Ingaruka z`igitugu cya Kagame na FPR

Transcription

Ingaruka z`igitugu cya Kagame na FPR
IKINYAMAKURU
KIMURIKIRA ABATURARWANDA
Kampanye
Uburyo
FPR inaniza
ishoramari mu
Rwanda
Umwaka VIII: No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000, Kopi: 5000
Amayobera
muri 'Affaire'
Mutsindashyaka
Aba Perezida 12
b'abanyagitugu
► 2010: Ingabire Victoire atangiriye mu Burayi
muri
Afurika
► Kagame we aciye 'sens unique', ahereye mu ntara, RDF, Polisi, BNR na Kaminuza y'u Rwanda
Ingaruka
z'igitugu cya
Kagame na FPR
Impamvu
komisiyo
y'matora
ikwiye
kwegurirwa
abikorera ku
giti cyabo
This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision
Urup. 2
UMUSESO
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
AMAKURU
IBIRIMO Amayobera muri ‘affaire’
UKO MBYUMVA
Didas M. Gasana
arakwereka impamvu
komisiyo y'amatora ikwiye
kwegurirwa abikorera ku
giti cyabo....P.4
IBIMBABAZA
Charles B. Kabonero
arerekana uruhare
rwa FPR mu kunaniza
ishoramari....P.14
Umwanditsi aragaragaza
uburyo abanyarwanda
barushwa agaciro na
sosiyete z'abikorera ku giti
cyabo... P.16
Umwanditsi arerekana ko
imbaraga nyinshi zitangiza
aba Perezida gusa, ko
n'abana babo ari uko...P.11
Mutsindashyaka Theoneste
T
heoneste Mutsindashyaka,
wahoze ari umunyamabagnag wa Leta muri minisiteri y’uburezi, ushinzwe amashuri
mato n’ayisumbuye, yagombaga
kwitaba urukiko rw’ibanze rwa
Kacyiru ku wa 27 Kanama 2009,
ariko siko byagenze.
Mutsindashyaka,
yagombaga
kwisobanura ku ruhare akekwa
kuba yaragize mu itangwa
ry’isoko ryo kubaka ibiro by’intara
y’iburasirazuba.
Iki cyemezo cyo guhamagaza
Theoneste Mutsindashyaka mu
rukiko, kikaba cyari cyarafashwe
na Perezida w’urukiko, Claudine
Nyiramikenke.
Nyuma y’iki cyemezo, nubwo
ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko budafite ibimenyetso
bihagije byo gukeka ko Mutsindashyaka yakurikiranwaho icyaha,
umushinjacyaha mukuru wungirije, Alphonse Hitiyaremye,
yatangarije itangazamakuru ko
ubushinjacyaha bumaze kubona
ibimenyetso bihagije byo kugeza
Mutsindashyaka mu rukiko.
Kuri uwo munsi ariko, ntabwo
ubushinjacyaha bwagejeje imbere
y’urukiko Theoneste Mutsindashyaka na bagenzi be ari bo Mukasine Marie Claire, Alexis Karani
na Jean Marie Vianney Makombe,
nkuko urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru rwari rwabitegetse.
Ibi byatunguye cyane abunganira abaregwa muri uru rubanza,
basanga ari ugusuzugura ku buryo
bukabije itegeko ry'urukiko.
Ubushinjacyaha
bukaba
bwarabwiye urukiko ko bugikomeza iperereza kuri Mutsindashyaka.
Kandi ko aho rigeze ribereka ko
batazamuregera urukiko rw'ibanze
rwa Kacyiru. Naho bagenzi be
twavuze haruguru bo, ubushinjacyaha busanga nta mpamvu yo
kubakurikirana.
Iki cyemezo cy’ubushinjacyaha
cyakuruye impaka cyane mu
rukiko, zamaze amasaha icumi.
Abunganira abaregwa muri uru
rubanza barimo Me Francois
Rwangampuhwe,
bagaragarije
urukiko ko niba Mutsindashyaka
Theoneste, Mukasine M. Claire,
Karani Alexis na Makombe JMV,
badakurikiranwe ko abo bunganira nabo bakwiye kurekurwa.
Cyakora,
bamwe
mu
bakurikiranye uru rubanza basanga ruzamera nk'urw'umunyemari
Mutsindashyaka. (Photol
Archives)
Kalisa Gakuba Alfred wayoboraga Banki ya BCDI, aho
yakurikiranwaga
wenyine,
abandi banyamigabane ba BCDI
bagakingirwa ikibaba. Kalisa ubu
abarizwa muri Gereza nkuru ya
Kigali.
Urukiko rw'ibanze rwa Kacyiru, rwavuze ko ruzatangaza
umwanzuro kuri icyi kibazo niba
Mutsindashyaka Theoneste na
bagenzi be bakwiye gukuriranwa,
ku wa 03 Nzeri 2009.
Twibutse ko, nkuko bigaragazwa n’impapuro nshinjabyaha
zagejejwe n’ubushinjacyaha mu
rukiko ku wa 23 Nyakanga 2009,
Mutsindashyaka akekwaho kuba
yarabwiye Alexis Mugarura ko
yatsindiye isoko, mbere yuko
uwaritsindiye atangazwa n’ikigo
cy’igihugu gishinzwe amasoko
ya Leta (Rwanda Public Procurement Authority). Alexis
Mugarura niwe nyiri Entreprise
Mugarura Alexis, yatsindiye iryo
soko ryo kubaka ibiro by’intara
y’iburasirazuba.
Kuba akekwaho ayo manyanga
ariko, ntibyabujije ubushinjacyaha
kuvuga ko nta bimenyetso bihagije
bafite byo kumushinja icyaha. Ibyo
bikubiye mu ibaruwa umushinjacyaha Mukantagengwa, yandikiye Perezida w’urukiko, Claudine,
ku wa 11 Kanama 2009.
Urukiko rwo rusanga Mutsindashyaka agomba kwitaba urukiko
kuko afite aho ahuriye n’urubanza
ubushinjacyaha buregamo Gasana
Charles, wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara
y’uburasirazuba, ndetse na Vincent Gatwabuyenge, wahoze ari
umunyamabanga mukuru muri
minisiteri y’ibikorwa remezo.
Abo bombi baregwa kuba barishyuye Entreprise Mugarura
amafaranga y’inyongera, arenga
ku yo bari bumvikanye mu masezerano, kandi batabifitiye ububasha.
Ubushinjacyaha bushinja Mugarura kuba yaratsindiye isoko rya
miliyari imwe na miliyoni magana
arindwi, ariko akaza gusaba andi
mafaranga y’inyongera agera kuri
miliyari imwe n’igice, mu gihe amategeko ateganya ko amafaranga
y’inyongera adashobora kurenga
20% y’igiciro cyemeranyijweho
bwa mbere.
Amayobera n’ubutabera mu
Rwanda
Kuba urukiko rwarategetse
Mutsindashyaka kurwitaba ntibikorwe, byibutsa ku wa 29 Gicurasi 2007, ubwo Chantal Werabe, yahamazaga abagize board
ya BCDI yose mu rubanza Kalisa
Alfred yaregwagamo, ariko ntibitabe. Nyuma Chantal Werabe
yaje kwivana muri uru rubanza.
Izi ngero zombie, ni ikimenyetso simusiga ko ubutabera bwo mu
Rwanda buvangura, cyangwa se
butigenga- aho ubushinjacyaha
busuzugura icyemezo cy’urukiko.
Ingingo ya 121 y’itegeko
No 20/2006 ryo kuwa 22 Mata
2006, rihindura kandi ryuzuza
itegeko No 13/2004 ryo kuwa
17 Gicurasi 2004, ryerekeranye
n’imiburanishirize
y’imanza
nshinjabyaha (Penal procedure),
ivuga ko urukiko rufite ububasha bwo gutegeka ikurikiranwa
ry’umuntu runaka ukekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha runaka mu
gihe rubona ko hari ibimenyetso.
Igika cya kabiri giha Perezida
w’urukiko ububasha bwo guhamagaza abafatanyacyaha mu
gihe ubushinjacyaha budafite
ubushake bwo kubakurikirana.
Muri izo manza ebyiri, niko
byagenze, ariko ibyabaye kuri izo
manza zombie, ni ikimenyetso
cyuko amategeko mu Rwanda, ari
ay’ibitabo gusa.
Na none kandi, Hitiyaremye kuvuga ko ubushinjacyaha bumaze
kubona ibimenyetso bihagije byo
gushyikiriza ubutabera Mutsindashyaka, hanyuma ku munsi
w’urubanza, ubushinjacyaha bukavuga ko bugikora iperereza, si
ukwivuguruza gusa, ahubwo bihishe byinshi, ariko amaherezo bizajya ahagaragara ejobundi kuwa
kane, tariki ya 03 Nzeli 2009.
Didas M. Gasana
UMUSESO
Urup. 3
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
AMAKURU
2010: Ingabire Victoire atangiriye mu
Burayi, Kagame anyuze ‘sens unique’
B
uri sekonda ihise, buri
munota uhise, buri saha
ihise, buri munsi uciye
ikibu, igihe kiragenda gisatira
umunsi w’amatora ya Perezida
wa Repubulika mu Rwanda. Nubwo umunsi nyirizina utarashyirwa
ahagaragara, ikizwi nuko ateganijwe mu kwezi kwa Nzeli 2010.
Ku bantu biyemeje guhatanira
‘kuba abagaragu ba rubanda’, iminsi iragenda amasigamana. Abo
barimo Victoire Umuhoza Ingabire, Perezida wa Forces Démocratiques unifiées (FDU-Inkingi) na
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba na Perezida wa FPR
Inkotanyi.
Nubwo ishyaka rya FPR Inkotanyi ritaratangaza ku mugaragaro
uzafata ibendera ryayo mu matora, ukuri kwambaye ubusa ni uko
Perezida Kagame ari we uzongera
kwiyamamaza no kwamamazwa
n’iryo shyaka kongera kuyobora
(cyangwa ni ugutegeka) u Rwanda, nyuma yo kurangiza manda ye
ya mbere y’imyaka 7.
Hagati aho ariko, si Ingabire
Victoire na Paul Kagame baharanira intebe yo mu Rugwiro
gusa. Kugeza ubu, abandi ni
nk’Umwami Kigeli Ndahindurwa, wamaze no gushyiraho
itsinda rigamije kwiga itahuka rye,
rikuriwe na Dr. Christian Marara.
Mu bandi bavugwaho kuzitabira
amatora y’umwaka utaha, hari
Deo Mushayidi wa PDP ndetse
n’ishyaka rya Parti Liberal, riyobowe na Protais Mitali.
Ariko muri abo bose, abamaze
kwigaragaza muri kampanye,
nubwo bamwe ari sens unique,
ni Ingabire Victoire Umuhoza na
Paul Kagame.
Ingabire Victoire wa FDU
Inkingi, kugeza ubu ugiharanira
kubona Passeport y’u Rwanda,
ubu ari muri kampanye ku mugabane w’u Burayi.
Aho aherutse mu minsi ishize
ni mu guhugu cya Espanye,
aho yagiranye ibiganiro na Perezida wa Mallorca, ndetse
n’itangazamakuru
mpuzamahanga.
► ‘Kagame ahereye mu ntara, RDF, Polisi, BNR na UNR’
► FDU ishobora kwifatanya n’andi mashyaka ya
opozisiyo
Muri urwo ruzinduko rwa Ingabire Victoire, yongeye gushimangira ko ishyaka ayoboye rya FDU
Inkingi rizahatana mu matora ya
Perezida w’igihugu, ryaba ryonyine, cyangwa se rifatanyije
n’andi mashyaka ya opozisiyo.
Twibutse ko ishyaka FDU Inkingi ryatangaje ku mugaragaro ko
rizahatana mu matora ya Perezida
wa Repubulika mu nama ya ‘bureau executif’ yaryo yabaye muri
Nzeli 2008.
Mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Espanye, ndetse no mu
biganiro
n’ibitanganzamakuru
binyuranye, Ingabire yagarutse ku
bibazo bikomeye biri mu Rwanda,
birimo inzara mu duce tw’igihugu
nko mu Bugesera na Kibungo,
nkuko byagaragajwe na raporo ya
Banki nyafurka itsura amajyambere iherutse, ndetse n’ikibazo
cy’ubusumbane mu by’ubukungu
mu Rwanda, bituma abaturage
barushaho gukena.
Yagarutse kandi ku mpunzi
z’abanyarwanda zahunze nyuma
y’intambara yo mu 1994 zikomeje kwanga gutahuka kubera impamvu zitandukanye, ndetse
n’abakomeje guhunga igihugu,
nabo kubera impamvu zitandukanye.
Yagarutse kandi ku buryo
Leta ya Kagame ikomeje kuniga
ubwisanzure bwa sosiyete sivile,
ndetse na opozisiyo muri rusangeikimenyeso cyuko nta demokarasi
iriho mu Rwanda.
Ishyaka rya FDU Inkingi risanga gushinyiriza, kwemera akaje
cyangwa se kureka ibintu bikaguma uko biri (statu quo) witwaje inzitizi kugira ngo utagira
icyo ukora, ari ugutiza umurindi
ingoma.
Nta cyizere ko amatora azakorwa mu mucyo
Victoire Ingabire n’ishyaka ay-
Pereziza Kagame. (Photol
Archives)
oboye nta cyizere bafite ko amatora ya Perezida wa Repubulika
azakorwa mu mucyo, ariko kandi
basanga badashobora gutegereza
icyo cyizere, kuko basanga ntakizabaho.
Ishyaka rya FDU Inkingi risanga gutegerereza icyo cyizere, rikaguma rikora opozisiyo hanze
y’u Rwanda, ari uguha amahirwe
ishyaka rya FPR riri kubutegetsi,
akaba ari yo mpamvu ryiyemeje
kuza mu Rwanda guhatana.
Ishyaka FDU kandi rivuga ko
ayo matora akozwe mu mucyo no
mu bwisanzure, nta kabuza ryatsinda ayo matora. Bakongeraho
kandi ko ayo matora naramuka
ariganyijwe, bazayamagana bivuye inyuma. Gusa, ntibagaragaza icyo kuyamagana bizamara.
Kagame we aciye ‘sens unique’
Ubusanzwe, Perezida Kagame
ni umugaragu w’abanyarwanda,
wihaye, akanagirirwa icyizere
cyo kuyobora abanyarwanda, bityo agomba kumva ibibazo byabo,
akanabafasha kubishakira umuti.
Muri uko kumenya ibibazo byabo
no kubishakira umuti, agomba kubasura, dore ko bo biba bitaboroheye kumusura. Hari abasanga
ingendo amazemo iminsi ari byo
Victoire Ingabire. (Photol
Archives)
zigamije, ariko hari n’abasanga
ari ukwiyamamaza mu nzira ya
‘sens unique’.
Ku buperezida bwe, nta na
rimwe Perezida Kagame yari yasura ahantu hatandatu mu minsi
itarenze 7, akaba ariyo mpamvu abasesengura hafi politiki
n’imitegekere ya Kagame, basanga Kagame yaratangiye kampanye y’amatora ku mugaragaro.
Mu minsi mike ishize, Perezida Kagame yasuye intara
y’uburasirazuba, mu karere
ka Nyagatare. Akivayo, yasuye ibiro bikuru by’ingabo
z’igihugu (RDF), akurikizaho
polisi y’igihugu, akurikizaho
BNR, akurikizaho Kaminuza y’u
Rwanda, akurikizaho akarere ka
Nyamagabe.
Mu magambo y’umunyapolitiki
umwe ukomoka mu ishyaka rya
PSD, ariko utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara, izo
ngendo za Perezida Kagame zigamije gushakisha amajwi. Aganira
n’Umuseso ku wa 25 Kanama
2009, uwo munyepolitiki yagize
ati:
“Yego n’ubundi Perezida asura
ibigo n’uturere, ariko uyu murava
urenze gusura nyirizina. Ni ama-
jwi nta kindi.”
Uwo munyepolitiki afite ukuri
mu byo avuga. Iyo umuntu asesenguye abamotari bizihiza
imyaka 6 bitoreye Perezida Kagame, akareba itorero ry’igihugu,
akareba ingando z’abajyanama
b’ubuzima b’imirenge yose igize
u Rwanda, abona ko ishyaka riri
ku butegetsi ryatangiye kampanye mu buryo butaziguye.
Abakandida ku munzani
Uko bihagaze kugeza ubu
ariko, abakandida bamaze gutangaza ko bazahatana mu matora
y’umukuru w’igihugu- kuva kuri
Deo Mushayidi na PDP ye, Ingabire Victoire wa FDU, Kigeli Ndahindurwa, dukurikije imyiteguro
yabo kugeza ubu, nta n’umwe
ufite political capital zihagije ku
buryo batsinda umukandida wa
FPR.
Nubwo FPR ifite amakosa
menshi yakoze mu myaka imaze itegetse u Rwanda, nubwo
yabeshye abanyarwanda byinshi,
nubwo yateshutse ku byo yemereye abanyarwanda, nubwo yateshutse ku nshingano zayo, hari
abanyarwanda bagira bati: “naba
na Kagame.”
Ibi
bikiyongeraho
ubujiji
bw’abanyarwanda, aho usanga
abanyarwanda bajya mu matora
by’umuhango, bagatora bagendeye ku marangamutima, batumva ko ijwi ryabo ari ryo merekezo
yabo.
Ibi bikiyongeraho n’ubwobaabanyarwanda bumva ko badatoye FPR, bizabaviramo ibibazo,
bakayitora bigura, kubera gutinya ‘coercive instruments of the
state’, zirimo gutinya guhura na
politiki y’urusyo.
Na none kandi, abo bakandida
bahanganye na FPR bashoboye
gukora kampanye igaragara, cyangwa se hakavumbuka undi
wiyemeje guhatana ku buryo
bugaragara, niyo batsinda FPR,
‘probability’ yuko FPR yakwiba
amajwi iraruta ko yakwemera
ibivuye mu matora- kandi ifite
uburyo bwinshi bwo kuyiba.
Didas M. Gasana
UMUSESO
Urup. 4
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
UKO MBYUMVA
IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA
Umuyobozi mukuru
Charles B. Kabonero
Cell: 0788354880
Umwanditsi mukuru
Didas M. Gasana
Cell: 0788691253
Dore Uko Tubibona
Ubutabera
burobanura
si ubutabera
B
byagenze.
ibaye ubugira kabiri. Habanje urubanza
rwa Alfred Gakuba Kalisa, aho urukiko
rwategetse ko abagize inama y’ubutegetsi
ya BCDI bose bitaba urukiko, ariko siko
Na none, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo
Charles Gasana, Vincent Gatwabuyenge na Alexis
Mugarura, urukiko rwategetse ko Theoneste Mutsindashyaka, Marie Claire Mukasine, Alexis Karani na
Jean Marie Vianney Makombe, bitaba urukiko kubera
ubufatanyacyaha bakekwaho, ariko siko byagenze.
Ibi bigaragaza ibintu byinshi, birimo gusuzugura
ibyemezo by’inkiko, gukingira ikibaba no gutesha
agaciro itegeko nshinga rivuga ko abantu bose bareshya
imbere y’amategeko.
Ibi nibyo itangazamakuru ryigenga rikunze kugaragaza. Ibi nibyo imiryango iharanira uburenganzira bwa
muntu ikunze kugarukaho, abategetsi b’u Rwanda bati
abo ni abanzi b’u Rwanada.
FPR ihora ibwira abanyarwanda ko mu Rwanda hari
demokarasi, ubutabera, uburenganzira bwa muntu,
ariko mu by’ukuri, izo manza ebyiri, ni imwe muri za
gihamya nyinshi zigaragaza ko ibyo byose ntabihari mu
Rwanda.
Amategeko arobanura, abantu batareshya imbere
y’amategeko, ni ikimenyetso cy’ubutabera buvangura,
kandi ntabwo bikwiye kwitwa ubutabera.
Ubwanditsi
Impamvu komisiyo y’amatora ikwiye
kwegurirwa abikorera ku giti cyabo
M
u
kinyamakuru
Umuseso, No 355,
kuri uru rupapuro,
nanditse igitekerezo
gifite umutwe igira uti: “Impamvu
ntazitabira amatora yo mu 2010.”
Muri icyo gitekerezo, nagaragaje impamvu nyinshi zituma njye
mbona ko kwitabira amatora, ari
uguta umwanya, ariko nagaragaza
ko ntagamije gukangurira abanyarwanda kutayitabira. Zimwe muri
izo mpamvu harimo ko ayo matora atazanyemerera guhitamo aho
igihugu kigana, kuko kugeza ubu,
abamaze gutangaza ko bazahatana,
badafite ubushobozi n’amahirwe
angana yo gutsinda.
Indi mpamvu, ni imitegekere
y’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR,
yo gukoresha instruments of coercion mu gukanda abatavuga rumwe
nayo, kutemera kunengwa, kandi
iri niryo shingiro rya demokarasi
n’ubwisanzure mu kwiyamamaza
mu matora; kuko nta kundi uwahangana na FPR yayitsinda, ateretse
abanyarwanda ibyo FPR yananiwe
gukora.
Impamvu ya gatatu, ni ukutigenga kwa komisiyo y’igihugu
y’amatora, naho iya nyuma nagaragaje ikaba ari imiterere ya sosiyete
nyarwanda- kuba batajijutse ku
buryo bagomba kumva ko ari bo ba
nyiri ubutegetsi.
Ikibazo gikomeye cyane muri
ibyo bibazo byose, ndetse bimwe
muri ibyo bibazo byose binashingiyeho, ni imiterere no kutigenga kwa
komisiyo y’igihugu y’amatora.
Ibi byo si mu Rwanda gusa, biri
hose mu bihugu bitaratera imbere muri demokarasi. Ariko mu
Rwanda ho ni urucabana. Igikorwa
cy’amatora, ni kimwe mu bipimo
fatizo mpuzamahanga bya demokarasi kuko ari bwo buryo bwonyine
abaturage bashobora kuba ba nyiri
ubutegetsi, bitorera ababayobora,
ijwi ryabo ari ryo jambo rikagira
agaciro, kandi abo batoye kubayobora bakaba answerable ku baturage
(kubaha raporo).
Kugira ngo ibi bishoboke, ni uko
urwego rushinzwe amatora ari rwo
komisiyo y’amatora igomba kuba
yigenga (independent), nta shyaka
cyangwa se umuntu n’umwe ibogamiyeho (neutrality). Mu Rwanda
ariko siko bimeze.
Mu Rwanda, Perezida wa
komisiyo y’amatora ari we Prof.
Chrisologue Karangwa, ni umwe
mu bakomiseri ba FPR. Ntabwo
bishobora kumvikana ukuntu Perezida wa komisiyo y’amatora,
ashobora kutabogamira ku ishyaka
rye mu gihe cy’amatora ndetse
na
Didas M.
GASANA
n’imiterere y’ibiva mu matora.
Usibye n’ibyo, nkuko twakomeje kubibagaragariza, komisiyo
y’igihugu y’amatora, yakomeje kwitwara nabi mu gikorwa
cy’amatora, haba mu kwica amategeko ayigenga, haba mu kubahirizwa amabwiriza agenga ibarura
ry’amajwi, haba uburiganya mu
gutangaza ibyavuye mu matora
n’ibindi.
Twibukiranye ko bimwe mu byatangajwe n’indorerezi zakurikiranye
amatora, harimo kudahuza umubare
w’amajwi, n’udupapuro tw’itora, ni
ukuvuga ngo habayemo uburiganya
mu byavuye mu matora.
Tom Stoppard ati: “igikorwa
cy’amatora sicyo gitanga demokarasi, ahubwo demokarasi ni ibarura
ry’amajwi.” (It's not the voting that's
democracy; it's the counting).
Joseph Stalin nawe yungamo ati:
“Those who vote decide nothing;
those who count the votes decide
everything.” Mu kinyarwanda yagize ati: “Abatora nta kintu na kimwe
bahitamo, ababarura amajwi, nibo
bahitamo.”
Ambrose Bierce we ati: “An election is nothing more than the advanced auction of stolen goods.”
Ni ukuvuga ngo amatora ntacyo
aricyo usibye guteza cyamunara
ibintu byibwe.” Ubwo yavugaga
amajwi yibwe, atezwa cyamunara na komisiyo z’amatora, akagurwa n’ufite amafaranga menshi
n’imbaraga nyinshi.
Izo mpungenge z’abo banyepolitiki batatu zifite ishingiro cyane,
kandi zikanahurira ku bwigenge
bwa komisiyo z’ibihugu z’amatora.
Nkuko natangiye mbivuga, si mu
Rwanda gusa Komisiyo y’amatora
itigenga. No muri Uganda, Kenya,
Zimbabwe, n’ahandi ni uko.
Mu matora ya Perezida wa Repubulika aherutse mu gihugu cya
Kenya, Perezida wa Komisiyo
y’amatora yatangaje ko Perezida
Mwai Kibaki ari we watsinze amatora. Nyuma y’amasaha make,
uko umuriro wakomezaga kuzamuka kubera amatora, yarivuguruje, avuga ko mu by’ukuri, atazi
uwatsinze amatora. Ni ukuvuga ko
yari yategetswe uwo ari butangaze
ko yatsinze amatora, atazi ibyavuye
mu ibarura, kandi akuriye komisiyo
y’amatora.
Ayo matora ateganyijwe mu mwaka umwe, azatwara akayabo ka miliyari 6, mu gihe mu by’ukuri ibizavamo, ntashobora kwemeza ko bizaba
ari ibyifuzo by’abanyarwanda- kubera uko komisiyo yitwaye mu matora ashize.
Ndashaka kuvuga iki rero? Mu
bihugu byinshi by’Afurika, mpereye ku Rwanda, amakomisiyo
y’amatora akwiye kwegurirwa
abikorera ku giti cyabo. Abikorera ku giti cyabo sinshaka kuvuga
Private Sector ya Hategeka Emmanuel, ahubwo ndashaka kuvuga
abantu cyangwa se ibigo bidafite
aho bihuriye na Leta iriho, cyangwa
se abahanganye na Leta.
Iki gitekerezo kiragoye gushyirwa
mu bikorwa, hariho n’ababona ari
inzozi, ariko burya ibintu byabayeho bikomeye ku isi byatangiye ari
inzozi (all great developments begin
as dreams). Kiragoye kuko abaperezida b’ibyo bihugu batabyemera,
ariko nibyo guharanirwa.
Njye
nsanga
umuryango
w’abibumbye (nubwo nawo ufite
inenge nyinshi), ukwiye gushyiraho ishami ryihariye ryo gutegura
amatora mu bihugu bitarangwamo
demokarasi, n’u Rwanda rurimo,
hakanabaho urukiko mpuzamahanga utishimiye ibyavuye mu matora yaregamo.
Amatora nk’aba mu Rwanda,
Uganda, cyangwa se ayabaye muri
Kenya, cyangwa Zimbabwe, ntacyo
amarira abaturage b’ibyo bihugu,
ndetse n’uwiyambaje inkiko, ntacyo
bimara kuko ubutabera buba bukorera ku gitutu cya guverinoma.
Iryo shami ryakurirwa n’abantu
babaye intangarugero muri politiki
ku isi, nka Nelson Mandela, Jimmy
Carter, n’abandi nkabo. Bakoreshwa mu nyungu runaka, hakabaho
inzira za ‘legal redress’.
Iyo mvuga ibi siko nishimira ko
abanyamahanga ari bo bajera destiny yacu, ahubwo, ni uko abategetsi
mu bihugu by’igitugu, bananiwe
kujera destiny y’ibihugu byabo,
kandi n’abenegihugu, nk’u Rwanda, bakaba baremeye akaje. Wowe
ubyumva ute?
Cellphone: 0788691253
E-mail: [email protected]
UMUSESO
Urup. 5
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
IBIHE
Ibya Senateri Safari biracyayogayoga
►Ishyaka rye PSP mu gihirahiro
►Yashinjaga abandi ingengabitekerezo nawe
yaramumunze
U
yu
munyapolitiki
w’umusaza
wariye
ingoma nyinshi, yamenyekanye mu gihe
cy’amashyaka menshi ku ngoma ya
Habyarimana ari mu Ishyaka MDR,
ariko akaba yarakoze imirimo itandukanye nk’umukozi wa Teritwari
ya Kibuye mu gihe cy’abakoloni,
aba n’umukozi wa Leta mu gihe
cy’ubwigenge. Mu gihe cy’inkubiri
y’amashyaka nyuma y’ishyaka rukumbi MRND, Safari yagiye muri
MDR ivuguruye iretse kuba parimehutu. Mu gihe andi mashyaka
yifatanyaga n’interahamwe bakaba
power, yaciye ukubiri n’igipande
cya Karamira wari uhagarariye
MDR power mu mujyi wa Kigali
ajya mu gipande cy’abitwaga Amajyojyi cyari gikuriwe na Twagiramungu. Mu gihe ubwicanyi bukaze
bwa jenoside bwatangiriraga ku
banyepolitiki, ab’ibanze bamushakishije ngo bamwice ni abo bari bafatanyije ishyaka batari bishimiye ko
yitandukanyije nabo, maze bajya i
Gikondo aho yari atuye bamubuze
baramusenyera.
Ubwo FPR yari imaze gufata
ubutegetsi nyuma ya jenoside, uyu
musaza yazanye na bagenzi be bari
basigaye barikusanya bongeramo
n’abandi bashya, babyutsa MDR
abona umwanya mu Nteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite.
Bimaze kugaragara ko MDR ifite
ingufu za politiki zishobora kuzabangamira inyungu za FPR, Depite
Safari Stanley yarakoreshejwe kugira ngo MDR isenyuke. Byatangiye bicamo ibice, maze Safari induru
ayiha umunwa ahimba amagambo
mashya, asobanura ko MDR arimo
harimo abafite ingengabitekerezo
ya jenoside, yereka FPR ko, ibitekerezo bya PARIMEHUTU bikiri
muri MDR. Yahawe umwanya mu
biganiro byinshi kuri Radio Rwanda na televiziyo akora mu muhogo avuga ibibi bya MDR, inama
bamwe muri bo bakoresha rwihishwa zirimo ingengabitekerezo ya
jenoside, maze ibintu birashyuha,
bamwe barimo Depite Bizimana
Jean Léonard barafungishwa.
Muri 2002, ubwo FPR yiteguraga
kwinjira mu matora, hadutse ikibazo
cyuko ishyaka MDR rifite ingengabitekerezo ya giparimehutu. Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na
Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite
yari iyobowe na Depite Mukama
Abbas kuri iryo shyaka, MDR, bayihaye igihano cyo guseswa, ariko
ntibyajyanwa mu rukiko. Mu gihe
amashyaka yasabwaga kwiyandikisha bundi bushya, MDR ntiyari
kwiyandikisha kandi yarasheshwe.
Nyuma y’amatora y’Abadepite
mu mwaka wa 2003, Safari Stanley
yagororewe umwanya na Perezida
Paul Kagame ashyirwa muri Sena
aba umusenateri atyo, mu myanya yagenewe abasigajwe inyuma
n’amateka.
Nk’umunyapolitiki wazobereye
mu kuvuga amagambo menshi, mu
gihe abari muri MDR birukiraga
muri FPR, Safari Stanley yashinze
ishyaka rye na bagenzi be bake
ashyiramo n’abandi bashya, maze
aryita PSP. Ibyo byatumye iryo
shyaka rye ribona umwanya umwe
mu Nteko Ishingamategeko nyuma
y’amatora y’Abadepite aherutse
kuba.
Gacaca yamuhamije jenoside
Nk’uko twabibatangarije, Senateri Safari Stanley yaburanishijwe
n’Inteko gacaca yari yaturutse
ku Kimironko kuko yari aherutse
kwihana inyangamugayo za Butare i Cyarwa, aho yaregwaga ko
yakoreye ibyaha. Mu mayeri ye
menshi no kumenya kuvuga amagambo menshi neza, abahohotewe
bamwe batari baje mu rubanza
igihe yari yitabye Inteko, yabajijwe
niba yumva urubanza rwakomeza
badahari bakazaba baza nyuma.
Mu kugaragaza impuhwe zirimo
amayeri, yabwiye Inteko ko bakwiye kureka bakazaza bose, bityo
bituma basubika urubanza, naho
arashakisha uko azitorokera mu
mahoro! Ni uko byagenze rero yahise yiyambukira amazi magari aba
yiyemeje icyaha atyo, maze gacaca
imaze kumva abatangabuhamya
n’abafatanyacyaha be, imugenera
igihano cy’igifungo cya burundu
y’umwihariko yitwa adahari.
Mbese Itegeko Nshinga ryarubahirijwe?
Mu itegeko Nshinga u Rwanda
rugenderaho nk’uko ryavuguruwe
kugeza ubu, ingingo ya 69 agaka
ka 2º, havuga ko mu gihembwe
nta n’umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko, ukekwaho icyaha
cy’ubugome cyangwa gikomeye,
ushobora gukurikiranwa cyangwa
gufatwa keretse byatangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Inteko
arimo.
Agaka ka 3º karavuga ngo: iyo
atari mu gihembwe, nta n’umwe
mu bagize Inteko Ishingamategeko
ushobora gufatwa Biro y’Umutwe
w’Inteko arimo itabitangiye uburenganzira, keretse yafatiwe mu cyuho akora icyo cyaha cy’ubugome;
Biro y’Umutwe arimo waratanze
uburenganzira bwo kumukurikirana, cyangwa yaraciwe igihano ku
buryo budasubirwaho. Umuntu
wese mu bagize Inteko Ishingamategeko waciwe igihano ku buryo
budasubirwaho n’urukiko kubera
icyaha cy’ubugome ahita asezererwa mu Mutwe w’Inteko arimo,
byemejwe n’urukiko rw’Ikirenga.
Ni iyihe ngingo yakurikijwe kuri
Senateri Safari Stanley?
Umutwe wa Sena wamukuye mu
Nteko nyuma ya gacaca!
Nyuma y’ibyo byaha bikomeye
bya jenoside yavugwagaho, Safari
Stanley yari akiri mu Nteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena. Aho
bamariye kumva ko gacaca yamuhamije icyaha, ndetse ngo bakaba
bari bafite n’amakuru bahawe na
polisi ko atakiri mu gihugu, byongeye akaba yari amaze iminsi atitabira imirimo y’Inteko, ku itariki
ya 10 Kamena 2009 saa cyenda,
Abasenateri barateranye basuzuma
ikibazo cye.
Kuri gahunda y’uwo munsi, cyari
ku mwanya wa kabiri. Bamaze
gusuzuma no kwemeza ishingiro
ry’umushinga w’itegeko ryemerera
burundu amasezerano yashyiriweho
umukono i Kigali, ku wa 16 Mata
Senateri Safari Stanley. (Photol
Archives)
2007, hagati ya Repubulika y’u
Rwanda n’Ubwami bw’u Bubiligi
yo kuvanaho gusoresha kabiri no
kwirinda forode n’ihisha ry’imisoro
ku byerekeye imisoro ku musaruro
no ku mari shingiro, no kuritora,
bakurikijeho Safari Stanley.
Umuyobozi wa Sena Dr. Biruta
yabanje kugaragaza imwe mu ngingo z’itegeko ngengamikorere
ya Sena ivuga ko iyo umusenateri amaze iminsi atitabira imirimo y’inama kandi nta bisobanuro yatanze, ko hari kimwe mu
bihano ahabwa : gukatwa igice
cy’umushahara; kumugaya mu
ruhame, cyangwa kumukura burundu mu Nteko. Yasobanuye
ko bari baherutse kumwandikira
bamwihanangiriza, ariko ntiyasubiza kuko atari ahari. Yasobanuye
ko bandikiye polisi ngo ikurikirane
iby’ibura rye, maze ngo ku itariki
ya 31 Gicurasi 2009 polisi ibabwira
ko yavuye mu gihugu. Perezida wa
Sena Dr. Visenti Biruta yongeyeho
ko igishya bamenye ari uko gacaca
yamaze kumuhamya icyaha cya
jenoside akaba yarakatiwe igihano
cy’igifungo cya burundu.
Asabye Abasenateri guhitamo
igihano Senateri Safari Stanley
yahabwa bikurikije ibiteganywa
n’itegeko ngengamikorere ryabo hifashishijwe ingingo ya 99,
Senateri Kubwimana wabimburiye abandi, yasabye ko yavanwa
muri Sena. Senateri Karemera
wamwunganiye, yasobanuye ko
no mu mategeko asanzwe, bigaragara ko atari gukomeza imirimo
kandi yarahamijwe icyaha cya jenoside. Yongeyeho ko hari n’ibindi
byaha yari afite(amakuru yageraga
ku kinyamakuru Umuseso akaba
yaravugaga ko n’Ishyaka rye ryari
ryaratanze ikirego muri komisiyo
ya politiki ya Sena ko abiba amacakubbiri n’ingengabitekerezo ya
jenoside).
Ku itariki ya 06 Kanama 2009,
iki cyaha cyaturutse mu ishyaka rye
kikaba cyaravuzweho muri Sena
nyuma yo gutora uzamusimbura ku
buyobozi bw’iryo shyaka, dore ko
n’inama yatoraga yagaragayemo
ayo macakubiri igipande kimwe
ngo kikaba cyaragumye hanze
kikanga kwinjira ngo bafatanye
n’abandi kubera kutumvikana !
Senateri Munyabagisha yavuze ko
badakwiye guca ku ruhande bashingira ku itegeko ngengamikorere
ryabo ritanga ibihano rishingiye ku
kutaboneka kw’Umusenateri kandi
bazi uko ibintu bimeze, ko ahubwo
umuyobozi nk’uwo bitemewe kuva
mu gihugu adasabye uruhushya, no
kuba yarahamijwe jenoside.
Ku cyo kuba yarahamijwe icyaha
cya jenoside na gacaca, Dr. Visenti
Biruta yasobanuye ko Safari yari
agifite iminsi 15 yo kujurira, bityo
akaba yari atarahamwa n’icyaha ku
buryo budasubirwaho nk’uko ingingo ya 91 y’itegeko ngengamikorere yabo ibivuga.
Senateri Sebishwi wasimbuye
Mpayimana Elie wapfuye, niwe
wa nyuma mu batse ijambo, avuga
ko igikwiye gushingirwaho ari uko
Safari Stanley yabuze ku mirimo
yashinzwe n’abaturage ahagarariye, no kuba atakiri mu Rwanda.
Nk’uko amategeko ngengamikorere yabo abiteganya, habaye
amatora mu ibanga banditse. Ku
basenateri 19 bari bahari, hifashe
umwe, abandi bose batora ko Safari Stanley avanywe muri Sena
burundu bakoresheje yego. Itegeko Nshinga rikaba rinavuga ko na
none buri Mutwe w’Inteko Ishingamategeko ushobora guteganya, mu
mategeko ngengamikorere yawo,
amakosa akomeye atuma umwe mu
bawugize akurwa ku mirimo byemejwe n’abagize uwo Mutwe. Icyo
gihe icyemezo cyo kumukuraho gifatwa ku bwiganze bwa bitatu bya
gatanu(3/5) by’abagize Umutwe
w’Inteko bireba.
Icyo twavuga kuri Safari Stanley
nyuma yo gutoroka ubutabera, ni uko
umunsi azamara gushyira umutima
hamwe adafashwe, natangira gukora mu muhogo we azavuga, kugira
ngo abone uko yumvikana n’abari
abayoboke ba MDR yashenye bari
hanze y’igihugu, nabo bashobora
kuzamushakisha
bamushakamo
amabanga y’ubuyobozi bukuru
bw’igihugu yabayemo akunzwe cyane, none akaba ahisemo kubahunga. Amacakubiri asize mu ishyaka
rye azarangira ate ? Ni ukubitega
amaso !
Habuhazi Innocent
UMUSESO
Urup. 6
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
ISESENGURA
Uko iminsi igenda ihita indi
igataha, umunyarwanda aragenda agabanyirizwa agaciro, cyane cyane imbere ya Leta kuko
itamwitaho ngo imenye ibibazo
afite kandi ibishakire umuti.
Bimwe mu bigaragaza uko
kutitabwaho na Leta ku munyarwanda, ni uburyo hari
amasosiyete, cyane cyane
ay’abanyamahanga
asigaye
yiyemeza kwiba abanyarwanda ku mugaragaro, nyamara
ugategereza icyo Leta yabivugaho ugaheba. Muri iyi
minsi, isosiyete ya mbere irimo kwiba abanyarwanda mu
buryo bwinshi butandukanye,
ni isosiyete y’itumanaho rikoresheje telephone zigendanwa
MTN Rwandacell. Uburyo bwa
mbere yakoresheje, ni ubwo
gukata amafaranga ku materefone hafi ya yose cyangwa yose
y’abakiriya bayo, bimaze kuvugwa cyane no guteza ibibazo,
ihitamo kubabwira ko igiye
kuyabasubiza, nyamara kugera
uyu munsi hari benshi bemeza
ko ayo mafaranga bakaswe
batayabonye. Ibyo nk’uko
abanyarwanda babitojwe kandi
babitegetswe;
kutagaragaza
akarengane bakorerwa byarahise
ariko MTN Rwandacell ahubwo noneho ishaka uburyo bwo
kongera kurya abanyarwanda.
Ibyo yabikoze ihagarika uburyo
bwari busanzwe bwo kubona
amafaranga asigaye muri telefoni, ibyo biba nk’umunsi
wose. Icyatangaje kandi kibabaje, ni uko umuntu yaherukaga
afite amafaranga muri telefoni
ye, yahamagara, akajya kumva,
akumva amafaranga ashizemo
ku buryo butunguranye agereranyije n’uko amafaranga
yajyaga agenda. Aha usibye
kuba hagenda amafaranga, ni
n’uburyo bwo gukoresha nabi
abanyarwanda kuko bifite ingaruka zo kuba umuntu yaterefona mugenzi we amafaranga
yenda gushira muri telephone,
bigatuma atabasha kurangiza
gahunda ze uko yabiteganyije
bikamutera gusuzugurika cyangwa bikamuteranya n’abo bagombaga gukorana bakoresheje
telefone zigendanwa za MTN.
Ku bijyanye n’uburyo bwa
mbere navuze haruguru bwakoreshejwe na MTN mu kwiba
abanyarwanda, navuga bwateranyije abantu by’umwihariko
mu ngo. Umugabo akarambika
telefone hasi, yakongera kuyifata agasanga amafaranga yari
arimo ntayakirimo cyangwa
Abanyarwanda barushwa agaciro
n’amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo
yagabanutse. Ubwo yahitaga
ahindukirana abo mu rugo
ndetse bigatera ikibazo gikomeye mu muryango. Indi sosiyete
y’abikorera iherutse gukorera
nabi abanyarwanda, ni isosiyete
izwi ku izina rya KBS(Kigali
Bus Services), ikora ibijyanye no gutwara abagenzi mu
mujyi wa Kigali. Iyo sosiyete yaje mu mujyi wa Kigali
ikenewe ariko kandi inakora
neza ariko hari ubwo ivangira
abakiriya bayo ndetse bigakurura n’amakimbirane hagati
y’abakiriya n’abakomvuwayeri
ndetse n’abashoferi kubera imikorere idasobanutse kandi ntiyumvikane. Ikibazo giherutse
kuba hagati y’iyo sosiyete
n’abakiriya bayo, gishingiye ku
matike(ticket) atangwa, umugenzi akazigenderaho. Ibyo
bibazo byabaye ku wa mbere
tariki ya 17 Kanama 2009; mu
gitondo cy’uwo munsi, ubwo
umuntu yayitegaga akishyura amafaranga magana abiri,
aguze tike(ticket) imara isaha.
Yamara kugera mu modoka
bakamubwira ko iyo tike (ticket) itakimara umunsi ahubwo ita
agaciro ugisohoka mu modoka.
Igitangaje, ni uko abakomvuwayeri b’izo modoka wasangaga batabifiteho amakuru
n’abayafite ugasanga badafite
amwe kuko bamwe bavugaga
ko zavuyeho nyamara abandi
bazitanga. Ikindi kibazo gihari,
ni uko iyo uguze tike(ticket)
y’amafaranga magana atanu
imara umunsi, ugomba kuyigura ufite icyangombwa cyawe
kiriho n’ifoto. Iyo udafite icyo
cya ngombwa uba uhombye.
Hagati aho umuntu yakwibaza
niba abanyarwanda batagiye
guta amarangamuntu yabo ku
bwinshi cyangwa se uko bizagenda ubwo abanyamitwe bo
mu mujyi wa Kigali bazatangira
kubeshyera abakomvuwayeri ko
babahaye ibyangombwa byabo.
Nk’uko
twabitangarijwe
n’abakora muri izo modoka,
batubwiye ko intandaro y’uko
kutumvikana n’abakiriya babo,
ari uko abakiriya bafataga tick-
et bakayikoresha ari benshi,
iy’amafaranga magana abiri,
umaze kugera mu modoka akayihereza mugenzi we, ayinyujije
mu idirishya, iya magana atanu
bakayikoresha nayo ari benshi, urangije urugendo akayiha
undi. Gusa iyo urebye inyungu
z’abanyarwanda, usanga nta bujura n’amanyanga birimo kuko
niba umuntu akoze umushinga nk’uriya, agashyiraho
amatike(tickets) nk’ariya, aba
yizeye uburyo bitazamuhombya. Ikind cyabaye ikibazo
cyane, ni uburyo iyo sosiyete
ijya gutangira yabimenyesheje
abanyarwanda, nyamara uwo
munsi yajya guhindura imikorere ntibibamenyeshe. Nubwo
ubu byasubiye mu buryo, nta
gushidikanya ko byatwaye
amafaranga y’abanyarwanda
atari make atazabagarukira
kandi bikanabakoresha nabi
uwo munsi. Hagati aho umuntu
ashobora gutekereza ko abanyarwanda bashobora kuba barika cyane cyane iyo ubarya
ashyigikiwe na Leta. Nawe se
hari aho hashyizweho ibiciro ku
yandi mamodoka akora umurimo wo gutwara abantu ndetse
hagashyirwaho na za nimero
za telefone z’inzego zishobora
kwiyambazwa, harimo n’iza
RURA, nyamara iyo sosiyete
ikaba ishobora guhindura imikorere umunsi wose nta nkurikizi. Ntawe utakwibaza niba
iriya mikorere y’amasosiyete
agamije kwiba abanyarwanda
RURA itayimenya cyangwa
niba iyimenya ikirinda kuvutsa
Leta imisoro cyangwa se ikirinda guhungabanya ubucuruzi
bw’abanyemari bikorera. Uretse ko niyo itabimenya, cyaba
ari cyo kibazo gikomeye kuko
nayo yaba ntacyo imaze cyangwa se ifite imikorere mibi.
Ikigaragara,ni uko ubu umunyarwanda ntawe umurengera
imbere y’akarengane n’ubujura
akorerwa
n’amasosiyete
y’abikorera. Aha nakwibutsa
ko navuze uburyo amasosiyete
akomeje kwiba abanyarwanda,
ariko sinabirangije. Mu gihe kiri
imbere tuzabagezaho uburyo
hari andi masosiyete akoresha
abanyarwanda amasaha asaga
ay’umunsi wose nta kiruhuko,
nyamara yajya guhembwa, agahembwa intica ntikize n’akandi
karengane. Aha naho umuntu
ahita yibaza icyo amategeko y’umurimo amaze ndetse
n’amashyirahamwe arengera
umukozi icyo yaba akora.Ubu
amasosiyete menshi asigaye
yarashoboye
abanyarwanda,
abaha uduhendabana abinyujije mu matombora. Amaherezo ndetse n’urusimbi ruzajya
rukinwa ku mugaragaro. Ni nabwo tuzabagezaho ibijyanye na
tombora ya BRALIRWA kugeza
uyu munsi irimo gukemangwa.
Twagerageje kwegera abakozi
bayo bari bashinzwe iriya tombora ngo baduhe ibisobanuro ku
manyanga yagaragayemo bakomeza kubikwepa, ariko turizera ko ubutaha tuzaba twabonye
ibisobanuro bihagije.
Muri rusange Leta yagombye
mbere na mbere kurengera inyungu z’abanyarwanda, iz’abantu
ku giti cyabo zikaza nyuma.
Bitabaye ibyo n’ubukene buri
mu Rwanda ntaho bwazajya
kuko amafaranga akomeje
kwisahurirwa n’abanyamahanga
ndetse n’abanyarwanda bamara
kuyagwiza bakigendera.
Nsabimana Alphonse
E-mail:nsabalphonse2@
yahoo.fr
Ibiciro byo kwamamaza
Ku rupapuro rw’umweru n’umukara
Urupapuro rwose:
400.000 FRW
½ cy’urupapuro:
250.000 FRW
¼ cy’urupapuro:
150.000 FRW
1/8 cy’urupapuro:
80.000 FRW
Eye-Piece:
50.000 FRW
Ku rupapuro rw’amabara
Urupapuro rwose:
700.000 FRW
½ cy’urupapuro:
500.000 FRW
¼ cy’urupapuro:
300.000 FRW
1/8 cy’urupapuro:
150.000 FRW
Eye-Piece:
100.000 FRW
Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira:
Inshuro enye (4)
5%
Inshuro umunani (8)
10%
Inshuro cumi n’ebyiri (12)
15%
Inshuro makumyabiri n’enye (24)
20%
Inshuro mirongo ine n’umunani (48)
25%
Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere.
Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640
Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho Umuseso maze wirebere;
ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango ihora ikinguye!
UMUSESO
Urup. 7
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
AMATORA
Umujyanama wa FPR yiyemereye ko amatora
ari umuhango abajya, mu myanya baba bazwi
D
emokarasi
mu
mpapuro
ivuga
ko ubutegetsi ari
ubwa
rubanda,
kandi bukaba butangwa na rubanda bukanakorera rubanda.
Ibi mu mvugo ni byiza nta
nenge bifite, ariko siko bikorwa mu bihugu byinshi byo ku
isi, by’umwihariko muri Afurika. Kuba abategetsi cyangwa
abayobozi bava muri rubanda
byo ni ukuri, ariko uko bavanwamo bajya mu butegetsi cyangwa ubuyobozi nibyo kibazo,
kigira n’ingaruka ku baturage.
Mu Rwanda hakorwa amatora
y’uburyo bwinshi, ariko uko
ategurwa, abayategura, uko
bayakora ni ikibazo ku baturage. Amazina y’abazatorwa
avugwa mbere y’amatora kandi amatora yarangira ugasanga
ibyo bavuze niko byagenze
kandi bizwi ko ababivuze atari
abahanuzi! Ni ukuvuga ko ibintu bipangirwa hejuru abo
basi bakabishyira mu bikorwa.
Amatora aba by’umurimbo
ibarura ry’amajwi rigahuza n’ibyifuzo by’abategura
amatora. Ari abatora, ari
n’abatorwa bose baba barangiza umuhango. Umutegetsi cyangwa umuyobozi washyizwe
mu mwanya muri ubwo buryo,
imitegekere ye cyangwa imiyoborere ye biragoye kugira
ngo rubanda bayiyumvemo
kuko nta ruhare rugaragara
baba bagize mu gutanga ibitekerezo. Umuyobozi wese
yubaha amabwiriza yahawe
n’umukuriye kuruta abaturage.
Hagati y’ibyo umuyobozi ku
rwego uru n’uru yifuza ko uwo
hasi, n’ibyo abaturage bifuza
haba hari ikinyuranyo. Mbese
umuturage afite uruhe ruhare
mu mitegekere y’igihugu? Ni
uwuhe mwanya afite mu gushyiraho no gukuraho abayobozi
iyo bakoze nabi? Politiki yo
kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi imaze kwera izihe mbuto?
Mu minsi ishize, Iki-
go
cy’Ubushakashatsi
n’Ubusabane bigamije Amahoro cyakoresheje inama
y’umunsi umwe mu nyubako
yabo nshya ku Gisozi, hagamijwe kugaragaza ibyo babwiwe
n’abantu banyuranye hirya no
hino mu gihugu no hanze yacyo
bitanzwe n’Abanyarwanda, ku
byerekeranye n’ibyo bibazo
twavuze haruguru.
Hagaragajwe ko gahunda ya
Leta n’ubushake bwa politiki
buriho ari byiza, ariko uko ibintu bikorwa ntibinogeye abaturage kuko byinshi mu byemezo bifatwa bibagwa hejuru
kandi bikabagiraho ingaruka
zitari nziza kuri byinshi.
Benshi mu batanze ibitekerezo muri iyo nama, bagaragaje
ko muri Afurika ubuyobozi
bukigendera ku muntu. Ububasha bw’abaturage mu gufata
ibyemezo ntibugaragara. Iyo
Meya adashaka Umuyobozi
w’Umurenge, iyo Guverineri
adashaka Meya, bakora uko
bashoboye mu bubasha bafite
bakabavanaho. Baba bifashishije Njyanama cyangwa
babikoze mu bundi buryo.
Abaturage ntacyo bashobora gukora ngo umuyobozi
bashaka agumeho niyo yaba
akora neza. Birushaho kuba
bibi iyo bumvise yavanyweho
ntibabwirwe ibyaha yakoze,
ahubwo ahenshi bakumva ngo
ni ku mpamvu ze kandi amaranye iminsi nabo atababwiye
Hagaragajwe ko
gahunda ya Leta
n’ubushake bwa politiki
buriho ari byiza, ariko
uko ibintu bikorwa
ntibinogeye abaturage
kuko byinshi mu byemezo
bifatwa bibagwa hejuru
kandi bikabagiraho
ingaruka zitari nziza kuri
byinshi
n’ibindi byiza. Yego bigwa
ku bantu ariko bikabagirira
akamaro”.
Icyo abaturage bahawe
n’abayobozi, kiba kivuye mu
menyo ya rubamba!
SG wa FPR Ngarambe Francois. (Photol Archives)
ko byamunaniye. Ntabwo
ashobora no kubona umwanya
wo kuvuga ko hari abamunanije. Hagaragajwe ko ibyemezo
biza byihuse kandi bitunguye
abaturage, bikaba bigomba
gushyirwa mu bikorwa vuba
byanze bikunze. Hatanzwe ingero z’ikurwaho ry’imiyenzi
mu Mujyi wa Kigali, gusenyera
rubanda,
kubategeka
gusiga amarange hakurikijwe
amabara umuyobozi ashaka,
bakaba bagomba kubyemera
banze bakunze! Hari abagaragaje ko, imihigo ikorwa iba
igamije gushimisha abayobozi
itaturutse muri rubanda, bityo umuyobozi wabisezeraniye
umukuriye agashyira agahato
kuri rubanda rutabyemeje bibavuyemo ubwabo. Bamwe mu
bari muri iyo nama, bavuze ko
ishyirwa mu bikorwa ryabyo
ari nko guhambira umwana
amaguru ukamusaba kwiruka!
Abayobozi bigenga mu mitekerereze bashobora gutinyuka
kubwira ababakuriye ko ibiteganyijwe atari byo abaturage
bahagarariye bakeneye, bakaba
bashobora kubavuguruza ntibajya bigaragaza mu Rwanda.
Icyo bahitamo ni uguceceka
kugira ngo barye kabiri nk’uko
zimwe mu nararibonye zabivuze muri iyo nama.
IRDP yasabwe gukora ubushakashatsi bwimbitse, igatinyuka igashaka abayobozi bose
bamaze kweguzwa cyangwa
kwegura benshi bari hirya no
hino mu gihugu, kugira ngo
Abanyarwanda bamenye aho
ikibazo kiri mu miyoborere
y’igihugu.
Asoza iyo nama, Umuyobozi wa IRDP Rwanyindo
Ruzirabwoba Petero, yaravuze
ati: “nyamara hari ibyo abaturage batinubira bibagwa hejuru
kandi byiza. Girinka, amashuri
Uko
abaturage
bakirwa
n’inzego zinyuranye za Leta
n’uburyo
badakemurirwa
ibibazo, nibyo bigaragaza ko
serivisi zidatangwa neza. Kuba
abayobozi babegereye nabyo
ni byiza, ariko icyangombwa
ni ukureba icyo babamariye.
Ibi na Perezida Paul Kagame
yabibera umugabo kuko iyo
abonye umwanya akajya kuganira n’abaturage babimugaragariza, uretse ko abamugeraho
ari bake ugereranyije n’ababa
bafite ibibazo akenshi batewe
n’abayobozi bamwe. Kuki
abaturage bahora basiragira mu
nzego, ibibazo ntibikemuke?
Umwe mu bahagarariye Leta
wanavuze ko yakoze ubushakashatsi ari muri MINALOC,
ubwo yari muri iyo nama ya
IRDP, yavuze systeme yubatse
neza, ndetse n’Imihigo ikaba
ikorwa neza, ariko hari abagaragaje ko igiti cyiza kitera imbuto nziza, bigoye gukomeza
kucyita cyiza. Muzehe Sebasoni w’inararibonye ya FPR
amaze kumva ko abenshi bari
muri iyo nama bemeza ko abajya mu myanya y’ubuyobozi
baba bapanzwe hakiri kare, yasobanuye ko amatora ya mbere
ari uko byakozwe, aya kabiri
hashyirwamo bake, ariko ngo
ay’ubutaha abaturage bazitorera neza!
Kutabaza rubanda ni
ukubasuzugura
Iyo wubaha abaturage ubagisha inama, cyangwa ukabanza
kubabaza mbere y’ibyo ugiye
kubakorera. Iyo batanze ibitekerezo byabo berekanye ibibazo
Komeza ku urup. 15
Urup. 8
POLITIKI
K
uba Perezida w’u
Rwanda, Paul Kagame, ari umunyagitugu byo si ibyo gutindaho.
N’abamuhundagazaho
amazina meza, n’abamushimira
ibyinshi byiza yakoze, baba
abanditsi nka Stephen Kinzer,
baba abanyamakuru nka Andrew Mwenda, bose bemera ko
ari umunyagitugu, atihanganira
kunengwa, ko aba ashaka ko icyo
ategetse gikorwa uko abishaka- nta kubaza. Ibi mu rurimi
rw’icyongereza byitwa absolute
power.
Umwanditsi Stephen Kinzer,
mu gitabo yise: “A Thousand
Hills: Rwanda’s Rebirth And The
Man Who Dreamt It”, yibaza niba
Kagame azashobora gufatanya
ubunyagitugu bwe n’umugambi
we wo guteza imbere u Rwanda
yiyemeje.
Igisubizo kuri iki kibazo cya
Kinzer ni uko umunyagitugu
adashobora guteza imbere igihugu mu buryo burambye. Niyo
yanagaragara nk’uteza imbere
igihugu, iryo terambere rihirimana n’ihirima ry’uwo munyagitugu byanze bikunze- kandi iri
ni isomo duhabwa n’amateka.
Mu gitugu cye, niyo Kagame koko yaba agamije gukora
icyo yita cyiza, ntabwo igihugu
gituwe na miliyoni 10 cyatezwa
imbere n’ibitekerezo by’umuntu
umwe, cyangwa se n’amategeko
y’umuntu umwe.
Iyo Perezida Kagame yumva
ko adashobora kunengwa, yumva ko atagirwa inama, yumva ko
afite umwihariko ku bwenge no
ku bibereye byiza abanyarwanda, bityo agafata abamunenga
cyangwa se abajya impaka nawe
nk’abanzi, ingaruka zabyo ni
uko abanyarwanda bandi basigaye baba ibikange, bakifata ku
munwa, bakaba ndiyo bwana,
kubera gutinya imbaraga ze.
Ibi kandi byabaye kenshi. Mu
manana atandukanye, aho abantu
bagerageje kugaragaza uko bumva ibintu, ariko byaba bitandukanye nuko Kagame abyumva,
bikabaviramo ibibazo.
Mu mwaka wa 2001, mu nama
y’ishyaka rya FPR yabereye ku
kigo cy’amashuri cya Kigali International Academy, bimwe mu
byayivugiwemo harimo ikibazo
cya Patrick Mazimpaka na Col.
Alex Kanyarengwe (RIP).
Abo banyepolitiki ba FPR bombi, bari barezwe ubugambanyi
(high treason). Patrick Mazimpaka yarezwe kugambanira no
gusuzugura FPR, kuko yanze
kubahiriza amabwiriza ya Paul
Kagame, yo kwanga umwanya
UMUSESO
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
Ingaruka z’igitugu
cya Kagame na FPR
w’ubuminisitiri yari yahawe na
Pasteur Bizimungu. Ibya Patrick
Mazimpaka, Paul Kagame, na
Pasteur Bizimngu byo ni amabanga maremare, ariko igifitanye isano n’iki gitekerezo, ni
uko umwe mu banyamuryango
bari muri iyo nama, John Nkongoli, yasabye ijambo, akabwira
abari mu nama ko Patrick Mazimpaka na Alex Kanyarengwe
bagombaga kuregwa muri disciplinary committee ya FPR,
kandi ibirego baregwa bigomba
kwiganwa ubushishozi, kuko ibirego nk’ibyo byakomeje kuregwa
abantu mu gihe cy’intambara,
bamwe bakanabizira, ariko nyuma, bikazagaragara ko byari ukwibeshya- ko bazize ubusa.
Henry Steele Commager yagize ati: “Men in authority will always think that criticism of their
policies and decisions is dangerous. They will always equate
their policies and decisions with
patriotism, and find criticism
subversive.” Mu kinyarwanda,
yagize ati: “abafite ubutegetsi
buri gihe batekereza ko kunenga
gahunda n’ibitekerezo byabo ari
bibi cyane. Bitiranya gahunda
n’ibitekerezo byabo no gukunda
igihugu, bakabonamo kunenga
nko kwanga igihugu. Na Kagame
ni uko byagenze.
Tukiri muri iyo nama, Kagame
yasabye Nkongoli kuza imbere
agasobanura birenzeho ibitekerezo bye, undi nawe arabikora.
Nyuma y’iminota mike, Kagame
yasabye Charles Muligande kuyobora inama, abwira abari mu
nama ko yumva arwaye umutwe,
asezera inama.
Iyo nama yagombaga kumara
iminsi 2. Ku munsi wa kabiri,
Perezida Kagame, agitangiza
inama, yahamagaye John Nkongoli imbere, amubwira nabi ati:
“Nawe nawe uranyita umubehsyi.”
Ibyakurikiyeho si byiza, ariko
icy’ingenzi, kinajyanye n’iki
gitekerezo, ni uburyo Perezida
Kagame abona umuhaye igitekerezo kitari mu nyungu ze.
John Nkongoli, mu kugaragaza
ibitekerezo bye, buri wese afite
Paul Kagame. (Photol Archives)
uburenganzira bwo kwemeranya
nabyo cyangwa se ntiyemeranye
nabyo, Kagame yabibonyemo
ikibazo. Ibyakurikiye uko imyaka yatashye ni amateka.
Iyi miterere ya Kagame yo
kubonamo umwanzi ugerageje
kuvuguruza ibitekerezo bye,
byatumye abanyarwanda baba
ibikange- kuva ku banyepolitiki,
abadepite, sosiyete sivile, abanyamakuru n’abandi. Ingaruka ni
nyinshi.
Mu manama nk’ayo twavuze
haruguru ya FPR, cyangwa se
ay’abaminisitiri, cyangwa se andi
yiga ku bibazo by’igihugu, abayateraniyemo ntawe ukopfora,
kubera kwanga kwitwa umwanzi, cyangwa se kubera kwanga
kumera nka Nkongoli.
Mu
cyumweru
gishize,
nagize
ikiganiro
kirekire
n’umudiplomate w’igihugu cya
Suwede. Bimwe mu byo yambajije harimo impamvu abacamanza bo mu Rwanda bahabwa
manda. Namusobanuriye ko
ari inyungu za FPR kugirango
abacamanza badakora uko FPR
ibishaka, ntibazongererwe manda. Ikintu cyamutangaje cyane,
ni ukubona abanyepolitiki bose
b’u Rwanda, abakuriye urwego rw’ubucamanza, Minisitiri
w’ubutabera, nta n’umwe wamaganye cyangwa se ngo arwanye
icyo cyemezo. Nubwo ntabimubwiye, impamvu ni ugutinya Perezida Kagame. Izi zose ni
ingaruka z’umutegetsi utegekesha igitugu.
Twibukiranye kandi, nubwo
Kagame cyangwa se FPR baba
bumva ko ibyo bakora ari byiza,
amaherezo ntabwo ashobora kuba
meza. Umunyepolitiki Barry
Goldwater ati: “Those who seek
absolute power, even though they
seek it to do what they regard as
good, are simply demanding the
right to enforce their own version of heaven on earth. And let
me remind you, they are the very
ones who always create the most
hellish tyrannies. Absolute power
does corrupt, and those who seek
it must be suspect and must be
opposed.”
Mu by’ukuri nta kintu gishobora kuba cyiza ijana ku ijana, bityo
nta kintu na kimwe kitanengwa
(James Luther Adams: “Nothing is complete and thus nothing
is exempt from criticism”), kuki
umunyepolitiki nka Kagame, atabyumva?
Eugene Mc Carthy we ati: “As
long as the differences and diversities of mankind exist, democracy must allow for compromise,
for accommodation, and for the
recognition of differences.” Ni
ukuvuga ngo, mu gihe abantu
batandukanye, demokarasi igomba kwemerera ubwumvikane no
gutandukanya mu bitekerezo.
Uwahoze ari Perezida wa Leta
zunze ubumwe z’Amerika, John
F. Keneddy, we yagize ati: “Without debate, without criticism, no
administration and no country
can succeed -- and no republic
can survive.” Mu kinyarwanda,
yagize ati: “Nta biganiro mpaka,
nta kunenga, nta butegetsi bushobora gutera imbere, nta gihugu
cyabaho.” Amasomo nk’aya,
y’abanyepolitiki beza bamamaye
ku isi, akwiye kugira isomo aha
Perezida Kagame.
Indi ngaruka, ni ukwikururira
abanzi bitari ngombwa, igihe
umutegetsi
w’umunyagitugu
akoresheje imbaraga ze, kuniga
uwo yita umwanzi we, ariko mu
by’ukuri, atari byo.
Kuva Perezida Kagame yafata
ubutegetsi, amaze gutandukana
n’abari inshuti ze nyinshi- rimwe
na rimwe ari bo bakoze amakosa, ariko na none, ari ukubera
ya nenge ya Perezida Kagame
yo kutihanganira kunengwa, cyangwa se ibitekerezo binyuranye
n’ibye. Thomas Jefferson, nawe
wabaye Perezida wa Leta zunze
ubumwe z’Amerika, yagize ati: “I
hope our wisdom will grow with
our power, and teach us, that the
less we use our power the greater it will be.” Mu kinyarwanda,
yagize ati: “ndizera ko ubwenge
bwacu buzakurana n’imbaraga
zacu, bukatwigisha ko, uko dukoresha imbaraga zacu gake,
aribwo imbaraga zacu zikomeza
kwiyongera.” Icyo iri rivuze, ni
uko imbaraga zitongerwa no gufunga abo mutavuga rumwe, ntabwo zongerwa no kubuza amahwemo ukugaragarije igitekerezo
kinyuranye n’icyawe, ahubwo
zongerwa no kumva ko umuntu
yagira igitekerezo kiruta icyawe,
kuko umutwe umwe wifasha
gusara, utifasha gutekereza.
Indi ngaruka, ni uko abafasha
ba Kagame, cyanwa se abakamufashije kuyobora igihugu, batitekerereza. Bahora bategereje
amabwiriza ye, cyane cyane ku
bintu bikomeye, kuko baba baramaze kuba ibikange, bakorera ku
gitsure.
Ingaruka ya nyuma, ni ukuzabona abayobozi bazayobora u
Rwanda nyuma ya Kagame. Aha
niho mvugira ko iterambere Kagame yaba yagejeje ku Rwanda
ryose, rizahirima, naba ageze
mu kiruhuko, kuko nta mutegetsi
witoje kuzagera ikirenge mu cye,
kuko batitekerereza, cyangwa se
batifatira ibyemezo.
Kugeza ubu, muri ubu buryo,
Kagame yimye amahirwe abanyepolitiki bo mu Rwanda gukura
mu bitekerezo, no kubigaragariza
abanyarwanda, kuko buri gihe
baba bateze amatwi ibye. Ralph
Nader ati: “The function of leadership is to produce more leaders,
not more followers.” Ni ukuvuga
ngo akamaro k’abayobozi, ni
ukubyara abandi bayobozi benshi, apana abayoboke benshi.”
Ariko Perezida w’u Rwanda we
arakora ikinyuranyo.
Walter Lippman we ati: “The
final test of a leader is that he
leaves behind him in other men
the conviction and the will to
carry on.” Mu kinyarwanda, uyu
muhanga yagize ati: “Ikigeragezo cya nyuma cy’umuyobozi,
ni ugusiga inyuma ye abandi
bayobozi biyumvamo kwiyizera
n’ubushake bwo gukomereza
aho yari ageze.” Na Kagame,
iki nicyo kigeragezo cye, ariko
kugeza iyi saha, kiramutsinda.
Didas M. Gasana
UMUSESO
Urup. 9
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
IGITUGU
Aba Perezida 12
b’abanyagitugu muri Afurika
Juvenal Habyarimana.
(Photol Net)
1. Juvenal Habyarimana
J
enoside yakorewe abatutsi, yakomeje gukorwa
mu bihe bitandukanye, birimo no ku ngoma ya Habyarimana, bishyira Habyarimana
ku mwanya wa mbere mu baperezida b’ibitugu b’Afurika.
Habyarimana yakoze kudeta mu mwaka wa 1973, afata
ubutegetsi, aza kubuvaho yitabye Imana, mu 1994.
Usibye jenoside, ikindi
cyaranze igitugu cya Habyarimana, ni ivangura, itonesha rya bamwe, kutemerera
amashyaka ya politiki gukora,
kutemerera itangazamakuru
ryigenga gukora, ndetse no gukoresha ubutabera mu nyungu
ze.
2. Jean-Bedel Bokassa
Bokassa yavutse mu mwaka wa
1921, yitaba Imana mu mwaka
wa 1996. Yabaye Perezida wa
Central African Republic kuva
mu mwaka wa 1966 kugeza
mu mwaka wa 1979, akoreye
David Dacko kudeta.
Agikora kudeta, yahise
avanaho itegeko nshinga. Mu
mwaka wa 1972, yigize Perezida kugeza gupfa ‘president
for life’, naho mu mwaka wa
1976, yiha title y’umwami
w’abami ‘emperor’, nyuma
y’ibirori byo kuba Emperor
byatwaye akayabo kagera kuri
miliyoni 30 z’amadolari.
Jean-Bedel Bokassa (Photol
Net)
Mengistu Haile Mariam.
(Photol Net)
Omar El Bashir. (Photol Net)
Bokassa yashyize ku nkeke
abaturage be. Iyicarubozo,
kwica (executions), kwivugana no gufunga abatavuga
rumwe nawe nibyo byaranze
ingoma ye. Ijambo rye niryo
ryari itegeko riyobora igihugu
cya Central African Republic.
Bokassa
yavanywe
ku
butegetsi na kudeta mu mwaka wa 1979, arahunga, ariko
aza kugaruka mu 1986, ahita
atabwa muri yombi, ahamwa
n’icyaha cyo kwibasira inyokomuntu, ahanishwa igihano cy’urupfu, cyaje guhindurwamo igifungo cya burundu.
Yaje kurekurwa m mwaka wa
1993, yitaba Imana mu mwaka
wa 1996.
inzara, nyuma yo kunyereza
imfashanyo z’ibiribwa zari
zigenewe abanyethiopia mu
nzara ndende yo mu myaka ya
za 80.
cya Uganda kuva mu mwaka
wa 1971 kugera mu mwaka
wa 1979. Amin, wahoze ari
umuteramakofe, kimwe n’abo
twavuze haruguru, nawe yafashe ubutegetsi akoreye kudeta Perezida wa mbere wa
Uganda, Apollo Milton Obote.
Ingoma ya Idi Amin
yaranzwe n’imvururu nyinshi
(violence), iyicarubozo (torture), kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’izindi nzira
z’imiyoborere mibi. Nubwo
hari abanyamakuru nka Timothy Kalyegira n’abakomoka
mu muryango wa Amin babihakana, hari abavuga ko Amin
yishe abanya Uganda babarirwa hagati ibihumbi 300 na
500.
Amin yirukanye abanyaziya
babarirwa mu bihumbi 60.
Mu mwaka wa 1976, Amin
yatangaje ko abaye Perezida
wa Uganda mu buzima bwe
bwose (President for life). Ku
buperezida bwe, Uganda yategekwaga gisirikare, inkiko za
gisirikare zarasimbuye inkiko
zisanzwe (Military tribunals
placed above the system of
civil law). Abasirikare bakuru
nibo bahabwaga imirimo ikomeye ya Leta, naho abaminisitiri
b’abasivile bakagomba kubaha
igisirikare.
Mu mwaka wa 1978, Amin
yateye igihugu cya Tanzania,
bumuviramo intandaro yo
guhirima kw’ingoma ye. Yahungiye mu gihugu cya Saudi
3. Mengistu Haile Mariam
4. Omar El Bashir
Kimwe na Mengistu, Omar El
Bashir nawe yafashe ubutegetsu bwa Sudan nyuma ya kudeta, mu mwaka wa 1989. Kuva
icyo gihe, imibare itangazwa
n’imiryango mpuzamahanga
iharanira uburengazira bwa
kiremwamuntu nka Amnesty
International, yerekana ko
kuva Bashir yafata ubutegetsi,
hamaze kwicwa abanyasudan
bagera kuri miliyoni imwe,
mu gihe abanyesudan bagera
kuri miliyoni 9 berekeje
iy’ubuhungiro.
Omar El Bashir, ubu watangiwe manda n’urukiko
mpuzamahanga mpanabyaha
(International Criminal Court)
kubera ubwicanyi bw’abirabura
batuye intara ya Darfur, yanize
amashyaka, anafunga ibitangazamakuru byigenga.
Bashir kandi yakoresheje amategeko akarishye ya kisilamu
(shariah law) mu gukandamiza
no guhoza ku nkeke abakirisitu
batuye mu majyepfo ya Sudan.
Mu ncamake, Mengistu yabaye Perezida w’igihugu
cya Ethiopia mu mwaka wa
1974, akoreye kudeta Umwami w’abami Haile Selassie.
Ubucuti bwe n’igihugu cy’u
Burusiya n’uburyo yari umunyagitugu byamuhaye izina rya
‘the red terror’. Akoresheje
icyiswe ‘neighbourhood commitees’, Mengistu yishe abanyethiopia bagera kuri miliyoni
imwe n’igice mu myaka ine
gusa- kuva mu 1975 kugera
mu 1979. Benshi muri abo bari
abatavuga rumwe na we.
5. Idi Amin Dada
Usibye ubwo bwicanyi, uwo
mu Perezida yamenyekanye Idi Amin Dada yabaye Perezcyane kubera kwicisha abantu ida w’igihugu cy’abaturanyi
Idi Amin Dada. (Photol Net)
Arabia, ari naho yaguye. Amin
yabatijwe Hitler w’Afurika
(Africa’s Adolph Hitler).
6. Charles Taylor
Charles Taylor we yatowe
kuba Perezida w’igihugu cya
Liberia, binyuranye n’abo
twatangiriyeho, mu mwaka
wa 1997. Imiryango iharanira
uburenganzira bwa muntu nka
Amnesty International itangaza ko igisirikare cya Taylor
cyakoreshaga gufata ku ngufu
abategarugori n’iyicarubozo
nk’ibikoresho by’iterabwoba,
ndetse ko yakoreshaga uburetwa abasivile.
Akiri Perezida wa Liberia,
umutungo wa Taylor ukaba
warakekwaga kuba uruta kure
umusaruro rusange wa Liberia, kubera kwiba umutungo
kamere w’icyo gihugu, urimo
zahabu, diyama, na timber.
Hybrid Culture Magazine yatangaje ko ku ngoma ya Taylor,
gufata ku ngufu na ‘mutilation’
byabaye umuco muri Liberia
ku ngoma ya Taylor. Charles
Taylor, ubu utegereje kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, yashyiriweho embargo y’intwaro
n’umuryango w’abibumbye.
Taylor kandi yafashije inyeshyamba zarwanyaga Leta
ya Sierra Leone, anazifasha
gusahura diyama ya Sierra
Komeza ku urup 10
Urup. 10
UMUSESO
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
IGITUGU
Aba Perezida 12
b’abanyagitugu muri Afurika
Charles Taylor. (Photol Net)
Issayas Afewerki. (Photol Net)
Siad Barre. (Photol Net)
Komeza ku urup 9
Leone.
Mugabe. (Photol Net)
7. Robert Mugabe
Robert Mugabe yabaye Perezida wa
mbere w’igihugu cya Zimbabwe kuva
cyabona ubwigenge mu mwaka wa
1980.
Nubwo hari abanyafurika bamushimiye kwaka abazungu ibikingi, bigahabwa abanyazimbabwe, siko bose
babibonye, kuko ibyinshi byigabijwe
n’abo bita ‘war veterans’, abanyazimbabwe benshi ntibagire aho bahurira
n’ubutaka.
Mu kwanga abazungu no kubambura
ibikingi, Mugabe yigaragaje nka Pan
Africanist, ariko siko bimeze, kuko
n’abanyafurika, cyangwa se abanyazimbabwe, batamukomera amashyi, atabarebera izuba.
Nubwo yaje kugera aho agakorana
n’ishyaka ritavuga rumwe nawe rya
Movement for Democratic Change, riyobowe na Morgan Tshivangrai, ikiguzi
cyabaye kinini. Mugabe kandi akomeje
gukandamiza no kuniga itangazamakuru ryigenga.
8. Issayas Afewerki
Kimwe na Perezida Museveni wa
Uganda, Zenawi wa Ethiopia, Kagame
w’u Rwanda, Afewerki yari umwe mu
biswe ‘New breed of African leaders’,
ariko, kimwe n’abo bose, ibyo bisingizo ntibyarambye.
Issayas yabaye Perezida wa Eritrea
mu mwaka wa 1991, icyo gihugu kimaze kubona ubwigenge kiyomoye
11. Paul Kagame
Muammar Al-Gaddafi. (Photol Net)
Paul Kagame. (Photol Net)
kuri Ethiopia. Ubwo ishyaka rye ryacikagamo ibice, igipande cya Issayas
cyabangamiye cyane abatavuga rumwe
nacyo.
Mu mwaka wa 2001, Afewerki
yafunze itangazamakuru ryigenga ryose
rya Eritrea, ata muri yombi abategetsi
11 bari bakomeye muri Leta ye. Afewerki afunga uwo ari we wese utemeranya na gahunda ze, nta sosiyete sivile
icyo gihugu kigira.
zibarirwa mu bihumbi. Africa Rights
Watch yo ivuga ko abanyesomalia bishwe n’ubutegetsi bwa Barre mu myaka
itatu gusa (1988-1990), babarirwa
hagati y’ibihumbi 50 na 60.
Nyuma yo kuvanwa ku butegetsi mu
mwaka wa 1991, Barre yahungiye mu
gihugu cya Nigeria.
9. Siad Barre
Barre yavutse mu mwaka wa 1919,
yitaba Imana mu mwaka wa 1995. Yafashe ubutegetsi mu gihugu cya Somalia mu mwaka wa 1969, akoze kudeta,
agitegeka kugeza mu mwaka wa 1991.
Barre yibukwaa cyane kuvangura
‘clans’ za Somalia kugirango ashobore
kuzitegeka (divide and rule). Mohamoud M. Afrah atangaza ko igisirikare
cya Saidi Barre cyishe inzirakarengane
10. Muammar Al-Gaddafi
Gaddafi yafashe ubutegetsi bwa Libya
nyuma yo gukora kudeta, mu mwaka
wa 1969. Gaddafi, uzwiho cyane guharanira Leta y’Afurika yunze ubumwe,
avugwaho gufasha imitwe y’iterabwoba
nka Palestinian Liberation Organisation.
Nta opozisiyo muri Libya, nta tangazamakuru ryigenga riba muri Libya. Mu
myaka ya za 1980, Gaddafi yategetse
secret police ye kwivugana abatavuga
rumwe nawe baba mu mahanga. Imanza
za politiki zibera mu bwihisho, nta butabera bwigenga muri Libya.
Kagame we ntabwo tumutindaho,
kuko abanyarwanda barabizi. Icyo Perezida Kagame arusha abandi banyagitugu ni ugukoresha ubuhanga mu gitugu,
kuburyo bitakorohera umuntu kumenya
ko ari igitugu.
Iyo Perezida Kagame abwira abanyepolitiki ku mugaragaro ngo nibavuge
bisanzuye, abanyarwanda bagira ngo
koko aba ashaka ko bisanzura, ariko
abenshi mu banyarwanda ntibamenya
uko bigendekera uwatinyutse kuvuga
(Nkongoli, Bizimungu, Sendashonga
n’abandi).
Kagame yemereye amashyaka gukora,
ariko ayabohera muri Forumu. Ubutabera bw’u Rwanda, nawe ubwe azi ko
butigenga. Itangazamakuru ryigenga,
ryiswe abanzi b’igihugu. Sosiyete sivile
yaramizwe. Inteko ishinga amategeko ni
ndiyo bwana na ntiteranya.
12. Hissene Habre
Habre yabaye Perezida wa Tchad mu
mwaka wa 1982 kugera mu 1990. Imiryango nka Human Rights Watch ivuga ko
ku butegetsti bwa Habre, habaye itsembabwoko rya ba minorities.
Secret Police Habre ubwe yiyoboreraga, yishe abataravugaga rumwe nawe
batari bake. Kimwe na bagenzi be, nta
tangazamakuru ryigenga, nta butabera,
nta banyepolitiki ba opozisiyo.
Didas M. Gasana
UMUSESO
Urup. 11
UMURENGWE
Imyitwarire mibi y’abana
b’aba Perezida ku isi
H
ari imvugo ikoreshwa cyane ivuga ko imbaraga cyangwa ububasha by’ikirenga bishukana ku buryo
bw’ikirenga. Kuba Perezida biguha imbaraga nyinshi,
kuri bamwe bibaha ububasha bw’ikirenga bitewe n’abo bayobora cyangwa uburyo bahisemo kuyobora. Ubwo bubasha rero
bukoreshwa mu buryo butandukanye. Izo mbaraga n’ububasha
kandi biragenda bikanigaragaza mu muryango wawe. Abana
b’abaperezida nibo bakunze gukoresha nabi cyane ububasha
bafite mu gihugu. Hano turabagezaho imyitwarire mibi ya
bamwe mu bana b’abaperezida ku isi.
Hannibal Qaddafi
Uwo ni umwana wa Perezida wa Lybia,
Muammar al-Qaddafi. Afite imyaka 33.
Mu gihe se akomeje kugerageza kubaka
izina ry’igihugu gifite abanzi benshi, umuhungu we akomeje kugaragara mu dutendo tutari twiza ku mugabane w’u Burayi.
Mbere yabanje gufatwa na Polisi mu
2004 i Paris mu Bufaransa, kubera gutwara imodoka ye mu buryo bunyuranyije
n’amategeko iruhande rw’inzu umukuru
w’Igihugu akoreramo, aho muri icyo gihugu kubera ubusinzi. Hannibal icyo gihe
wigaga muri Copenghagen muri Denmark,
yaje kurekurwa kubera ubudahangarwa
(immunity).
Nyuma y’amezi abiri gusa, Hannibal yavumbukanye ingeso yo gukubita Fiancée
(Girl Friend) we, Polisi ziza kumufata zihamagawe arimo kumukubitira muri Hotel yitwa Paris Hotel. Yahise ashaka gukoresha imbunda, ariko aza kuyamburwa na
Polisi. Nyuma yaho yaje gushinjwa icyaha
cyo gukomeretsa, yabanje no kumenagura
ibintu kuri hotel yindi yari arimo mu Bufaransa.
Ntabwo yanyuzwe, umwaka ushize
yafungiwe mu Busuwisi, mu mujyi wa
Geneva amaze gufatwa akubita bikomeye
abakozi be. Nkuko bisanzwe papa we, Kadafi yahise asaba ko umwana we yarekurwa
kubera ko afite ubudahangarwa.
banavuga ko ajya agaragara ari kumwe
n’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze
ubumwe z’Amerika, Bill Clinton.
Mu gihugu cye, Karimova w’imyaka
37, bivugwa ko yaba ategurirwa kuba
yasimbura se w’umunyagitugu ku mwanya w’umukuru w’igihugu, kugeza ubu
akaba amaze gukoresha ububasha bwe
nk’umwana wa Perezida kwigwizaho imitungo myinshi cyane. Mu mwaka wa 2001
nibwo Karimova yatandukanye n’uwo
bari bashakanye, umugabo wari ufite ubwenegihugu bw’Amerika na Afghanistan.
Bakimara gutandukana, uwo mugabo yahuye n’ibibazo byinshi yatewe na Karimova kubera imbaraga afite. Uretse kuba
yaramwimye abana babyaranye, yari afite
uruganda rwa Coca-Cola muri Uzbekistan,
ruhita rufungwa. Abavandimwe be batatu
barafunzwe abandi bagera kuri 24 birukanwa muri Uzbekistan shishi itabona.
Mu 2006, Karimova wigaruriye ubucuruzi bw’icyayi hafi ya bwose muri
Uzbekistan, hejuru y’ibindi byinshi akoreramo amafaranga, yakoresheje abasirikare gufunga urundi ruganda rwashakaga
gupigana nawe. Ubu Karimova arimo no
gushora imari mu bijyanye n’indirimbo
dore ko nawe aririmba. Mu 2006, indirimbo ze zacishwaga ubuhoraho kuri tereviziyo y’igihugu ya Uzbekistan. Ngiyo
imyitwarire ya Karimova.
Gulnola Karimova
Uyu ni umwana wa Perezida Islam Karimov wa Uzbekistan, igihugu cyo muri
Aziya yo hagati. Ni umutegarugori kuko
yigeze gushaka nubwo ubu yamaze gutandukana n’uwo bari bashakanye. Karimova
arazwi cyane kubera umuco wo gukunda
gusohoka, ku buryo akunze no kugaragara ari kumwe n’abandi bantu bazwi
cyane yasohokanye nabo nk’umuririmbyi
Elton John, Shalon Stone ndetse bamwe
Rhagad Hussein
Nkuko izina ribigaragaza, Rhagad ni
umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa
Iraki, Sadam Hussein. Afite imyaka 41
y’amavuko ubu. Yashakanye n’uwitwa
Hussein Kamel. Uyu yabaye Minisitiri
muri Leta ya Sadamu. Cyakora, mu 1995,
Kamel yahunze Iraki ahungira muri Jordan
n’uwo mufasha we, umukobwa wa Sadamu. Sadam yaje kubareshya baragaruka
muri Iraki nyuma y’umwaka umwe gusa.
Hannibal Qaddafi, umwana wa Muammar Qadafi. (Photol Net)
Yahise abatandukanya, yica uwo mugabo.
Mu 2003, Iraki itewe n’Amerika, Sadam
yishwe, Rhagad yongeye guhungira muri
Jordan aho yakiriwe n’ubwami bwa Jordan neza. Bitandukanye n’izindi mpunzi
za Iraki nyuma ya 2003, Rhagad ntiyigeze
abaho nabi kuko Ubwami bwa Jordan
bwamufashe neza cyane, bumuha inzu
n’abaja, abaho neza. Bakomeje kumugurira imyenda ihenze n’ibikenerwa mu buzima byose bihenze yari akeneye. Rhagad
yaje kwandikira ubuyobozi bw’Amerika
asaba ko ibintu byari mu nzu ya se cyane
cyane ibikoresho byinshi bya zahabu babimuha.
Nyamara, uwo mutegarugori nawe
akurikiranwaho kuba yaragize uruhare mu
iyicwa ry’abantu bo mu bwoko bw’aba
Shite, aho ashinjwa kuba yaratangaga
imbunda n’ibindi bikoresho byo kubica,
icyaha gihanishwa igihano cyo kwicwa.
Jordan ariko yanze kumutanga. Rhagad
avuga ko se ari intwari y’Abarabu kandi
ko yari umugabo mwiza cyane nubwo
yamwiciye umugabo.
Kim Jong Nam
Jong Nam w’imyaka 38, ni umuhungu wa
Perezida wa Koreya y’amajyaruguru, Kim
Jong Il. Mu mwaka wa 2001, Nam yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Tokyo, ashinjwa gushaka kwinjira mu Buyapani akoresheje Pasiporo y’impimbano y’igihugu
cya Repubulika ya Dominikani iri ku
mazina ya Pang Xiong. Yaje gutangaza ko
yashakaga kujya ahitwa Disneyland dore
ko yari kumwe n’umufasha we n’umwana
wabo.
Uwo musore warimo gutekerezwaho ku-
zasimbura se, yahise avanwa mu murongo
kubera gusebya se, ahubwo murumuna
we Kim Jong Un niwe urimo gutegurirwa
intebe gusimbura se umaze gusaza cyane
akaba atagifite n’imbaraga. Kugeza ubu
nta nubwo aba mu gihugu cye, bamwe bavuga ko aba mu buhungiro.
Sandar Win
Sandar w’imyaka 57, ni umukobwa
w’uwahoze ari Minisitiri w’intebe nyuma
akaba na Perezida wa Burma, Ne Win
ubu witabye Imana. Mu gihe se yayoboye
Burma kuva mu 1962 kugeza 1988, ari
umunyagitugu, Sandar ni umwe mu bana
be yizeraga cyane kandi yinjije muri politiki ndetse agaragara nkaho ari we wayoboraga, byatumye igihugu kigira ibibazo
byinshi cyane.
Niwe wahuzaga abagize ishyaka ryari
ku butegetsi na se, nyuma aza no kuba ari
we wari inyuma yo kugira Col. Khini Nayhut, umuyobozi w’ishami ry’iperereza,
amuha n’imbaraga nyinshi cyane. Uwo
nyuma yaje kuba Minisitiri w’intebe
wiswe Minisitiri w’intebe w’ishyamba.
Se amaze gupfa, Sandar yagize uruhare
mu gucecekesha inkubiri y’abashakaga
demokarasi bayobowe n’umutegarugori
Aung, Sun Suu Kyi, abasirikare bafata
ubutegetsi. Ingabo zimaze gukomeza
gutegeka, Sandar yakomeje gukoresha
ububasha yari afite yigwizaho umutungo
w’igihugu, anafata ibyemezo byinshi mu
gihugu.
Bamwe babonaga Sandar agishaka kuba
Komeza ku urup. 12
UMUSESO
Urup. 12
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
UMURENGWE
Imyitwarire mibi y’abana b’aba Perezida ku isi
Ibikurikira urup. 11
yafata ubutegetsi, abasirikare
baramutse bananiwe. Cyakora,
we, umugabo we n’abana babo
baje gufungwa n’abo basirikare
babashinja gushaka guhirika
ubutegetsi bw’abasirikare. Yaje
gufungirwa mu rugo kimwe
n’uwo bari bahanganye mbere
Aung Suu, aza kuvanwa muri
iyo mbohe hashize igihe, ariko
imbaraga ze n’umuryango we
zirashyira.
Pinthongta Shinawatara
Uyu afite imyaka 27, akaba ari
umukobwa wa Thaksin Shinawatara, wahoze ari Minisitiri w’intebe
wa Thailand. Mu 2004, uwo mukobwa yatangajwe nk’umwe mu
bakire ba mbere mu gihugu cye,
ntibyagira uwo bitangaza. Mbere
y’uko se ahirikwa ku butegetsi
mu 2006, we n’umuryango we
barihaye bihagije biciye mu kimenyane no kwigwizaho ibya
rubanda, abana be barimo Pinthongta bakaba bari mu ba mbere
babyungukiyemo cyane.
Hamwe na musaza we Pangthongta, baguze kuri make imigabane myinshi cyane muri sosiyete
y’itumanaho ya Thailand ku wundi
muryango wari uyifite. Bakimara
kuyigura, bahise bayigurisha indi
sosiyete yo muri Singapore ku
giciro gikubamo inshuro mirongo
itanu icyo bayiguze. Ni akaryo
karimo miliyoni zisaga magana
ane na mirongo itandatu n’enye
z’amadolari ($464M). Nta misoro
batanze, se yabafashije gukwepa
imisoro.
Uwo mukobwa se amaze gutakaza ubutegetsi, yakoze ibishoboka
byose agerageza kureba uko yarinda izina rya se n’imitungo ye dore
ko urukiko rwahise rumusaba we
na musaza we gutanga umusoro
bakwepye bagura banagurisha
iriya sosiyete. Kugeza ubu yanze
gutanga ubuhamya asabwa ku bijyanye n’amanyanga ya se ndetse
akomeje kureba uburyo yajera
akanarinda imitungo bakusanyije,
se akiri ku butegetsi. Bivugwa ko
amafaranga menshi bayafite muri
konti zo hanze ku buryo bitazorohera ubuyobozi bwa Thailand guhagarika ubuzima bwiza arimo.
Sheikh Issa Bin zayed alNayhan
Uyu ni umuhungu wa Zayed Bin
Sultan al-Nayhan, wahoze ari
umwami wa Abu Dhabi akaba
yarabaye Perezida wa United
Gulnora Karimova, umukobwa wa President
Islam Karimov wa Uzbekistani. (Photo/ net)
Arab Emirates. Nubwo adafite
umwanya muri Leta kimwe na
musaza we Khalifa ubu uyobora
Abu Dhabi, niwe wigaruriye
ubucuruzi mu bijyanye no kubaka. Yibukwa cyane ku nyubako
ndende yubatse yitwa Al Hakema
tower, yubatse kwibukiraho se,
ariko imyitwaire ye mibi iherutse
gushyirwa hanze.
Hari Video iherutse gusohoka
igaragaza Sheikh Issa arimo
kwica urubozo umunya Afghanistan, amuziza ko yamwibye. Muri
iyo video, yagaragajwe na ABC
news, Sheikh Issa agaragara ari
kumwe n’abandi bantu bakubita
uwo mugabo, bamusonga imbunda mu bisebe, bamwica nabi.
Umwe mu bantu bakoranye nawe
ubu bafitanye ibibazo yemeza ko
amufiteho amadosiye menshi yo
kwica abantu urubozo.
Nyuma yaho iyo Video isohokeye, Issa yafungiwe mu rugo,
ikintu kidasanzwe ku muntu uturuka mu bwami. Cyakora umu-
funze nawe ni musaza we, Minisitiri w’umutekano mu gihugu
muri United Arab Emirates. Ibyo
byose ni ukubera ububasha.
Hu Haifeng
Hu w’imyaka 38, ni umuhungu
wa Perezida w’u Bushinwa, Hu
Jintao. Ni umwana wakoresheje
ububasha bwe arakira pee. Yakoresheje ububasha bwa se nka
Perezida, sosiyete ye yitwa Nuctech ihabwa ikiraka cyo gushyira
ibyuma bya Scanner bya ‘security’ ku bibuga by’indege byose
mu Bushinwa.
Papa we yagerageje kumurinda
kugaragara mu itangazamakuru,
kugeza vuba ubwo yabonaga
ikiraka cyo gushyira bene ibyo
byuma ku bibuga by’indege bya
Namibia, ikiraka cyaje kuvamo
ibibazo, sosiyete igashinjwa
ruswa. Iyo sosiyete ishinjwa kuba
yaratanze ruswa.
Uwo muhungu wa Hu Jintao asabwa gutanga ubuhamya kuri ibyo
Sheikh Issa Bin Zayed Al-Nayhan, umuhungu
w'uwahoze ategeka Abu Dhabi Zayed Bin Sultan Nayhan
Kim Jong Nam, umuhungu wa perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong. (Photo/net)
birego. Papa we w’umunyagitugu
mu Bushinwa, arimo gukora
ibishoboka byose ngo umwana we
atandagazwa mu itangazamakuru
ry’u Bushinwa. Kubera ububasha
bafite mu by’itumanaho, barakora
ku buryo amakuru ajyanye n’iryo
perereza rikorwa ku muhungu we
atagera mu Bishinwa biciye kuri
interineti.
Mark Thatcher
Mark w’imyaka 56, ni umuhungu wa Margret Thacher,
wahoze ari Minisitiri w’intebe
w’u Bwongereza. Uwo mwana
w’umutegarugori wamamaye cyane ayobora u Bwongereza, yatangiye kumenyekana mu 1982
ubwo yaburiraga muri butayu
bwa Sahara kumara iminsi ine
aho yari yagiye mu marushanwa
yo gusiganwa.
Mark wari wananiwe ibizamini mu ishami yigagamo
ry’icungamutungo, yari yashoboye
kwinjira mu bucuruzi abona kontaro zitandukanye muri Afurika.
Mu 2004, Mark yafungiwe muri
Cape Town, muri Afurika y’epfo,
aho yari atuye, ashinjwa kwica
amategeko y’icyo gihugu kubera
kugira uruhare muri Coup d’Etat
yo muri Guinnée Equatoriale.
Mark
yahakanye
uruhare
bamushinjaga ariko yemera ko
imwe mu ndege bakoreheje ari
we wayikodesheje ariko atazi
icyo bajya kuyikoresha. Yaciwe
izahabu y’ibihumbi magana atanu
by’amadolari, ava muri Afurika
yepfo. Nyuma yaho yagize ikibazo cyo kubona aho aba. Yimwe
Visa y’Amerika kubera icyo kibazo cya Guinée Equatorial, aza no
kwimwa Visa yo kuba muri Monaco.
Iyabo Obasanjo-Bello
Iyabo w’imyaka 42, ni umwana w’uwahoze ari Perezida
wa Nijeriya, Olusegun Obasanjo. Uyu nkuko bitangazwa
n’ikinyamakuru Foreign Policy,
yatangiye atanga icyizere ko ashaka kwiberaho nk’umushakashatsi
mu by’ubuganga dore ko ari byo
yize.
Cyakora, amaze kugaruka muri
Nijeriya mu 2004, ataye umugabo
we n’umwana babyaranye, yahise
amurega amushinja gushimuta
umwana, ibirego biracyageretse,
aracyashakishwa na Interpol kubera kwiba umwana yabyaranye
n’umunyamerika.
Ageze iwabo, yinjiye muri gahunda y’umuryango, kwigwizaho
umutungo, ruswa n’ibindi bynshi
nk’ibyo. Yaninjiye mu buyobozi
agirwa Komiseri w’Ubuzima
muri Nigeriya muri guverinoma
ya se. Nyuma yinjiye muri Sena
mu 2006, aza gutangira kuyikontorora. Muri uwo mwaka,
Iyabo bivugwa ko yakiriye ruswa
nyinshi harimo n’iy’imodoka ya
Land Cruizer Toyota, kugira ngo
afashe abantu kubona ibiraka
muri Nijeriya yayoborwaga na se.
Bivugwa kandi ko Iyabo yakuye
akayabo k’ibihumbi mirongo inani na bitanu by’amadolari kuri
konti y’ikigo cy’ubuzima aho
muri Nigeriya, akajya kuyakoresha ku giti cye. Ibyo byose arabihakana.
Charles Kabonero
Byatangajwe mbere
n’ikinyamakuru Foreign Policy
UMUSESO
Urup. 13
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
UBWISANZURE
“Ukuri wakavugishije ibwami
uraguhakishwa” Umutego w’ikinyoma
“
I y a k a r e m y e
niyo
ikamena”
(by’umwihariko
)
Imana yaremye ibintu mu ngeri ebyeri.
“Yaremye ikibi n’icyiza “ irema n’umuntu imuha ubwenge
bwo gutoranya (guhitamo)
ikibi n’icyiza; irema umuntu
mu ngeri ebyeri: amaso abiri,
amatwi abiri, amaboko abiri,
amaguru abiri n’ibindi bice byose by’umubiri, ntiriwe ndondora ngo ndondogore. Urugero,
Imana yaremye igihimba igiha
ibice bibiri “inyuma n’imbere.”
Imbere harangwa n’amaso
n’inyuma harangwa n’ikibuno
byenda gusetsa ndetse biranashimishije. Muzi ko Abanyarwanda barambagiza abageni bakurikije uko bateye: ufite
mu maso heza n’ufite ikimero
cyiza. Ni uko rero abakobwa
babiri barahuye ufite mu maso
heza yiratira ufite ikimero ko
amuruta ubwiza. Uw’ikimero
nawe ati: umva rero nanjye
nkurusha ikimero cyiza, uwo
mu maso heza ati ese uzajya uhura n’abantu ubahenere
maze nawe uti iki? Nyine imibereho y’umuntu iteye ukubiri,
kugereranya no kurushanwa.
Nyine nkuko maze kubivuga
haruguru ngereranya abakobwa babiri ufite mu maso heza
n’ufite ikimero cyiza. Ni ubwende bwawe n’uburenganzira
bwawe bwo guhitamo uwo
ushaka. No guhiga cyangwa
kurushanwa nako kuri ukubiri; umugiro ntiwahiganwa
n’umutero uri wenyine. No
mu gisoro ntiwabuguza uri
wenyine. Urugero ni inyandiko
iherutse gusohoka mu kinyamakuru Umuseso igereranya
Leta zombie; iyavuyeho n’iriho
ubu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Umubaji w’imitima ntiyayiringanije. Iyo nyandiko abantu
ntibayitwaye kimwe. Bamwe
bahise bayamagana batayicira
akari urutega, mbese bayitera utwatsi. Ariko nkuko natangiye mbivuga, Imana niyo
yaremye ikibi n’icyiza ngo
umuntu yihitiremo. Nitutareka
ngo umuntu ngo avuge akamuri ku mutima, azaba yigenga
cyangwa nitwe tuzaba tumugenga? Kuki tutareka abantu
ngo batoboke bavuge ikibari
ku mutima? “Ibuye ryabonetse
ntiriba rikishe isuka”, kuki tudashaka guhiganwa? Uguhiga
ubutwari muratabarana, ukubarira akubeshya agira ngo napfa muzajyana. Abo babeshya
abategetsi
bababeshyeshya
akarimi keza ka nyirarushwa
ngo barabakunda “Umwami uraguza aruta ubuguza” bishatse
kuvuga ko ari uwumva abantu
akabiyumvira we bwite, yanga
amabwire. Utaraburogwa agira
ngo yaburya “utabusya abwita
ubumera.” Nyabuna nyabuna
umuntu atariyumviye Gitera
ibitutsi yatukaga Rudahigwa
ntagire icyo amutwara wagira
ngo yari yaramuroze. Umuhanuzi mubi angana umurozi. Abo
bahanuzi babi bakoshya Rudahigwa bati kuki utica Gitera ati:
icyampa ikibimutera (ibyago
byigisha
ubwenge). Ibitutsi
Gitera yatukaga umwami Rudahigwa nibyo byamwigishaga
ubwenge (bimwigisha Demokarasi); byago ntugahore kandi
ntugahere. N’Umwami Rudahigwa
yagizwe
intwari
y’igihugu kuko yashoboye
kumva abantu, buri muntu amutwara uko yari ari. “Igisiga
cy’urwara rurerure kimena inda.
Biteye isoni n’agahinda kuko
abanditsi b’ibinyamakuru nibo
bafashe iya mbere kureguzwa
barega Ikinyamakuru Umuseso ndetse urukiko rukuru “Inama nkuru y’Itangazamakuru
“ifata icyemezo cyo gusaba
gufunga
by’agateganyomu
gihe cy’amezi atatu (3) ikinyamakuru cy’Umuseso (ukuri
kurazirwa). Abagande bati
: “Amazima gakawa” ukuri
kurasharira. Bagabobarabo yavuze ukuri mu isoko arabizira
ariko kandi ukuri kuratinda
ntiguhera, ni ikihe cyaha Umuseso wakoze kiwucisha umutwe,
kuko wagereranyije ibigenda
n’ibitagenda (kuko mwavanze
amasaka n’amasakaramentu).
Twebwe bene ubwitwe, nitwe
tugomba kwihitiramo ukuri
n’ikinyoma “ntituri amatungo
bahura mu rwuri, ejo baritwara
mu ibagiro bakaribaga ntirimenye gutandukanya iyo minsi
yombi. Irya mukuru ntirizinduka riba rigiye kureba! Ejobundi
buriya umukuru w’igihugu
yarivugiye mu birori by’intore
ati: Abanyarwanda bari ugutatu:
“Ababona amafuti bati : ntibitureba” ati ababona amafuti
bakanga kuyavuga ngo batiteranya, n’abayabona bakambarira urugamba rwo kuyarwanya.
Maze umukuru w’igihugu yungamo ati : kandi nkunda uwobona amafuti akayambwira” maze
nawe uti iki? Iyaba muri iyo
nyandiko y’Umuseso navuze
harimo ibitagenda harimo
amafuti yego wenda harimo
gukabya ariko se koko kuki
Umuseso utabishyira ahagaragara? Uwanga ikinyoma
abandwa riva. Umuseso si
ubwa mbere, bahora bawutera
hejuru! Amaherezo y’inzira ni
mu nzu. Nyamara amaherezo
y’Umuseso ni uko abawikoma ubigarika ukabarahira aho
twinikaga amamera. Ngaho
mpere kuri Gahima, ngaho ba
Mutsindashyaka akiri Meya
wa Kigali “ukuri kuratinda
ntiguhera. N’ibya Mutsindashyaka byashyizwe ahagaragara. Polisi Denis yaje yiyasira
akubita agatoki ku kandi ashaka gusenya Umuseso nkuko
yabyivugiye yagiye kwikanga
Umuseso bawuciye ifaranga
rimwe; nawe tekereza. “Uwanga igikura abaga umutavu”
Umuseso urazira iki? Niba
Umuseso uvuze ikinyoma
nimuwuvuguruze ariko atari
ukuwucisha umutwe! “Yezu
ati: mvuze ukuri umpaye iki?”
Iyaba mvuze ikinyoma kinshinje. N’Umuseso muwureke
uvuge kuko uvugira igihugu
uvuga ibitagenda kuko ibyo
Umuseso wavuze byakanguye
Abanyarwanda barahaguruka
barahagarara, babivugaho mu
buryo bunyuranye bamwe
babihakanya bavuga ibyiza
Leta y’ubumwe imaze kugeza
ku banyarwanda. Izina niryo
muntu; ni iki kiruta amahoroNyine abantu ntibabibona
kimwe “nta gihomera amatama abiri.” Umuseso wateye
ibuye mu gihuru habukamo
igihunyira” watumye Abanyarwanda bivamo nk’inopfu
bagaragaza aho bahagaze; ukuri kujya ahagaragara, bagaragaza ukuri aho guhagaze. Amatora aregereje, hagiye kubaho
guhiganwa; uzahigwanwa ute
n’uwo muvuga rumwe (uruvuga undi ntirubura) mureke
bavuge tubavuguruze tumenye icyo bahatse tumenye
akabavamo. Abanyarwanda
bati : ntayitinya itarungurutse,
ntawe utagakanyaga atagahambuye Perezida Museveni
wa Uganda ati: iyo ntawe umvuga nabi mba nzi ko ntacyo
nkorera igihugu! Mbe Ngera
bati wabaye iki? Ati uko nabaye kose kuramaze! Kuki
Ngera atatinye abamunenga?
Nubwo atiyitayeho bwose,
ariko yamenye ko bamunenga
nubwo atabigaragaje, ashobora kuba yarisubiyeho. Ikinyabwoya cyikuse mu ziko gishya
ubwoya kiravuga kiti nubwo
mpiye bwose wa muriro we
ndaguhamije. Ngera nubwo
yirengagije
bwose,
ariko
yumvise icyo bashakaga kumubwira, utumviye se na nyina yumvira ijeri. Ugiri Imana
agira umugira inama. Umuseso ni iki wavuze kitabayeho?
Ntihabaye umukuru nk’umuto
waribonye “karakuriza karakurutaga?” Umuseso muwuhe
icyezi uvuge ukuri ntacyo
wishisha!
Mudatenguha wanyu intumwa ya rubanda mutahe
cyane, ni ah’ubutaha
Jean
Nepomuscene
Gashikazi Nyamanswa Ntindi-Amoti
UMUSESO
Urup. 14
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
IBIMBABAZA
Uburyo FPR inaniza
ishoramari mu Rwanda
K
u matari ya 17-18
Nzeri uyu mwaka,
Perezida Kagame
azaba ari mu gihugu
cy’u Bwongereza, aho azaba
ari umwe mu bashyitsi bazatanga ijambo mu nama (Conference), yiga ibijyanye n’amasoko
(Emerging Markets Summit). Ni
inama izabera ahitwa Park Plaza
River Bank, Londres, mu Bwongereza.
Iyo nama yatewe inkunga n’ikigo cy’u Bwongereza
cy’ubucuruzi n’ishoramari (UK
Trade and Investment), ikaba
izitabirwa n’abandi bahanga
mu by’ubukungu batandukanye
n’abayobozi b’ibihugu bitandukanye. Muri abo harimo Minisitiri w’intebe wa Turkey, Receptyyip Erdogan, Guverineri
wa Banki nkuru y’igihugu ya
Argentina, Martin Redrado na
Brooks Entwisle, umuyobozi
mukuru wa sosiyte ya Goldman Sachs ishami ry’u Buhinde.
Abo bose n’abandi bayobozi
batandukanye bazavugira muri
iyo nama ibijyanye n’amasoko
agenda avuka n’ibindi bikorwa
bijyanye n’ubukungu.
Muri iyo nama nkuko
bisanzwe, birumvikana ko Perezida Kagame azagaragariza abazitabira iyo nama ko u
Rwanda ari igihugu ubu gifite
umutekano, politiki nziza, politiki y’ishoramari ihamye kandi
gifite byinshi byo gushoramo
imari. Azavuga akamaro ko
kuza gushora mu Rwanda no mu
karere mu bijyanye n’ibikorwa
remezo, ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ubukerarugendo
n’ibindi byinshi. Azagaragaza
ko muri rusange, hari umwuka
mwiza, akangurire abashoramari
kuza mu Rwanda gushora imari
yabo.
Azavuga kandi ko mu Rwanda ubu hari ipiganwa rigaragara
kandi ko barikeneye cyane kuko
ari yo nkingi y’iterambere. Azagaragaza ko gupiganwa ku isoko
ari ngombwa, agaragaze ibyiza
byabyo. Ibyo byose azabigaragaza muri disikuru yateguye
neza, ku buryo nyuma y’ijambo
rye hazabaho andi magambo yo
kumushimira. Ndetse ibitangazamakuru bitandukanye i Burayi
nka Economist n’ibindi ibyo
mu karere nka Independent ya
Uganda, na New Times bizaba
bibonye inkuru nyamukuru nkuko bisanzwe. Azanagira umwanya wo gutanga ibiganiro aho
Londres, asubiremo ibya politiki
nziza arimo kubaka mu Rwanda,
ishoramari ririmo gutera imbere
n’uburyo bifuza abantu kuza
gushora imari. Ni umwanya
mwiza kuri Perezida Kagame.
Hari abazaba bicuza imari
bashoye mu Rwanda
Mu gihe Kagame azaba atanga
iryo jambo, i Kigali hari benshi bazaba barimo kwicuza impamvu bashoye mu Rwanda.
Muri abo, harimo umushoramari
w’Umwongereza wasenyewe
Hoteli Nyarutarama n’ubuyobozi
bw’akarere ka Gasabo (byabaye
mu minsi mike ashize), Assinapol Rwigara (umunyarwanda),
wananijwe kurangiza hoteli ye,
Elie Ngirabakunzi bananije guteza imbere uruganda rw’ibibiriti
i Butare ndetse bakaza no kurufunga kubera impamvu za
politiki n’abandi banyarwanda
n’abanyamahanga bananijwe gukorera mu Rwanda kubera politiki igoye y’ubukungu, bazaba
barimo gutekereza ibindi. Abo
bose bumvise FPR ivuga kuva
mu 1994, barayumvira barashora, none ubu baricuza. Kagame
arimo arahamagara abandi.
Muri rusange, Kagame amaze
kubona umwanya uhagije kugaragaza u Rwanda nk’igihugu
gifite politiki nziza, wo guhamagarira
abanyamahanga
kuza gushora imari mu Rwandani byiza. Nyamara, mu kuri, hari
ibibazo bikomeye bijyanye no
gushora imari mu Rwanda, abanyarwanda n’abanyamahanga.
Ikibazo cya FPR mu bucuruzi
Nubwo bitari muri politiki izwi
y’ishoramari mu Rwanda, ni
ukuri ko umucuruzi ukomeye
wa mbere mu Rwanda ari FPRishyaka riri ku butegetsi. Kuri
bamwe nta nubwo ari FPR, ni
imiryango imwe ifite izo mbara-
na
Charles B.
KABONERO
ga ikoresha izina rya FPR. Kuba
mu bucuruzi si ikibazo ubwacyo,
ikibazo kirimo kinajyana n’ibyo
Kagame avuga muri disikuru ze,
ni ingaruka bigira ku ipiganwa
ku isoko.
Nk’ubu Tristar na RIG, sosiyete ebyiri FPR ikoresha mu
bucuruzi, zateye amatako muri ‘sector’ hafi
ya zose z’ubucuruzi.
Mu itumanaho (MTN),
ubwubatsi (NPD, Real
Construction),
ibigo
by’imari,
inganda
(urugero, Inyange, CIMERWA
n’izindi),
umutekano (Intersec),
kugurisha ibintu (Mutara Enterprises n’izindi)
n’ibindi byinshi. Ikibazo; ku muntu uzi imikorere ya FPR, ni nde wapigana n’ibigo byayo ku
isoko? Ntibishoboka.
Ni mpamvu ki byafashe imyaka isaga icumi
(10), kugira ngo MTN
ishobore kugira mukeba
(nubwo n’abemerewe
bafitanye isano na Leta)?
Impamvu irazwi; ni uko
Tri-star yari ifitemo imigabane, myinshi ndetse.
Bashakaga
kubanza
kugwiza inyungu bafite
‘monopoly’. Ubu mu
bwubatsi, niho biganisha. Amasoko ni aya
NPD, Real Construction,
n’abandi bantu bake
nabo bafitanye isano ya
hafi na FPR kandi bazwi ibukuru. Icyo ni kimwe mu bigize
politiki itagaragarira amaso
y’ishoramari mu Rwanda.
Hari abacuruzi bahabwa
amasoko mu bintu badasanzwe
banakora, mu gihe hari ababikora babifitiye n’uburambe,
ariko batazwi muri FPR cyangwa ibukuru. Ninde wahatana na Hatari Sekoko na
Doyelcy ye, John Bosco Rusagara mu Rwanda? Birazwi ko
bidashoboka. Ari abanyarwanda
n’abanyamahanga bashora imari
mu Rwanda, nyuma y’igihe gito
barabimenya. Bamwe bakiyirukana abandi bakajya gutereta
kureba ako gasagurirwa.
Muri politiki y’ishoramari
harimo byinshi Claire Akamazi wa Rwanda Development
Board atabwira abashoramari.
Ntabwo ababwira ko kugira
ngo ukorere mu Rwanda neza,
byaba byiza ufatanyije na Tri-
star, mugashora hamwe, ubundi
ukabona amasoko kubera ko
uhagarikiwe n’intare. Ntabwo
ababwira ko kubabarirwa imisoro imwe n’imwe n’ibindi,
bijyana n’umubano wawe
n’abategetsi bitajyana ahanini n’umushinga mwiza ufite
n’akamaro uzagirira abaturage.
Abaturage ni iki? Ntabwo ababwira ko byaba byiza ubagishije
inama ku bakozi uzaha akazi.
Hari abakozi waha akazi, bigatuma title yawe y’umushoramri
ihinduka umwanzi w’igihugu.
Ibyo byose, Akamazi ntabwo
abisobanurira abashoramari bityo na Perezida Paul Kagame
ntabwo yabivuigira Londres,
ariko nibyo bihari, kandi
abashoramari bari mu Rwanda
ubu barabizi. Ntabwo nabivuga
ngo mbirangize. Inama nziza, ni
ijambo ryiza Nyakubahwa Perezida.
[email protected]
UMUSESO
Urup. 15
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
AMATORA
FPR yiyemereye ko amatora ari umuhango abajya mu myanya baba bazwi
Iikurikira urup. 7
bafite, ubuyobozi bushobora
kubigorora no kubishyira ku
murongo, bityo n’ibisubizo
byabyo bakabyibonamo. Bimaze kugaragara, ko abayobozi badakunze kubaza abaturage
mbere yo kubaha amategeko
cyangwa amabwiriza.
Iyo umuntu amaze kuva muri
rubanda rwa giseseka abaye
umuyobozi, usanga kwicisha
bugufi ngo yumve ba baturage yavuyemo bitamworohera.
Iyo yamaze kugera ku mwanya w’ubuyobozi, kuboneka
kwe biba biruhije, ugasanga
abashinzwe ubunyamabanga
bw’umuyobozi babwira abaturage ko uwo muyobozi ataboneka kubera akazi kenshi,
cyangwa se bakanakubwira ko
adahari, kandi wenda ahari!
Abakozi benshi bakenerwa
n’abaturage igihe bagerera ku
kazi, nacyo usanga akenshi
kitubahiriza amasaha aba azwi
yashyizweho. Iyo bamaze ku-
hagera nabwo, babanza kwikoza hirya no hino basuhuzanya
bihugenza, bakaza kwakira
abaturage barambiwe.
Mu nzego z’ibanze,
abaturage barinubira uko
serivisi zitangwa
Gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi
yatangiye mu mwaka wa
2001. Kugeza ubu, ubuyobozi
bwegereye abaturage koko,
ariko abayobozi ntibegera
abaturage, ahubwo abaturage
nibo bahora bashaka kwegera
abayobozi, ariko kubabona biragoye kuko basiragira bakaruha. Mu Tugari n’Imirenge usanga handitse gahunda y’igihe
babonanira n’abaturage, ariko
iyo ugeze hirya no hino mu
gihugu kuri izo nzego, usanga
abaturage bashaka abayobozi
ari benshi, kandi hakaba ubwo
bakubwira ko bahaje kenshi
ibibazo byabo bidakemurwa.
Genda uzagaruke ejo ni imvugo ishaje ariko iracyakora muri
izo nzego, kandi ejo bihora ari
ejo! Ibi birasa na wa wundi
ufite butiki wandika ku muryango we ngo: ushaka ideni
azaze ejo”, waza ugasanga na
none ari ejo! Nk’uko Urwego
rw’Umuvunyi rukunze kubivuga, muri izo nzego umuti
w’ikaramu n’andi magambo
Gahunda yo
kwegereza abaturage
ubuyobozi
n’ubushobozi
yatangiye mu mwaka
wa 2001. Kugeza
ubu, ubuyobozi
bwegereye abaturage
koko, ariko abayobozi
ntibegera abaturage
nk’ayo abwirwa umuturage kugira ngo bagire icyo bamukorera
biracyarangwa muri izo nzego
nk’inzira ya ruswa. Kugira ngo
umenye icyo ugomba gutanga
kugira ngo ukemurirwe ikibazo,
urumva ko uba uhasiragiye kenshi kugira ngo uzamenye ayo
marenga wibwirize! Icyuho kiri
aha, ni uko bamwe mu bayobozi b’ibanze bakenerwa kenshi
n’abaturage badahembwa. Ibi
nibyo bikunze koroshya inzira
ya ruswa n’ibisa nayo.
Muri rwa rwego rwo kwegereza abaturage ubuyobozi
n’ubushobozi, Uturere twaragabanyijwe hasigara 30, Intara
zisigara ari enye n’Umujyi wa
Kigali, hagamijwe ko ibibazo
byajya birangirira mu nzego zo
hasi, ariko n’ubu ibibazo biza
kuri izo nzego biracyari byinshi. Ibi byagaragajwe n’ibibazo
abaturage batura Perezida wa
Repubulika iyo yagendereraga
izo nzego. Kubona Meya cyangwa Umuyobozi w’Intara uri
umuturage woroheje utahafite
icyitso cyangwa utahazwi biragoye. Abanyamabanga b’abo
bayobozi nibo bazi umubare
w’abaturage bahora basiragira
bagataha batabonye serivisi
bashakaga, bikazabasaba kuzagaruka, nabwo batizeye kuzamubona kubera akazi kenshi
ngo aba afite, cyangwa se ngo
yagiye mu nama!
Kugira ngo umuturage azabonane na Minisitiri, ntabwo ari
ibintu byoroshye. Umunyamabanga we iyo atakubwiye ko
adahari kandi wenda anahari,
akubwira ko ugomba kwandika ubisaba akazagusubiza,
bityo ugataha ukazaza gufata
igisubizo cyemera cyangwa gihakana. Iyo Minisitiri adahari,
nta wundi ukemura ikibazo
cy’umuturage cyananiranye
mu zindi nzego! Ni ryari inzego z’ibanze zizashobora gukemura ibibazo by’abaturage aho
kubitinya cyangwa kubitera?
Habuhazi Innocent
Urup. 16
Kwamamaza
UMUSESO
No 371, 31 Kanama - 07 Nzeli 2009,
Plastic Water Tank
Roto Toilets
LoftWater Tank
Horizonta Water Tank
ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]