Yahimbiwe ibyaha kubera gushaka gufungisha Kagame muri Amerika.

Transcription

Yahimbiwe ibyaha kubera gushaka gufungisha Kagame muri Amerika.
Andikira
Umuvugizi
kuri
IKINYAMAKURU KIVUGIRA
A B A T U R ARWANDA
[email protected]
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Uburyo abapolisi n’abasirikare
aribo bazatorera abaturage!!
Depite Tuyisenge
Solange yazize
kunenga Kagame!
Yahimbiwe ibyaha kubera gushaka gufungisha Kagame muri Amerika.
Gen Kayumba
na Col Karegeya
basanga Perezida
Kagame ari
umujura kurusha
abo ashinja.
Urup. 2
POLITIKI
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
FPR yazunguye MRND
“….FPR yakomereje ku bikorwa MRND yasize itarangije!”
U
Rwanda n’igihugu cya yobowe
n’abaperezida ba banyigitugu kuva
cyabona icyo bise ubwigenge.
Kuva ingoma ya cyami yasimburwa na
Repubulika u Rwanda nta bwisanzure
rwigeze rugira, uhereye kuri Perezida
Kayibanda ukageza kuri Kagame.
Iyi miyoborere idatuma abantu
binyagambura, iniga demokarasi yabaye
akarande ku Rwanda yagize ingaruka
zikomeye cyane ku mibereho myiza
y’abanyarwanda.
Zi mwe mu ng aruk a z ik om eye
abanyarwanda batewe niyo miyoborere mibi
harimo Ubuhunzi budashira bumaze kuba
akarande kuba banyarwanda,amacakubiri,
ubucyene buterwa ahanini no kwikubira,
jenoside, gutesha agaciroro ikiremwa
muntu, guhahamuka kw’abanyarwanda,
abanyarwanda benshi baba ibyihebe
nk’ingaruka yo guterwa ubwoba cyane
n’ibindi bibi byinshi bituma abanyarwanda
bakomeza kubura amahoro babitewe
n’ubuyobozi bubi.
N’iki Kagame yarushije abamubanjirije?
Ingoma ya Kayibanda yaje ibwira
abanyarwanda ko ibazaniye demokarasi,
ariko ituma abenshi bahunga, ndetse abandi
basigaye ntibabona demokarasi yizerwaga
ku gerwaho. Kutubahiriza amahame ya
demokarsi kuri Kayibanda byatumye
inshuti 11 (11 Camalades) cyangwa
abasirikare bari bakomeye bishyize hamwe
bari bayobowe na Habyarimana Juvenal
bahitamo gukuraho kumuhirika, MDR
bayisimbuza MRND.
I r i s h y a k a ry o r y aj e r ib w i r a
abanyarwanda ko rishaka Amaho-Ubumwe,
n’amajyambere, ibi byavuzwe imyaka yose
MRND yamaze kubuyobozi, hari imvugo (
cyangwa igitero) yarizwi n’abanyarwanda
bose “ Intego yavuma? Igisubizo cyari
ya ntego ya MRND “Ubumwe Amaho,
Amajyambere”.
Impamvu MRND yahisemo gukoresha
iyi mvugo kwari ukwerekana ko mu
Rwanda rwa Kayibanda nta byari bihari,
kandi koko ntabyaharangwaga, hari
ikibazo cy’abanyarwanda batavugaga
rumwe, hakaba n’amahoro yari make,
amajyambere yo yasaga nkaho akiri
inyuma cyane.
Habyalimana yarayoboye akoresheje
igitugu, maze demokarasi abanyarwanda
bari bategereje irabura, ategeka igihugu
wenyine, aba minisitiri w’ingabo, Chef
wa Etat major w’igisikare, aba umuyobozi
w’ishyaka rye MRND, aba perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, arangije yitwa
umubyeyi!
Icyo gitugu no kuniga demokarasi
abitegekesha imyaka 22, abanyarwanda
ntawe ushobora kugira icyo avuga cyangwa
[email protected]
Mugihe gito cyane Kagame amaze kugera ikirenge mu cya Habyarimana
akoma cyereka uwahawe umugisha na
Habyalimana n’ishyaka rye MRND.
Ibi bikorwa bya MRND na Habyarimana
yabisigiye FPR na Kagame!
MRND yasimbuwe na FPR, nayo
yaje yerekana amakosa akomeye ya
MRND, ko yanize Demokarasi, nta
Bumwe bubabarizwa muri MRND, ndetse
nta n’Amajyambere, izi nazo izigira
intego zayo maze itangira kuyobora u
Rwanda ruyoborwa na Kagame, ariko
kuko yarataragira ubushobozi bwo guhita
ayobora igihugu, kubera experience ndetse
n’ibindi byinshi atariyujuje byabaye
ngobwa ko aba vice perezida ariko
akayoborera muri Pasteur BIZIMUNGU
nawe ariko yiga ibyo atarashoboye
kugirango yitegure ku musimbura.
Ibi ntibyatinze kugaragara kuko nyuma
y’igihe gito atashoboye kwihangana aba
akoze ibituma Pasteur BIZIMUNGU
yegura, nyuma y’imyaka 5 ari vice perezida
yari amaze kubona ko ashobora nawe
kwicara mu ntebe y’ubuyobozi.
Yatangiye kuyobora igihugu mu
bw’intambara bari bavuyemo ntabwo icyo
gihe bashoboraga kugira icyo babona kuri
butatuma bagira icyo bavuga kuri yo, ibihe
bari bavuyemo byari bigoye kuburyo hari
hakirikare kuba bagira icyo uvuga kuri
demokarasi.
Kwic ara mu nt ebe y’u muk uru
w’igihugu kwa Kagame, ntibyakuyeho
intego za FPR, arizo Demokarasi, Ubumwe
n’Amajyambere, ariko byabaye nka
byabindi bya MRND dore ko bari bahuje
intego zitandukanyijwe na ijambo
rimwe gusa ( Amahoro,kuri MRND, na
Demokarasi kuri FPR), byose byabaye
nk’umugani.
Mu myaka 16 FPR imaze ku ntebe
iyobora igihugu, nta kintu na kimwe
yigeze irusha MRND, uretse ko FPR
yaba yararushije MRND kwiteza imbere
iriyubaka, yubaka amazu meza y’abayobozi
bayo, n’inshuti zayo mu mujyi wa Kigali,
igura amamodoka meza yikubira ubucuruzi,
umuyobozi wayo yigurira indege zihenze,
muri make umugati abanyarwanda twari
kugabana iwikubira yonyine ititaye
kunzara y’abandi banyarwanda, yirukana
abashatse kuyibutsa ko uwo mugati
aruwo abanyarwanda bose, irangije ibyita
Amajyambere!
Irangije ifata amashyaka yose yari
mu Rwanda irayatigisa maze irangije
iyazirikisha umugozi ikomeye cyane
witwa ihuriro ry’amashyaka ritemerera
kugira icyo akora atagishije inama ihuriro,
bamaze kuyakanyaga ( kuzirika neza) FPR
irayicarira, yiha intebe y’ihuriro. Maze
ibyita Demokarasi.
Ntiyarekera aho kuko yamaze kubona
ko imaze kuzirika neza ayayitanze kuba mu
Rwanda (PL,PSD n’andi atajya avugwa)
nta mu geri agitera, ishyiraho ingufuri
ifunga amashyaka yandi mashya yose
ashaka kwinjira (Green Party, FDU Inkingi
n’ayandi) iyafungisha kutayemerera
kwiyandikisha nk’amashyaka yemewe
mu Rwanda, nabyo ikomeza ibyita
Demokarasi.
Itera ubwoba kubaturage, ibima
itangazamakuru, igafunga ushatse
kuyivuguruza, icyenesha abaturage,
ibateza maneko, ibateza kunekana, bacika
indimi, bamaze gucogora no guhinduka
ibiragi ntawe igicira, ibyita Ubumwe.
Maze Kagame nawe ashaka gukora nka
mugenzi we wa mubanjirije Habyalimana
ariko abikorana ubwenge no kwiyerurutsa,
ashyiraho inzego z’ubuyobozi zidakora
zimwe akazishyiramo abamaze guterwa
akaziha abatazifitiye ubushobozi,
kugirango abe ariwe ukomeza kuzikoresha,
maze Rwanda aho kuyoborwa na Systeme
politique, rutegekwa na Kamere ya
Kagame.
FPR arinayo Kagame iti byose mbigezeho(
Demokarasi, Ubumwe,Amajyamere)!
Nguko uko FPR yageze ku ntego
yarwaniye, ngicyo igiciro cy’amaraso
yamene ts e y’abanyarwanda
barwanira kwibohoza ngo bagere kuri
Demokarasi,Ubumwe n’Amajyambere!
Charles I.
[email protected]
Urup. 3
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Gikondo, Makuza House 2nd Floor, B.P. 2147, Kigali - RWANDA (E.A)
Tel: (+250) 08417942, 08300668 E-mail: [email protected]
Ijambo ry’ibanze
Imvugo y’Umuvunyi
mukuru yagaragaje ko
FPR inaniwe!
Muri iki gihe u Rwanda ruri mu ibihe bikomeye, abanyapolitiki,
abasirikare bakuru n’abato, abasivire, abacyene n’abakire
barahunga igihugu nk’abasiganwa, ubutegetsi bwa Kagame
nabwo bukarushoho kongera impamvu zituma abantu
bahunga.
Ikindi kandi abategetsi bo mu Rwanda uhereye kuri Kagame
n’abantu be bose ndetse n’umuvunyi ushinzwe kuvugira
abarengana, bose bemeza ko abahunga baba bakoze amakosa,
ndetse nta natinya guca urubanza nka Perezida Kagame uko
ajya abigenza atarindiriye inkiko, kandi tuzi ko amategeko y’u
Rwanda avuga ko “mugihe cyose urukiko rutarahamya icyaha
umuntu aba ari umwere cyangwa se acyekwaho icyaha”. Ariko
kuko umwera uvuye ibukuru ukwira hose bose bihaye gucira
imanza mu madisikuru yabo.
Ikibazo abantu benshi bakomeje kwibaza n’amaherezo y’ibibazo
biri mu Rwanda abategetsi badasha kumva ngo babicyemure,
bakarushaho kugenda babigira binini cyane, ari nako abantu
bahunga basiga imiryango yabo, igihugu cyabo imitingo yabo
n’ibindi byinshi.
Abahunga kandi nabo bakaba bakunda igihugu cyabo cyane,
ndetse bakaba bahangayikishijwe no gushaka uburyo bagaruka
mu gihugu cya babyaye bagasanga imiryango yabo,ndetse
Rwanda.
Ibi kandi Leta ya Kigali ntibikozwa, yabaye nk’imwe ya
Habyalimana babwiraga ko impunzi zishaka gutaha ikavuga
ko igihugu cyuzuye, iya Kagame yo yahinduye imvugo ivuga
ko ushaka azaze, ndetse ikabivugana ubwishongozi bwuzuye
agasuzuguro kavanze n’ibitutsi, mu byukuri bisobanura
kwiyerurutsa kuri mu magambo y’abayobozi ba FPR ivuga ko
ishaka kugucyura impunzi.
abanyarwanda ngo bareke gucika mo ibice, kuko aribyo
byonyine bishobora gutuma u Rwanda rugira amahoro
arambye.
FPR ndetse na Kagame bagomba kumenya ko igihe cyose
gusubira mu gihugu cyabo, n’igishaka gukumira abashaka
gutaha u Rwanda), ruzahora mu bibazo bidashira by’intambara;
Kabone n’ubwo Kagame avuga ko yiteguye, ko n’inyundo
azayikubitisha isazi, ariko iyi mvugo ntiyakagobye kubaho
kuko inyondo igurwa mu misoro y’abanyarwanda kandi n’abo
yita amasazi azayihondesha ari abanyarwanda.
Rero yakagom bye kureba kure agacyemura ikibazo
cy’abanyarwanda aho kumera nka Gahini witeguye kwica
mwene nyina Aberi, kandi bose ari abavandimwe maze
akarangiza Imana imugize ikivume!
Ubwanditsi.
[email protected]
Depite Tuyisenge Solange
yazize kunenga Kagame!
D
epite Solange Tuyisenge yegujwe
ku mirimo ye y’ubudepite, abyita
kwegura.
Amakuru atugeraho aremeza ko Depite
Tuyisenge Solange, umudepite wa PL yeguye
kubera impamvu zo kwisanzura ntamenye
urugero rwa FPR yageneye ubwisanzure
bw’umunyarwanda.
Muti yaba yarisanzuye ate?
Uyu mubyeyi umaze igihe kitarigito mu
nteko Ishinga amategeko umutwe w’abadepite,
yinjiye 2003, iyi rero ikaba yari manda 2, ngo
yaba yaramaze kumenya umwuga we neza
ko agomba gutanga ibitekerezo bye nk’uko
abyumva, ariko ngo bikaba byaramuguye
nabi cyane kuko yabivuze yibeshye abantu
barikumwe, amakuru atugeraho aremeza ko
ubwo bwisanzure yabukureye mu kabare
kitwa Atelier, kari haruguru ya hahoze Kigali
Night.
Uyu munyarwanda kazi rero akaba yaravuye
mu muhango wo kurahiza abaminisitiri bashya
harimo Kabarebe wari ugiye muri ministere
y’ingabo, ndetse n’abandi bajenerali bari
bagiye guhindurirwa imyanya harimo na
Gen Kayonga wari ugiye kuba umuyobozi
w’ingabo ( Chef d’etat Major).
Am agambo rero perez ida Ka game
yavugiye aho akaba yarakojeje isoni abantu
bamw ubahaga kandi ba mukun da kuko
yise bagenzi be bamushyize ku buyobozi
amazirantoki imbere y’abadepite.
Ngo akimara guca agahigo k’abaperezida
batukaniye ahantu hubashywe, mu ruhame
kandi nta soni, abantu benshi ngo ntabwo
bishimiye ibyo bitutsi, muri abo harimo
Solange Tuyisenge, watangiye kubivugira
muri ako kabari twavuze haruguru, ariko
ntiyamenya ko arikumwe na Maneko za
Kagame, ngo akimara kwidagadura no
kwisanzura avuga ntacyo yishisha avuga
uko abyumva. Maneko yahise ifata iyihuse
abitwara ibukuru ariko ngo bamusaba ko
abazanira n’ibimenyetso. Amakuru atugeraho
ngo yahawe akayabo k’amafaranga ku
girango asubire amusengerere mu rwego rwo
kumugusha mu mutego kugirango amufate
amajwi, nyuma y’ukuganira na Solange
yisanzuye maneko zashoboye kubona icyo
zashakaga .
Amakuru utugeraho avuga ko maneko
akimara kubona ibyo ashaka yahise ajya
gutanga report ku bakuru,noneho yerekana
Depite Solange yazize kunenga Imyitwarire
ya Kagame
ibimenyetso, ibyo ntibyatinze biba bigeze kwa
Kagame, nawe wahise amutegeka ko yegura,
nk’uko bisanzwe bikorwa muri leta ya Kagame.
Ku itariki ya 21/05/2010 nibwo yegujwe,
babyita kwegura aba azize ubwisanzure.
Depite Solange Tuyisenge, yavutse 1972,
avukira mu cyahoze ari Kibuye, yinjiye mu nteko
ishinga amategeko mu 2003 yinjiriye kuri itiki ya
PL ahagarariye urwego rw’abagore.
Amakuru atugeraho aravuga ko harimo
gutegurwa undi uzamusimbura vuba akaba abaye
umudepite wa gatanu uvuye mu nteko kubera
kwisanzura nyuma yaba Depite Mitsido Fidele,
Hon Gatete, Hon Ngirabakunzi na Depite Aroni
Makuba.nabo batakaje imyanya yabo mu minsi
ishize kubera gushaka kwigenga.
Gasasira
Urup. 4
AMAKURU
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Uburyo abapolisi n’abasirikare
aribo bazatorera abaturage!!
A
makuru agera ku kinyamakuru
UMUVUGIZI yemeza ko
Perezida Kagame yamaze
kurangiza uburyo iziba amatora
y’umukuru w’igihungu ateganyijwe
kuba mu kwezi kwamunani 2010.
Nkuko tubikesha zimwe mu nzego
z’iperereza rya perezida Kagame
zemeza ko bamaze gutegura cyera
u b u r y o i g i k o r wa c y ’ a ma t o r a
kizagenda.
Ayo makuru aravuga ko FPR
idashaka kongera kugwa mu mutego
wo gutungurwa no gutsindwa nkuko
byagenze muri 2003.
Amakuru yatanzwe n’iperereza ry’u
Rwanda avuga ko Twagiramungu
waruhanganye na Perezida Kagame
yabonye amajwi 52 naho Kagame
akabona 46, nayo ya yabonye bigoranye
cyane kuko babanje kwiba ariko biranga
biba ibyubusa. Amakuru ava mu ipereza
aravuga kandi ko bakimara kubona ko
batsinzwe bahise mo kongera kwiba
amajwi ku munota wanyuma hanyuma
biba arenze cyane kuburyo Kagame
yabonye amajwi y’ikirenga ateye
impungenge hejuru ya 90%.
Ikindi kandi twabashije kumenya
n’uko baba baratinye ko amatora
yazamera nk ’ayo mu ri Kenya
bagahitamo gufata abasore bose
n’abandi bacyeka ko bashobora kutera
akavuyo bamaze kubona ko amatora
yibwe bahitamo kubatwara kubafungira
Iwawa ikirwa kirihagati ya Congo n’u
Rwanda, bakazazifungura nyuma
y’amatora.
ko igikorwa cyo kwiba amajwi
kizayobowe na maneko za gisirikare
barinda Kagame bazwi k’izina rya
GP (Republic Guard) mu rurimi
ry’icyongereza. Aba ba GP bazaba
batanga amabwiriza ku gipolisi na
bamwe mu bayobozi ba FPR, aba
nabo bakazakoresha zimwe mu
NTORE kuzuza igikorwa cyo kwiba
amajwi vuba mbere yuko indorerezi
zibimenya.
Ibundi buryo barimo gukoresha bwo
kugirango barebe ko babona uburyo
bakwiba amajwi bitabagoye ni ukwima
uburenganzira amashyaka batinya ko
[email protected]
Bamaze gutegura uburyo bazatorera abaturage
yababangamira mubwisanzure bwo
kwiba amajwi, ( FDU INKINGI,
PSI IMBERAKURI na GREEN
PARTY), ibi byatumye bashaka abo
mashyaka FPR yigaruriye PSD batora
NTAWUKURIRYAYO J.D, n’undi
bate bategereje uzava muri P.L.
Amakuru atugeraho yemeza ko
bashobora kuzareka umwe mu bashaka
kwiyamamaza kubikora kumunota
wanyuma ariko bamaze gupanga
amanota PSD na PL izabona kandi
bagakora uko bashoboye bakagenzura
ibikorwa byindororezi kuburyo
yaba abazizitwara mu mamodoka
ndetse n’abazabaherekeza ariko
bafite umugambi wo kubarindagiza
bamaze gutegurwa ndetse banamaze
kubona amahugurwa y’ibyo bikorwa
by’uburiganya biteganyijwe gukorwa.
Ibi kandi ikaba arimwe mu mpamvu
zikomeye bafunze ibinyamakuru
byigenga Umuseso n’Umuvugizi
k ug i r a n go b i t az a t a ng a z a a y a
makuru y’uburiganya, hanyuma
bakazabifungura barangije amatora.
Ibi kandi bikaba ari zimwe mu mpamvu
birukanye abakozi b’umuryango
uharanira uburenganzira bw’ikiremwa
muntu (Human Rights watch) kugirango
itazagira ibyo itangaza mbere yaya
matora.
Kugoirango babashe kugera kuri
iki gikorwa, byabaye ngobwa ko
bashimisha bamwe murabo twavuze
haruguru abasirikare barinda Kagame,
babazamuriye imishahara, ndetse na
Police izamurirwa amapeti n’abasirikare
biteguye kuzabafasha mu rwego rwo
kugirango bagire umurava.
Abanyamuryango ba FPR aho
bari hose bategetswe gutanga kimwe
cya gatatu cy’umushara wabo kandi
n’abacuruzi nabo bakibwiriza gutanga
amafaranga y’amatora vuba kandi
atubutse bakwanga kwibwiriza
inkoni ya Rwanda Revenue Authority
ikabageraho.
Amakuru atugeraho aturutse ahantu
hizewe yemeza ko ibyo bikorwa
bimwe byarangiye gutegurwa ibindi
bikaba birimo gushyirwa mu bikorwa
mu ibanga kandi akaba ariyo, mpanvu
abatavuga rumwe na FPR bagomba
gufungwa bakongera bagafungurwa
mu rwego rwo kubakanga no gukanga
abandi bose baba bashaka kugaragaza
ibitekerezo byabo bibangamiye
amatekano w’ubujura bashaka gukora.
Ikindi nuko itangazamakuru ryose riri
mu Rwanda rigomba gufata umurongo
umwe ariwe wo kuvugira leta na FPR,
bayamamaza.
Icyo gikorwa cyo kwamamaza
Kagame na FPR ye kikaba kidakorwa
mu Rwanda gusa ahubwo kigomba
gukorwa n’itangazamakuru ryo hanze
cyane ko bamenyereye kurigura. Iki
gikorwa kikaba kigomba gushyirwa
mu bikorwa n’umunyamabanga wa
Kagame ishinzwe itangazamakuru
(Press secretary) Yolanda MAKORO
ay a ma te geko Yo ran da aka ba
yarayahawe na Perzida Kagame
ubwo bari mu mwiherero w’abakozi
ba Perezidansi muri Hotel Serena
Gisenyi,yahoze ari SUN CITY.
Kugeza ubu igisirikare ni igipolisi
bakaba baratangiye icyo gikorwa mu
kwa gatatu bagenda hirya no hino mu
ma QUARTIER babaza ibyangobwa
abo badashaka bagafungwa abandi
bikanze ko bakorana n’andi mashyaka
cyane abahoze ari abayoboke ba
MDR abandi bose batavuga rumwe
bakaregwa ingengabitekerezo ya
jenoside abandi bakaba shinja ubujuru
no gutera ibisasu.
Johnson
Urup. 5
AMAKURU
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Yahimbiwe ibyaha kubera gushaka
gufungisha Kagame muri Amerika.
A
makuru agera ku kinyamakuru
UMUVUGIZI yemeza ko
Kagame aherutse gutegeka
inzego z’umutekano we gufata no
gufunga Avocat wa Ingabire Victoire
amaze kumenya ko ariwe washatse
kumufungisha muri Amerika ubwo
yitabiraga imwe mu mihango
yari yatumiwe mo y’ishuri ahitwa
Okorahoma.
Amakuru avuga ko ari mu birori,
bishyushye yizihiwe bamuzaniye
Manda yo ku mu hagarika kubera
ibirego aregwa n’imiryango ya
perezida Habyarimana na perezida
Ntaryamira. Iyo miryango imurega
gushyira ku mufuka amafaranga yari
yagenewe abapfakazi ba bo perezida
bombi bitabye Imana muri Accident
y’indege Flacon 5 yahitanye abo
bakuru b’ibihugu i Kigali.
Amakuru tubona yemeza ko
perezida Kagame yaba yarahawe
izo manda zimusaba kujya kwitaba
ubutabera muri icyo gihungu kubera
ibyo birego ashinjwa, amakuru
aravuga ko Kagame akimara
kubimenya yaba yarihutiye kuva
muri ibyo birori,ariko abunganira
abo bapfakazi bagasaba ko ubutabera
bw’Amerika bwaba bufunze compte
za Perezida Kagame byagateganyo
mu gihe ataragaragaza ubushake
bwo kwitaba ubutabera cyangwa
ngo yishyure amafaranga y’impoza
marira yari yagenewe imiryango yaba
nyakwigendera Kagame yakubise
umufuka yitwaje jenoside.
Uyu Avoka w’umunyamerika Peter
Erlinder wunganiye abo bapfakazi
akaba ari nawe ngo washyikirije izo
manda Perezida Kagame, akaba kandi
yunganira bamwe mu baregwa ibyaha
bya jenoside bari Arusha.
Ikindi kandi akaba ariwe wafashe
iyambere mu gutunga agatoki FPR
ko nayo yakoze ibyaha by’intambara,
leta ya Kagame ntabwo yashoboye
ku mwihanganira ubwo yazaga mu
Rwanda aje kunganira Mme Ingabire
Victoire yahise atabwa muri yombi
n’inzego z’umutekano za Kagame,
bavuga ko ashinjwa ibyaha byo
guhakana jenoside, ariko ibyaha
baragenda babihindura Ministiri
w’ububanyi n’amahanga Louse
Mushikiwabo aherutse gutangaza
gukorera mu Rwanda .
Abakurikiramira hafi ibyo mu
Rwanda bavuga ko kuba yaraje
[email protected]
Yazize gushaka kurukisha Kagame amafanga y’abapfakazi ba perezida
kuburanira Ingabire, ubu uvugwa
cyane n’amahanga kandi akaba
ahangayikishije FPR kubera ibyo
ayirega, byatumye uyu Erlander
atemererwa kugera mu bucamanza
bw’u Rwanda ngo atabona amanyanga
arimo kugirango atazabashyira
hanze.
Ibyo bikaba byarabaye impamvu
zihagije zo guhimbira no gushaka
kwirenza uwoAvoka kuburyo amakuru
atugeraho yemeza ko umutekano we
utameze neza aho afungiwe kuburyo
ashobora kuzahakura indwara
zidasobanutse, umuvugize wa police
Eric Kayiranga aherutse gutangaza
kuri radiyo Rwanda ko Peter Erlender
ngo yaba yarashatse kwiyahura
ngo kubera uburemere bw’ibyaha
ashijwa.
Mu kindi gihe gito umushinjacyaha
mukuru w’u Rwanda Martin Ngoga
yatangarije abanyamakuru ko Peter
Erlender yemeye kuvuguruza ibintu
bibi yavugiye yavuze ku Rwanda,
kandi ko ngo narekurwa atazasubira
kuza mu Rwanda adatumiwe.
y’u Rwanda iteye ndetse n’amacenga
ya leta ya Kagame, bemeza ko uyu
mu avoka ashobora kugirirwa nabi
mu Rwanda, ubwo hatangiye guhita
Ibyo bikaba
byarabaye
impamvu zihagije
zo guhimbira no
gushaka kwirenza
uwo Avoka
kuburyo amakuru
atugeraho yemeza
ko umutekano
we utameze neza
aho afungiwe
kuburyo ashobora
kuzahakura
indwara
zidasobanutse, ...
ibihuha bitandukanye bivugwa n’aba
bari mu nzego z’umutekano.
Mbere kandi yifatwa habanje
gukoreshwa Ibuka (umuryango
w’abacitse ku icumu rya jenoside)
kugirango wigaragabye wamagana
uwo Avoka. Gukoresha abaturage
mu myigaragabyo bashaka kugira
ibyo bakora bibi bikaba bimaze
kuba intwaro leta ya Kigali ikoresha
yamagana abanyamahanga bashaka
kunenga ibibi ikora.
Ariko amakuru atugeraho yemeza
ko imyigaragabyo y’ Ibuka yari
yuzuyemo za maneko za Kagame
kurusha abacitse kw’icumu ku
buryo aba bibonye bose batigeze
bashidikanya ko hari igikorwa
cyapanzwe na leta kugirango berekane
ko n’abaturage batamushaka.
Ikindi ni uko abavoka bose bo
kw’isi bamaze kwandikira perezida
Kagame bamusaba guhita arekura
uwo Avoka bidatinze kuko babona
ari urugomo leta ya Kagame ikoreye
mugenzi wabo.
Hagati aho Kennedy Ogeto, umunya
kenya uburanira Peter Erlender,
yemeza ko ibivugwa ku mukiriya we
atabizi ko baherukana ari muzima.
Gasasira.
Urup. 6
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU
Ikiganiro cy’ikinyamakuru Umuvugizi
n’umusirikare Thomas Sankara mu buhungiro.
“… ukuboko kw’Imana Sankara yaboneye muri gereza ya Kami ngo kwabaye inkingi ikomeye kuri we yo
I
kinyamakuru Umuvugizi, ki kimara
kugera mu buhungiro, cyahahuriye na
zimwe mu mpunzi za cyera zakoreye
FPR na Kagame zikabageza ku butegetsi,
ariko inyiturano ngo ikaba gusubizwa mu
Buhungiro.
Mu bo twashoboye kuganira ni umwe
mu basirikare bahoze ari aba FPR inkotanyi,
wahunze abimburiye abandi basirikare bose
bahunze Kagame, uwo akaba ari Thomas
Sankara.
Mu kiganiro twagiranye ku itariki
29/05/2010, ya dutangarije ubuzima bwe
mu Nkotanyi, icya muteye guhunga igihugu
ya rwaniye n’ubuzima bwe mu buhungiro
amaze mo imyaka irenga icumi.
Thomas Sankara yadutangarije ko y’injiye
mu Nkotanyi muri 1991, avuye iwabo
Ikarongi mu cyahoze ari intara ya Kibuye
agiye gutabara igihugu kimwe n’abandi
banyarwanda bari barambiwe igitugu,
n’itotezwa ry’ingoma ya Habyarimana,
arwana int amba ra y’i myak a ine,
nk’umusirikare wa FPR Inkotanyi.
Ikindi Sankara yakoze akazi ke ko
kurwana ariko agakora n’ibyose yise
mobilization no gutera abasirikare bagenzi
be morali abinyujije mu ndirimbo.
Yatubwiye ko ibyo byose yabikoranye
umutima umwe kuko umuryango we ndetse
nawe bari baratotejwe cyane n’igitugu cya
wo kurwanya akarengane yahuye yagiriwe
mu myaka ye y’ubuto, akabohoza igihugu
cye.
Yatubwiye ko intambara yaje kurangira
igihugu bakibohoye.
Ar i k o ng o w e k i mwe n ’ a ba n d i
banyarwanda benshi, yasanze umuryango
yagiye kurwanira warashize, ariko ngo
ntibyigeze bimuca intege kuko yumvaga ko
n’ubwo umuryango washize ariko igihugu
kibohowe.
Mu magambo ye yavuze ababaye, ngo
yatangiye kugirana ikibazo na Leta ya FPR,
ubwo yaririmbaga indirimbo atabariza
ibimuga bya mugariye k’urugamba rwo
kubohoza igihugu, ubwo bari bajugunywe
mu ishyamba rya Rwinkwavu riri muri
Nasho, maze Kagame akababwira ko
ahandi bajya.
Ibi ngo byababaje Sankara maze
atangira kubavugira abicishije mu mpano
ye yo kuririmba ariko leta ya Kagame nti
yamwumva neza ahubwo afatwa nk’igipinga
cya Leta ya Kagame..
[email protected]
ry’umuvurungano), mu kwezi kwa 12/1997,
yatinye kubushyira ahagaragara kubera
Sankara yahonotse urupfo
rwa Kagame
Ikindi ngo cyamubabaje n’ukuntu
yabonaga muri uwo mwaka 1995, bamaze
kubohora igihugu, abasirikare bafatwaga
na Kagame, abatoteza ndetse bakubita,
baterwa ubwoba na, ngo yabonaga Kagame
yarahindutse FPR na FPR igahunduka
Kagame!
Ikindi kandi ngo cya mu babaje cyane ni
ukuntu Kagame yatoteje abarokotse kandi
ariwe bari batezeho amakiriro, yakomeje
atubwira ko nubwo umuryango we wari
warashize ariko imvugo ya Kagame yavugiye
ku barokotse jenoside yatumye abona ko
ntacyo ya rwaniye, igihe Kagame ubwe
atatinye kuvugira mu ruhame ko
“…abacitse k’icumu rya jenoside bakwiriye
gusubiza ububare bwabo,cyangwa se
Sankara ngo wari umaze kurwanya
ingoma ya kandamije we ndetse n’umuryango
we, yarangiza gufata igihugu agasanga abo
yarwaniye ngo ba bohorwe barashize, ngo
akaba yarafataga Kagame nk’umubyeyi,
umuvandimwe we asigaranye, maze
ngo abigereranya n’amagambo Kagame
yaramaze kuvugira mu ruhame ngo yuzuye
agashinyaguro, ngo yahise amenya ko kw’isi
umuntu atizerwa, ahitamo kwiyegurira
Imana.
Sankara ngo amaze kwiyegurira Rurema,
Imana yahise Imwakira neza maze Itangira
kumukoresha, yamuhaye ubuhanuzi agomba
gutanga mu bantu bayo,no kuri Leta ya
Kagame maze ngo ntiyazuyaza asohoza
ubutumwa Bwayo abucishije mu muvugo
witwa Ijwi ry’umuvurungano.
Sankara yadutangarije ko amaze gushyira
ubutumwa yahawe mu muvugo (Ijwi
Ariko Imana ikomeza kumuhata Imubwira
ko agomba kubushyira ahagaragara ko nta
mwana w’umuntu uzamwica amuziza ubwo
buhanuzi.
Amaze kumva ayo magambo y’Imana
yahise ashyira hanze ubwo butumwa bukubiye
mu muvugo “Ijwi ry’umuvurungano”,
bunyujijwe mu makaseti ya radiyo, bushyirwa
ahagaraga muri uko kwezi kwa 1/1998.
Nyuma yo gusohora ubwo butumwa
yarahizwe cyane bashaka ku mwica, yaje
gufatwa mw’ijoro ry’iya 6/5/1998, afungirwa
i Kami, aho bagombaga kumwicira ako
kanya, ariko aza gutabarwa na nyakwigendera
majoro RUZINDANA waje kumutabariza
akimara kumenya ko ajyanywe kwicwa,
hanyuma abari bagiye ku mwica baba
bumvise ko bimenyekanye, bahindura
umugambi bari bafashe wo kumwicira i
Kami.
Sankara yadutangarije ko ageze i Kami
yahamenyeye ko Imana yari mu jyanye
kwirebera uko Leta ya Kagame yica abasore
bamurwaniriye, bakamufasha kugera
kubuyobozi yicayeho ubu.
Yakomeje adutangariza ko muri iyo
Gereza ya Kami, yabazwaga ibibazo
byinshi kuri Ubwo butumwa bukubiye mu
batandukanye bakomoka ahantu hamwe
mu cyahoze ari Kibuye, ba namubaza
aho yamenyaniye na Gen Kayumba ngo
kuko yabazaga abari bamufunze impamvu
adafungurwa. Bityo byatumye ba muhata
ibibazo byishi ba mubaza aho baziranye
nawe.
Ngo ukuboko kw’Imana Sankara
yaboneye muri gereza ya Kami ngo
kwabaye inkingi ikomeye kuri we yo
kumuhamya mu maso yabashakaga ku
mwica.
Yadusobanuriye ko mu gihe aho yari
afungiye yabonaga abasore bari bafunganywe
bicwa, we ngo Imana yamwambitse ubwiza
bwayo! Ibi yabidusobanuriye avuga ko
bashatse kumwicisha uburozi, ubwo
yahamagarwaga hanze agahabwa isahane
irimo inyama zitetse, agategekwa gusubira
aho yari afungiye ngo abariho azirira, ariko
yagera mu nzira asubira muri gereza ya
sahane ikamucika ikagwa yubamye, ibyo
byateye ubwoba umwe mu basirikare bari
barinze aho aza amusanga amubwira ko
amenye ko ari umuntu w’Imana koko. Ahita
amubwira ko izo nyama zarimo uburozi buri
buhite bumwica.
Yakomeje atubwira ko bamwe murabo
basirikare bari barinze aho yarafungiye
bahise bicwa bashijwa kuba aribo bamubujije
kurya izo nyama.
Aha ngo niho yahise yumva ijwi ry’Imana
rimubwira kwirwaza, bamutwara mu
bitaro bya Kacyiru byitwaga ibitaro bya
Gendarumori, aha ngo yahahuriye n’abantu
benshi bazaga ku musura maze umugambi
wo kumwica utangira kugorana kuko
abantu benshi bari bamaze kumenya aho
aherereye.
Aha mu bitaro ngo yakurikiranwaga na
Major GACINYA na Capiteni GAKWAYA
Emmanuel, bamusuraga buri munsi
bagatwara na raporo y’abaje kumureba
mu bitaro.
Ikibazo cyaje gukomera cyane igihe
abantu bo hanze (baba mu mahanga) bafashe
ubwo butumwa bakabusobanura maze
bukajya kuri internet, Kagame yasabye
ko Sankara ajyanwa mu bitaro by’abasazi
cyangwa abantu bafite indwara zo mu
mutwe biri INDERA mu mujyi wa Kigali
bakamwicira yo bamuteye imiti y’ibisazi
n’uburozi.
Aha nibwo Imana ngo yahise Imutegeka
guhunga anyuze mu nzira y’inzitane, ahunga
anyuze i Burundi akomeza aza muri East
Africa aho hari mu kwezi kwa 2/1999.
Ageze mu buhungiro muri 1999, Imana
yarongeye imuha ubundi buhanuzi, Imubwira
ko abantu benshi bagiye guhunga banyuze
aho ari.
Sankara yongeyeho ko Imana yamubwiye
ko ingoma ya Kagame yahindutse ingoma
y’ikivume kubera kwica, kwiba n’ibinyoma,
Kandi ibi ngo bikaba aribyo bigomba
kuyihirika, Sankara yatubwiye ko ibi byose
bitegura ihirima ry’ingoma ya Paul Kagame.
Ya sh oj e a tub wi ra ko n yu m a y a
Kagame Imana yamubwiye ko u Rwanda
ruzagira amahoro arambye, abahunze ngo
bagatahuka, umunyarwanda aho ari hose
akagira agaciro.
Tumubajije niba agifite impano yo
kuririmba yatubwiye ko akiyikomeje,
ndetse ko aherutse kuririmbira Majoro
RUZINDANA indirimbo nawe waje kwicwa
na Leta ya Kagame, ariko atubwira ko
atamuririmbira amuhorera ahubwo ko
amwibuka n’inshuti ya mugiriye neza.
Tuzakomeza ikiganiro cye nyuma
tubagezaho ibindi twaganiriye.
Gasasira.
Urup. 7
POLITIKI
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Ishyaka rya Rwanda People’s PartyImvura riramagana icyurwa ry’impunzi
z’abanyarwanda bari muri Uganda ku ngufu.
I
shyaka rya Rwanda People’s Party
– Imvura, riramagana icyurwa
ry’imunzi z’abanyarwanda ziri
muri Uganda ku ngufu ririmo guterwa
na government y’u Rwanda na Uganda
hamwe na UNHCR.
Mu it anga zo RPP- IMVUR A
yandikiye London, yashyize
ahagaragara kuwa 27/05/2010,riravuga
ko guhera mu 1959 abanyarwanda
bifuzaga gusubira mu gihugu cyabo
ku mahoro, ariko ubu ngo mu
Rwanda nta mahoro aharangwa.
Amabombe araterwa hafi yahose
mu gihugu, mu rwego rwo gutera
ubwoba abanyarwand a bashaka
gusubira mu gihugu cyabo ku girango
bagire uruhare mu matora y’umukuru
w’igihugu ateganyijwe mu minsi iri
mbere. Nkuko kandi bisanzwe izi
bombe kandi ziraterwa hagamije gutera
ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi
kugirango bahunge igihugu.
Iryo tangazo kandi riravuga ko
Rwanda bahungira mu bigugu duhana
imbibe. Nk’urugero ku itariki ya
21/05/2010 abanyarwa 480 bishyize mu
maboko ya UNHCR. Barahamagarira
kandi imiryango mpuzamahanga
gufasha abanyarwanda b’impunzi
ntibasubizwe mu gihugu bahunze
kandi .
Baravuga ko kugeza ubu
abanyarwanda bari mu buhungiro
barenga 2,500,000,kandi ko bose
bashaka gusubira mu gihugu cyabo ngo
bagire uruhare mu matora y’umukuru
w’igihugu ateganyijwe vuba, ariko
ubwo b urenganzira bukome jwe
kubangamirwa na leta iyoboye u
Rwanda.
RPP-Imvura ikaba isaba Uganda
na UNHCR n’indi miryango gufasha
abanyarwanda gusubira mu gihugu
cyabo mu mahoro. Bakaba kandi
basaba imiryango mpuza mahanga
kureka abanyarwanda b’impunzi
bagira amahitamo ku gihe n’uburyo
basubizwa mu gihugu cyabo.
Barasaba kandi imiryango
mpuzamahanga ko bacyemura iki
kibazo batagize aho babogamira cyane
ko nta muntu urusha abanyarwanda
gukunda igihugu cyabo, akomeza
asaba iyo miryango ko ya kumva ibiri
kubera mu Rwanda.
[email protected]
John Karuranga, Umuyobozi wa RPP- Imvura.
RPP-Imvura ikaba yibutsa
guverinoma ya Uganda ko ingingo 33
ku karongo kayo 1, y’amasezera ya
ONU yo 1951, arebana n’iby’impunzi,
Uganda kandi yashyizeho umukono
mu 1976, ivuga ko “ nta gihugu
cyemerewe gusubiza impunzi mu
gihugu yahunze aho ashobora kuburira
ubuzima bwe cyangwa uburenganzira
bwe butubahirizwa kubera ubwoko,
idini, ubwene gi hugu, kuba ari
umunyamuryango w’igice runaka
cyangwa ishyaka rya politiki cyangwa
ibitekerezo bye”. ( No contracting
refugee in any manner what so ever to
frontiers of territories where his life
or freedom would be threatened on
account of race, religion, nationality,
membership of particular social group
or political opinion”.
RPP-Imvura ihangayikishijwe
n’ibiherutse gutangazwa bivuye
mu nama yahuje ibihugu byombi
Rwanda na Uganda, aho ministiri
Prof. Kabwegere yavuze ko impunzi
z’abanyarwanda ziri muri Uganda
kubera impamvu z’ubutaka kandi ngo
bimaze guteza ikibazo muri Uganda.
Iryo shyaka rya tangaje ko ibi ataribyo,
kuko benshi mu banyarwanda bavugwa
batwara ubutaka ari abanyarwanda
ba banya Uganda, bamaze imyaka
myinshi mu gihugu cya Uganda.
Yakomeje avuga ko uburenganzira
bw ’ i mpu nzi z ’a ba ny ar wan da
bugomba kubahirizwa n’ukoze
icyaha agahanirwa kubutaka bwa
Uganda ntatwarwe mu Rwanda,
ko abanyarwanda b’i bimpunzi
batakomeza kuba ikibazo bafatwa, ku
buryo butandukanye n’abandi Bantu
batuye muri Uganda. Avuga ko impunzi
z’abanyarwanda ziri muri Uganda ari
nke cyane ku buryo batabasha guhunga
banya ituze ry’abandi.
RPP-Imvura ya boneyeho umwanya
wo guhamagarira leta y’u Rwanda
gushyiraho ibiganiro hagati yayo
n’impunzi zayihunze,kandi UN ndetse
n’indi miryango mpuzamahanga
irasabwa guharanira ko impunzi
z’abanyarwanda zasubizwa mu
gihugu cyabo ku bushacye. RPPImvura ikaba isaba perezida wa
Repubulika ya Uganda gufasha
impunzi z’abanyarwanda gusubira
mu gihugu cyabo ku bushake bwazo
ntangufu zibayeho. Kandi bizeye ko
muri Uganda hari amategeko kandi
ko Uganda izibahiriza ayo mategeko
agenga impunzi.
RPP-Imvura izakomeza guharanira
ko abanyarwanda b’impunzi basubira
mu gihugu cyabo kubushake, barasaba
kandi imiryango mpuzamahanga
kufasha kwamagana ibikorwa bibi
bya guverinoma ya Kigali, basaba
ko abatahuka batazafatwa nka
MUSHAYIDI Deo na INGABIRE
Victoire n’abandi bas ubiye mu
Rwanda.
Impunzi zikaba zisaba
gusobanukirwa na bimwe mu bikorwa
birimo kubera mu Rwanda mbere
yo gusubira mu gihugu , harimo
gufungura ifungwa za politiki harimo
n’abasirikari ba RDF, abafungiwe mu
kirwa cya IWAWA aho bashyizeho
ifungwa ry’inzirakarengane bafatwa
nk’abacakara.itetezwa rikorerwa
abacitse kw’icumu rya jenoside,
kuti tata k’impfubyi n’abandi Bantu
batishoboye, kutagira uburenganzira
bwibanze bwa muntu (luck of freedom)
kuta ubwisanzure bwo gukora politiki(
Political space) n’amacakubiri, abantu
batotezwa n’urubyiriko rwa FPR
kubera uko basa cyangwa amashyaka
barimo.
Barasaba kandi ko imiryango
mpuzamahanga yagira uruhare mu
kumvisha ubutegetsi bwa Kigali
ko amatora y’umukuru w’igihugu
yigizwayo ni bura kugeza mu kwezi
kwa 8 umwaka utaha, ku girango
abanyarwanda bose bayagiremo
uruhare.
RPP- Irasanga gucyura impunzi
z’abanyarwanda ku ngufu ari ushyira
ubuzima bwabo mu kaga nk’uko
Obote mu butegetsi bwe bwa 2
yabikoze asubiza impunzi z’abatutsi
mu Rwanda atitaye kubyifuzo byazo,
muri icyo gikorwa impunzi zirenga
4500 zahatakarije ubuzima mu gihe
bari bamaze gusubizwa mu Rwanda.
John Karuranga
Umuyobozi wa RPP- Imvura.
Urup. 8
POLITIKI
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Uko Ishyaka Green Party ribona
ingengabitekere ya jenoside iregwa Ingabire
na Bernard,n’ifungwa rya Prof. Erlander.
U
rebye politiki iriho, uko abantu
babanye n’impumeko y’umutekano,
Ishyaka Riharanira Demokarasi
no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda
ryifuje gushyira ahagaragara imyumvire
yaryo ku Ngengabitekerezo ya Jenoside,
Ibyaha byibasiye inyoko-muntu, ifungwa
ry’umunyamategeko w’umunyamerika
Prof Peter ERLINDER no ku biregwa
Mme Victoire INGABIRE na Me. Bernard
NTAGANDA, abayobozi bagenzi bacu,
bakaba n’abanyamuryango b’Inama
Ngishwanama Ihoraho y’ amashyaka
atavuga rumwe na leta mu Rwanda.
Ingengabitekerezo ya Jenoside:
Ishyaka Riharanira Demokarasi no
Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryemera
rwose ko ikibazo cy’ingengabitekerezo
ya jenoside cyatangiye kera mu myaka ya
1950 nyuma y’ihirima ry’ingoma ya cyami,
bigakomeza biganisha kuri jenoside y’Abatutsi
yo mu 1994. Iyi ngengabitekerezo ya jenoside
ni ibikorwa, amagambo n’imigambi yo
kurimbura abavandimwe b’abanyarwanda,
ariko kuva mu 1994, jenoside ikiri mu mitwe
yacu, iyi jenoside yibasiye Abatutsi kurusha
abandi bantu abaribo bose.
Turamagana byimazeyo uwariwe wese
igihugu, mu bihe nk’ibya jenoside yo mu
1994.
Tw em e r a k o i t e ge k o r ih a n a
ingengabitekerezo ya jenoside ryari rikwiye
gusobanuka neza, rikagororwa ku buryo
nta wajya aryitwaza mu kuniga ibitekerezo
bya politiki no gucecekesha abantu avuga
ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside.
Ibi byazagabanya icyizere itegeko-nshinga
ryatagaga ku bwisanzure mu mvugo.
Ibyaha byibasiye inyoko-muntu:
Mu gihe cy’itsembabwoko bw’abatutsi
ryo mu 1994, ubutegetsi bwariho bwibasiye
abandi banyapolitiki baturukaga mu bundi
bwoko. Abandi baturage benshi b’abahutu
barishwe. Inyeshyamba z’Inkotanyi (RPF/A)
barwanaga n’abasirikari ba guverinoma.
Bamwe mu basirikari b’Inkotanyi bishe
abasivile b’inzirakarengane, ariko FPR
ABAHUTU. Abasirikari ba RPA bishe abantu
babaziza ubusa bahanishijwe ibihano bikaze
kandi ibimenyetso bimwe na bimwe birahari.
Birashoboka ko bose baba batarahanwe.
Icyo gihe, iperereza ryakorwa, abo icyaha
kigaragayeho bagahanwa.
I s h y a k a Ri h a r a ni ra d e m o k a r a s i
no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda,
[email protected]
Frank Habineza
rizashyiraho “Komisiyo y’Ukuri n’Ubutabera“
izafasha gukemura iki kibazo, ikagaragaza
ubwiyunge nyakuri mu Banyarwanda.
Tu z as h y i r a h o k a n d i Ur u b u g a
rw’ibiganiro mu Banyarwanda (National
Rwandan Dialogue), rukazahuriza hamwe
abanyarwanda baturutse imihanda yose, baba
ab’imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga
kugirango turebe urwanda rwabona igisubizo
ubutabera, amahoro n’umudendezo.
Twemera ko abantu bose bakoze
itsembabwoko n’ibindi byaha byibasiye
inyoko-muntu bakwiye guhanwa kandi uko
tuvuga ngo : “Ntibizongere ukundi” koko,
ntibizongere.
Ikibazo cya FDLR, ni ikibazo cya politiki.
Ntigikwiye gukemuzwa imbaraga za gisirikari,
gikeneye ibisubizo bya politiki, kandi Green
amahame yayo, ariyo: Kwimakaza umuco
w’amahoro, Ubutabera mu mibanire y’abantu,
Demokarasi ihuriweho n’abanyarwanda
bose, Kubahana mu bitekerezo binyuranye,
Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, iterambere rirambye n’ubumenyi
buhagije mu kwita no mu kurengera
ibidukikije.
IBIREGO KU BANYAPOLI TIKI
BATAVUGA RUMWE NA LETA
Y’u RWANDA
Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA
uyoboye FDU-INKINGI
Gushyinza no gufunga Mme Victoire
INGABIRE, nta kibazo cya politiki na kimwe
bizakemura. Gusa, bizashyushya politiki.
Igihugu cyisanzuye hamwe n’impaka rusange
ku bibazo bireba abaturage nicyo gisubizo
cyiza cyonyine kandi kikaba n’inzira yo
kugera ku Rwanda rutemba amata n’ubuki.
Iterabwoba muro politiki, gufungwa,
guhungisha abantu ku ngufu, ibi bisubizo
byose nta cyizere cy’ejo hazaza heza bitanga
ku rwanda. Gufunga urubuga rwa politiki
ntibizahata imitima y’Abanyarwanda
gukunda no kujya muri FPR. Baziga gusa
kuba abahanga mu buryarya, kandi ibi ni
bibi cyane kuri ejo hazaza h’iki gihugu cy’u
Rwanda.
FDU-INKINGI ntikwiye kubuzwa
uburenganzira bwayo bwo kubaho, kuva
abanyamuryango bayo bose batarashinjwe
cyangwa ngo bafungwe n’ibyaha runaka.
Me Bernard NTAGANDA uyoboye PSIMBERAKURI
Twemera cyane ko ariwe muyobozi
w’ukuri kandi akaba na Perezida wa PSIMBERAKURI. Ibindi byaba binyuranye
n’uko kuri byaba ari nko kwiganirira
mu kwigarurira ubuyobozi.
Guverinoma y’u Rwanda yari ikwiye
kwiga kutabogama igahagarika kwivanga mu
mibereho y’andi mashyaka kandi igakurikiza
inzira zose zigenwa n’amategeko, aho guteza
imbere amacakubiri mu mashyaka atavuga
rumwe nayo, hanyuma ikaboneraho kuvuga
ko ayo mashyaka ariyo afite ibibazo mu
nzego zayo.
Twamaganye bikomeye iyo myitwarire,
dukwiye kuvana isomo ku byabaye mu
bihe bya 1990, aho guverinoma yari iriho
yatangiye kwica abanyapolitiki batavugaga
rumwe nayo, nyuma ikajya ivuga ko ayo
mashyaka ataravugaga rumwe nayo ko ariyo
asubiranamo ubwayo. Amateka atubwira ko,
nyuma, ibi byaje kugora igihugu cyane.
Leta iyobowe na RPF, turayihamagarira
gukura isomo mu mateka, ikirinda imyitwarire
iyo ariyo yose yayiganisha mu guteza
impagarara mu mashyaka atavuga rumwe
nayo. RPF niyo yazabyishyura ku buryo
buremereye.
Turahamagarira Poilsi y’Igihugu gukora
ipererza ku buryo bwuzuye kandi igahana
abateguye ubugizi bwa nabi, bagatera
MUKABUNANI Christine.
RPF ikwiye kwibuka igihe yahamagariraga
Leta y’u Rwanda mu myaka ya 1990
guhagarika imyitwarire mibi yayo, ntisubize,
ko ibi byahenze igihugu cyane, bikagiteza
kubura ubuzima bw’inzirakarengane zirenga
miliyoni. Ubwo rero RPF ntiyari ikwiriye
kuvunira ibiti mu matwi.
UMUNYAMATEGEKO
W’UMUNYAMERIKA Peter
ERLINDER :
Mbere na mbere, turibaza impamvu
Guverinoma y’u Rwanda yemereye prof.
Peter ERLINDER kwinjira mu gihugu niba
bari bazi neza ko yahakanaga jenoside.
Turongera tukibaza mpamvu ki batamushubije
iwabo aho kujya kumufatira muri hoteri yari
arimo i Kigali.
Imiryango mpuzamahanga muri iki gihe
n’abanyarwanda, igasaba guverinoma y’u
Rwanda kubahiriza amategeko yishyiriyeho,
nibura ikaba yayubaha kubera inkunga
ikomeye yayiteye.
Turamagana bikomeye iri fungwa, tukaba
dusaba ko yafungurwa bidatinze. N’ubwo
u Rwanda ari igihugu cyigenga kandi
kigashaka kwereka imiryango mpuzamahaga
ko gishoboye kurangiza inshingano zacyo,
byongeye kikaba nta nama iturutse hanze
gikeneye, amategeko mpuzamahanga yari
akwiriye kubahirizwa muri iki kibazo.
Ishyaka Riharanira demokarasi no
Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ni
Ishyaka ‘generation’ nshya, twarenze ibibazo
by’amoko n’ibijyanye nayo. Ntabwo turi
abacakara b’amateka y’ingengabitekerezo ya
politiki iyo ariyo yose igihugu chyakiyemo.
Dufite gahunda n’ibitekerezo bishya ku
Rwanda. Imyumvire yacu niyo yonyine
ikwiriye gushyirwa imbere kurusha
amacakubiri ayo ariyo yose muri politiki kandi
ni imyumvire yizeza igihugu cy’amahoro n’
ubutabera birambye. Abanyawanda bose
tubafata nk’abere imbere y’amategeko
kugeza igihe bahamwa n’icyaha. Igihe
nikigera, rwose ntimuzashidikanye gudutora,
turi umwimerere. Turi umusingi w’u Rwanda
rushya.
Bikorewe i Kigali, kuwa 3 KAMENA
2010
Frank HABINEZA
Perezida Fondateur w’Ishyaka
Riharanira Demokarasi no Kurengera
Ibidukikije mu Rwanda
POLITIKI
UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Urup. 9
Genoside nk’inyundo FPR ikoresha
kumenagura Demokarasi !
« …Abanyarwanda bacyeneye kurerwa ba
kagira imyumvire ya demokasi nyayo atari
gukangishwa amateka bavuyemo mabi »
H
as hi ze i gih e g ito le ta
ya Kagame ifunze
itanganzamakuru ryigenga
mu Rwanda, arishinja gutangaza
ibihuha, kubangamira umutekano
w ‘igihugu, n’ibindi, igafunga
abanyapolitiki batavuga rumwe
nayo bashinjwa ingengabitekerezo
ya jenoside kubera ko batangaza
cyangwa bereka abaturage amakosa
ya leta ye ; itangazamakuru ryigenga
ryo rigatangaza ibitayishimisha,
ndetse akanirukana abashinzwe
kurengera uburenganzira
bw’ikiremwamuntu, bose baba
bashinjwa gusubiraza abanyarwanda
muri jenoside n’ibindi byose
bigana kumateka mabi u Rwanda
rwanyuzemo.
Ibi abakurikiranira hafi ibya
Let aya Kagame basanga ari
intangiriro yo kunanirwa kuyobora,
cyangwa kudashobora gusobanura
ukuri ivuga iba ifite ivuguruza
iryo tangazamakuru ivuga
ritangaza ibihuha cyangwa se
kumenya guhangana mu buryo
bwa demokarasi igaragaza imigabo
n’imigambi, cyangwa se ibikorwa
bituma abaturage bayumva kurusha
abo yita abashaka kuyigarura mu
bihe bya jenoside (opposition,
Itangazamakuru ryigenga n’abandi
batavuga rumwe nawe bagaragaza
amakosa akora).
Abanyarwanda bakeneye kurerwa
mu buryo butuma batera imbere
mu myumvire ya demokarasi, atari
uguhora babatera ubwoba ko bagiye
kubasubiza mu bibi bavuyemo.
Ibi nibyo byakoreshejwe mu
gukangurira abaturag e gukora
jenoside, igihe abayobozi FPR
yasimbuye bumvishaga abaturage
ko FPR ishaka kubagarurira ingoma
ya cyami, izabasubiza ku ishiku,
ikiboko, gukandamizwa n’iyo ngoma
ndetse ntibanatinyaga kuvuga ko FPR
igiye kugarura guheka umwami !
Ibi abaturage bumvaga ari ukuri
kuko bari barambitswe igitambaro
mu maso kiriho amateka mabi
kibatandukanya na Demokarasi, no
kumenya ukuri, ibi ikaba arimwe
muri moteri yayoboye jenoside
hagati y’abanyarwanda.
Iyi n zira rero yo gushyira
[email protected]
urukuta rw’amateka yanduye
imbere ya demokarasi ikaba
arimwe muzo FPR yasanze
igomba gukoresha mu guhisha
ab a ny arw a nd a d em o ka ras i
nyayo.
Kuki Let ya Kagame ihitamo
g u ce c e k e s h a a b at u r a g e n o
kubakangisha amateka aho
g uk o so ra i by o b ay i v u ga h o
bidatunganye?.
Iki n’ikibazo abantu benshi bibaza
impamvu leta ye idasobanura ibyo
baba batangaje yo ibona ko atari byo
igahitamo gufunga itangazamakuru
no gukurikirana abari kora,cyangwa
se kurwanya abatavuga rumwe nayo
babatwerera ibyaha batakoze ; iki
n’ikimenyetso gikomeye gisobanura
kun anirwa k’ubute getsi bw a
Kagame.
Ahandi mu bihugu byateye
imbere muri demokarasi leta ntirega
itangazamakuru, ahubwo ivuguruza
ibinyujije mu itangazamakuru
ibyayivuzwoho itemera, noneho
abasoma bagahabwa amahirwe
yo kwihitiramo ukuri bakoresheje
ubwenge bwabo. Bene iyo mikorere
mu Rwanda ntiharangwa ahubwo
bakomeza gushuka abaturage babima
itangazamakuru ryigenga, cyangwa
se undi muntu wese ushaka kwereka
abanyarwanda ukuri nyako.
Ibi bikorwa bavuga ko badashaka
gusubira mu gihe cya jenoside,
ibi ariko bimaze kugaragara ko
demokarasi y’u Rwanda imaze
kuningwa na FPR yitwaza jenoside
yabaye mu Rwanda, ujya gukora
itangazamakuru bakavuga ngo
ugaruye ibya RTLM,icyo gihe bakaba
baguteje abaturage bakagufungira
icyaha cyo gushora amacakaburi mu
banyarwanda, umunyapolitiki yaba
avuze disikuru ivuga imikorere mibi
ya FPR, bati atangiye kudusubiza
muri byabitekerezo bya Jenoside!
Umwe mu mpugucye z’amateka
yatubw iye ko ibi FP R irimo
gukoresha ntaho bitaniye nibyo
MRND yakoreshaga ivuga ko ariyo
yonyine ibumbatiye abanyarwanda
cyangwa muri ya siloga y’animsiyo
yayo bavuga Intego ya muvoma ni
ubumwe, amahoro, n’amajyambere,
ariko wabireba ugasanga ibivungwa
Demokarasi ibaye umugani hitwaje amateka.
n’ibikorwa bitandukanye cyane.
Yakome je atub wira ko mu
byukuri FPR isigaye ifata jenoside
nk’igikangisho kubanyarwanda,
n’ abay iko rew e b aka yig iraho
ingaruka, cyangwa bayifashije
ku yir wa ny a na bo n tiba tiny a
kuyibabakangisha, bamwe
babashinja ibisasu, bavuga ko
bashaka kubagarura muri cyagihe
cya jenoside.
Imvugo gusubiza abantu mu
ntambara, kugarura amacakubiri,
kudusubiza mu ntambara, n’izindi
m v u g o n k ’ i z o zi m a ze k u ba
urwitwazo rukomeye mu kuniga
ubwisanzure bw’itangazamakuru,
abatavugarumwe n’ubutegetsi(FPR),
gufunga abo batiyumvamo, n’ibindi
bintu byose bib i biba ngamira
demokarasi.
Nibyo koko jenoside yabaye mu
Rwanda, ariko ntikwiriye kuba
inzitizi za demokari, kuko imaze
kuba igikangisho kubanyarwanda
b as h ak a k ug i r a u ru h ar e m u
kubaka igihugu cyabo munzira ya
demokarasi.
U mw e m ub o tw ag aniriy e
yatubwiye iyaba ukuntu FPR igenda
ikangisha jenoside iyivuga hose
arinako yafashaga abagize ingaruka
batewe nayo baba bamaze kuba
nk’abaturage bo mu bihuhugu nka
za Norvege, (ibyo yabivugaga
akurikije igihugu gifata abaturage
bacyo neza).
Yakomeje atubwira ko FPR imeze
nk’umugabo ufatira umugore mu
cyaha maze agahora amakangisha
icyo cyaha buri uko ashatse
kumubwira amakosaye!
Ati « …Jenoside uko ikomeza
kuba igika ngisho ni nako
ikomeza guteshwa agaciro kuko
iba urwitwazo aho kuba ibyago
byagwiriye abanyarwanda, ikaba
igikangisho cyangwa se inyundo
yo guhonda abatavurumwe na
Kagame kuko ari we FPR ».
Birakwiye ko Jenoside yaba
isomo ku banyarwanda ryo kurinda
politiki y’amacakubiri, ariko nti
bikwiye ko yaba igikangisho cyo
kuniga demokaerasi, kuko bikomeje
gutya yazageraho igata agaciro
kubera ko ikoreshwa mu kuniga
uburenganzira bwa muntu no
kwigizayo abatavuga rumwe nayo,
cyangwa igakoreshwa nk’inyundo
ikubitwa abashaka kugaragaza ukuri
baharanira demokarasi.
Charles I.
[email protected]
POLITIKI
Urup. 10 UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Gen Kayumba na Col Karegeya basanga
Perezida Kagame ari umujura kurusha
abo ashinja.
“ … n’imitungo yanjye na nayigaragarizaga urwego rw’umuvunyi burigihe kandi ndacyererewe kandi
sinigeze mba kuri raporo (report) y’umuvunyi y’abayobozi batigeze bagaragaza imitungo yabo;
sinigeze mba kurwo rutonde n’inshuro nimwe”.- Gen. Kayumba.
mu maboko ya Kagame kuko kugeza ubu FPR nta mubitsi igira” – Gen.Kayumba & Col Karegeya.
Gen. Kayumba
H
ashize iminsi ikinyamakuru
UMUVU GIZI gikoranye
ikiganiro na Gen Kayumba
na Col Karegeya ku byo Kagame
ya b av uz eh o mu k iny ama ku r u
cyandikirwa muri Uganda Daily
Mo ni t or c y as oh oy e i ki ga ni r o
cya perezida Kagame kuwa
23/05/2010, avuga ko bagenzi be
ari abagambanyi kandi ko bahunze
batinya kubazwa imicungire y’imari
aho bayoboraga(accountability),no
kutuzuza ishingano bahawe, muri
macye n’ukuvuga ko yashinjije Gen
Kayumba kunyeraza imari yaho
yakoraga no kutuzuza ishingano ze.
Aba bayobozi badutangarije ko
batigeze bashaka gukomeza politiki
cyangwa kujya mu binyamakuru
ariko kubera uburyo perezida Kagame
akomeje kubasebya no kubatuka
hirya no hino, yaba mu nteko ishinga
amategeko y’u Rwanda cyangwa
[email protected]
mu binyamakuru nabo bagomba
kwisobanura kugirango abanvadimwe
n’inshuti zabo batazacyeka ko ibitutsi
n’ibinyoma bigamije kubasebya
Kagame akoresha ari ukuri.
Gen Kayumba yadutangarije ko nta
buryo yari kutagaragaza umutungo
yari ashinzwe gucunga ngo Kagame
abure kumufunga kuko yahoraga
ashaka impamvu yatuma amubuna ho
icyaha bamurega bakakibura. Ibi ngo
byatangiye cyera bakibuze batangira
kujya ba muhamagara muri ndemeye
ya FPR.
Ya k o me j e a t u b wi r a k o m u
byukuri ibyo Kagame amurega
bya Accountability ataribyo kuko
iyo bijya kuba byo ntabwo yari
guhamagarwa muri FPR ngo yitabe
Ngarambe umunyamabanga wa FPR,
Musoni na Nziza Jack, kuko abo
badashinzwe imari ya Leta, ahubwo
yari guhamagarwa nibura na zimwe mu
Kagame
nzego zishinzwe gukurikira inyerezwa
ry’umutungo wa rubanda.
Gen Kayumba yakomeje avuko
atigeze asiba narimwe no kugaragariza
umutungoweumuvunyi“ … n’imitungo
yanjye na nayigaragarizaga urwego
rw’umuvunyi burigihe kandi
ndacyererewe kandi sinigeze mba
kuri raporo (report) y’umuvunyi
y’abayobozi batigeze bagaragaza
imitungo yabo; sinigeze mba kurwo
rutonde n’inshuro nimwe”.
Ikindi badutangarije ko kugeza
ubu perezida Kagame atakagobye
ku gir a umu ti ma na ma (m o ral
authority) wo kubaza bagenzi be
imicungire y’imari, kuko kurwanya
ruswa n’ubujura bitangirwa ingero,
kandi byakagobye kuba ngobwa ko
abantu bose bakurikiranwa n’icyo
cyaha hatabaye ho ivangura iryo ari
ryose. Yatubwiye ko igitangaje ni
uko kugeza ubu perezida Kagame
yananiwe kugaragaza aho akura
imitungo adasobanutse afite akaba
anakomeje gusahura igihungu abereye
umuyobozi. Yatanze ingero z’indege
ebyiri atunze ziri muri Afrika yepfo
zihenze cyane, imwe igura million
z’amadorari mirongo tanu (50M
usd) kandi akanarengaho washyiraho
n’ibindi byangobwa bijyaho nka za
Anti missile( ibikumira ibisasu byo mu
bwoko bwa misile) zigahagarara muri
miriyoni mirongo itandatu n’eshanu
(65M Usd). Yarangiza akazikodesha
l e t a ku g i c i r o g i h e n z e c y a n e
bitananyuze mu kanama gashinzwe
gutanga amasoko ya leta. Urugendo
rumwe rwo muri Amerika rutwara ni
bura miliyoni (1MUsd).
Ikindi ya dungarije ko atari izo ndege
gusa ko yabaye nk’umunyagitugu uzwi
cyane kw’isiAmini wayoboraga Uganda
wigurishije ho inzu yigurishijeho inzu
Komeza kurup. 11
POLITIKI
Urup. 11 UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Gen Kayumba na Col Karegeya basanga Perezida Kagame ari
umujura kurusha abo ashinja.
Bivuye kurup 10
ya ambasade igihungu cye cya Uganda
yakoreragamo mu Bwongereza.
Kagame we inzu ambassade y’u
Rwanda ikoreramo mu Bwongereza
n’iye ariko ya yanditse mu mazina
y’abandi. Iyi nayo akayabo ambassade
ikodesha kajya mu mufuka wa Gen
Paul Kagame.
Banongeye kutubwira ko perezida
Kagame sosiyete Arab contractors
igihe yubakaga inzu ya minadef ari
nabwo yubatse inzu ye yo kuri Muhazi
ba yubatse mu mutungo wa Leta.
Bibaza impamvu yafunze ministiri
Bikoro amurega kudasorera amakaro
,we ya sobanurira abanyarwanda
aho yasoreye ibikoresho yubakishije
accountability?
Ikindi kugeza ubu RPF niyo
nta mubitsi igira ,yari yasobanurira
ubuyobozi cyangwa abanyamuryango
ba FPR aho amafaranga ava muri
ubwo bucuruzi abitse cyangwa uko
yakoreshejwe ?
Icyo bapfuye na Kagame.
Twifuje kumenya icyo Gen
Kayumba cyangwa Col Karegeya
bapfuye na Kagame cyane ko bose
bari inkoramutima ze, kandi bari
bwe. Badutangariza ko nta kindi
uretse
Ibi ngo byakomeje gukabya kugeza
aho muri 2003 Gen Kayumba nundi
mugenzi we atigeze avuga izina,
basabye Kagame kuva mu gisirikare
kubera kurambirwa imikorere ye
arabangira bakomeza kwihangana
bibaza ko ibintu bizahinduka.
Gen Kayumba asanga Perezida
na Habyarimana na Kayibanda
Nk’uko twabitangarijwe na Gen
Kayumba asanga perezida Kagame
iteka avuga ko abantu bamuhunze, bab
batinya
Ibi ngo bimwibutsa imvugo yaba
perezida Kayibanda na Habyarimana
nabo bavugaga ko abantu bahunga
kubera ubugambanyi cyangwa
[email protected]
amahoro n’ituze, yakoje kuvuga ko iyo
yabazwaga impamvu itera ubuhunzi
itaka yavugaga ko igihugu cye aricyo
gifite amahoro n’ituze mu karere,
Kagame nawe avuga ko igihugu cye
Atubwira ko bene iyi mvugo iteka
ikunze kuvungwa n’abanyagitugu.
Ikindi ni uko iteka abaperezida nka
Kagame bananiwe barangwa n’imvugo
inaniwe nk’ibyo Kagame akora muri
iki gihe aho yumva ko ntawundi muntu
ufite icyo avuze uretse we, agafata
igihugu nk’akarima ke bwite kuburyo
atatinye kuvuga ko umuntu nka Col
Karegeya bakoranye hafi imyaka
icumu ari maneko mukuru we ari
ubusa (nothing, useless, hopeless),
naho Gen Kayumba wayoboye ingabo
z’igihungu akaba na Ambasaderi
akamugerenya n’isazi kandi akaba
yumva bose ari
akanatinyuka akabivugira imbere
y’inteko ishingamategeko kandi
nayo igakoma mu mashyi nawe
akagirango avuze ijambo rishimisha
abo abwira! Bakomeje batubwira
ko ahandi aho aba perezida bubaha
inteko nshingamategeko bagomba
kwitondera amagambo bavugiramo
kuko baba bazabazwa nayo ibyo akora
cyangwa se avugira imbere y’intumwa
za rubanda. Kuko ngo iyo perezida
atukanye ntabwo aba asebeje abo atuka
gusa ahubwo aba asebeje n’igihugu
ahagarariye, bene izo mvugo aba
agomba kuzibazwa n’izo ntumwa za
rubanda, ariko abi wacu bo barikiriza
bagakoma mu mashyi kubera gutinya
igitugu cye. Batubwiye ko hari
nabatangiye kubizira kuko banenze
ibyo bitutsi yatukiye abo bakoranye
imbere y’abantu hanyuma bagasabwa
kwegura ku mirimo yabo, ngo kuri bo
ibi bishimangira igitugu cyuzuye cya
Kagame.
Bakaba basanga ibi ari ibimenyetso
bigaragaza ko perezida Kagame
yumvako ari byose mu gihugu ari
inteko, inkiko,igisirikare na leta ku
buryo nta muyobozi numwe ushobora
gutinyuka kunenga amafuti aba yakoze
uretse gukoma mu mashyi kugirango
badatakaza imigati yabo.
Basanga amaherezo ya Kagame
Bagenzi ba perezida Kagame
bahangayikishijwe nuko mu genzi
wabo Kagame ashobora kugira
amaherezo nka ya perezida Sadame,
kubera ibimenyetso bitandukanye
agaragaza bi dakunze gukorwa
Col. Karegeya
n’abaperezida bose nko kwirukana
uhagarariye human rights watch mu
gihungu , agatuka imiryango iharanira
uburengazira bw’itangazamakuru nka
reporters without boders, Amnesty
international, yarangiza agatangira
kwangiza amafaranga y’igihungu
ashakisha abamugira igihangange
kw’isi cyangwa atanga ruswa
kugirango we n’umugore we babone
imidari n’ibihembo bidasobanutse
mu gihe mu Rwanda abantu barimo
kwicwa n’inzara.
Kubona kugera muri iki kinyejana
n’uburyo igihungu cyagize ibitambo
byinshi ariko perezida Kagame akaba
abona ko bagenze bafatanyije kubohoza
igihugu, cyangwa abaturage ari ubusa,
ngo kandi ntaho bahuriye atari bagenzi
be barabanye imyaka ingana n’iyo
babanye, barakoranye akazi nk’ako
bakoranye ko kwitanga ngo igihugu
kiboneke, mu gihe gito nk’iki akaba
asigaye abagereranya n’amasazi.
Bavuze ko ibi bikwereka Kagame
uwo ariwe n’aho aganisha igihungu,
akaba yumva ko umuntu muzima ari
umuhakwaho wemera ibyo avuga gusa
cyangwa umuryango we, ibi bikaba
ntaho bitandukaniye nibya Sadam aho
yemeraga gusa umuhatsweho cyangwa
abaturuka mu muryango we.
Kuba kugeza ubu Kagame ashobora
gufata aba Generali akaba funga nta
atinya cyangwa akagenge abasigaye,
abandi akabagira ba ambasaderi,
cyangwa aba depite kugirango
abateshe agaciro, agafata abaministiri
akabafunga uko ashaka batazira ibyaha
bakoze ahubwo ashaka kwerekana
ingufu ze , ibyo Gen Kayumba asanga
ari bimwe mu bintu byerekanako
Kagame nta muntu yubaha kandi
ayobora igihungu nk’akarima ke.
Kuba perezida Kagame agenda muri
Amerika nibura inshuro zirenze ma
kumyabiri (20) mu mwaka, mu gihe
buri rugendo ruha indege ze nibura
million y’amadorari
(1 MUSD) byerekana uwo ariwe.
Bakaba bibaza abayobozi bose
bafunze icyo bafungiye, mu gihe
Kagame yirirwa abeshya amahanga
ngo ararwanya ruswa n’ubujura mu
gihe Inteko ishinga mategeko nibura
itatinyuka ku muhamagaza kugirango
imubaze impanvu zizo ngendo ze
zisesagura umutungo n’imisoro
y’abaturage cyangwa asobanurire
abaturage aho yakuye akayabo ko
kugura ziriya ndege mu gihe abaturage
barimo kwicwa n’inzara.
ebyiri
Gen Kayumba yadutangarije ko
n’ubwo Kagame amwita umwanzi we
ariko yamutabaye inshuro zirenze
ebyiri bagenzi be bashaka kumwicira
ahitwa Nkana na Kanyantanga kubera
ubugambanyi yabakoreraga, ariko ibi
byose nti bibuza Kagame kumwita
umugambanyi we, kugeza ubwo
atinyuka gufata abana be n’umugore
nk’ igwa te mu B uhin de aka na
mu mahanga, aho se yaravuye mu
kazi kandi aje gushyingura nyirakuru
w’abana, kandi mubyukuri ntacyo
icyo apfa na Gen Kayumba, kandi
amategeko y’u Rwanda avuga ko
icyaha ari gatozi, ngo ibi byeretse Gen
Kayumba uwo Kagame ariwe, ngo
bituma yibaza hagati ye na Kagame
arinde ugambanira undi.
Mu gusoza Gen Kayumba
yasabye abanyarwanda ko bakwiriye
kumva ukuri bakirinda amatiku
na munyangire,bigamije gutesha
umurongo no gusebya abatavuga rumwe
na Perezida Kagame,abashishikariza
kumenya ukuri no ku gira ukuri; kuko
ariko (ukuri) kuzabageza k’ubutabera
demokarasi, n’ubwiyunge nyabwo ibi
nibyo bizatuma bagera ku majyambere
ahamye kandi ya buri mutura Rwanda
wese.
Iyan
POLITIKI
Urup. 12 UMUVUGIZI VOL.76, 7 - 14 Kamena, 2010
Kagame yarakwiye ku banza kwitokora!
“…mbere yo gutokora akanyarira jisho kari
mu ijisho rya mugenzi wawe ubanze ukure
umugogo uri mu ryawe”-Yesu Kirisito.
U
yu mugani Yesu yawuciriye
Abafarisayo biyitaga
intungane banenga abandi
kandi amakosa bak ora arenz e
ukwemera.
ikora icyo bacyenera kugirango
Ese Kagame yaba amaze nk’aba
bafarisayo Yesu yavuze?
mufuka we bwite. Abazi amateka
Ibi bikaba bisobanura inkomoko
y’ubucyene abanyarwanda bafite
Amakuru ikinyamakuru Umuvugizi
ari umwe mu ba perezida bambere
bamunga
bakigira nyoni nyinshi.
bavuga ko we yaje gusanga ko ataribyo
ndetse na FPR ye! Abandi baturage
basazwe nta bwinyagamburiro mu
na rumwe rw’ubukungu rusigaye
Abakunda kumva ama disikuru ya
y’ibibazo u Rwanda n’abanyarwanda
ibyandikwa mu binyamakuru by’u
Rwanda bimwe bikorera leta cyangwa
Igitangaje cyane ni uko ubwo bucuruzi
gutanga inama cyangwa kuvuguza
ko baba batinye kubazwa imitungo
inama.
Rwanda kuruta abanyarwanda bose.
Ibi ariko bitandukanye kure n’ibikorwa
nk’umuntu wambere mu Rwanda
busambo bakora.
Nk’uko twabigaragaje mu nkuru
zitandukanye ziri kurubuga
kubuyobozi cyangwa se amaze
akorera inyungu ze kandi ariko
Muri ayo masosiye twatanze urugero
rwa Sosiyeti ikomeye y’indege
[email protected]
Abazi amateka bavugaga
ko amaze (Kagame)
nka Habyarimana igihe
yakodeshaga inzu
yabagamo i Kanombe
leta, ariko bavuga ko we
yaje gusanga ko ataribyo
agahitamo kuyigurisha
na Leta.
nyamuryango numw e wa FPR
ndetse bavuga ko n’abari muri comite
wayo ari indenga kamere!
avuga accountability cyangwa avuga
ko azazirika abanyereza umutungo wa
mbere yo kurenganya abandi.
m