Gen. Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo batumye leta ya

Transcription

Gen. Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo batumye leta ya
Andikira
Umuvugizi
kuri
IKINYAMAKURU KIVUGIRA
A B A T U R ARWANDA
[email protected]
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Gen. Kayumba, Col Karegeya na
bagenzi babo batumye leta ya
Kagame ibyina Muzunga
Ari Umenyemari
Rujugiro na FPR
ninde Bihemu ?
Leta ya Kagame
ikabije
umuvuduko wo
kwica abaturage.
Gufunga Ingabire
ikimenyetso
cy’uguhirima kwa
FPR -Inkotanyi
Impanvu Perezida
Museveni azatorwa
cyane n’abene
gihungu bakomoka
mu yandi mahanga
Suwede ku isonga
mu bihugu bifasha
Aphaganistan
Urup. 2
POlitiki
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Gen Kayumba ,Col Karegeya na bagenzi babo
batumye leta ya Kagame ibyina Muzunga
Nyuma y’ukuzamura imishara y’abajepe noneho abaregwa jenoside mu
gufungurwa kubera Gen Kayumba, Col Karegeya na bagenzi babo
Itsinda ryatumwe muburayi ryamennye amabanga ya Kagame n’ingoma ye
A
makuru agera ku kinyamakuru
Umuvugizi yemezako bamwe
mu ntumwa za Kagame baherutse
gutungura abantu ubwo bihereraga
bamwe mu banyarwanda bahuriye nabo
mu matsinda nk’uko bari babatumye
babatangariza ko bagomba gutaha ko
mu Rwanda ari amahoro ,bazabashakira
akazi kandi bakanafungura bene wabo
baregwaga jenoside bagera ku bihumbi
mirongo ine (40.000) bitarenze mu
kwezi ambere kw’umwaka utaha .
Amakuru atugeraho yemeza ko
nubwo hari amanama yagiye abera muri
rusange ngo ariko habaye n’amatsinda
yagiye akorwa n’abamwe mu bantu
bari batumwe na Leta ya Kagame
kwegera bamwe mu banyarwanda
baba mu mahanga bakoresheje
amoko y’abayagize. Itsinda rigizwe
na Bernard,Rugira na Masozera,
n’amatsinda yashyizweho kugirango
yumvishe abanyarwanda baba mu
mahanga ariko cyane abo mubwoko
bw’abahutu ko Kagame nta kibazo
afitanye nabo, ko yiyemeje kubaha akazi
amasambu yabo ngo bari baratswe ,
ndetse ngo no gufungura abantu babo
bafunze bashijwa jenoside mu mbabazi
zitangwa na perezida. Bamwe mu
bari munama zabereye mu muhezo
badutangarije ko bababwiye ko kugeza
ubu Kagame ahangakishijwe cyane na
Gen Kayumba ndetse na Col Karegeya,
babwira abo banyarwanda ko ngo bataha
bityo ngo batazakoreswa naba Kayumba
. Ariko bakomeje batubwira ko ibi
ari ikimenyetso gihamya ko ba Gen
Kayumba na Col Karegeye na bagenzi
babo, bavuga ukuri, kuko amafaranga
[email protected]
Bakomeje kubyinisha Kagame muzunga
Kagame arimo gutanga hirya no hono
ndetse n’ingufu ashyiraho , bigaragara
ko hari ikintu gikomeye ngo yishinja
aba bagabo bavuze.
Ako gatsiko gatumwe na kagame
mu Burayi kemezako kugeza ubu ngo
Kagame ntakibazo afitanye n’abandi
bantu ngo uretse agatsiko kaba tutsi
b’intangodwa ngo akaba ariyo mpanvu
agiye gufungura abanyarwanda
baregwaga jenoside bagera ku bihumbi
mirongo ine bitarenze mu kwa mbere
. Ariko nanone kurundi ruhande uru
rwitwazo Kagame arega ba Gen
Kayumba na Col Karegeye ndetse
nabagenzi be, abakurikiranirahafi ibya
politiki ya Kagame bemeza ko ari
ugushaka kwiregura kubyo aba bagabo
bavuze kuri leta ye byo guheza bamwe
mu banyarwanda buyobozi bw’igihugu
bitwaje inkota ya Jenoside
. Kandi akaba abona ko abantu
beshi bamaze kubayoboka, bityo akaba
abagisha abahutu avuga ko badashaka
kwiyunga, ko ari abatutsi b’intagodwa,
abatutsi akaba bwira ko bashyigikiye
abahutu babaye interahamwe, ko
bakorana na FDRL n’ibindi byishi
akoresha ahereye ku mateka mabi y’u
Rwanda mu gusenya abamunenga.
Abari muriyo nama babajije izo
ntumwa za Kagame icyo baziza
ba Me Ntaganda,Madame Ingibire
,Ntakirutinka n’abandi beshi bagiye
bahezwa muri gereza cyane ko bo
itari intagodwa z’abatutsi nk’uko
izo ntumwa za Kagame batumye muri
diaspora babivuga, ariko ngo ntacyo
basubije kuri icyo kibazo.
Andi makuru avuga ko Gen Kayumba
akimara guhanga, bafashe umutwe
urinda perezida Kagame (Presidential
Republican Guard), bakabumvisha ko
Gen Kayumba ari umuntu mubi, ngo ko
ariwe winjije interahamwe mu gisirikare
akiri umuyobozi wacyo ngo afatanyije
na Col Karegeya wazifashaga gutaha
kuko ariwe agikora mu butasi bwo
hanze, ngo none bageze aho bafatanya na
Ingabire, kugeza ubu ushinjwa kurema
imitwe yitwaje intwaro. Inama ngo
yashoje babemereye ko bazabongeza
umushahara, aho babahaye amafaranga
meshi cyane kuburyo umusirikare
wo kurwego rwo hasi uri muri uwo
mutwe urinda Kagame, ahebwa akayabo
kamafaranga aruta aya ofisiye mukuru
wo mu gisirikare uri muyindi mitwe
isanzwe.
Amakuru avuga ko aba basirikare
bakimara ko ngezwa, babinye ko ngo ari
amafaranga bongejwe kubera ubwoba
Kagame afiteye Gen Kayumba na Col
Karegeya, bahita bita uwo mushahara
Gen Kayumba.
Ibi bikaba bigaragazako leta ya
kagame ikomeje kubyina muzunga
kandi ko bimaze kugaragarako itazi
icyo ishaka muri politiki doreko igera
ku mutwe wa basirikare urinda perezida
Kagame ,bakababwirako Gen Kayumba
n’abagenzibe banga abatutsi kandi
bafatanyije n’aba jenosideri , bagera
ku bahutu bakabasubizako Kagame ari
marayika kandi abakunda ngo ikibazo
agifitanye n’intagodwa za abatutsi , ariko
bakibagirwa amagambo Kagame ubwe
yagiye yivugira nta gahato ko “Zimwe
mu mpunzi zari muri Kongo yazisanzeyo
yica izo ashatse izindi , arazicyura
“ ibi akaba yarabivugiye mu nteko
muri uyu mwaka ageze ku Gikongoro
nabwo avuga mwijwi riranguruye ngo
“ndicuza impanvu bancitse , ...bagende
tutabamaze, ….harya twarabishe ,…
twabuze ibikoresho gusa n’umwanya”.
Uku guhindaguranya amagambo,
bigaragaza ko u Rwanda rugifite ikibazo
gikomeye muri politiki, kandi ko Leta
ariyo iteranya abanyarwanda, ariko
ikabeshyera abandi bagerageza kuvugisha
ukuri hagamijwe kwikubira ubutegetsi,
no gukurura politiki y’urwangano,
n’amatikuru, aho gusobanura ikibazo
abanyarwanda bafite ngo gishakirwe
umuti uzatuma abanyarwanda baba
basha kubana mu nzira nziza ibategurira
ejo hazaza hazira amacakubiri.
Iyi politiki ya “Munyangire” ni politiki
Kagame yakunze gukoresha cyane
mu butegetsi bwe, agamije guteranya
abantu ndetse n’impande zifitanye
ikibazo ahereye ku mateka mabi y’u
Rwanda, igice kimwe cy’abanyarwanda
acyumvisha ko cyangwa n’ikindi,
uyumunsi akabwira abatutsi ko abahutu
bakomeje ingengabitecyerezo yabo ya
jenoside, ejo akabwirako abahutu, ko
intagodwa z’abatutsi badashaka abahutu.
Ibi byose abikoresha ari uko ashaka
gusobanura ikibazo cya Politiki iba
yanenzwe n’abamwe batavuga rumwe.
Aherezo y’ingoma ya Kagame uhereye
kubikorwa byayo uyu munsi bikaba
bigaragaza ko azagira ingaruka nyishi
kubanyarwanda, kuko inzangano irimo
yisigisha zidatandukanye cyane n’izo
abayibanjirije bigishije, uretse ko bo
basebyaga uruhande rumwe gusa
Gasasira.
Urup. 3
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Gikondo, Makuza House 2nd Floor, B.P. 2147, Kigali - RWANDA (E.A)
Tel: (+250) 08417942, 08300668 E-mail: [email protected]
Ijambo ry’ibanze
Igitugu cya Kagame kiri
hose kandi kuri wese
ugerageje kuvuga ukuri.
Kimwe n’abandi banyarwanda bari mu magereza cyangwa
bicwa na leta ya Kagame bazizwa imyumvire yabo ya demokarasi
itandukanye n’iya Kagame, n’ikinyamakuru Umuvugizi cyahuye niyo
nkota, mu bihe bitandukanye, yagiye itugeraho muri uyu mwaka, leta
ya Kagame yagiye iduhekura ; iraduhemukira mu buryo butandukanye,
harimo kwica umuyobozi wacu wungirije,kumenesha umuryango we
,guhiga banyamakuru bacu bari hirya no hino mu buhungiro hamwe
no gucecekesha abari mu gihugu kugirango nabo batazabica nk’uko
bagize Rugambage Jean Lonard.
Izo ngaruka z’igitugu kimwe n’izindi nyishi tutiriwe turondora
zatumye ikinyamakuru Umuvigizi, gihura n’ibibazo bikomeye mu
mikorere yacyo, haba mu gutakaza abanyamakuru, ibikoresho,
kwirukanwa mu gihugu, kubuzwa uburyo bwo gukora kuko
abanyamakuru bahigwa abandi bagacececyeshwa, ndetse harimo
n’ikibazo gikomeye cy’amikoro, kuko kugeza ubu ikinyamkuru
kidasohora ibinyamakuru ngo kibashe kugurisha bityo kigire
ubushobozi bwo kubona ingengo y’imari gikoresha, izi zikaba ari
zimwe mu nzitizi zituma Ikinyamakuru Umuvugizi kidasoherera
ikinyamakuru ku gihe, kikaba gihitamo gusohora inkuru
zishyushye.
Ubuyobozi bw’ikinyamakuru bukaba buboneyeho umwanya wo
gushimira abanyamakuru bacyo ndetse n’abandi bantu bakorana
nacyo kuburyo butandukanye, ubwitange n’umurava bakoresha,
cyane ko nta gihembo kugeza ubu bahabwa cyangwa se agashimwe
ako ariko kose.
Ikinyamakuru Umuvugizi kiba kidashidikanya ko u Rwanda
n’abanyarwanda bazageraho bakabona demokarasi, akarengane
kagashira nk’uko gihora kigerageza kubirwanya mu nyandiko
z’abanyamakuru bacyo.
Umwe mu bagabo ba bahanga baharaniye amahoro ndetse
bakabihererwa n’igihembo kikirenga, Bishop Desmon Tutu yagize
ati “…Those who oppress us will rule for a while but will definitely
eat the Dust”, ducishirije mu kinyarwanda “…Abo badukandamiza
bazakomeza bayoboreshe igitugu ariko amaherezo yabo nuko bazarya
igitaka”.
Kimwe n’uyu muhanga, natwe twizera ko nubwo tutorehewe,
twamaneshejwe mu gihugu ,ibyacu n’abacu dusiga byandagaye ,
bamwe barishwe, abandi barabamenesha, n’ibindi byishi byagiye
bikorerwa abantu dukorana nabo, ariko amaherezo yabanyagitugu
namwe, nuko barangiza nabi cyane.
Suwede ku isonga mu bihugu
bifasha Aphaganistan
A
makuru agera
ku kinyamakuru
Umuvugizi
yemezako Leta ya
Suwede iza ku isonga mu
mukurinda umutekano
hamwe no mubaterankunga b’igihugu cya
Aphaganistan cyangiye
kizahazwa n’intambara
z’urudaca akeshi
ziterwa n’intagondwa
z’abayisilamu.
Mu rwego rwo
kurwanya ubukene, leta
Ingabo za Suwede mu bikorwa byo ukugarura amahoro
ya Suwede inyuze mu
kigo cyayo gishinzwe
inkunga a SIDA bageneye inkunga igera kuri miliyoni mirongo inani z’amafaranga akoreshwa
miliyoni icyenda za Suwede(90million krons) muri Suwede (80millionkron), hari n’andi mafaranga
yegera miliyoni cumi n’eshatu n’ibice birenga yagiye agenerwa amishinga itandukanye afasha
mu madorali (13.65 M USD).
imbabare(charity organization) ,iyo mishinga akaba
Mu ijambo rye madame Eva Johansson ushinzwe ikorera mu majya ruguru ya Aphaganistan.
igihugu cya Aphanigastan muri SIDA yasobanuye
Leta ya Suwede ikaba izibanda mu iterambere
uburyo igihugu cye cyahaye amahirwe inzego ry’amajyaruguru ya Aphaganistani kuko ariho ifite
z’abaturage ba Aphanigastan kwitoranyirizamo ishingano yahawe n’akanama ka Loni kugirango
ibyababera ingirakamaro ku byo bazashoramo ayo banarinaharinde umutekano, bityo bakaba bariyemeje
mafaranga ku girango biteze imbere.
gushaka icyateza imbere ayo majya ruguru doreko
Twabibutsa ko kuva muri 2006 Suwede imaze umwaka ushize baherutse kuhagenera amafaranga
gutera inkunga imishinga y’abaturage igera ku agera kuri miliyoni Magana atanu na mirongo inani
bihumbi makumyabiri n’abitatu(23.0000),bakaba n’umunani y’amafaranga akoreshwa muri Suwede
bagomba nibura gukomeza gufasha imishinga (588million) , akaba ari nkunga agamije guteza
y’iterambere y’icyaro nibura igera ku bihumbi imbere Demokrasi,uburenganzira bw’ikiremwa
mirongo ine na bibiri (42.000projects) zigize muntu ,uburezi hamwe n’ukuzamura ubushobozi bw’
intara za Aphaganistan nk’uko ari mirongo itatu abikorera ku giti cyabo.
nenye (34).
Leta ya Suwede ikaba yaraniyemeje gufasha Loni
Sibyo gusa SIDA izakomeza gutera inkunga hamwe n’ibindi bihugu biza ku isonga nka Amerika,
n’irindi terambere ryo muri Aphaganistan nko Ubwongereza hamwe n’ibindi gushaka umuti w’ikibazo
kubaka amashuri, Imihanda hamwe n’iterambere cya Aphaganistani binyuze mugutanga ingabo zirinda
ry’abagore bo muri gihugu. Ibi bikaba bije amahoro muri icyo gihungu ikanashyiraho n’akarusho
nyuma yaho hari n’andi makuru yagiye atugeraho ko gufasha imbabare z’abaturage zagiye zizahazwa
yemezako Suwede yateye inkunga amafaranga n’ubucyene buterwa n’intambara z’irudaca zakunze
atandukanye kubikorera kugiti cyabo (secteur kuranga ako gace.
prive) bakaba barabonye akayabo kagera kuri
Gasasira
Ubwanditsi.
Budget ya Suwede 2011 izibanda mu kwongerera
imilimo abashomeri bingajemo abimukira
K
u itariki ya 13/10/2010 minisitiri
wa suwede ushinzwe imari bwana
Anders Borg yasoye ingengo
y’imari 2011 kumugaragaro , mu nyandiko
igenewe abanyamakuru Minisitiri Anders
yasobanuriye abanyamakuru ko iyo
ngengo y’imari itazahinduka cyane mu
gihe cy’imyaka itanu kandi ikazibanda
cyane mu gusiba icyuho cy’ubukungu
“Economic Crisis”hamwe no gushakira
akazi abatagafite.
Minisitiri Anders yatangarije
abanyamakuru ko mu gihe cy’imyaka itanu
leta ya suwede igomba kwibanda mu guteza
[email protected]
imbere ubukungu binyuze mu kongerera
imirimo hirya no hino bashorama- imari,
bityo kugirango bisibe icyuho cy’ubukungu
Suwede yagize kimwe n’ibindi bihugu
yongerera akazi abashomeri akenshi usanga
bigajemo abanyamahanga.
Ikindi kandi nuko mu gihe cy’imyaka
itanu Suwede izibanda mu guhugura
n’ukongerera ubumenyi abatabufite
kugirango nabo babe bapiganwa bashakisha
akazi kw’isoko mpunzampahanga.
Leta ya Suwede ikaba inagiye kuvugurura
amabwiriza cyangwa amategeko y’ubucuruzi
n’ishoramari kugirango byorohereze
Minisitiri wa Finance Anders Borg
barwiyemeza mirimo mu gutangiza imirimo
iciriritse bityo bibe byakorehera abashomeri
kuba batangiza imirimo y’ubucuruzi mu
buryo buboroheye, bikaba byarushaho
kuzamura ubukungu hamwe no kugabanya
umubare w’abashomeri.
Leta ya Suwede ikaba izashora
amafaranga y’icyo gihugu agera kuri
miliyari 13 ( SEK13billion) muri 2011
gusa kandi ayo mafaranga ikazakomeza
kuyatanga mu gihe cy’imyaka itanu
Twabibutsako Suwede ari kimwe
mu bihugu kiza kwisonga mu bihugu
bihagaze neza mu bukungu ugereranyije
n’ibindi bihugu bigize European Union.
Kandi kugeza ubu Suwedi iri muri bimwe
mu bihugu bifasha abimukira ndetse
n’impunzi zituruka hirya no hino mu bihigu
bitegecyesha igitugu cyangwa birimo
amakimbirane atandukanye y’intambara.
Marc
Urup. 4
Imiyoborere
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Kagame agezeho yemera ko
amahanga atamwumva.
“…n’iki gituma Kagame adashaka abaterankunga ko bamubaza niba inkunga batanga zidafasha
abasirikare be kwica baturage n’abanyamakuru, n’abandi batavuga rumwe nawe?”
“…Kuki abaterankunga batamubaza ibyo akora kugirango bamenye niba amafaranga yirirwa atangwa
hirya no hino agura abantu ngo bice abanyarwanda bamuhunze atava mu nkunga batanga?”
N
kuko twakunze kubyandika
mu nkuru zacu, Kagame
yashimwaga n’amahanga
avuga ko afite imiyoborere myiza,
ndetse abanyarwanda bagashinjwa
kutabona ibikorwa bye ariko
amahanga akabibona. Mu ijambo
rye arahiza guverinoma, yashyizeho
nyuma y’amatora yo ku itariki ya 9
Kanama 2010, imvugo yahindutse,
yavuze ko noneho abazungu aribo
babi batamwifuriza ibyiza.
Muri iryo jambo mu byukuri
ritari rigize aho rihuriye n’igihe
yarivugiyemo, ko yivugiye agahinda
ke aho kuvuga ibikorwa n’intego
za guverinoma, ndetse n’ingamba
yarashyizeho. Kagame yagaragaje
ko abanyamahanga abamukoresheje,
ariko bakaba ngo bamurambiwe,” …
kuyobora muri rusange, biragoye,
kuyobora igihugu birushaho,
kuyobora igihugu nk’u Rwanda
bikarushaho”.
Ayamagambo yayavuze asa
n’aho yemera ko amahanga amaze
kumurambirwa, ariko gushaka
kugaragaza ko ntamakosa afite,
yavuze ko kuyobora u Rwanda
bigora kuko ngo rucyenye. Ariko
kurundi ruhande abamunenga
bavugako ataribyo kuko Afurika
yose ibarirwa mo ibihugu byishi
bicyenye, ariko byose bidafite ibi
bazo bingana n’uby’u Rwanda, aho
abenegihugu bicwa n’ubuyobozi
bwabo, bakamburwa uburenganzira
bwabo kuburyo butandukanye, ndetse
abaturage, abayobozi, abasirikare
bakuru batagira ingano bagahitamo
guhunga buri munsi kubera gutinya
itotezwa rya Kagame.
Kurundi ruhande abantu bemeza ko
u Rwanda ataricyo gihugu gicyennye,
kiri muri Afrika, ariko kubyitirira
Afrika yose bigaragaragara nk’aho
ngo ashaka kworoshya n’ibyaha
ashinjwa, kuko Afrika yose
ntishinjwa kwica abatavuga rumwe
nawe, ntishijwa kwica abaturage
bose kugeza aho byitwa jenoside,
ntibinengwa gutoteza abanyapolitiki,
n’abantu bose bashaka kuvuga ukuri
kumanyanga akora. Mubyukuri ibyo
[email protected]
Perezida Kagame
avuga akaba bigaragara ko ibyo avuga
ari ugashaka kuyobya ubu rari.
Yakomeje kandi atunga agatiki
abaterankunga avuga ko arambiwe
abamubwira ibyo akora kugirango
bagire icyo baguha, aya magambo yo
gutuka abaterankunga, beshi bemeza
ko ari umuco w’abanyagitugu bose
bakoresha bahakana ibyaha bashinjwa
n’imiryango mpuzamahanga irengera
u b u r en g a n zir a b w ’ ik ir e mw amuntu, ndetse n’abandi bose baba
bashaka kurengera abaturage baba
bahigwa bicwa ubutitsa bazizwa,
politiki mbi. Abantu beshi bibaza
haramutse hatabayeho abashinzwe
uburenganzira bw’ikiremwa-muntu
batabariza abo baturage baba bari
kunguye yigitugu, uko byagenda.
Mu magambo yahakanye ko nta
rubuga rwa politiki rukiri mu Rwanda
nk’uko abanyamahanga bahora
bamunenga, akomeza avuga ko rwose
abona ntacyo azahindura kugitugu cy,
ahubwo yabwiye abayobozi be ngi
buge kujya babwira abaterankunga
babasaba gukurikiza demokarasi,
ndetse no kubaha uburenganzira
bwa muntu.
Kagame ntahakana ko u Rwanda
rudafite ikibazo gikomeye, ku rwego
mpuzamahanga, kuko yavuze ko
rwirirwa mu binyamakuru hirya no
hino kwisi, kandi avuga ibihugu
by’Afrika byugarijwe ariko byagera
ku Rwanda bigakabya.
Muri iryo jambo rye ryari ryuzuye
gutukana no kunenga abaterankunga,
yavuze ko abanyamahanga batera
inkunga beshi ba mubaza ibintu
badashinzwe, kandi nabo bafite
ikibazo, ngo biruta ibye. Muri aya
magambo ya tunze agato ngo igihugu
kitagira cyananiwe gushyiraho
guverinoma, ibi abazi amakuru
bemeje ko ari Ububurigi yatungaga
agatoki, kuko aribo bamaze igihe
batagira guverinoma.
Ikibazo rero abantu bibaza n’iki
gituma abanyamahanga batunga
urutoki u Rwanda na Kagame bikabije?
Kuki ari Kagame utungwa agatoki mu
gutesha kubangamira demokarasi
n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu
kurusha abandi nk’uko abyivugira?
Ese ibyo bamushinja ntabiriho?
Abantu bose bakaba basanga
ubu bwishongozi bwa Kagame
kubaterankunga bishora kuzana
ingaruka zikomeye ku baturage
ba banyarwanda, igihe bazaba
barambiwe ibitutsi bye, bagahagarika
imfashanyo, kuko u Rwanda rugizwe
70% n’ifashanyo ziva muri abo bantu
yirirwa atuka.
Ikibazo nanone yibaza n’iki gituma
Kagame adashaka abaterankunga
ko bamubaza niba inkunga batanga
zidafasha abasirikare be kwica
baturage n’abanyamakuru batavuga
rumwe nawe? Kuki abaterankunga
batamubaza ibyo akora kugirango
bamenye niba amafaranga yirwa
atangwa hirya no hino agura abantu
ngo bice abanyarwanda bamuhunze
atava mu nkunga batanga? Ibibazo
nibyishi kuko amakosa ye ariyo
atuma abaterankunga bakurikirana
ibikorwa bye, kandi usobanura ukuri
ntavunika kandi ntiyinubira ibyo
abazwa.
Charles I.
[email protected]
Urup. 5
H
politiki
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Ari Umenyemari Rujugiro na
FPR ninde Bihemu ?
ashize iminsi hatambutse inyandiko
muri bimwe mu binyamakuru byo
mu Rwanda, byabashije gucika ku
icumu nyuma y’aho ibindi bihagarakiwe
na leta ya Kagame, ndetse bikameneshwa
igihugu. Iyo nyandiko yibasiraga cyane
abantu bahoze ari inkora-mutima za
FPR, kandi bayifashije kuva ikiri mu
ishyamba.
Munyandiko ndede yatanzwe
n’ubunyamahanga bwa FPR Inkotanyi
yasebyaga umwe mu banyemari bafashije
FPR kuva ikiri mu ishyamba kugeza
igeze ku butegetsi ,muri iyonyandiko
kandi banasebeje umwe mu bahoze ari
umushinjacyaha mukuru bwana Gahima
Gerald. Kubya Gahima sinabitezeho
wenda nibajijeko ari impanvu za politiki
doreko wenda nawe yabonye umwanya
abasubiza ariko icya ntangaje n’ukuntu
baje gusebya n’ukwandagaza umusaza
Rujugiro Tribert wabakoreye akabafasha
kugeza aho bamusezereye nabi cyane
bamugambanira.
Ibi byanyibukije yamvugo dukunze
kubabwira ko gukorera FPR cyangwa
Kagame bimeze nko gukorera Satani,
dore ko bose inyiturano yabo ikunze
kuba imwe Urupfu,kwamburwa utwawe
cyangwa Ingoyi.
Abazi umusaza Rujugiro hamwe na
FPR Inkotanyi bakomeje gutangara cyane
bakurikije umuvuduko FPR ikomeje
gukoresha mu kumwitura ubuhemu,
ndetse n’abandi bagiye bayikorera
neza ariko bikarangira inyiturano ibaye
guhemukirwa.
Rujugiro yaje kwamamara mu
banyarwanda cyane mu gihe FPR
yari ikirimwishyamba, ikunsanya
ifashanyo(Fundraising) ishakisha inkunga
yo kuyigoboka mu ntambara barwanaga
yo guhirika ingoma ya MRND.
Kunshuro zitandukanye wasangaga FPR
ikeneye amafarnga meshi, buri gihe iyo
abandi bashoboraga gukusanya nibura 30%
y’acyenewe, Rujugiro yatangaga asigaye
yose (70%), ibi Rujugiro yabikoze inshuro
nyishi zitandukanye.
Sibyo gusa uretse imodoka ya Benz
umusaza Kalimba Haruna yari yarahaye
Kagame mu ishyamba yagendagamo,
muzehe Rujugiro nawe yaje kugoboka
Kagame amuha Imodoka shya y’umubwoko
bwa Range Rover kugirango nawe
nk’umuyobozi wa FPR abone icyubahiro.
Ikindi kivugwa nuko intambara ikirangira
, Rujugiro yaguze inzu icyo gihe yayihaye
Kagame kuko ariwe utaragiraga inzu.
Intamba irangiye Rujugiro yaje kwisonga
y’abanyemari bagiye bashora Imari yabo
mu Rwanda agura inganda hirya no hino nka
za Manumetal ,Sorwatom,Covibar,Bancor
ageranaho y’ubaka inzu yari ikomeye mu
mujyi wa Kigali icyo gihe izwi kwizina
[email protected]
FPR ntanyiturano igira
rya UTC .
Ntibyatinze muri 2006 Rujugiro
yaje kurangiza inzu ye yubakaga mu
mujyi wa Kigali yitwa UTC , abisabwe
n’umujyi wa Kigali doreko icyo gihe
uwahoze ari mayor Mutsindashyaka
yashakishaga abashora -mari bateza imbere
umujyi wa Kigali binyuze munyubako
, arinako byaje kugenda doreko nta
munyamahanga wari kwemera gushora
akayabo ke kangana kuriya mu gihugu
nk’u Rwanda kitagendera ku mategeko
mpunzampahanga kuburyo usanga abeshi
iyo bamaze gushoramo akabo FPR ikoresha
impanvu zitandukanye ikabigaranzura,
imitungo yabo ikayigarurira.
Mu ijambo perezida Kagame ataha UTC,
yatatse Rujugiro ko ariwe munyemari
w’intanga rugero kandi ko n’abandi niba
bamera nkawe bagakunda igihugu nkuko
agikunda u Rwanda rwari kuba rugeze
kure , nti byatinze ariko ejo ubundi baba
batangiye gusebya iyo nzu yashimwaga
n’umukuru w’igihugu, bakoresheje
itangazamakuru ryabo bayita agasoko, ku
berako Kagame amaze kuzuza indi nzu ye
ahahoze Gare rusange yo mu mujyi , iyo
nzu Kagame akaba ayitunze mumazina ya
Hatali Sekoko.
Kuba kugeza ubu batinyuka kuvugako
Rujugiro adakunda igihugu cye kuberako
yashoye imari Goma byaba ari ukwigiza
nkana, cyane ko mbere yuko banagera ku
butegetsi ngo uwo Muzasa yari afite imari
n’inganda hirya no hino muri Afurika
nka Angola ,South Afurika, Burundi
,Kongo n’u Rwanda, cyereka niba n’utwo
yazigamiye mura ayo mahanga bashaka ko
adukurayo bakatwirenza nkuko byagenze
muyo yashoye muri za Cimerwa , na RIG
ubu bamusebya ko yahombeje.
Umwe mu bantu bazi politiki ya
Kagame, twavuganye mbere yuko
dutangaza iyi nkuru yatubwiye ko, kugeza
ubu ko ntagitangaza kuba Kagame na FPR
basebya kandi nakitura inabi Rujugiro, kuri
we ngo ibyo sigitangaza, ngo ahubwo
igitangaza ni kwiturwa ineza , yaduhaye
ingero z’abacuruzi bagiye bakora na
FPR batandukanye bazimiye cyangwa
bagahombeshwa muri ubwo buryo nka
Mzee Kalimba Haruna wakoreye Umudari
gusa ,Murenzi uzwi kwizina rya Emugeco
nawe kugeza ubu yimyije imoso ,Pascal
Munyampirwa nawe bituye gusenyera
hotel ku Kibuye, Mporanyi wa SORAS
nawe bateje umucuruzi witwa Civile
ku girango amuhombye, Mzee Giligori
wafashije cyane mu gihe cy’intambara
akaba yarumiwe,Nsengiyumva Nichole
,Mzee Kananura nawe bari barahombeje
akaba yaraje kubagarukira nyuma kubera
umuhungu we usigaye ukorana na
Kagame cyane ,Kalinda uzwi ku izina
rya Sweet bread Kanyankore,Akiba
Octave,Kalisa Alfred BCDI bambuye
barangiza bakanamufunga anerekuwe
ahabwa amabwiriza y’ukwiyumanganya
n’abandi benshi bumbuwe bakabura uwo
baregera,Kajeguhakwa Valens wafashe
iyambere mu gufasha iyambere akaba
arinawe wabaye iyambere kubona ya
nyiturano ya Kagame twavuze haruguru .
Kugeza ubu Kagame akaba asigaranye
abacuruzi nka Mugisha Joseph wa fair
Construction na Gatera Egide kuberako
bo bemera gusangira Imari neza na nyiri
–gihugu hamwe n’umuryango we .
Nyuma yo kubona ingero twavuze
haruguru byatumye nibaza hagati Kagame
naba bacuruzi bose bagiye bagirana ibibazo
bikomeye na leta ye mu gihe gito cyane
amaze kubutegetsi ninde uhemukira undi?
Ese abo bacuruzi bose bamufashije mu
bihe bikomeye babonye ku muhemukira
ubu aruko nawe amaze kuba umunyemari
? Ese kubera iki Perezida Habyarimana
atagiranaga ikibazo n’abacuruzi nkuko
Kagame agifite ? Ese amafaranga yahoze
ari ayabacuruzi ba MRND yafatiriwe
hamwe n’imitungo yabo byagiyehe?Ari
Rujugiro na Kagame ukodesha amazu
ye ari mu Bwongereza no mu Budage za
Ambasade abereye perezida ninde bihemu?
Ari Rujugiro ushora imari mu Rwanda
n’ukuri Goma agaha abene gihugu akazi
na Kagame uyashora mu bushinwa ninde
Bihemu? Ikindi ese nkuko FPR iherushe
kwandikisha uyu musaza imwita bihemu
kuki yategereje kubimwita aruko agiranye
ikibazo na Kagame hamwe n’umufasha we
Janet wamereye nabi umugore wa Rujugiro
ku berako yari yagiye gufata mu mugogo
Janet Rwigema, yunamira umugabo we
kuri stade Amahoro?
Kyomugisha
Urup. 6
Amahanga
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Impanvu Perezida Museveni azatorwa
cyane n’abene gihungu bakomoka mu
yandi mahanga
H
ashize iminsi ikinyamakuru
Umuvugizi gikora itohoza ku
matora y’umukuru w’igihugu
cya Uganda doreko abantu benshi
bayahanze amaso ,muri iryo tohoza
twakoze twasanze nubwo perezida
Museveni atinze ku butegetsi agikunzwe
kubera iterambere yagejeje kugihungu
cye hamwe n’umutekano yagaruye muri
rusange ,byagera kubanyamahanga
bikaba akarusho cyaneko bo bari
bibasiwe mbere
Mbere yukwo perezida Museveni
agera kubutegetsi abene gihungu
be, bakomoka mu yandi mahanga
nk’Abanyarwanda, Abahinde ,aba
Somalia n’abandi beshi batuye muri icyo
gihugu bakunze kwibasirwa ni ingoma
zitadukanye zagiye ziyobora kiriya
gihungu bigeze ku ngoma ya perezida
Idi Amin aha abahinde amasaha 24
kuva muri icyo gihugu , Abakomoka
mu Rwanda nabo bakunze kwibasirwa
n’ubutegetsi bubi bwaranzwe icyo
gihugu cyane ubwa perezida Obote
hamwe n’abandi beshi.
Nyuma yaho perezida Museveni
afatiye ubutegetsi yahaye umutekano
abane gihugu be bafite inkomoko
ya mpahanga nk’abahinde kuburyo
bagaruriwe imitungo yabo n’abandi
benshi bagenda bahumurizwa baratura
muri icyo gihugu nta nkomyi , kubera
izo mpanvu twavuze haruguru twagiye
dutangarizwa n’abaturage ba Uganda,
batandukanye bafite inkomoko
z’abanyamahanga atandukanye
batubwiye ko ariyo mpanvu babona
ko bagomba gutora perezida Museveni
cyangwa undi uwariwe wese uzakomoka
mu ishyaka rye, kubera impanvu
z’umutekano wabo n’ibintu byabo.
Ikindi badutangarije ko nta yindi
nyiturano baha umuperezida nkuriya
wabahesheje agaciro gakomeye
ku ngoma ye kuburyo akato
bahabwaga cyera kavuyeho , kandi
bafite uburengazira bungana kimwe
n’abandi baturage bityo ibyo bigatuma
bamutsimbararaho kugirango hato ejo
hatazagira uzaza akabamenesha.
Twabibutsako kugeza ubu Uganda
ari cyo gihugu gifite umubare
w’impunzi zitandukanye zituruka
hirya no hino muri Afurika kandi
zituye nta nkomyi , zituruka mu
bihugu nka Somalia,Uburundi,u
Rwanda,Eritreya,Ethiopia,Kongo,
[email protected]
Perezida Museveni
Sudani n’abandi benshi baturuka hirya
no hino bagiye bahatura ku mpanvu
zitandukanye harimo niza politiki.
Kugeza ubu uretse u Rwanda rukuze
gutera hejuru abane gihugu babo
bahungiye muri icyo gihugu ,izindi
mpunzi zikorera ibyabo nta nkomyi
kandi kugeza ubu hakaba hari n’abandi
beshi barangije guhabwa ubwenegihugu
kuburyo bazagira uruhare mu matora
ateganyijwe mu minsi iri mbere.
Twabibutsa ko Perezida Museveni
na leta ye bakunze guha abanyarwanda
batandukanye ba bahungiyeho,
ubuhunzi abari kubutegetsi cyangwa
abo basimbuye doreko kugeza ubu
Uganda icumbikiye abanyarwanda
beshi kandi bahunze ku mpanvu
zitandukanye, ikaba yaranakuze guha
icyanzu abanyapolitiki batandukanye
bagiye bagirana ikibazo na Kagame
hano umuntu akaba yatanga ingero
zaba Sebarenzi,Gen Bem Habyarimana
,Col Ndengiyinka, Col Karegeya ,Gen
Kayumba,Senateri Safari ,Minisitiri
Rwaka,Minisitiri Mugorewera Dorocera
n’abandi beshi , ikindi nuko mu minsi
ishize abanyarwanda bafite ubwene
gihungu bwa Uganda baherutse
kwigaranzura muzehe Kananura
na bagenzibe babakura kubuyobozi
bw’ishyirahamwe ryabo kubera
gushaka kubashoramo politiki ya
munyangira ya Kagame bityo kugeza
ubu iryo shyirahamwe rikaba riyobowe
n’inararibonye y’umunyarwanda witwa
Dr Kamuhangire .
Kuba kugeza ubu Uganda ari
kimwe mu bihugu bifite politiki nziza
yorohereza abanyamahanga gucuruza
ntugushora imari mu gihungu kandi
bakaba batamburwa utwabo nko mu
bindi bihugu baturanye ,byatumye
,icyo gihugu kigira umuvuduko mu
mizamukire y’ubukugu bityo yaba
abane gihugu babo bakaba nabo nibura
baba bafite agafaranga ko kugira icyo
bihahira ku isoko rusange.
Nk’uko abakurambere baciye
umugani ngo ntabyera ngode , nubwo
kugeza ubu abanyapolitiki bicyo
gihugu nabo binjiye mu bucuruzi
butandukanye kimwe nabi iwacu ariko
ntibakabya nkabo kugirango usange
barwanira amasoko n’abaturage babo
bacuruza ibireti,amazi,amata ,n’ibindi
bitadukanye usanga FPR ikunze
kurwanira n’abene gihugu bayo bityo
ibi bigatuma abaturage ba rubanda
batabafiteho ikibazo .
Nubwo ishyaka riri kubutegetsi rya
NRM ariryo ryibarutse FPR kugeza
ubu naryo ritinze kubutegetsi kandi
rikaba naryo ryarakunzwe kunengwa
n’abanyapolitiki baho kimwe cyangwa
imiryango iharanira uburengazira
bw’ itangazamakuru ko naryo hari
igihe ryibasira abanyamakuru ariko
ugereranyije n’u Rwanda nibura NRM
ikoresha ubwenge akageraho igatanga
agahenge cyangwa ntiyice abayinenga
nka Kagame, doreko nibura yo ejo
ubundi yakuyeho ibyaha Kiza Besigye
yaregwaga mu gihe Kagame nabo yibye
amajwi agiye kubatsinda muri gereza
inafungura radio CBS bari barafunze .
Kubera impanvu twavuze haruguru
twagiye duhabwa naba baturage ba
Uganda bemezako bagomba gutora
uwo mu perezida kuko ariwe Soko
yamahoro bari barabuze kuzindi ngoma
zabameneshaga
Mwitohoza twakoze nanone
ryemezako nubwo perezida Museveni
afite abamurwanya bamaze kugira
ingupfu kandi aha ubwisanzure
ugeranyije nabaturanyi be ,abo
twavuganye bemezako ashobora
kuzatsinda ayo matora .
Nubwo ariko bimaze kugaragarako
amatora muri Uganda ashobora
kuzagenda neza hari na makuru
nanone mwe mu banyapolitiki ba
Uganda twavuganye bemezako nta
gushidikanyako hari gihugu kirimo
kurwanya uwo musaza kandi ariwe
wagifashije kugera kubutegetsi ariko
bakemeza ko ibyo babimenyereye ko
iteka icyo gihugu gihora kifuza impanvu
yahirika cyangwa yateranya perezida
Museveni n’abaturage be bakoresheje
inzego za ambasade cyangwa izi
perereza
Gasasira
Urup. 7
Politiki
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Gufunga Ingabire ikimenyetso
cy’uguhirima kwa FPR -Inkotanyi
H
ashize iminsi micye
umunyapolitiki Ingabire
Victoire Umuhoza, pereda
w’ishyaka FDU-Inkingi, atawe
muriyombi n’ubutegetsi bwa Kagame
rimushinja icyaha cyo kurema umutwe
w’iterabwoba, ibyaha beshi bemeza ko
ari ibihimbano.
Ibi bikaba byarabaye nyuma y’igihe
gito cyane ubwo bari bamaze ku
mushinja icyaha cy’ingengabitekerezo,
ariko bakaza kubihagarika nyuma
yaho amahanga hamwe n’imiryango
iharanira uburengazirwa bw’ikiremwa
muntu yamaganiye iryo tegeko rihana
ingengabitekerezo, ko rigamije
gucecekesha abatavuga rumwe
n’ubutegetsi bwa Kagame.
Kuba kugeza ubu ishyaka
riri kubutegetsi rifite intego ishatu
ryavugaga ko rirwanira Demokarasi
, Amajyambere, hamwe n’Ubumwe
n’ubwiyunge, ariko umuntu akaba
asanga FRP itagikozwa Demokarasi
yavugaga ko irwanira kuburyo, ikomeje
kurangwa n’imyitwarire y’ubwicanyi
aho imaze guhitana abatavuga rumwe
nayo beshi mu gihe gito cyane kandi
ihora yitaka ko yahagaritse ubwicanyi.
Ibi byerekana ko igeze mu marembera
kandi ko nta n’indi ntwaro kugeza
ubu ishobora gukoresha uretse kwica
n’ukurimbura, ibi akenshi bikaba
biranga ingoma ziba zimaze kunanirwa
zitagifite icyizere mu baturage;
zigahitamo gukoresha inkota y’itegeko
hamwe n’akanwa k’imbunda ku girango
bacecekeshe umuntu uwo ariwe wese
washaka kugaragaza amakosa, bakora
dore ko bene izo ngoma ziba zimaze
kunanirwa nka FPR usanga ziba
zitagifite umutima nama w’ugukosora
amakosa zishijwa.
Kugeza ubu kuba leta ya FPR Inkotanyi
yishyira ahagaragara ko arimwe muri
leta iharanira uburengazira bwa bagore,
ndetse ikaba inavugako ariyo leta ifite
umubare munini w’abagore mu nteko
hamwe no muri leta ariko ikananirwa
kwihanganira umugore umwe gusa
wagerageje kunenga amafuti yayo,
byerekana ko uwo mubare ihora ivuga
ari ugushaka amanota mu rubuga
mpunzamahanga ariko mu byukuri nta
gaciro buri muntu wese ufite ubwenge
yabiha, kuko icyangobwa sumubare
ahubwo icyo abantu bagomba kwitaho
nukureba niba abo bagore bari muri
politiki bafite ubwisanzure ku buryo
bashobora kunenga ibyo badashaka.
Ukurikije ukuntu uwo mutega rugori
yatotejwe kubera ibitekerezo, ni kimwe
[email protected]
FPR mu mazi abira
mu bimenyetso bigaragaza ko FPR
imaze kunanirwa.
Ishyaka FPR kugeza ubu rishinjwa
guheza andi mashyaka yose mu myanya
y’igihugu ndetse rikaba rinashinjwa
kugeza kwikubira imirimo yose ya
leta, kuko n’abitwa ko bari muyandi
mashyaka bari mu myanya ya leta
bose bakorera FPR, udashyigikiye
ibitecyerezo byayo ntahabwa umwanya.
Ibi birakomeye kugeza aho abantu
bitwa ko bahagarariye andi mashyaka
basingiza FPR bakarata amatwara
yayo aho kurata amatwara y’ishyaka
bayobora. Ntaho bitaniye n’igihe cya
MRND ikiri ishyaka rimwe.
Kuba kugeza ubu abanyapolitiki hafi
ya bose bagerageje kunenga Kagame
bafungwa, abandi bagacibwa umutwe
nka nyakwigendera Kagwa Andre
Rwisereka hamwe n’umunyamakuru
Jean Leonard Rugambaje , tutibagiwe
abandi banyapolitiki nka Ntaganda
na bagenzibe nabo bagifungiwe mu
magereza y’u Rwanda kubera imyumvire
yabo itandukanye niya Kagame muri
politiki, , tutibagiwe abanyamakuru
bafunze abandi bakameneshwa igihugu
bazira kunenga FPR, ibi byose byerekana
intege nke za leta ya Kagame hamwe
n’ishyaka rye FPR.
Nyuma yaho amahanga asabiye leta
ya Kagame gukora leta ihuriyeho na
opposition baheje, byatumye Kagame
asaba abatekinisiye be gushaka uburyo
bashaka ibyaha by’ukwanduza Ingabire
kugirango abone Impanvu yatanga
kubatera nkunga, ahitamo kumushinja
gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Mubyukuri ibyaha bitwererwa abatavuga
rumwe na Kagame bimaze gutahurwa,
kugeza ubu usanga ibyo FPR ikora
ari ukwibeshya no kwisebya kuko
amahanga ndetse n’abanyarwanda
bamaze gutahuraneza ibinyoma byoyo,
bityo uko bakomeza kubeshyera
abatavugarumwe nabo ni nako bongera
kwicukurira umwobo, kuko abantu
barushaho kugenda bayitera ikizere .
Ian
Urup. 8
ubutabera
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Umuvunyi mukuru agezeho yemera
ko nawe amaze kurushwa ingufu
n’igitugu cya Leta
M
u kiganiro yahaye
abanyamakuru, ku itariki 29
Ukwakira 2010, Umuvunyi
mukuru Tito Rutaremara yavuze ko hari
ibyamunaniye gukosora kuko abayobozi
batakimwumva kandi ntibemere n’inama
ze.
Ubwo umuvunyi mukuru yatangaga
ikiganiro kigenewe abanyamakuru muri
hotel Alpha Palace, umuvunyi yavuze
ko hari inzego zikingira ikibaba abantu
bahohotera abaturage . Yakomeje avuga
kandi ko hari abayobozi bakingira ikibaba
abarya ruswa urwego rwagerageza
kubatunga agatoki ntibahanwe ahubwo
bagakingirwa ikibaba.
Ingero yatanze zibanze ku
bantu batandukanye bari mu nzego
z’ubuyobozi, twavuga nk’umuyobozi
w’ikigo nderabuzima cya RUKIRA
umuvunyi yavuze ko akoresha impapuro
mpimbano agamije kwigwizaho
umutungo wa rubanda,akaba akingirwa
ikibaba na Mayor,Senateri,polisi
n’abacamanza, uretse ko aba bose
Umuvunyi mukuru yatinye kubavuga
amazina.
I Muhanga ho ngo Mayor yafatanije
n’umucungamari wa Banki y’Abaturage
bagurisha inzu ku giciro gito cyane
ugereranije n’agaciro kayo.
Undi mukozi wa RECO-RWASCO
yibye amafaranga yayo Umuvunyi
arabivuga ariko abayobozi bamuca
amazi ntihagira umufasha ngo habashe
gukurikiranwa ngo hafatwe aba bose
bashinjwa ubujuru.
Muri NGORORERO abayobozi
bafatanije n’abaturage kunyereza
umutungo nabyo Umuvunyi mukuru
arabivuga ariko ateshwa agaciro
n’abayozi.
Mu kigo cy’igihugu cy’ubuziranengeRBS-umuyobozi yakoresheje umutungo
wa Leta uko abyumva, nabyo umuvunyi
abibwira abayobozi ariko bamwereka
ko ntacyo avuze, ntibyamubuza
gukomeza kuyobora ikigo yayoboraga
ntankomanga.
Izi ni zimwe mu ngero zagaragajwe
n’Umuvunyi ariko mu by’ukuri zikaba
zigaragaza ko agaciro n’igitinyiro
yari afite byagiye nka nyomberi. Hari
n’umugore warwanye na BIZIMANA
uyobora TIG ashaka kumusambanyiriza
mu biro amuciraho imyenda maze
Umuvunyi arabimenya ariko kubera
ko nta kabaraga ahitamo kubibika mu
nyandiko ngo ubwo C.I.D yabimenye
izabikurikirana.
[email protected]
Umuvunyi Mukuru
Uyu musaza TITO RUTAREMARA
yajyaga afatwa nk’inyangamugayo ariko
abatoni ba Kagame bamaze kumugira
igisenzegeri.Niko bigenda n’ubundi
kuko nta gahora gahanze.
Ariko kandi kubamunenga bavuga ko
atakoresheje ububasha bwe neza, kuko
yagiye akoreshwa, n’abanyapolitiki,
ndetse n’ishyaka rye FPR mu bintu
umuntu w’umuvunyi atakagombye
gukora, kuko aba ari intumwa
yabose, kandi akaba ari umucunguzi
w’abanyarwanda bose mu gihe bagize
ikibazo ubutabera bwa batereranye.
Ubusanzwe urwego rw’umuvunyi
n’urwego rwagaraga nk’aho abaturage
bazarwisangaho rukabarenganura, ndetse
rugitangira abaturage bari barufitiye
ikizere kuko barubonagamo urwego
ruzabafasha, ariko siko byagenze,kuko
uko iminsi yagendaga ihita rwagendaga
rugaragara nk’urwego rugenda
rukorekoreshwa n’abanyapolitiki aho
kuba urwego rwigenga rushobora
kurenganura buri munyarwanda wese
urenganyijwe n’ubuyobozi.
Ndetse n’umuyobozi warwo
yakunze gukoreshwa mu gusenya no
gusebya abatavuga rumwe na leta
ndetse na Kagame hamwe n’ishyaka
rye. Mu biganiro byishi yatangaga
yagaragazaga ko avugira Kagame cyane
na FPR, aho kuvugira abarengana.
Ndetse ntatinye no gutanga amakuru
atariyo bitewe n’impamvu za politiki.
Nk’aho yasebyaga Gen Kayumba na
Col Karegeya, mu gihe bavugaga ko
igihugu harimo akarengane ndetse ko na
perezida Kagame ari umwe muba sahura
igihugu, bakoresheje ububasha bafite
bahabwa n’imyanya barimo .
Nk’umuvunyi ntabwo yigeze afata
igihe ngo arebe ko ibyo bavuga aribyo,
ahubwo yahise ajya kuruhande rwa leta
avugaga ko rwose Kagame ntacyaha
afite ndetse ko na FPR ntamakosa ikora
aho gufata umwanya ngo abisuzume,
kuko umuvunyi atagomba kugaragaza
uruhande abogamiyeho. Agaragaza ko
adashaka unenga FPR na Kagame kuruta
gutunganya akazi ke.
Kubera ibyo byose abanyarwanda
bagiye babona uru rwego rw’umuvunyi
nk’urwego rutagifite imbaraga zabafasha,
ndetse bagaenda barutera ikizere cyane
ko rwakunze kubogamira k’uruhande
rukunda kurenganya abanyarwanda
(FPR na Kagame).
Ubusanzwe umuvunyi n’urwego
rushinzwe kugenzura ibikorwa bya
guverinoma, ndetse rukagira uruhare
rukomeye mukureba ko abaturage
batarenganywa n’abayobozi bakagombye
kubarengera. Ariko mu Rwanda nubwo
ayo mategeko yose ahari kandi yanditse
neza siko yubahirizwa , cyane ko
abaturage b’u Rwanda barenganywa
buri munsi, aho amahanga n’imiryango
irengera uburenganzira bwa muntu aba
atabariza abanyarwanda barenganye
burigihe kandi bakagombye gutabarizwa
n’urwego rw’umuvunyi mbere y’iyo
miryango irengera uburenganzira
bw’ikiremwa-muntu.
Muganda
Urup. 9
UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
Uberengazira bwa Muntu
Leta ya Kagame ikabije umuvuduko wo
kwica abaturage.
Nyuma ya nyakwigendera Emeltha, Semadwinga, Rwisereka noneho yirengeje
umusore w’imyaka 21 i muziza se.
A
makuru agera ku kinyamakuru
Umuvugizi yemeza ko urwego
rwa gisirikare rushinzwe
iperereza rw’igisirikare cya Kagame,
rufatanyije n’abasirikare ba Gen
Ntaganda Bosco baherutse kwica
umusore w’imyaka 21 Tumsifu Olivier
, akaba yarishwe urwagashinyaguro
mu mujyi wa Rubahavu, aha hoze
hitwa umujyi wa Gisenyi.
Amakuru atugeraho yemezako
uyu mwana w’umusore yahoze ari
umuhungu w’umupasiteri witwa
Bahavu wakoranaga na Nyakwigendera
Emeltha Munyeshuli nawe baherutse
kurasira hafi y’umupaka wa Kongo
n’u Rwanda akaba yarishwe n’ingabo
za Gen Ntaganda Bosco afatanyije
n’urwego rw’iperereza rw’igisirikare
cya Kagame DMI .
Nyuma yo kwica Emelthe
Munyeshuri, amakuru avuga ko
bagomba gukurikizaho Pasteri
Bahavu Jean, wakoranaga cyane na
nyakwigendera Emelthe. Nyuma
yo kugerageza kumwica, pasteri
yashoboye kurusimbuka, acikira muri
Uganda, agezeyo naho bagerageje
kuhamutsinda, ariko ntibyashoboka
kuko Imana yakomeje kumurinda,
ababigerageje bamwatse ibyangombwa
ariko we abasha kubacika.Nyuma rero
bamaze kubura se bahisemo kwica
umuhungu we Olivier wari wasigaye
i Gisenyi.
Impamvu zatumye uyu mu pastier
ahigwa nuko afite amabanga yose
y’uburyo Gen Ntaganda afatanyije na
Col Dan Munyuza bishe abantu bahoze
ari inkoramutima za Gen Nkunda,
Emelthe Munyeshuri, Semandwinga
Denis n’abandi bantu bakomeje
kwicwa bazizwa kutumvikana na
leta ya Kagame. Ishami rya gisirikare
ry’u Rwanda rishinzwe ubutasi,
DMI riyobowe na Col Dan Munyuza
kugeza ubu rishinjwa kwica abantu
beshi cyane abatutsi babanyekongo
b’inkoramutima za Gen Laurent
Nkunda, batishimiye ifatwa rye.
Amakuru avuga ko Col Dan amaze
igihe gito cyane kuri uyu mwanya,
ariko akaba asigaye ari inshuti magara
kubera abantu beshi amaze kwiza
mu gihe gito amaze ari umuyobozi
wa DMI.
[email protected]
RDF Ikabije umuvuduko w’ubwicanyi
Nkuko twakunze ku bibatangariza
mu nkuru zacu z’ubushize amakuru
yatugeragaho yemezako operation u
Rwanda na Kongo bise “umoja wetu “
nta kindi yari igamije uretse kwisasira
inzira karengane z’abanyarwanda
n’abanyekongo batavugaga rumwe
n’u Rwanda hamwe na Gen Ntaganda
bityo Perezida Kabila nawe akaba
yarahaye inzira mugenzi we Kagame
umenyereye gucyemura ibibazo
anyuze mu nzira yo kwica kugirango
akore operation “Cleansing” mu rurimi
rw’icyongereza ariko bisobanura
“ubwicanyi simusiga” bwari bugamije
guhitana umuntu uwariwe wese
bikanga muri kariya karere, bityo
abantu beshi mu bishwe ni abatutsi ba
bagogwe bakoranaga na Gen Nkunda
mu buzima bwa buri munsi banze
kuyoboka Gen Ntaganda, hamwe
n’abanyarwanda ba bahutu nabo
batuye muri kariya gace ariko nabo
batari kugice cya Gen Ntaganda.
Gen Ntaganda ndetse na Leta y’u
Rwanda kwica byaraboroheye cyane
kuko bavugaga ko barimo kurwanya
FDLR, ndetse na Mai-Mai, bityo na
leta ya Kabila ntacyo ivuga cyane ko
aba basirikare abayirusha ingufu kandi
byitwa ko barimo kuyifasha kurangiza
ikibazo cy’intambara mu Kongo aruko
mu byukuri abaturage bicwa batagira
ingano.
Nyakwigendera Tumsifu Olivier
w’imyaka 21 yarishwe ku itariki ya
08/10/2010 yicirwa mu mudugudu
wa Karundo akagari ka Mbugangari
Umurenge wa Gisenyi , yishwe nyuma
yo guhamagarwa kuri Telefoni na mu
genziwe ukorana n’urwego rwipererza
rya Gisirikare DMI, amubwirako
amusangaho ahantu yarari , ahageze
nibwo abasirikare bari bihishe
bamugwaga gitumo bamwikisha
inkota.
Umusore yaramaze iminsi atabaza
avuga ko abantu barimo kumugendaho
kuburyo bumuteye impungege, ariko
abantu ntibabyitaho kuko bavugaga ko
ubwo yenda ari umusore w’ingimbi,
badashobora kumwica, bazagira
imbabazi, ariko siko byagenze
ntibamwihanganiye bamwica urupfu
rw’agashinyaguro bamwicishije
inkota,nyuma y’urupfu rwe Col
Masumbuko yasobanuliye abaturage
baho bamwiciye ko ari umuhungu
w’umwazi w’igihungu witwa pasiteri
Bahavu .
Twabibutsa ko kugeza ubu hakomeje
gupfa abaturage beshi hirya no hino
mu gihugu kandi bicwa n’igisirikare
cya Kagame kiri hirya no hino mu
baturage kica abantu bose batavuga
rumwe, cyane abacyekwaho kuvugana
na Gen Laurent Nkunda, Gen Kayumba
ndetse na Col Karegeya. Imirambo
y’izirakarengane igenda igaragara
hirya no hino mugihugu , iriyongera,
ariko ibisobanuro bitangwa na polisi
cyangwa ubutegetsi bwa kagame ngo
n’abagizi banabi babishe.
Mu minsi ishize umuryango uhanira
uburenganzira bw’ikiremwa-muntu
Human Rights watch, uherutse
gutangaza ko Gen Ntaganda ari
mubatungwa agatoki ko yica abantu
beshi cyane abari inshuti ndetse
n’umuryango wa Gen Laurent Nkunda.
Akaba ana afite n’uruhare runini mu
bicirwa mu Rwanda afatanyije na
maj Ndagano Matayo kugeza ubu
ubarizwa muri ibyo bikorwa hamwe na
umusirikare w’umunyekongo witwa
Col Fadick ubarizwa kuri Goma
Gasasira
Politiki
Urup. 10 UMUVUGIZI VOL.78, 12 - 26 Ugushyingo, 2010
RPP Imvura irasaba amahanga gufasha abanyarwanda
guca akarengane gakomeje kuba mu Rwanda.
I
shyaka RPP- Imvura rirasaba ibihugu
byose bikomeye byose ku isi gufasha
abanyarwanda guca akarengane kari
mu Rwanda gahonyora uburenganzira
bw’ikiremwa muntu nta nkomanga.
Mu ibaruwa ndende iryo shyaka ryandikiye
ibihugu byishi bikomeye byo hirya no hino
kwisi, harimo n’imiryango mpuzamahanga
ndetse n’abantu kugiti cyabo bishuti magara
za Kagame, isaba ko bamwumvisa akemera
ibiganiro n’abatavuga rumwe nawe akubaha
demikarasi .
RPP- Imvura yakomeje ivuga ko batabara
u Rwanda inzira zikigendeka hato rutazagwa
mu bibazo rwaguyemo muri 1994, aho
rwatakaje abantu barenga miliyoni abandi
batagira ingano bagahunga igihugu cyabo
bagata ibyabo n’aba bo .Muri abo bose iryo
shyaka ryandikiye, abakuru b’ibihugu
na za guverinoma bagera kuri 23, bamaze
kwandikira perezida Kagame bamumenyasha
ibyo iryo shyaka risaba.
Mu iriyo baruwa ndende, ikinyamakuru
Umuvigizi gifitiye kopi, iryo shyaka riravuga
ko u Rwanda, rutigeze rugira amahoro,
abaturage bakomeje guhura n’ikibazo
kitotezwa kuburyo bukomeye, kubera
ubuyobozi bubi, ibyo byose byagiye bigira
uruhare mu mibereho mibi y’abaturage
b’u Rwanda, bamwe bakicwa abandi
bagahunga.
Ishyaka FPR, ryatangiye urugamba
rufite intego zo kugarura amahoro no
gucyura impunzi ndetse no kubaka leta
n’igihugu kigendera ku mategeko cyubaha
uburenganzira bw’ikiremwa-muntu kandi
kigendera ku mahame ya demokarasi.
RPP-Imvira, ikomeza ivuga ko uko iminsi
yagiye igenda byagiye bigaragara ko FPR na
perezida Kagame bamaze gufata ubutegetsi
basimbuye guverinoma yari maze gukora
ubwicanyi bw’indenga kamere, aho abaturage
barenga miliyoni bari bamaze kwicwa, itigeze
ibasha kubaha intego zatumye ifata intwaro.
Iryo shyaka rikomeza rivuga ko ibyo FPR,
yaregaga abayibanjirije nibyo nayo yakoze,
uburenganzira bwa muntu yavugaga ko irimo
guharanira ntabwo bwigeze buhabwa agaciro
bwakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi
buyobowe na perezida Kagame.
RPP- Imvura ikomeza ivuga ko
demokarasi yari itegerejwe n’abantu beshi
bari bamaze imyaka bafite inyota yayo,
batigeze bayihabwa, kuko FPR na Kagame
bahisemo kuyobora u Rwanda bakoresheje
igitugu, demokarasi bakayimira, ibyitwaga
amashayaka meshi akamirwa n’ishyaka rya
Kagame FPR. Uburenganzira bw’abantu
bose bakomeje guharanira ko igihugu
cyayoborwa mu nzira ya demokarasi bwa
komeje guhungabana, ubwisanzure muri
politiki n’itangazamakuru buba inzozi, maze
abantu bahingukije ijambo “Ubwisanzure”
bagashakirwa ibyaha bigamije kubicisha.
Buri munsi abantu bambuka imipaka
basaba ubuhungiro mu bihugu bituranye
n’ u Rwanda ndetse n’ibyo hirya mu yindi
migabane , bahunga akarengane gakomeje
gukorerwa mu Rwanda n’ishyaka riri
kubutegetsi.
[email protected]
Bwana John Karuranga
RPP- Imvura ikomeza ivuga ko
akarengane kaba mu banyarwanda ari keshi
cyane, mu Rwanda abantu barafungwa
buri munsi abandi bakaburirwa irengero,
abana beshi bitwa inzererezi batwarwa ku
kirwa cy’Iwawa, abatwarwa beshi n’abana
b’ibipfubyi batagir kivurira , bakagombye
kwitabwaho na leta aho kubatwara ahantu
batagira ikizere cy’ejo hazaza.
Tukimara kubona iyi baruwa twashatse
kuvugisha umuyobozi w’ishyaka RPPImvura kugirango tumubaze ibisobanuro
bihagije kuri iyibaruwa n’icyamuteye ku
yandika:
Bwana Karuranga John yatubwiye ko
aribyo koko ku itariki ya 22 Nzeri 2010,
ishyaka RPP-Imvura ryandikiye ibihugu
n’imiryango ndetse n’abantu bishuti z’u
Rwanda ,harimo n’inshuti za Kagame
ubwe, kugirango babashe kugira uruhare
mu gushaka ko u Rwanda rwaba igihugu
kigendera kuri demokarasi abaturage
bakagira ubwigenge n’uburenganzira
bw’ikiremwa- muntu bamaze imyaka myishi
barabuze bukubahirizwa. Avuga ko muri
ibyo bihugu , imiryango n’abantu bishuti za
Kagame abagera kuri 23, barimo abaperezida
n’abakuru baza guverinoma, bamaze kugeza
ubwo butumwa babahaye kuri Kagame.
Karuranga yatubwiye ikinyamakuru
Umuvugizi ko kuva mu myaka ya 1960
u Rwanda rwabona ubwigenge, rwagiye
rurangwa n’ubutegetsi buheza ibice
by’abanyarwanda mu buyobozi. Akomeza
atubwira ko ikibazo abanyarwanda bafite atiri
amoko atuye u Rwanda nkuko abantu beshi
babibona ahubwo ari ubutegetsi bubi bwagiye
butabasha kubaha amategeko n’amahame
agenga ikiremwa muntu kugirango abantu
bubahane habeho igihugu kigendera
kumategeko kitagendeye kumaranga-mutima
y’abatigetsi, ndetse n’agatsiko kabo kagamije
kugundira ubutegetsi.
Umuyobozi wa RPP Imvura akomeza
avuga ko kuva ku butegetsi bwa Kayibanda,
abatutsi n’abahutu bamwe barakumiriwe
kubutegetsi no kugira uruhare mu kubaka
igihugu cyabo, kuko icyo gihe abari bafite
agaciro ari agatsiko ke k’abanyenduga ba
bahutu, bahezaga byimazeyo abantu bitaga
abakiga, bo mu majyaruguru y’u Rwanda.
Ibi kuri Karuranga avuga ko aricyo cyakuruye
ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ( coup d’état)
maze abandi bahutu bari barakumiriwe muri
politiki bafata ubutegetsi, Habyarimana
n’abandi bahutu bo mu majyaguru bahirika
Kayibanda bafata igihugu.
Karuranga akomeza avuga ko Habyarimana
amaze gufata igihugu atashoboye kugarura
nawe ubumwe bw’abanyarwanda, nawe
yakoze nk’ibyo uwo yarasimbuye yakoze,
kuko nawe yaheje abantu bamwe mu
butegetsi, atonesha cyane abo bitaga abakiga
ndetse aheza by’umwihariko abahutu bitaga
abanyenduga.
Ubutegetsi bwe kandi ntibwigeze
bubasha gucyemura ikibazo cy’ubuhunzi
n’ivangura kugirango abantu babashe
kwisanga mu gihugu cyabo basangira
ubutegetsi ntaguhezwa mu gihugu, ngo
yubake leta igendera ku mategeko agendera
kuri demokarasi.
Ibi nabyo nibyo byatumye FPR ifata
intwaro irwanya akarengane kari kamaze
igihe karangwa mu gihugu, nta demokarasi,
nta bwisanzure ndetse n’uburenganzira
bw’ikiremwa-muntu buhonyorwa uko
bishakiye.
Icyaje gutangaza cyane nkuko
Karuranga abivuga, nuko FPR ikimara
kugera kubutegetsi, yirengagije impamvu
zatumye ifata intwaro, nayo ikomereza aho
abayibanjiririje bari bageze ndetse irushaho
gukandamiza abanyarwanda, abantu beshi
barahunga abandi barafungwa abanyabyago
baricwa.
Karuranga avuga ko nubwo FPR yari
yiganjemo abatutsi b’impunzi, ariko nayo
yubatse agatsiko nka Kagame, maze
nayo iheza abandi banyarwanda kubyiza
by’igihugu. Muri abo nkuko bigaragara ubu
harimo abatutsi bahunga, bafungwa ,bicwa
bazizwa kutagira imyumvire imwe na
Kagame, ndetse n’abahutu bicwa, bafungwa
abandi bagahunga nabo bazira imyumvire
yabo itandukanye n’iya Kagame.
RPP-Imvura isanga kugeza ubu ngo
ikibazo atari amoko, y’abanyarwanda nk’uko
abantu beshi bakunze kurebera ikibazo cy’u
Rwanda mu moko, ahubwo isanga ikibazo ari
ubutegetsi bubi u Rwanda rutarigeze rubona
abayobozi bahuza abanyarwanda kuko buri
gihe hagiye haboneka agatsiko kabangamira
demokarasi kagaheza amoko yose y’u
Rwanda mu buyobozi .
Kuri Karuranga asanga hacyenewe
ko abanyarwanda bahindura imyumvire,
bagasubiza amaso inyuma bakibuka ko
igihugu cy’u Rwanda kuva cyatangira
kuyoborwa kitigeze kibona abayobozi
bashobora guhuza abanyarwanda bose
batagendeye ku maranga mutima , bityo
rukaba (Rwanda) rucyeneye abayobozi
bakurikiza amahame ya demokarasi yo nkingi
y’Ubumwe n’Ubwiyunge n’Amajyambere
arambye ahuriweho n’abanyarwanda bose
ntavangura.
Karuranga avuga ko mu 1986 amashyaka
meshi y’abanyarwanda harimo nirye rya
Rwanda National Liberation Movement
(RNLM), bashatse ko haba ibiganiro mu
rwego rwokureba ko amahoro yabaho
uburenganzira bw’abanyarwanda bukubahwa,
ariko ntibyashobotse, kuko ubutegetsi bwari
buriho butabishatse, bityo akaba asanga
aribyo byaje kugera ku marerwa u Rwanda
rwahuye nayo yo 1994.
Bityo akaba asaba amahanga ko yagira
icyo akora agafasha abanyarwanda kugera
kuri demokarasi bakirinda ko rusubira mu
bihe rwavuyemo, byatewe no kutubaha
amahame uburenganzira bwa muntu no
kugizayo abatavuga rumwe na leta.
Charles I.
[email protected]