyi n’urwego rwagaraga nk’aho abaturage bazarwisangaho rukabarenganura, ndetse rugitangira abaturage bari barufitiye ikizere kuko barubonagamo urwego ruzabafasha, ariko siko byagenze,kuko uko iminsi yagendaga ihita rwagendaga rugaragara nk’urwego rugenda rukorekoreshwa n’abanyapolitiki aho kuba urwego rwigenga rushobora kurenganura buri munyarwanda wese urenganyijwe n’ubuyobozi. Ndetse n’umuyobozi warwo yakunze gukoreshwa mu gusenya no gusebya abatavuga rumwe na leta ndetse na Kagame hamwe n’ishyaka rye. Mu biganiro byishi yatangaga yagaragazaga ko avugira Kagame cyane na FPR, aho kuvugira abarengana. Ndetse ntatinye no gutanga amakuru atariyo bitewe n’impamvu za politiki. Nk’aho yasebyaga Gen Kayumba na Col Karegeya, mu gihe bavugaga ko igihugu harimo akarengane ndetse ko na perezida Kagame ari umwe muba sahura igihugu, bakoresheje ububasha bafite bahabwa n’imyanya barimo . Nk’umuvunyi ntabwo yigeze afata igihe ngo arebe ko ibyo bavuga aribyo, ahubwo yahise ajya kuruhande rwa leta avugaga ko rwose Kagame ntacyaha afite ndetse ko na FPR ntamakosa ikora aho gufata umwanya ngo abisuzume, kuko umuvunyi atagomba kugaragaza uruhande abogamiyeho. Agaragaza ko adashaka unenga FPR na Kagame kuruta gutunganya akazi ke. Kubera ibyo byose abanyarwanda bagiye babona uru rwego rw’umuvunyi nk’urwego rutagifite imbaraga zabafasha, ndetse bagaenda barutera ikizere cyane ko rwakunze kubogamira k’uruhande rukunda kurenganya abanyarwanda (FPR na Kagame). Ubusanzwe umuvunyi n’urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa bya guverinoma, ndetse rukagira uruhare rukomeye mukureba ko abaturage batarenganywa n’abayobozi bakagombye kubarengera. Ariko mu Rwanda nubwo ayo mategeko yose ahari kandi yanditse neza siko yubahirizwa , cyane ko abaturage b’u Rwanda barenganywa buri munsi, aho amahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu aba atabariza abanyarwanda barenganye burigihe kandi bakagombye gutabarizwa n’urwego rw’umuvunyi mbere y’iyo miryango irengera uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Muganda Urup. 9 UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 Uberengazira bwa Muntu Leta ya Kagame ikabije umuvuduko wo kwica abaturage. Nyuma ya nyakwigendera Emeltha, Semadwinga, Rwisereka noneho yirengeje umusore w’imyaka 21 i muziza se. A makuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza rw’igisirikare cya Kagame, rufatanyije n’abasirikare ba Gen Ntaganda Bosco baherutse kwica umusore w’imyaka 21 Tumsifu Olivier , akaba yarishwe urwagashinyaguro mu mujyi wa Rubahavu, aha hoze hitwa umujyi wa Gisenyi. Amakuru atugeraho yemezako uyu mwana w’umusore yahoze ari umuhungu w’umupasiteri witwa Bahavu wakoranaga na Nyakwigendera Emeltha Munyeshuli nawe baherutse kurasira hafi y’umupaka wa Kongo n’u Rwanda akaba yarishwe n’ingabo za Gen Ntaganda Bosco afatanyije n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare cya Kagame DMI . Nyuma yo kwica Emelthe Munyeshuri, amakuru avuga ko bagomba gukurikizaho Pasteri Bahavu Jean, wakoranaga cyane na nyakwigendera Emelthe. Nyuma yo kugerageza kumwica, pasteri yashoboye kurusimbuka, acikira muri Uganda, agezeyo naho bagerageje kuhamutsinda, ariko ntibyashoboka kuko Imana yakomeje kumurinda, ababigerageje bamwatse ibyangombwa ariko we abasha kubacika.Nyuma rero bamaze kubura se bahisemo kwica umuhungu we Olivier wari wasigaye i Gisenyi. Impamvu zatumye uyu mu pastier ahigwa nuko afite amabanga yose y’uburyo Gen Ntaganda afatanyije na Col Dan Munyuza bishe abantu bahoze ari inkoramutima za Gen Nkunda, Emelthe Munyeshuri, Semandwinga Denis n’abandi bantu bakomeje kwicwa bazizwa kutumvikana na leta ya Kagame. Ishami rya gisirikare ry’u Rwanda rishinzwe ubutasi, DMI riyobowe na Col Dan Munyuza kugeza ubu rishinjwa kwica abantu beshi cyane abatutsi babanyekongo b’inkoramutima za Gen Laurent Nkunda, batishimiye ifatwa rye. Amakuru avuga ko Col Dan amaze igihe gito cyane kuri uyu mwanya, ariko akaba asigaye ari inshuti magara kubera abantu beshi amaze kwiza mu gihe gito amaze ari umuyobozi wa DMI. [email protected] RDF Ikabije umuvuduko w’ubwicanyi Nkuko twakunze ku bibatangariza mu nkuru zacu z’ubushize amakuru yatugeragaho yemezako operation u Rwanda na Kongo bise “umoja wetu “ nta kindi yari igamije uretse kwisasira inzira karengane z’abanyarwanda n’abanyekongo batavugaga rumwe n’u Rwanda hamwe na Gen Ntaganda bityo Perezida Kabila nawe akaba yarahaye inzira mugenzi we Kagame umenyereye gucyemura ibibazo anyuze mu nzira yo kwica kugirango akore operation “Cleansing” mu rurimi rw’icyongereza ariko bisobanura “ubwicanyi simusiga” bwari bugamije guhitana umuntu uwariwe wese bikanga muri kariya karere, bityo abantu beshi mu bishwe ni abatutsi ba bagogwe bakoranaga na Gen Nkunda mu buzima bwa buri munsi banze kuyoboka Gen Ntaganda, hamwe n’abanyarwanda ba bahutu nabo batuye muri kariya gace ariko nabo batari kugice cya Gen Ntaganda. Gen Ntaganda ndetse na Leta y’u Rwanda kwica byaraboroheye cyane kuko bavugaga ko barimo kurwanya FDLR, ndetse na Mai-Mai, bityo na leta ya Kabila ntacyo ivuga cyane ko aba basirikare abayirusha ingufu kandi byitwa ko barimo kuyifasha kurangiza ikibazo cy’intambara mu Kongo aruko mu byukuri abaturage bicwa batagira ingano. Nyakwigendera Tumsifu Olivier w’imyaka 21 yarishwe ku itariki ya 08/10/2010 yicirwa mu mudugudu wa Karundo akagari ka Mbugangari Umurenge wa Gisenyi , yishwe nyuma yo guhamagarwa kuri Telefoni na mu genziwe ukorana n’urwego rwipererza rya Gisirikare DMI, amubwirako amusangaho ahantu yarari , ahageze nibwo abasirikare bari bihishe bamugwaga gitumo bamwikisha inkota. Umusore yaramaze iminsi atabaza avuga ko abantu barimo kumugendaho kuburyo bumuteye impungege, ariko abantu ntibabyitaho kuko bavugaga ko ubwo yenda ari umusore w’ingimbi, badashobora kumwica, bazagira imbabazi, ariko siko byagenze ntibamwihanganiye bamwica urupfu rw’agashinyaguro bamwicishije inkota,nyuma y’urupfu rwe Col Masumbuko yasobanuliye abaturage baho bamwiciye ko ari umuhungu w’umwazi w’igihungu witwa pasiteri Bahavu . Twabibutsa ko kugeza ubu hakomeje gupfa abaturage beshi hirya no hino mu gihugu kandi bicwa n’igisirikare cya Kagame kiri hirya no hino mu baturage kica abantu bose batavuga rumwe, cyane abacyekwaho kuvugana na Gen Laurent Nkunda, Gen Kayumba ndetse na Col Karegeya. Imirambo y’izirakarengane igenda igaragara hirya no hino mugihugu , iriyongera, ariko ibisobanuro bitangwa na polisi cyangwa ubutegetsi bwa kagame ngo n’abagizi banabi babishe. Mu minsi ishize umuryango uhanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu Human Rights watch, uherutse gutangaza ko Gen Ntaganda ari mubatungwa agatoki ko yica abantu beshi cyane abari inshuti ndetse n’umuryango wa Gen Laurent Nkunda. Akaba ana afite n’uruhare runini mu bicirwa mu Rwanda afatanyije na maj Ndagano Matayo kugeza ubu ubarizwa muri ibyo bikorwa hamwe na umusirikare w’umunyekongo witwa Col Fadick ubarizwa kuri Goma Gasasira Politiki Urup. 10 UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010 RPP Imvura irasaba amahanga gufasha abanyarwanda guca akarengane gakomeje kuba mu Rwanda. I shyaka RPP- Imvura rirasaba ibihugu byose bikomeye byose ku isi gufasha abanyarwanda guca akarengane kari mu Rwanda gahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu nta nkomanga. Mu ibaruwa ndende iryo shyaka ryandikiye ibihugu byishi bikomeye byo hirya no hino kwisi, harimo n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’abantu kugiti cyabo bishuti magara za Kagame, isaba ko bamwumvisa akemera ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe akubaha demikarasi . RPP- Imvura yakomeje ivuga ko batabara u Rwanda inzira zikigendeka hato rutazagwa mu bibazo rwaguyemo muri 1994, aho rwatakaje abantu barenga miliyoni abandi batagira ingano bagahunga igihugu cyabo bagata ibyabo n’aba bo .Muri abo bose iryo shyaka ryandikiye, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagera kuri 23, bamaze kwandikira perezida Kagame bamumenyasha ibyo iryo shyaka risaba. Mu iriyo baruwa ndende, ikinyamakuru Umuvigizi gifitiye kopi, iryo shyaka riravuga ko u Rwanda, rutigeze rugira amahoro, abaturage bakomeje guhura n’ikibazo kitotezwa kuburyo bukomeye, kubera ubuyobozi bubi, ibyo byose byagiye bigira uruhare mu mibereho mibi y’abaturage b’u Rwanda, bamwe bakicwa abandi bagahunga. Ishyaka FPR, ryatangiye urugamba rufite intego zo kugarura amahoro no gucyura impunzi ndetse no kubaka leta n’igihugu kigendera ku mategeko cyubaha uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kandi kigendera ku mahame ya demokarasi. RPP-Imvira, ikomeza ivuga ko uko iminsi yagiye igenda byagiye bigaragara ko FPR na perezida Kagame bamaze gufata ubutegetsi basimbuye guverinoma yari maze gukora ubwicanyi bw’indenga kamere, aho abaturage barenga miliyoni bari bamaze kwicwa, itigeze ibasha kubaha intego zatumye ifata intwaro. Iryo shyaka rikomeza rivuga ko ibyo FPR, yaregaga abayibanjirije nibyo nayo yakoze, uburenganzira bwa muntu yavugaga ko irimo guharanira ntabwo bwigeze buhabwa agaciro bwakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi buyobowe na perezida Kagame. RPP- Imvura ikomeza ivuga ko demokarasi yari itegerejwe n’abantu beshi bari bamaze imyaka bafite inyota yayo, batigeze bayihabwa, kuko FPR na Kagame bahisemo kuyobora u Rwanda bakoresheje igitugu, demokarasi bakayimira, ibyitwaga amashayaka meshi akamirwa n’ishyaka rya Kagame FPR. Uburenganzira bw’abantu bose bakomeje guharanira ko igihugu cyayoborwa mu nzira ya demokarasi bwa komeje guhungabana, ubwisanzure muri politiki n’itangazamakuru buba inzozi, maze abantu bahingukije ijambo “Ubwisanzure” bagashakirwa ibyaha bigamije kubicisha. Buri munsi abantu bambuka imipaka basaba ubuhungiro mu bihugu bituranye n’ u Rwanda ndetse n’ibyo hirya mu yindi migabane , bahunga akarengane gakomeje gukorerwa mu Rwanda n’ishyaka riri kubutegetsi. [email protected] Bwana John Karuranga RPP- Imvura ikomeza ivuga ko akarengane kaba mu banyarwanda ari keshi cyane, mu Rwanda abantu barafungwa buri munsi abandi bakaburirwa irengero, abana beshi bitwa inzererezi batwarwa ku kirwa cy’Iwawa, abatwarwa beshi n’abana b’ibipfubyi batagir kivurira , bakagombye kwitabwaho na leta aho kubatwara ahantu batagira ikizere cy’ejo hazaza. Tukimara kubona iyi baruwa twashatse kuvugisha umuyobozi w’ishyaka RPPImvura kugirango tumubaze ibisobanuro bihagije kuri iyibaruwa n’icyamuteye ku yandika: Bwana Karuranga John yatubwiye ko aribyo koko ku itariki ya 22 Nzeri 2010, ishyaka RPP-Imvura ryandikiye ibihugu n’imiryango ndetse n’abantu bishuti z’u Rwanda ,harimo n’inshuti za Kagame ubwe, kugirango babashe kugira uruhare mu gushaka ko u Rwanda rwaba igihugu kigendera kuri demokarasi abaturage bakagira ubwigenge n’uburenganzira bw’ikiremwa- muntu bamaze imyaka myishi barabuze bukubahirizwa. Avuga ko muri ibyo bihugu , imiryango n’abantu bishuti za Kagame abagera kuri 23, barimo abaperezida n’abakuru baza guverinoma, bamaze kugeza ubwo butumwa babahaye kuri Kagame. Karuranga yatubwiye ikinyamakuru Umuvugizi ko kuva mu myaka ya 1960 u Rwanda rwabona ubwigenge, rwagiye rurangwa n’ubutegetsi buheza ibice by’abanyarwanda mu buyobozi. Akomeza atubwira ko ikibazo abanyarwanda bafite atiri amoko atuye u Rwanda nkuko abantu beshi babibona ahubwo ari ubutegetsi bubi bwagiye butabasha kubaha amategeko n’amahame agenga ikiremwa muntu kugirango abantu bubahane habeho igihugu kigendera kumategeko kitagendeye kumaranga-mutima y’abatigetsi, ndetse n’agatsiko kabo kagamije kugundira ubutegetsi. Umuyobozi wa RPP Imvura akomeza avuga ko kuva ku butegetsi bwa Kayibanda, abatutsi n’abahutu bamwe barakumiriwe kubutegetsi no kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo, kuko icyo gihe abari bafite agaciro ari agatsiko ke k’abanyenduga ba bahutu, bahezaga byimazeyo abantu bitaga abakiga, bo mu majyaruguru y’u Rwanda. Ibi kuri Karuranga avuga ko aricyo cyakuruye ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ( coup d’état) maze abandi bahutu bari barakumiriwe muri politiki bafata ubutegetsi, Habyarimana n’abandi bahutu bo mu majyaguru bahirika Kayibanda bafata igihugu. Karuranga akomeza avuga ko Habyarimana amaze gufata igihugu atashoboye kugarura nawe ubumwe bw’abanyarwanda, nawe yakoze nk’ibyo uwo yarasimbuye yakoze, kuko nawe yaheje abantu bamwe mu butegetsi, atonesha cyane abo bitaga abakiga ndetse aheza by’umwihariko abahutu bitaga abanyenduga. Ubutegetsi bwe kandi ntibwigeze bubasha gucyemura ikibazo cy’ubuhunzi n’ivangura kugirango abantu babashe kwisanga mu gihugu cyabo basangira ubutegetsi ntaguhezwa mu gihugu, ngo yubake leta igendera ku mategeko agendera kuri demokarasi. Ibi nabyo nibyo byatumye FPR ifata intwaro irwanya akarengane kari kamaze igihe karangwa mu gihugu, nta demokarasi, nta bwisanzure ndetse n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu buhonyorwa uko bishakiye. Icyaje gutangaza cyane nkuko Karuranga abivuga, nuko FPR ikimara kugera kubutegetsi, yirengagije impamvu zatumye ifata intwaro, nayo ikomereza aho abayibanjiririje bari bageze ndetse irushaho gukandamiza abanyarwanda, abantu beshi barahunga abandi barafungwa abanyabyago baricwa. Karuranga avuga ko nubwo FPR yari yiganjemo abatutsi b’impunzi, ariko nayo yubatse agatsiko nka Kagame, maze nayo iheza abandi banyarwanda kubyiza by’igihugu. Muri abo nkuko bigaragara ubu harimo abatutsi bahunga, bafungwa ,bicwa bazizwa kutagira imyumvire imwe na Kagame, ndetse n’abahutu bicwa, bafungwa abandi bagahunga nabo bazira imyumvire yabo itandukanye n’iya Kagame. RPP-Imvura isanga kugeza ubu ngo ikibazo atari amoko, y’abanyarwanda nk’uko abantu beshi bakunze kurebera ikibazo cy’u Rwanda mu moko, ahubwo isanga ikibazo ari ubutegetsi bubi u Rwanda rutarigeze rubona abayobozi bahuza abanyarwanda kuko buri gihe hagiye haboneka agatsiko kabangamira demokarasi kagaheza amoko yose y’u Rwanda mu buyobozi . Kuri Karuranga asanga hacyenewe ko abanyarwanda bahindura imyumvire, bagasubiza amaso inyuma bakibuka ko igihugu cy’u Rwanda kuva cyatangira kuyoborwa kitigeze kibona abayobozi bashobora guhuza abanyarwanda bose batagendeye ku maranga mutima , bityo rukaba (Rwanda) rucyeneye abayobozi bakurikiza amahame ya demokarasi yo nkingi y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Amajyambere arambye ahuriweho n’abanyarwanda bose ntavangura. Karuranga avuga ko mu 1986 amashyaka meshi y’abanyarwanda harimo nirye rya Rwanda National Liberation Movement (RNLM), bashatse ko haba ibiganiro mu rwego rwokureba ko amahoro yabaho uburenganzira bw’abanyarwanda bukubahwa, ariko ntibyashobotse, kuko ubutegetsi bwari buriho butabishatse, bityo akaba asanga aribyo byaje kugera ku marerwa u Rwanda rwahuye nayo yo 1994. Bityo akaba asaba amahanga ko yagira icyo akora agafasha abanyarwanda kugera kuri demokarasi bakirinda ko rusubira mu bihe rwavuyemo, byatewe no kutubaha amahame uburenganzira bwa muntu no kugizayo abatavuga rumwe na leta. Charles I. [email protected]