Product : Sûr`eau Indicator: Self efficacy I. KUMENYANA

Transcription

Product : Sûr`eau Indicator: Self efficacy I. KUMENYANA
IMFASHANYIGISHO MU BIGANIRO HIFASHISHIJWE FILIMI(Cine mobile)
Product : Sûr’eau
Indicator: Self efficacy
I.
KUMENYANA
¾ Gushyiraho umuziki ukurura abantu
¾ Gukoresha amarushanwa yo kubyina cyangwa kuririmba mu gihe mugitegereje ko abantu
bwira kandi ko n’abantu biyongera
¾ Guha umwanya umuyobozi wo mu nzego z’ubuyobozi uhari akagira icyo avuga kandi
agahamagarira abagiye gutanga ikiganiro kwibwira abaturage
¾ Kwibwira abitabiriye ikiganiro, kubashimira ko bitabiriye ikiganiro no kubamenyesha
gahunda ibazanye
II.
IKIGANIRO GIFASHA KUGERA KU NTEGO IGENDEREWE
¾ Uyoboye ibiganiro abanza kubaza ababyitabiriye ibibazo biwe na bimwe byerekeranye
n’ikibazo by’ubuzima bafite muri rusange
o
o
o
o
o
o
o
o
o
III.
Nababwiye gahunda yatuzinduye, ese murayishimiye?
Kubera iki se muyishimiye?
Ese ino haba hari ibibazo cy’amazi? Ibihe?
Kuki se amazi abahangayikishije cyane, muyakoresha iki?
Muva kuyavoma se mugahita muyanywa?
Numvise ko hari abakoresha sûr’eau, mwese se murayizi?
Mwarayibonye?
Muzi se kuyikoresha?
Nibande hano bigeze gukoresha sûr’eau?
IKIGANIRO KU INTEGO IGENDEREWE
¾ Uyoboye ibiganiro abwira abari aho ko agiye kubereka filimi yerekeranye n’uburyo bwo
gusukura amazi.
¾ Abasaba kwitonda no gukurikira neza kuko ari bubabaze ibibazo byerekeye kubyo
babonye kandi bumvishe
¾ Iyo filimi irangiye atangira kubabaza ibibazo, ababwira ko usubiza neza yamugeneye
agashimwe(niba bishoboka)
o Iyi filimi yavugaga kuki?
o Abantu mwabonye muri iyi filimi muratekereza ko batuye he? Mu mujyi cyangwa mu
cyaro?
o Ese uriya muryango wa …. Wari ufite ikihe kibazo?
o Ikibazo umuryango wa … wari ufite wagikemuye ute?
o Muri filimi ni nde wasukuye amazi akoresheje sûr’eau?
o Ni nde watumbwira akurikije ibyo yabonye, uko basukura amazi bakoresheje sûr’eau?
o Ni iki bapimisha umuti wa sûr’eau?
o Ese mu gapfundikizo ushyiramo umuti ungana gute ?
o Agapfundikizo kuzuye umuti gasukura amazi angana gute?
o Igikoresho ushyiramo amazi ugiye gusukura kiba gifite umunwa umeze gute ? Kubera
iki ?
o Iyo umaze gushyira umuti mu mazi ukora iki ?
o Kuki ucugusa amazi ?
o Iyo urangije kuyacugusa ukora iki ?
o Kuki utegereza iyo minota 30 ?
¾ Uyoboye ikiganiro abwira abahari ko agiye kubereka uko basukura amazi bakoresheje
sûr’eau kuko harimo abatabizi. Ibyo abikorera hagati yabo kuburyo buri wese abona ibyo
akora.
¾ Iyo arangije asaba umwe mu bagore bari aho akaza hagati nawe akerekana uko basukura
amazi bakoresheje sûr’eau. Ashobora gukomeza agasaba abandi 2 cyangwa 3 nabo bakaza
hagati kwimenyereza gusukura amazi bakoresheje sûr’eau.
Uyu mwitozo ugenewe kubagaragariza ko bashoboye gusukura amazi bakoresheje
sûr’eau.
¾ Uyoboye ikiganiro aha umwanya abari aho kubaza ibibazo bafite ku gukoresha sûr’eau
¾ Iyo barangije uyoboye ikiganiro abaza abari aho icyo batekereza kubyo bamaze kubona
no gukora. Niba hari imvune babibonyemo.
IV.
KWANZURA
¾ Mu kwanzura ikiganiro uyoboye ikiganiro afasha abari aho kwemeza ko gusukura amazi
ukoresheje sûr’eau ari byiza, byoroshye, buri wese ashobora kubikora kuko nta mvune
bitera.
V.
GUSEZERA
¾ Arangiza ikiganiro abashimira uburyo bitabiriye ikiganiro n’ibitekerezo byiza batanze.
¾ Abamenyesha aho bamushakira(contact) baramutse bifuje kugira icyo bamubaza.
¾ Basezeranaho(bashobora kuririmba indirimbo yo gusezera)