Kagame yahawe akato muri Amerika
Transcription
Kagame yahawe akato muri Amerika
Kagame yahawe akato muri Amerika Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Perezida Kagame yahawe akato muri Amerika akaba ariwe mu Perezida w’igihugu wakiriwe muri buriya buryo bwo guhezwa cyangwa kwamaganwa n’abaturage b’icyo gihugu bafatanyije n’abanyamahanga. Ibyo gukeka bigomba kurangira, kuko Perezida Kagame ubwe abihamya mu magambo ahora asubiramo. Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko Perezida w’u Rwanda yahawe akato bidasanzwe muri icyo gihugu kubera amaraso y’inzira karengane z’abahutu acyekwaho kuba yarakoreye jenoside hamwe n’abanyekongo. Amakuru atugeraho yemeza ko n’abaperezida bagenzi be bakomeje kumuhunga kuburyo nta wifuzaga guhagararana nawe umwanya aho abantu bamubona nkuko byari bimeze cyera. Bose ngo bamusuhuriza mu biro kugira ngo hato nabo batagaragara nk’abafatanyacyaha n’umuperezida uregwa ubwicanyi bw’a benegihugu be hamwe n’abanyamahanga ndetse akaba ashinjwa urupfu rw’abaperezida batatu bose. Abakurambere baciye umugani ngo “iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa”, rero ngibyo aka wa mugani koko Kagame uko yaratwaga nk’intwari muri icyo gihugu ko yahagaritse ubwicanyi, ni nako aciye umuhigo wo kwamaganwa mu gihugu gikomeye nka Amerika, yamaganwa n’abaturage bafite ubwenegihugu butandukanye harimo n’abanyamerika bose bahurira ku ngingo imwe yo gusaba Leta ya Amerika hamwe n’amahanga gufata bakanashyikiriza umwicanyi Kagame ubutabera. Bamwe mu banyarwanda twavuganye bari muri Amerika batunguwe no kubona uburyo Perezida wabo yahawe akato gakabije kuburyo wagirango arwaye ibibembe cyangwa ibinyoro dore ko yaba umunyamabanga wa Loni cyangwa abayobozi bagenzi be ntawe utinyuka guhagararana nawe ku karubanda, bose bamuvugishiriza mu muhezo. Twabibutsa kandi ko uyu mugabo isi ubu irimo kugenda imutera umugongo, mu gihe gito gishize akaba aherutse kwamaganwa nanone mu gihugu cya Espagne, ubwo yaragiye kuyobora inama yo kw’iterambere ry’ikinyagihumbi, yahuye n’akato gakomeye naho, kuko umuyobozi w’igihugu cya Espanye yanze kumwakira avuga ko atayoborana inama n’umuperezida ushinjwa ubwicanyi. Akigera mu gihugu naho abaturage barahagurutse bamwamaganira kure n’ibyapa biriho ifotoye yuzuye ikiganza kiriho amaraso, kandi mbere yaho inama ishinga amategeko yaho ikaba yari yihanangirije Minisitiri w’intebe wabo ko atakwakira cyangwa se akabonana na Kagame. Kagame kandi akaba ari umwe mu baperezida bashinjwa ubwicanyi bw’abantu beshi, akaba ari umugabo wajyaga urangwa no kwihagararaho atukanira mu ruhame ndetse akaba adatinya gutukira abanyamahanga ndetse bamutera inkunga ku mugaragaro, ubu akaba ashinjwa n’icyegeranyo cy’akanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu gukora ubwicanyi bw’abaturege be, nk’uko Sadamu cyangwa Bashir bashinjwa kuba barivuganye abaturage bo mu bihugu byabo. Aya makuru kandi akaba aje mu gihe Kagame ashinjwa n’amahanaga kuniga no kwica abo batavuga rumwe, abo badahuje ibitekerezo, haba amashyaka ya politiki, abanyamakuru, abantu ku giti cyabo. Akaba kandi ashinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu kuniga no guhonyora nkana uburenganzira bwa muntu. Abanyarwanda batandukanye barimo abamuhunze bakoranye ndetse bakaba baramufashije kugera k’ubutegetsi, bakomeje kwereka amahanga ko mu Rwanda abaturage barimo kurenganywa n’igitugu cya Kagame, ndetse bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye bakaba bakomeje kuvuga ko niba mu Rwanda ntagihindutse hashobora kuba ibihe nk’ibyo mu 1994. Amajwi menshi mu byukuri akaba yaratabaje avuga ko igitugu cya Kagame gihishwe inyuma yibyo yita iterambere, ariko mu by’ukuri ritariho kuko ari iry’agatsiko, gakomeje kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi ko ari imbogamizi ikomeye kuri demokarasi. Ubu umuntu akaba yakwizera ko yenda ayo majwi amaze kumvikana, akaba agiye guhabwa agaciro. Kagame rero wamamajwe cyane mu myaka ishize abantu bataramumenya ubu noneho agiye guhabwa akato k’umwiharihoko n’amahanga yamusingizaga. Wa mugani rero ngo “giraso yiturwa indi” aka kato ahabwa nawe akunda kugakoresha mu gufunga abatavuga rumwe nawe. Gasasira Nimusome; www.umuvugizi.com