FPR ntireba kure :Gacaca ntiyunze Abahutu n`Abatutsi ahubwo

Transcription

FPR ntireba kure :Gacaca ntiyunze Abahutu n`Abatutsi ahubwo
FPR ntireba kure :Gacaca ntiyunze Abahutu n'Abatutsi ahubwo yatumye
ibintu bidogeera!
Byiringiro Aminadabu.
Gacaca niba idahagaze kuri iyi taliki ya 18/6/2012,, abo ikomeza gupyinagaza bazicare batekereze uko
bayipakurura nk'uko basezereye ingoma ya cyami na gihake ikagenda nk'ifuni iheze !
Taliki ya 18 Kamena nibwo inkiko gacaca zashojwe ku mugaragaro. Izo nkiko zari
zarashyiriweho gucira imanza Abahutu muri rusange. Imibare yashyizwe ahagaragara, ivuga
ko Abahutu 1.951.388 banyuze imbere y’izo nkiko. Muri bo, abasaga mirongo itandatu na
batanu ku ijana (65%) bahamwa n’icyaha cya jenoside. Ni ukuvuga ko abo Bahutu bose
bahamwe n’icyaha cya jenoside, ari nta jambo na rimwe bafite mu mitegekere y’igihu cy’u
Rwanda.
Ikirenzeho, ishyirahamwe ry’abacitse ku icumu b’Abatutsi “Ibuka” iri gutegura irindi tegeko
rizagumya gukurikirana Abahutu, baba abariho mbere ya 94 , yewe n’abatari bakavutse!. Ibyo
byatangajwe n’uhagarariye Ibuka kuri “Radiyo Ijwi ry’Amerika”. Iryo tegeko ngo “rigamije
kurandura ingebitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi” ngo ni naryo rizagena uburyo
indishyi z’akababaro zizajya zitangwa, kugira ngo abakorewe jenoside (Abatutsi) bazakomeze
guhozwa amarira yabo. Niba Abatutsi bazagumya guhozwa amarira yabo, Abahutu bo
bagomba guhogora – dore ko amarira abageze kure – kandi ntibazagire gihoza bibaho. None
ko bigaragara ko Impinduramatwara yo muri 59 itamanutse mu ijuru, ko 94 itaturutse mu
muyaga ngo Abahutu baryame barote ,bucye mu gitondo bafata imihoro bajya kwica
Abatutsi, aho FPR irifuriza ahazaza heza u Rwanda ? Reka tubitekerezeho mu gihe twitegura
kwizihiza imyaka 50 y’Ubwigenge bw’u Rwanda, bwari bwaradupakuruye icyarimwe ingoma
ya gihake na gikoronize.
1. ICYAHA CY’INKOMO CY’ABAHUTU : GUSHAKA GUSANGIRA N’ABANDI
IBYIZA BY’U RWANDA
Umugabo Habyalimana Yozefu Gitera, umwe mu barwanashyaka dukesha repubulika
yumvaga Perezida Habyalimana Yuvenali aririmba ngo “Intego yacu : Ubumwe, Amahoro,
Amajyambere”akumirwa! Ubwo muri za animasiyo bakongeraho ngo “Ubumwe n’amahoro
twabigezeho, duharanire amajyambere”. Perezida Habyalimana yanyarukiye i Butare, Gitera
amwumvisha ko ubumwe avuga butari bwagerwaho. Perezida Habyalimana amusaba
kumwereka inzira ubwo bumwe bwanyuzwamo, kugira ngo buzagere kuri buri wese.
Habyalimana Yozefu Gitera yaje kwandikira Habyalimana Yuvenali agira ati : “...igisubizo
cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiri mu ipfundo rivuga ngo ‘...Harabaye ntihakabe, hapfuye
IMBWA n’IMBEBA, hasigara INKA n’INGOMA”. Perezida Habyalimana yabonye ko ibyo
Gitera yamubwiraga byari ukuri mu mwaka w’i 1990, ubwo FPR-Inkotanyi yatangiraga
intambara, arinda apfa atarabonera igisubizo iryo pfundo, ahubwo aba ari ryo rimuhitana.
Muti ese gute? Amateka y’u Rwanda yerekana ko Abanyiginya bahagurutse i Gasabo, hariya
ku nkengero za Muhazi, bumva ko bagomba kwagura ingoma yabo. Ibyo babyitaga
“Kwanda” (kwagura), ari naho ijambo u Rwanda rikomoka. Bararwaguye koko, bakoresha
amayeri, n’ubugome bwose bushoboka. Bica Abami bo mu ngoma z’Abahutu 40. Uwicwaga
wese baramushahuraga, ubugabo bwe bakabwambika ingoma yabo KALINGA. Ingoma
z’Abahutu zari zigikanyakanya, Abakoloni bafatanya n’Abatutsi, bakura “Ubusa bwaritse ku
manga” mu nzira, ni uko Abanyiginya bigarurira u Rwanda rwose. Mu nyandiko Padiri
Rudakemwa Fortunatus yise “Ubuhake ntaho bwari butaniye n’ubucakara” yasohotse kuri uru
rubuga, yerekanye uburyo Abahutu bacurwaga kara na gahoro, bakagera n’aho bagomba
gutanga amakoro n’amahooro, byo kubibutsa ko batsinzwe burundu.
Muri icyo gihe byose byari mu migani. Yemwe n’Abahutu bajyaga guca umugani bagatangira
bagira ngo : “Ngucire umugani nkubambuze umugano....”. Abatutsi bumvaga byose ari
ibyabo, Abahutu bo ngo ari nta bwenge bagira. Benshi mu Batutsi bemezaga ko Abatwa
barusha Abahutu ubwenge, ngo kuko nibura bo (Abatwa) bazi gushyenga. Ngo naho Ibihutu
byo ni ibyo kugenda byubitse ibitwe gusa! Nyamara se muri 57 umwami Rudahigwa
ntiyatunguwe no kumva Abahutu bavuga ko bagomba gusangira ubutegetsi n’Abatutsi? Nako
ngo ni Abazungu babibashyizemo! Reka mbwire abatabizi ko mu mwaka w’i 1902, umupadiri
w’i Save yatunguwe no kumva Abahutu bamubwira ko bashenguwe n’Abatutsi babatwaye
utwabo. Icyo gihe Musenyeri Perraudin, ari nawe FPR ishyiraho amabi yose, yari ashigaje
imyaka 12 ngo avuke! Kuva icyo gihe, kugeza muri 59, ingoma y’agahotoro yagendaga
irushaho kwiyunguramo ubugome bushya, kugira ngo Gahutu ntazigere yegura agatwe.
Nyamara se byose ntibyahirimye nk’inzu yubakishijwe amashara ?
Mu gihe cya repubulika uretse abanyamurengwe, benshi mu Batutsi biboneye uburyo abantu
bashobora gusangira amajyambere, kandi bigashoboka. Ndetse n’ikibazo cy’amoko cyariho
cyikemura, abantu bakabana batishishanya, kandi bikaba byo. Ibyari bigoramye (iringaniza
ry’uturere, amadini, amoko; kwikubira ubutegetsi) byari kurangizwa n’uko mu ntangiriro za
90 hari hatangiye amashyaka menshi. Ukwemerwa kw’amashyaka menshi ntikwatewe
n’intambara ya FPR, ahubwo byatewe n’icyemezo Ubufaransa bwafatiye i La Baule, ko
imfashanyo ibihugu bikize byageneraga ibihugu bikennye zigomba guhabwa ahari
demokarasi. Perezida Habyalimana yari azi neza ko aramutse atabyubahirije, abaturage be
bakwicwa n’ubukene, kuko imishinga myinshi yabafashaga yari ishyigikiwe n’ibyo bihugu
by’amahanga.
2. Gutegeka cyangwa kugabirwa?
Uwazura ba banyamakuru b’ibinyamakuru twitaga iby’akazu muri za 92-93, akagarura ba
Kantano na ba Bikindi ; uwakongera guhuza Habyalimana Yozefu Gitera na Habyalimana
Yuvenali, akabereka aho ibintu bigeze ; uwazura ba banyapolitiki b’i Gitarama ingoma ya
Habyalimana yarimbaguye, akabahuza na ba Kanyarengwe, Lizinde..., mwakwiyumvira
imvugo yabo. Nta gushidikanya ko ba Habyalimana bombi bahuriza hamwe bati : “Bwa
bumwe koko bwari amagambo”.
Nta gushidikanya ko ba Kanyarengwe na ba Pasteur Bizimungu biboneye ko baguye mu
mutego abami b’Abahutu nka ba Mashira n’abandi baguyemo, naho ba Kantano bakaba
babwiza ukuri ab’iki gihe bati: “Ntako tutabagize mwanga kumva”.
Hari uwavuga ngo ndakabije. Ati ese Abahutu ntibari mu butegetsi? Ikibazo si ukuba mu
butegetsi nko “kugabirwa” ibiri ibyawe. Kandi ukugabiye ku bwende bwe akwabura igihe
abishakiye! Ni ko bimeze mu Rwanda. Ariko ibi byanahozeho. No mu gihe cya gihake, hari
Abahutu “bagabirwaga” ubutegetsi. Ku bwa Habyalimana, ba Kanyarengwe bicaranaga na ba
Ruhashya ku ntebe z’ubuyobozi bw’ingabo ; ba Nsekarije bakicarana na ba Katabarwa ku
ntebe z’abaminisitiri ; Zigiranyirazo akicarana na Nshunguyinka ku ntebe z’ubuperefe, mu
gihe Kabuga yicarana na Majyambere cyangwa Kajeguhakwa ku ntebe z’abacuruzi
bakomeye. Uwashaka yabivuga uko biri, ku bwa Habyalimana, ikibazo nticyari Hutu-Tutsi,
cyari cyarabaye Kiga-Nduga.
Nyamara muri icyo gihe cyose, n’ubwo Abatutsi baticwaga, nta mututsi n’umwe wigeze
yemera ko ibyo mu Rwanda ari ibye. Ikimenyimenyi ni uko iyo yabaga afite aho ategeka,
utashoboraga kuharabukwa Umuhutu n’umwe. Ibyo kandi babikoraga haba muri leta, mu
bucuruzi, mu makiliziya, mu Bihayimana no mu matorero.
Byarushijeho kwigaragaza intambara ya FPR itangiye : Umututsi aho ari hose, akumva igihe
cy’uburokorwe kigeze. Si ukohereza abana babo mu nkotanyi basya batanzitse ; PL
barayiyoboka, Muhabura iba radiyo yabo. Amashyaka avutse, abari mu butegetsi bose
bavukaga za Gitarama na Butare, babaye aba mbere mu “kubohoka”, MRND baririmbaga
barayihinduka, bagana MDR na PSD, mu gihe umwana w’Inkotanyi n’umututsi muri rusange
yasekeraga mu gapfunsi agira ati : “Reka bashahurane dusubirane ibyacu”.
3. FPR cyangwa “Dusubirane ibyari ibyacu”
Aho bigeze aha, nta muntu n’umwe bikibereye ibanga : amategeko ashyirwaho mu Rwanda,
agamije kumvisha Umuhutu wese, ko kuba ariho atabikesha uburenganzira afite. Ahubwo
abikesha impuhwe agirirwa na FPR muri rusange, cyangwa se n’umututsi ku buryo
bw’umwihariko. Iyo bakubwiye ko abantu bakabakaba miliyoni ebyiri baciye imbere
y’urubanza rwo kubacecekesha, kugira ngo bo n’abakomokaho bose bagende bunitse ibitwe,
biba bifite icyo bisobanura. Ni uburyo bwo kumvisha na ba Bahutu bicinya icyara ngo bari
mu butegetsi ko ari ibishushanyo atari abantu. Ubutegetsi nyabwo bufitwe n’umwana
w’umututsi aho ava akagera. Ubihakana anyomoze!
Ikimenyimenyi ni uko muri iki gihe Umuhutu wese uri mu Rwanda, iyo afite akarimo akora,
akora ibishoboka byose agashaka Umututsi bafatikanya. Ikindi kibigaragaza ni uko ubuyobozi
bwose bw’ingabo n’igipolisi, ubwa za kaminuza zose za leta, ubw’amabanki n’ubutabera,
byahariwe Abatutsi bonyine. N’iyo muri za ambasade, iyo ambasaderi ari Umuhutu,
umwungirije aba ari Umututsi, kandi akaba ari we ukora za raporo n’ibirebana na za visa.
Abahutu babikozemo mu ntangiriro, byari mu murongo wo kumenyereza bene byo. Aho
umwana w’Umututsi amariye kumenyerera, yohereje Umuhutu mu kiruhuko cy’iza bukuru
imburagihe, ahasigaye “Amagambo aharirwa Nankana”.
Sinshidikanya ko ibi byose hari n’Abatutsi bibabaza, ariko noneho aho bitereye ubwoba, kera
baravugaga ngo “Umukobwa aba umwe agatukisha bose”, ubu byarahindutse ngo
“Abakobwa baba bose bagatukisha umwe”! bimwe bavuga mu gifaransa ngo “Pas de règle
sans exception”.
4. Turava he turagana he ?
Jye ndabona tugenda tuzenguruka gusa, amateka nta cyo adusigira. N’agatsinda perezida
Kagame yaciye isomo ry’amateka mu gihugu, ubu hararerwa umunyarwanda mushya utazi
iyo akomoka, bityo akaba adateze kumenya n’iyo agana. Nyamara kwibeshya nyako ni
ukwibwira ko umwana w’umuntu ari nk’itungo ujyana iyo ushaka, uko ubishatse.
Abatutsi barabeshywe ngo bategetse Abahutu imyaka 400, nyamara iyo urebye neza usanga
n’ijana itaragezemo. None se uretse igice cyo mu Rwanda rwo hagati bategetse guhera mu
kinyejana cya 18, ibice bindi by’u Rwanda ntibabihawe n’Ababiligi? Muri za 1920, ibice
binini by’u Rwanda byari bikiri mu biganza by’abami b’abahutu. Muri za 60 Abatutsi bari
baragiye gutegeka iyo mu rukiga n’ahandi boherezwa i Nyamata nk’uko byaririmbwaga icyo
gihe. Harya ubwo bamaze imyaka ingahe bategeka u Rwanda rwose bonyine ? Abantu bagiye
baca akenge koko ?
Ibyashobotse igihe abantu bashukwa ngo umwami avukana imbuto bakabyemera ; ngo
natabaho nta kubyara, nta kweza nta gutunga bikemerwa ; kuki bumva ko ubu bitashoboka ko
mbona noneho n’umwana w’umuhutu uvuka ubu aba azi ko agomba guceceka, ariko azi
neza impamvu ? Amahano FPR yakoze kandi n’ubu igikomeza gukorera rubanda , yatumye
mu mitima y’Abahutu benshi havuka ikintu cyo kumva ko n’uwo bitaga “Ruharwa” arengana.
Niyo mpamvu n’uwo bavuga ngo yahamwe na jenoside, iyo atashye yakirwa nk’uwarenganye
; abana be bakaba bazi ko ise arengana, ubuzima bugakomeza. Ukora T. I. G. bikaba bizwi ko
ari uburetwa bwagarutse, naho ufunzwe bikamenyerwa ko “Umugabo mbwa aseka imbohe”,
kuko hari benshi abafunzwe batazira ko bagize uruhare muri jenoside ahubwo bazira gusa
imitungo bagokeye n’ubwenge bwabo.
Umwanzuro
Reka twanzure twibaza ibi bibazo.
None se mwe mukurikira, FPR yafashije abanyarwanda kwiyunga, cyangwa yatumye
barushaho kuba ibikoko? Gacaca se yatumye Abahutu bemera icyaha, cyangwa yatumye
n’abagome bahinduka abarengana mu maso ya bene wabo? Aho Abatutsi ntibarushijeho
kumva ko isano iri hagati y’abo n’Abahutu ari nk’imwe iba hagati y’umugaragu na shebuja
nk’uko “Abagaragu b’ibwami” babivugaga muri za 58? Ubwo se turi kujya imbere, cyangwa
turi kuzenguruka?
BYIRINGIRO Aminadabu,
Umusomyi wa Le prophete-Umuhanuzi.