Kagame yahawe akato muri Amerika

Transcription

Kagame yahawe akato muri Amerika
Kagame yahawe akato muri Amerika
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Perezida Kagame yahawe akato muri
Amerika akaba ariwe mu Perezida w’igihugu wakiriwe muri buriya buryo bwo guhezwa
cyangwa kwamaganwa n’abaturage b’icyo gihugu bafatanyije n’abanyamahanga. Ibyo gukeka
bigomba kurangira, kuko Perezida Kagame ubwe abihamya mu magambo ahora asubiramo.
Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo yatangarije ikinyamakuru Umuvugizi ko Perezida
w’u Rwanda yahawe akato bidasanzwe muri icyo gihugu kubera amaraso y’inzira karengane
z’abahutu acyekwaho kuba yarakoreye jenoside hamwe n’abanyekongo.
Amakuru atugeraho yemeza ko n’abaperezida bagenzi be bakomeje kumuhunga kuburyo nta
wifuzaga guhagararana nawe umwanya aho abantu bamubona nkuko byari bimeze cyera.
Bose ngo bamusuhuriza mu biro kugira ngo hato nabo batagaragara nk’abafatanyacyaha
n’umuperezida uregwa ubwicanyi bw’a benegihugu be hamwe n’abanyamahanga ndetse
akaba ashinjwa urupfu rw’abaperezida batatu bose.
Abakurambere baciye umugani ngo “iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa”, rero
ngibyo aka wa mugani koko Kagame uko yaratwaga nk’intwari muri icyo gihugu ko
yahagaritse ubwicanyi, ni nako aciye umuhigo wo kwamaganwa mu gihugu gikomeye nka
Amerika, yamaganwa n’abaturage bafite ubwenegihugu butandukanye harimo
n’abanyamerika bose bahurira ku ngingo imwe yo gusaba Leta ya Amerika hamwe
n’amahanga gufata bakanashyikiriza umwicanyi Kagame ubutabera.
Bamwe mu banyarwanda twavuganye bari muri Amerika batunguwe no kubona uburyo
Perezida wabo yahawe akato gakabije kuburyo wagirango arwaye ibibembe cyangwa
ibinyoro dore ko yaba umunyamabanga wa Loni cyangwa abayobozi bagenzi be ntawe
utinyuka guhagararana nawe ku karubanda, bose bamuvugishiriza mu muhezo.
Twabibutsa kandi ko uyu mugabo isi ubu irimo kugenda imutera umugongo, mu gihe gito
gishize akaba aherutse kwamaganwa nanone mu gihugu cya Espagne, ubwo yaragiye
kuyobora inama yo kw’iterambere ry’ikinyagihumbi, yahuye n’akato gakomeye naho, kuko
umuyobozi w’igihugu cya Espanye yanze kumwakira avuga ko atayoborana inama
n’umuperezida ushinjwa ubwicanyi. Akigera mu gihugu naho abaturage barahagurutse
bamwamaganira kure n’ibyapa biriho ifotoye yuzuye ikiganza kiriho amaraso, kandi mbere
yaho inama ishinga amategeko yaho ikaba yari yihanangirije Minisitiri w’intebe wabo ko
atakwakira cyangwa se akabonana na Kagame.
Kagame kandi akaba ari umwe mu baperezida bashinjwa ubwicanyi bw’abantu beshi, akaba
ari umugabo wajyaga urangwa no kwihagararaho atukanira mu ruhame ndetse akaba adatinya
gutukira abanyamahanga ndetse bamutera inkunga ku mugaragaro, ubu akaba ashinjwa
n’icyegeranyo cy’akanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu gukora ubwicanyi
bw’abaturege be, nk’uko Sadamu cyangwa Bashir bashinjwa kuba barivuganye abaturage bo
mu bihugu byabo.
Aya makuru kandi akaba aje mu gihe Kagame ashinjwa n’amahanaga kuniga no kwica abo
batavuga rumwe, abo badahuje ibitekerezo, haba amashyaka ya politiki, abanyamakuru,
abantu ku giti cyabo. Akaba kandi ashinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira
bw’ikiremwa muntu kuniga no guhonyora nkana uburenganzira bwa muntu.
Abanyarwanda batandukanye barimo abamuhunze bakoranye ndetse bakaba baramufashije
kugera k’ubutegetsi, bakomeje kwereka amahanga ko mu Rwanda abaturage barimo
kurenganywa n’igitugu cya Kagame, ndetse bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye
bakaba bakomeje kuvuga ko niba mu Rwanda ntagihindutse hashobora kuba ibihe nk’ibyo mu
1994.
Amajwi menshi mu byukuri akaba yaratabaje avuga ko igitugu cya Kagame gihishwe inyuma
yibyo yita iterambere, ariko mu by’ukuri ritariho kuko ari iry’agatsiko, gakomeje
kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi ko ari imbogamizi ikomeye kuri
demokarasi. Ubu umuntu akaba yakwizera ko yenda ayo majwi amaze kumvikana, akaba
agiye guhabwa agaciro.
Kagame rero wamamajwe cyane mu myaka ishize abantu bataramumenya ubu noneho agiye
guhabwa akato k’umwiharihoko n’amahanga yamusingizaga.
Wa mugani rero ngo “giraso yiturwa indi” aka kato ahabwa nawe akunda kugakoresha mu
gufunga abatavuga rumwe nawe.
Gasasira
Nimusome; www.umuvugizi.com