Umuseso 398 : Imbarutso y`itoroka lya Gén Kayumba.
Transcription
Umuseso 398 : Imbarutso y`itoroka lya Gén Kayumba.
IKINYAMAKURU KIMURIKIRA Kudeta: Isomo Kagame yakura m'urupfu rwa Sankara, Keneddy, na Yitzak Rabbin ABATURARWANDA Umwaka IX: No 398, 08- 15 Werurwe 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000, Imbarutso nyayo ►Itohoza: Ba Gen. Kabarebe, Nziza, Ibingira, Kayizari, bashinja Kayumba ubugambanyi muri sekeretariya ya FPR ►Uburyo Kayumba yatezwe na imitego yo kwimanika, akayisimbuka Kayumba, Karegeya ku bwa Kagame nka Kanyarengwe, Lizinde, ku bwa Habyarimana ►Umupango: Kayumba yagombaga gushyikirizwa urukiko rwa gisirikare, rukamukatira gufungwa burundu ►Umufasha n'abana barafunze, Muramu we mu buroko, Ruhamyambuga, Nzamwita, kuri CID Gen. Kagame afitiye ubwoba Gen. Kayumba? Kagame yananiwe kuvana Kayumba mu ngabo, ananirwa no kumwigizayo uko abishaka Kagame yakoreshaga amafaranga menshi kuneka Kayumba kurusha ayo kuneka ibindi byose Guhunga kwa Kayumba, ubwoba bwa Kagame n’amosomo ya Ivan Cyomoro Didas Gasana: Umuti w'indwara 5 Perezida Paul Kagame arwaye Charles Kabonero: Niba kurebana umupira na Karegeya ari icyaha, ndacyemera This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision Urup. 2 UMUSESO No 398, 08-15 Werurwe 2010 IBIRIMO UKO MBYUMVA Didas M. Gasana arakwereka umuti w'indwara 5 Perezida wacu arwaye....P.4 IBIMBABAZA Charles B. Kabonero aremeranya impamvu abonye uburyo yahura na Osama Bin Laden, yabusamira hejuru....P.14 Guhekwa na FPR byatumye Bumaya yegura muri PDI.. P.10 ITOHOZA Imbarutso nyayo y’itoroka rya Gen. Kayumba ►Itohoza: Ba Gen. Kabarere, Nziza, Ibingira, bashinja Kayumba ubugambanyi muri sekeretariya ya FPR ►Uburyo Kayumba yatezwe imitego yo kwimanika, akayisimbuka ►Umupango: Kayumba yagombaga gushyikirizwa urukiko rwa gisirikare, rukamukatira gufungwa burundu ►Muramu we mu buroko, Ruhamyambuga, Nzamwita, kuri CID K ugeza ubu, umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, mu izina rya Leta y’u Rwanda, arashinja Lt. Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa guhungabanya umutekano w’igihugu, afatanyije na Col. Patrick Karegeya. Ngoga aremeza ko abo ba officers bombi ari bo bihishe inyuma y’ibisasu bya gerenade biherutse guterwa mu mujyi wa Kigali, kandi ko u Rwanda ubu rushakisha uburyo bagarurwa mu Rwanda, bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera. Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 03 Werurwe 2010, nawe yavuze ko Kayumba Nyamwasa, mbere y’itoroka rye, yari yabanje kubazwa n’inzego z’umutekano ku byaha aregwa. Ariko itohoza ry’ikinyamakuru Umuseso rirerekana ko inzego z’umutekano Kagame na Ngoga bavuga, ari itsinda ry’ibikomerezwa bya FPR ryashyizweho kubamba Kayumba, ndetse ko n’ibyaha Kayumba aregwa, ari ukunaniza ubutegetsi bwa Kigali- ntabwo Kayumba yigeze abazwa iterwa ry’amagrenade. Kuwa 24 Gashyantare: Kayumba imbere ya ba Pirato Inyiturano mbi: Uwari maneko mukuru ku rugamba ahinduwe imbwa....P.7 Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zibura iminota mike, ubwo turi kuwa 24 Gashyantare, Tito Rutaremara yahamagawe muri sekeretariya ya FPR, abwirwa ko hari inama yihutirwa (emergency). Nta modoka yari afite, umufasha we yari yayijyanye. Yahise ahamagara umufasha we, kumwoherereza imodoka igitaraganya. Ntiyari azi ibyo ari byo. Yagiye amasigamana. Agezeyo, yatunguwe no kuhasanga bagenzi be mu bikomerezwa bya FPR, bicaye aho. Karegeya No2: Gen. Kayumba Faustin Nyamwasa (Photo/ Archive) Iyo nama yari ihuje umuvunyi mukuru,Tito Rutaremara, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, Umugaba w’ingabo, Gen. Kabarebe James, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, Gen. Fred Ibingira, Kanzayire Bernadette, Senateri Inyumba Aloysea, Gen. Ceasar Kayizari, Gen. Jack Nziza, Francois Ngarambe na Komiseri mukuru wa Polisi, Emmanuel Gasana Impamvu y’iyo nama, nkuko ikinyamakuru Umuseso kibikesha umwe mu bantu tuvuze haruguru wari uyirimo, ariko wadusabye ko amazina ye tuyagira ibanga, yari iyo gushinja Kayumba Nyamwasa ibyaha bimucisha umutwe. Bose bamaze kwemeranya ku byaha Kayumba agomba gushinjwa, nkuko umwe mu bitabiriye inama yabitangarije Umuseso, Francois Ngarambe yahamagaye Gen. Kayumba kuri telephone ye igendanwa, amusaba kuza kuri sekeretariya ya FPR. Kayumba yahise yitabira ubwo butumire. Agezeyo, yasomewe ibyaha aregwa, ari byo kunaniza ubutegetsi bwa Kagame mu myaka 10 ishize. Abo ba nyakubahwa babwiye Kayumba ko ari we nyirabayazana Yaramubanjirije: Col Patrick Karegeya (Photo/ Archive) w’ibibazo byose iyi Leta ifite, ko ari we utera ‘failures’ zose Leta ya FPR ifite. Ayo makuru akomeza avuga ko abo ba nyakubahwa bashyize iterabwoba kuri Gen. Kayumba, bakamubwira ko bagiye kumufunga. Abo bategetsi bakomeje babwira Kayumba ko agomba gusaba imbabazi Perezida Kagame, kandi akandika ibaruwa yemera ko ari we nyirabayazana w’ibibazo iyi Leta ifite. Kayumba kandi yategetswe gusaba imbabazi igisirikare cy’u Rwanda, na biro politiki ya FPR Inkotanyi. Iyo baruwa yagombaga kuyandika bucyeye bwaho- ku wa 25 Werurwe 2010. Uwo mubonano warangiye hafi mu ma saa sita z’ijoro. Bucyeye bwaho, mu rukerera, kuwa 25 Werurwe 2010, Kayumba nibwo yavuye mu Rwanda. Umutego Amakuru dukesha bamwe mu bakozi bakuru bashinzwe umutekano, ariko tutagaragaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo, yemeza ko Kayumba yari yatezwe umutego, wo gusaba imbabazi, akemera icyaha, Leta ya FPR ikaba ibonye inzira yo kumutwara mu nkiko, ishingiye ku kuba we ubwe, UMUSESO No 398, 08- 15 Werurwe 2010 Urup. 3 ITOHOZA Imbarutso nyayo y’itoroka rya Gen. Kayumba yariyemereye icyaha. Umwe mu bakozi bakuru bashinzwe umutekano, aganira n’Umuseso ku wa 03 werurwe 2010, yagize ati: “umugambi wari uwo gufata urwandiko yanditse, rugashyikirizwa urukiko rwa gisirikare, rukamukatira burundu, rukamwambura amapete ye yose nka Karegeya.” Iyi tekinike ya FPR yo gutegeka abantu gusaba imbabazi, kandi si iya none. Kuri Joseph Sebarenzi Kabuye, FPR yatumaga Pie Mugabo kuri Sebarenzi, ko nasaba imbabazi Kagame, ibintu birangira, ariko nawe yarabyanze, ahubwo nawe akuramo ake karenge. John Nkongoli, ubwo yari muri gereza ya Kigali, nawe yatumweho abantu batandukanye, ngo yemere icyaha, asabe imbabazi, ariko nawe yarabyanze. Ariko hariho abazisabye, nka Major Ben Karenzi, wanditse asaba imbabazi kuba yarabonanye na Gen. Kayumba, mu Bwongereza. Hagati aho, mu gihe Kayumba ubu abarizwa muri Afurika y’epfo, zimwe mu nshuti ze n’abavandimwe be bari mu kaga i Kigali, mu gihe umufasha we, Rosette Kayumba, n’abana be, bagifungiwe mu rugo, mu Buhinde, bakaba barambuwe pasiporo zabo. Ubwo twajyaga mu icapiro, muramu we, witwa Kazora, we yari akiri muri kasho, azira Kayumba, mu gihe abacuruzi bakomeye nka Ruhamyambuga, Nzamwita Omar, bo bari kuri CID, babazwa ibyerekeranye na Kayumba Nyamwasa. Ruhamyambuga, akaba ari inshuti magara ya Kayumba. Amakuru yizewe ikinyamakuru Umuseso gikesha bamwe mu bavandimwe ba Kayumba, ni uko Kayumba akimara koherezwa mu Buhinde, bamwe mu bakozi bakuru b’inzego z’iperereza, barimo na Gen. Jack Nziza, bashyize iterabwoba kuri Ruhamyambuga, ngo yirukane mu nzu ye umwe mu bavandimwe ba Kayumba, witwa Theopista (ni umufasha wa CIP Edward Higiro, ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali), ariko Ruhamyambuga akabyanga. Akimara gutoroka, amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso avuga ko ba Gen. Kabarebe na Nziza, ari bo banditse itangazo, ryavugaga ko Kayumba yatorotse, bakarishyikiriza Louise Mushikiwabo. Amahurizo Hagati aho ariko, amahurizo kuri Kayumba ni menshi. Nyuma y’aho atorokeye, Leta iratangaza ko ari we uri inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano, ubu akaba aregwa icyaha cy’iterabwoba na ruswa, naho Col. Patrick Karegeya, we akaba aregwa icyaha cy’iterabwoba. Icyibazwa cyane, ni ukuba Kayumba aregwa iterabwoba, ariko Leta igahitamo kubitangaza ari uko atorotse. Bibaye ari byo, kuki byategereje ko aza mu Rwanda, gushyingura umubyeyi we (RIP), no kwitabira umwiherero. Umuntu ushinjwa iterabwoba, yakabaye yarafashwe iryo joro. Ikindi cyibazwa ni uko niba acyekwaho icyaha, umufasha we n’abana be barazira iki? Ndetse n’abavandimwe be n’inshuti ze? Ikindi cyibazwa ni uburyo umusirikare akaba n’umu diplomate nka Gen. Kayumba, yahamagazwa na Francois Ngarambe. Ibikomerezwa bya FPR nibyo byabaye abagenzacyaha, akaba ari nabo bashinja icyaha. Gen. Kayumba mu ncamake Abavandimwe ba hafi ba Kayumba Nyamwasa batangarije Umuseso ko Kayumba yavutse mu 1958. Kayumba yigiye Mbarara High School, aza gukomereza amashuri ye muri Kaminuza ya Makerere. Mu mwaka wa 1984, Kayumba yinjiye igisirikare cya NRA, cyarwanyaga ubutegetsi bwa Uganda, cyari kiyobowe na Yoweri Museveni. Mu 1990, Kayumba yari umwe mu basirikare bakuru ba RPA itera u Bose bamuteraniyeho, bamushinja ubugambanyi: (Photo/ Archive) Rwanda. Mu ntambara, umufasha we yakoraga muri International Credit Bank, i Kampala, nkuko tubikesha ikinyamakuru The Uganda Record. Mu ntambara ya RPA, Kayumba niwe wari ushinzwe iperereza rya gisirikare (Directorate of Military ntelligence) Nyuma y’intambara, Kayumba yagizwe umuyobozi wungirije wa jandarumori, aza kugirwa Overall commander w’abasirikare mu ntambara n’abacengezi, mbere yuko agirwa umugaba w’ingabo. Mu 2000, nibwo Kagame na Kayumba, bacanye uwaka. Intandaro nyayo yo gucana uwaka kwa Kagame na Kayumba, ni uburyo Kagame yayoboraga igihugu- afata inzego z’igihugu nk’inzego ze bwite. Ibi turabikesha umwe mu basirikare ba RDF, ariko ubu wasezerewe (amazina ye turayagira ibanga kubera impamvu z’umutekano we.) Ati: “Kayumba yabwiraga Nyakubahwa Kagame ko agomba kureka inzego zikigenga, harimo n’igisirikare. Yamubwiraga (Kayumba) ko inzego za Leta zidakwiye gukorera Kagame nk’umuntu. Mu gisirikare, habagaho parallel orders. Ibyo nibyo byabatanyije.” Nyuma y’amakuru yo gufungirwa iwe mu rugo, no kuba yaba yaragerageje gukora kudeta, Kayumba yoherejwe kwiga hanze, avuyeyo, agirwa umuyobozi mukuru wa NSS, ari ho yavuye agirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde. Kayumba abaye umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wa kabiri, utorotse Leta yagize uruhare rukomeye mu kujyaho kwayo, nyuma ya Col. Patrick Karegeya, wahunze mu mwaka wa 2007. Didas M. Gasana Urup. 4 UMUSESO No 398, 08- 15 Werurwe 2010 IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA Managing Director Charles B. Kabonero Cell: 0788354880 Managing Editor Didas M. Gasana Cell: 0788691253 Design and layout Richard M. Kayigamba Cell: 0788671930 Dore Uko Tubibona Guca burundu ubuhunzi biranze bibaye umugani Imwe mu ngingo umunani ngenderwaho zatumye FPR ifata intwaro ikarwanya ubutegetsi bwa Habyalimana, ni uguca burundu icyorezo cy’ubuhunzi cyabaye karande mu banyarwanda. Ariko kuva yafata ubutegetsi, nta mwaka n’umwe ushira hatagize umuyobozi ukomeye uhunga. Mu 1994, habanje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ndagijimana, mu 1995, yari Minisitiri w’intebe Twagiramungu, ba Minisitiri Sendashonga, Nkuriyingoma n’abandi. Bidateye kabiri, Minisitiri w’ubutabera Mukamurenzi Martha arahafata, akurikirwa na ba Sebarenzi, Rwigema Petero Selestini. Mu gisirikare naho, inzira y’ubuhunzi yakomeje kuba nyabagendwa, abasirikare kuva ku bato kugeza ku ntwazangabo. Habanje abo mu ngabo zatsinzwe bari baravanzwe n’Inkotanyi, babimburirwa na Col. Theoneste Lizinde, hataho ba Gen. BEM Habyalimana na Col. Ndengeyinka. Mu basirikare b’Inkotanyi bo hejuru, naho byarahageze. Ngabo ba Lt. Ruzibiza, Lt. Ruyenzi, Capt. Frank Tega, Capt. Rwakampala, Major Furuma, Col. Karegeya, none hagezweho Lt. Gen Kayumba Nyamwasa. Urutonde ntawaruva imuzi ngo azarumareyo. Usibye no mu banyacyubahiro, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage, badahungishwa n’impamvu za politiki, ntibasibye kwambuka umupaka, bahunga inzara kwikanyiza n’akarengane bikorwa na FPR. Icyo ibi bivuze, ni uko FPR intego yari yarihaye yo guca burundu ubuhunzi, itayinaniye, ahubwo yabeshyaga abanyarwanda n’amahanga. Ikaba yarishakiraga gusimbura MRND, ubundi hahinduka abakaraza, imirishyo ikiri ya yindi. Ko Habyalimana se yavugaga ko bamwe bahunga ubumwe n’amahoro, ubu barahunga iki? Iterambere n’ikoranabuhanga? Abanyarwanda bo hambere babivuze ukuri koko ngo iyagukanze ntiba inturo. Ubwanditsi UKO MBYUMVA Imiti y’indwara 5 Perezida Kagame arwaye Mu kinyamakuru Umuseso gishize, nagarutse ku ndwara eshanu Perezida wacu arwaye. Nsoza mbizeza ko muri iyi nimero, ngaruka ku muti w’izi ndwara. Twarebeye hamwe ko indwara ya mbere Kagame arwaye ari ubwoba. Twanarebeye hamwe ko iyo ndwara yayitewe n’ubuzima yabayemo, bwa gisirikare. Umuti ni uko Kagame amenya ko atakiri mu birunga cyangwa se ku Mulindi. Uburyo yategekagamo igisirikare siko akwiye gutegeka u Rwanda. ‘statesmanship’ isaba ‘values’ zitandukanye kure n’iza Kagame- kubaha abakunenga, gushyira inyungu z’igihugu imbere y’izawe, kuba intangarugero, gukunda abo uyobora, kutikubira imbaraga z’ubutegetsi zose, kubaka institutions, n’ibindi. Uwamwigishije igisirikarePerezida Museveni wa Uganda, iyi ndwara we yarayirenze. Umuti w’indwara ya kabiri, ari yo ‘Split personality’, bivuze kutamenya icyo umuntu ashaka, kwivuguruza, kutaba ‘consistent’, uroroshye cyane. Ni ukugira icyerekezo n’amahame (principles) yemera, ndakuka. Ni ukugira ‘stand’ imwe ku kintu runaka apana guhinduka ku ijambo no gutoranya amagambo akoresha, akanibuka ibyo yavuze. Kumva amabwire: Umuti nawo uroroshye cyane. Ni ukumenya ko abamubwira information baba bafite inyungu zabo baharanira, nawe akayungurura amakuru yose ahabwa, mbere yo gufata ibyemezo. Ni ukumenya ko abamubwiye ko dukorana na FDLR (kandi yarabyemeye, kuko yivugiye we ubwe ko dukorana n’abanzi b’igihugu), baba bashaka kumwereka ko bakora akazi kabo gusa, ariko mu by’ukuri ntacyo bakora. Ariko mu by’ukuri, Kagame kwemera ko Umuseso wakorana na FDLR, aba abona tuyobewe ko FDLR ifashe igihugu, twamubanziriza guhunga, niba ibyo Leta ye ivuga ko FDLR igamije kurangiza umugambi wapfubye mu 1994 ari ukuri? na Didas M. GASANA Kagame akwiye kumenya ko abamuha amakuru, akenshi bamuha apfuye, nkayo mvuze haruguru, ko dukorana na FDLR. Njye nemera ko n’abamubwiye ko Joseph Sebarenzi akorana n’Umwami, agambanira igihugu, bari bafite inyungu zabo. Akamenya ko abamubwiye ko Patrick Habamenshi arwanira inyungu z’abahutu, hari ibyo bari bagamije, atari ineza y’igihugu. Abareze Mazimpaka ubugambanyi si amatiku? Icyo bivuze, ni uko inzego z’iperereza zacu, ahanini zihora mu matiku no kugambanirana, ari nayo mpamvu batanga amakuru apfuye, abo bashinzwe kurinda bakabacika. Umuti w’indwara ya kane, ariyo Superiority complex, bivuga kwiyemera, kumva afite ‘monopoly’ ku bwenge no ku bitekerezo byiza, binaherekejwe n’ubwirasi, n’agasuzuguro, ni ukumenya ko nawe ari munsi y’ijuru, ko atari ikigirwamana. Kagame akwiye kumenya ko kuba ari Perezida w’igihugu bitavuze ko ari bimenya byose, ko ari hejuru y’abandi mu mitekerereze, ko yambaye umubiri. Kagame akwiye kumenya ko umutwe umwe wifasha gusara, utifasha gutekereza. Umuntu kuzira ko yanyuranyije na Kagame mu bitekerezo (Kagame yigeze gusubiza Umuseso umubajije icyo apfa na Kayumba, ko no kutemeranya na Perezida ari ikibazo ubwabyo) ni igitugu gihebuje Kagame yatubeshyaga ko arwanya, muri za 90. Gusuzugura, kwirata, si ‘values’ zikwiye Perezida wacu namba, usibye ko niyo Kagame yaba atari Perezida, byombi bitamukwiye, ukurikije amateka ye. Umuti wo kubeshya no kwemera kubeshywa, ni ukumenya ko kubeshya ubwabyo ari bibi, kuko amaherezo, ikinyoma kiragushibukana. Iyo ubeshye ikinyoma kimwe, bituma uhora ubeshya kugirango cya kinyoma cya mbere kidatahurwa. Iyo Kagame avuga ko abanyarwanda bihagije mu biribwa, ubushakashatsi butwereka ko abanyarwanda bashonje, si uko Kagame aba atazi ukuri (cyangwa ntabwo akuzi kuko we arihagije mu biribwa?), ahubwo ni uko iyi Leta iba yarahereye kera ari ko itubwira, bigatuma nawe ashaka gushimangira icyo kinyomakutava ku izima. Hari ubwo nibaza niba umutimanama we utajya umutenguha, kandi burya umutimanama wacu uduhunga igihe tuwukeneye cyane. Iyo avuga ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, umuntu nka Nkunda abyumva ate? Abantu nka Frank Habineza bimwe ibyo amategeko abemerera, babyumva bate? Abantu bazira munyumvishirize babyumva bate? Iyo Kagame abwira abanyarwanda ngo turihagije mu biribwa, umuntu uri muri Nyamagabe, waburaye, abyumva ate? Ingero ni nyinshi. Kwemera kubeshywa nabyo bifitanye isano no kumva amabwire. Kagame akwiye kumenya ko abamuha amakuru bamubwira ibyo bazi ko ashaka kumvaibimushimisha- ariko, kenshi na kenshi, aba ari ibinyoma, kandi nawe ibi abifitemo uruhare, kuko adashaka umubwira ukuri, cyangwa se igitekerezo kinyuranye n’icye. Ibi nibyo bamwe muri twe mu itangazamakuru ryigenga, bazira. Nkuko nabivuze mu nimero ishize, ‘facture’ y’iyi miti ni ubuntu. Cellphone: 0788691253 E-mail: [email protected] UMUSESO Urup. 5 No 398, 08 -15 Werurwe 2010 AMAKURU Inyiturano mbi: Maneko mukuru ku rugamba rw’Inkotanyi yiswe imbuto mbi “Nta muntu ushobora gukora kudeta mu Rwanda, ibyo ni iby’igihe cya Habyarimana n’abandi; iki gihugu si nka Niger aho ingabo zirirwa zitobanga igihugu.” Ayo ni amwe mu magambo Perezida Paul Kagame yavugiye mu kiganiro cyabereye mu Rugwiro mu cyumweru gishize, nyuma y’ihunga rya Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, na nyuma yo gusura u Rwanda kwa Perezida w’u Bufaransa Nocolas Sarkozy. Muri icyo kiganiro Paul Kagame yashinje Kayumba Nyamwasa gukorana na Col.. Karegeya Patrick, no kuba bafite uruhare mu iterwa ry’amagrenade mu mujyi wa Kigali. Atangiza icyo kiganiro (cyaje vuba nyuma y’icyari giherutse) yavuze ko agiye guhura n’abanyamakuru nyuma y’umwiherero n’abayobozi wafatiwemo ingamba zikomeye, avuga iby’umutekano n’abakomerekejwe na grenade zatewe, uruzinduko rwa Perezida Sarkozy no kuba u Rwanda ruzazamura ibendera ryarwo mu - Perezida Kagame yongeye kwihakana uwari icyegera cye mu ishyamba - Gen. Kayumba na Col. Karegeya bashobora kugarurwa mu Rwanda muryango rwinjiyemo w’ibihugu byakoronijwe n’Abongereza(uretse ko atari byo birimo byonyine). Muri ayo magambo yatangije akopeza abanyamakuru ku byo bakwiye kumubazaho, yagarukiye hafi aravuga ati : « Ibiba byose ntabwo nibwira ko hari ikizabisubiza inyuma. » Ku byerekeranye n’umutekano muke byari bisanzwe bivugwa n’abayobozi banyuranye bo muri Guverinoma ko ari FDLR iwutera, none hakaba haje indi mvugo igaragaza ko Kayumba na Karegeya ari bo bari babyihishe inyuma. Abanyamakuru bifuje kumenya uko izo mvugo ebyiri z’abayobozi bamwe zahuzwa? Perezida Kagame yabivuze atya : « Birashoboka n’ubu biracyashoboka kuba bigiterwa na FDLR. Byaba biterwa n’abandi badasanzwemo cyangwa byose bifatanya, byose birashoboka. Uwabanje kubivuga niba ari umupolisi, n’abandi hari ibyo babonaga bakabona aho biganisha. Ikiriho ubu, ni itangazo ryasohotse. Sindi bubivugeho byinshi si akazi kanjye n’iby’ubucamanza. Ndibuka hari bamwe bajya bahura n’abo baregwa muri ibi, ari Karegeya na Kayumba. Bamwe muri bo bigambye ko babasanga muri Afurika y’epfo. Niba abanyamakuru mwibuka ibyo mwandika, mwagombye kuba mubifitite mubibitse. Muribuka hari umunyamakuru wigeze gufatanwa inyandiko zabyo bandikirana, ngira ngo n’ubu biracyakurikiranwa. Hari uwigeze kujya kumushaka bimujyanye baraganira. Hari n’abagiye kuganira nawe ntibagaruka baguma hanze. Kayumba mu ijoro ribanziriza iryo yagiyemo yari yahuye n’ababimubazaga, babishyizemo ikivandimwe bamuha umwanya wo kugenda ngo azagaruke, kandi bari bafite ibimenyetso byinshi atashoboraga kwisobanuraho ngo abibonere ibisubizo. Ubwa kabiri bari kubimubazaho ngira ngo nibwo yahunze. Itangazo ry’Umushinjacyaha Mukuru rijyanye n’ibyo abantu bakwiriye Isi nta mbabazi igira: Gen. Kayumba (Photo/ Archive) Amusubije ishyanga: Perezida Kagame (Photo/ Archive) kuba bamenya, ibindi bizagira igihe cyabyo ». Umunyamakuru Ramba Mark ashatse kubaza ibyo kuba Kayumba yarashatse gukora kudeta ataraba Ambasaderi, Paul Kagame yahise amuhagarika aramubwira ati : « wikwirirwa uta umutwe ubibaza, ntawe uzasanga ashobora gukora kudeta hano. Ibyo n’iby’igihe cya Habyarimana n’abandi bose… Mu myaka 16 tumaze hano, Abanyarwanda nibaryame basinzire, hano mu Rwanda ntawabishobora, ndabikubwira kandi ndabizi nibyo. Iki gihugu si nka Niger, aho ingabo z’igihugu zirirwa zitobanga igihugu. Ntabwo byakorwa hano »( Ikintu abantu bahise bibaza cyane nyuma y’iri jambo, ni uburyo muri Afurika n’u Rwanda rurimo bizwi ko n’abana umuntu yibyariye adashobora kubizera ijana ku rindi, kandi abona abo batangiranye igisirikare bayoboye n’ingabo, haba mu buryo komeza k'urup 7 Urup. 6 ISESENGURA UMUSESO No 398, 08-15 Werurwe 2010 Kagame afitiye Kayumba ubwoba? Mu mpera z’umwaka wa 2003, ikinyamakuru Umuseso nomero 155, cyafatiwe ku mupaka, Gatuna, kijyanwa ku biro bya CID, Kacyiru, abanditsi bacyo batanu n’umushoferi nabo bajyanwa guhatwa ibibazo. Muri abo harimo abayobozi bacyo babiri Sebufirira Robert na Mackdowell Kalisa n’uwanditse iyo inkuru, Charles Kabonero. Inkuru yatumye gifatwa yari umutwe ugira uti: “Kayumba gusezererwa muri RDF igitararaganya”. Iyo nkuru yatumye abanyamakuru batanu n’umushoferi w’Umuseso bafungwa iminsi itatu aho ku Kacyiru. Mu gihe cyose twahamaze tubazwa, ntabwo twigeze tubazwa kwandika ibihuha, oya. Twabazwaga ‘source’ y’iyo nkuru, abayobozi b’inzego z’iperereza n’ubugenzacyaha muri polisi icyo gihe, Rugumya Gacinya na Emmanuel Bayingana bashaka kumenya aho yavuze, bamara iminsi itatu badutera ubwoba ariko twanga kuvuga ‘source’ yacu, bituma ikinyamakuru gifatwa burundu-nticyajya ku muhanda. Twarekuwe nta n’urubanza, ntacyo turezwe, nta dosiye. Impamvu? Bari bazi neza ko inkuru tuyifite uko iri, icyo bashaka ari uwayitanze, babona nubwo bavuga kutwica tutamuvuga. Nyuma y’iminsi mike, Kayumba wari wagizwe nomero ya mbere ku rutonde rw’abagombaga gusezererwa, yahise avanwaho kuko byari bimaze kumenyekana kandi byari kuba ibanga kugeza ku munota wa nyuma, Kayumba akabimenyeshwa ku munota wa nyuma-ariko yari yamaze kubimenya. Icyakurikiyeho nkuko twabikomojeho mu nkuru iherutse, ni ugushaka uko bakomeza kumwigizayo-bikorwa na Kagame n’abo yari abisangiye nabo; babisangiye ku mutima cyangwa ku kazi. Kuvanwa mu mirimo ya gisirikare, akagirwa ambasaderi mu Buhinde, igihugu u Rwanda rufitemo inyungu z’uburezi gusa, byari ‘strategy’ Kagame yumvaga yakora, ariko kubera ‘popularity’ yari afite mu ngabo n’ubucuti yari afitanye n’abasirikare bakuru benshi, byatumye kuba ambasaderi bitaba igisubizo gihagije, kuko ubutegetsi bwa Kagame biciye mu nzego ziyobowe na Ndahiro ndetse na Nziza ku giti cye, zakomeje gukoresha amafaranga menshi kuneka Kayumba nk’umuntu kurusha ayakoreshwaga kuneka ibindi bikorwa byinshi. -Kagame yananiwe kuvana Kayumba mu ngabo, ananirwa no kumwigizayo uko abishaka -Kagame yakoreshaga amafaranga menshi kuneka Kayumba kurusha ayo kuneka ibindi bikorwa byinshi -Guhunga kwa Kayumba, ubwoba bwa Kagame n’amosomo ya Ivan Cyomoro Kagame ubwoba? afitiye Kayumba Twababwiye ko hari abasirikare n’abategetsi bamwe batakaje imyanya yabo, abafunzwe kubera Kayumba-kuvugana nawe, kwanga kumushinja ibyo bashaka ko umushinja n’ibindi. Hari n’abagiye basaba imbabazi ‘bakababarirwa’, barezwe gusa ko yabaterefonnye, bamusuye, bahuye nawe n’ibindi. Muri make, yari ashyize ubutegetsi bwa Kagame cyane cyane Kagame n’inzego z’umutekano ku nkeke kandi byitwa ko ari muri Leta. Kuki? Kagame yamutinyaga. Ibibazo bya Kayumba, Kagame yabyigiragamo ku giti cye; muri iki kinyamakuru twabagejejeho uburyo Patrick Karegeya yashwanye na Kagame, asabwa gushinja Kayumba akabyanga. Mu biro bye (Kagame), bari kumwe na Karegeya na Kabarebe, Kagame yabwiye Karegeya ko agiye kumufunga bamaze amasaha bavugana ku byo gushinja Kayumba, Karegeya akavuga ko atashinja umuntu ibinyomabikwereka uburyo Kayumba yari ‘threat’ ku butegetsi bwa Kagame koko. Birasekeje kumva uyu munsi amaze guhunga Leta ivuga ibyo kumukurikirana hari iyo ‘background’ y’uburyo bari babanye. Iyo ‘threat’, yarangiye ubwo Kayumba yahunze? Kagame aracyafitiye Kayumba ubwoba? Igisubizo umuntu yabanza kugishakira mu buryo ubutegetsi bwa Kagame bwihutiye gutangaza ihunga rye-aho gutegereza ko Umuseso nkuko bisanzwe ubitohoza ugatangaza ko yahunze cyangwa se we ubwe akaba yabyivugira mbere yabo-bashakaga kuburizamo byinshi bavuga ko yahunze agiye ‘gukurikiranwa’, kugira ngo bagabanye uburemere bw’ibyo ashobora kwivugira, abatanze kuvuga bigasohoka mu itangazamakuru. Iyo ni impamvu ikomeye igaragaza ko bakimutinya-by’umwihariko abari basanzwe bamutinya-Perezida Kagame. Kayumba yayoboye RDF- Umwana wange ari hafi kurangiza amashuri: Kagame n'umwana we, Ivan Cyomoro (Photo/ Archive) abasirikare benshi bayirimo ni inshuti, abandi yarabayoboye afitanye umubano nabo washingira ku bintu byinshi-bigeretse kandi, ni umusirikare wari ‘popular’ cyane azwi ku buryo wagira ngo ni umunyapolitiki-ibi ahanini bikaba byarongerewe ingufu n’ibibazo bye na Kagame, ubwo havugwaga ibya ‘Coup d’Etat’, n’ibindi byakomeje kuvugwa hagati y’abo bagabo. Iyo ‘popularity’ n’imyanya yayoboyebivuga amabanga afite n’ibindi, ubwabyo ni impamvu ikomeye yo kumutinya. Nkuko natangiye mbivuga kandi, nta kuntu Kagame atatinya umuntu yananiwe kuvana mu ngabo, akananirwa no kumwigizayo uko yabishakaga kandi abifitiye ububasha nka Perezida. Nta kuntu kandi, atatinya muntu ubutegetsi bwakoreshaga akayabo k’amafaranga mu kumunekabumviriza amaterefoni, bakurikirana abantu bagiye hanze n’ibindi byinshi. Uburyo yahunzemo yari arindishijwe ijisho nabyo bigomba gutera Kagame ubwoba kuko bigaragaza byinshi harimo kuba yari afite amakuru ahagije ku mipango yapangirwagabigaragaza icyuho kiri mu nzego ze, cyakomeje kwigaragaza no mu bindi bikorwa yashakaga gukora-cyane cyane kubona amakuru-ikintu gikomeye muri ‘intelligence’ ya Kagame. Kagame rero mu by’ukuri afitiye Kayumba ubwoba, ku baba batemezwa n’ibyo byose bakwemezwa n’impamvu y’imbaraga zirimo gukoreshwa mu gushakisha uburyo yagarurwa mu Rwanda ndetse n’uburyo akimara kugenda inzego z’umutekano zahise zinjira mu manama ya ‘karaha-butaka’ yo kwiga uburyo bakwitwara muri ‘affair Kayumba’. Ariko, umuntu ashobora kumbaza ikibazo ati: “Uwahunze kuki ataba ariwe utinya uwo yahunze?” yego, uyu munsi Kagame afite manda imwemerera gukoresha inzego za Leta-umutekano, ubushinjacyaha, ubucamanza n’izindi mu nyungu zose zaba iz’igihugu n’ize bwite ku gihugu nk’u Rwanda n’imiyoborere yarwo-niwe uhemba, utanga akazi, Kayumba ntabwo ibyo byose abifite ku buryo n’abamukunda n’abamushyigikiye ntabwo bakwigaragaza ariyo mpamvu yahunze Kagame, ariko ibimenyetso byose (harimo ibyo twavuze haruguru) n’ibindi bizwi na bake muri ‘system’, bigaragaza ko Kagame amufitiye ubwoba kurushaho. Guhunga kwa Kayumba, ubwoba bwa Kagame n’amosomo ya Cyomoro Hamwe n’uko guhunga kwa Kayumba, icyo bivuze ku butegetsi bwa Kagame n’ubwoba bizakomeza gutera, umuntu ahita abona impamvu, Inshozamihigo Kagame yamaze gushyira umuhungu we w’uburiza, Ivan Arashakishwa: Gen. Kayumba (Photo/ Archive) Cyomoro mu nzira ya gisirikare. Ivan Kagame Cyomoro ubu ari mu ishuri rya West Point, muri Amerika ku masomo ya gisirikare. Mu bushishozi bwe nk’inshozamihigo (izina rya Kagame ry’ubutore), Kagame azi neza ko uko igihe kigenda, abantu nka Kayumba bagenda bamuvamo, RDF azisanga isigayemo abantu nabo atazi neza aho bahagaze nkuko atazi uzakurikiraho kuri Kayumba-bene icyo gisirikare rero kukijera mu gihe akiri mu butegetsi wenda na nyuma yaho, bizasaba kugiramo umuntu umwe yizeye ijana ku ijana-uwo rero nta wundi ni umwana we-Cyomoro. Niko bigenda, abategetsi b’abanyagitugu kandi bashaka gutinda ku butegetsi bagera igihe nta wundi muntu bakwizera uretse abavandimwe ba hafi-Cyomoro ayobora ingabo, Kagame byamuha umutekano-niyo nzira arimo rero. Akimara kumenya ihunga rya Kayumba, Kagame agomba kuba yarahise akubita agatima kuri benshi yibaza niba atari aba Kayumba-tuzagenda tubamenya uko bazagenda ‘bakubitwa’ mu buryo butandukanye. Igisubizo cyabyo mu kiri imbere; byarushaho gukomera azi ko yamaze kukibona muri Cyomoro. Ni ukumwifuriza amasomo meza. Charles B Kabonero UMUSESO No 398, 08 -15 Werurwe 2010 Urup. 7 ISESENGURA Kudeta: Isomo Kagame yakura ku rupfu rwa Sankara, Keneddy na Yitzak Rabbin U munsi Gen. Kayumba Nyamwasa atoroka igihugu, umwe muri babyara be yaje kundeba mu rugo, hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba. Yari afite igihunga cyinshi. Twaganiriye umwanya muto. Ansezera, ababaye cyane, yarambwiye ati: “ngiye kwimukira Uganda cyangwa se mu Burundi, nge gukorera yo ubucuruzi bwanjye. Nta mahoro mbona imbere, ahubwo ndabona intambara.” Uyu mudamu, ahagarariye abanyarwanda benshi batekereza gutyo, babona ko u Rwanda rushobora kwisanga mu bibazo, cyane cyane nyuma y’itoroka rya Gen. Kayumba Nyamwasa, kugeza ubu rimaze gucamo kabiri ishyaka rya FPR, n’igisirikare. Ariko Perezida Kagame arabahumuriza. Perezida Kagame ati: “Nta kudeta ishoboka mu Rwanda. Abanyarwanda baryame basinzire, bucye bajye ku kazi.” Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa 03 Gashyantare 2010. Ni byiza, ni amahoro, kandi ntibikabe. Si ubwa mbere kandi Kagame avuze aya magambono mu mwaka wa 2007, nanjye namubajije ikibazo cy’amakuru ya kudeta yavugwaga icyo gihe, ansubiza ko kudeta idashoboka mu Rwanda. Nta munyarwanda wifuza ko habaho kudeta mu Rwanda, keretse abashaka kuyikora. Nta munyarwanda wifuza ko u Rwanda rwaba nka Niger. Nta munyarwanda wifuza indi ntambara. Ariko se mu by’ukuri, icyizere Perezida wacu aduha, gifite ishingiro? Nta kibazo cyaba kirimo niba Perezida Kagame ari uguhumuriza abanyarwanda ayoboye. Ndamwumva. Ariko hari ikibazo gikomeye niba mu mutima we, ariko abyumva, kuko niba ariko abyumva, yakwirara, tukazashiduka twisanze turi mu bihe nk’ibyo umudamu natangiriyeho, avuga. Amateka atugaragariza ko kudeta, gusubiranamo, kwicwa kw’umukuru w’igihugu, ari ibintu byoroshye cyane. Vladmir Putin yigeze kugira ati: “Power is a two-edged sword. Wield it clumsily, you will get hurt, if you don’t die of it.” Kimwe na Kagame, Vladmir Putin, ni maneko w’umwuga, ariko we ubutegetsi arabubona ukundi- ko ari inkota ityaye ku mpande zombi. Ubukoresheje nabi, buragukomeretsa, iyo butaguhitanye. Niba Perezida Kagame atabizi, ndamuha ingero. Uhereye kuri Appolo Milton Obote, wari Perezida wa Uganda, wakorewe kudeta na mugenzi we baturuka hamwe, ukagera kuri Thomas Sankara, Bituruka k'urup 5 bw’iperereza ryo hanze no mu gihugu imbere barimo kumuvaho bakamuca mu myanya y’intoki, azi neza ko bafite imiryango, ndetse nawe yarageze ku butegetsi mu nzira zigoye bigashoboka, akaba avuga ko nta wundi wabishobora). Iri jambo rye ritanga icyizere mu Banyarwanda igihe cyose rirakomeye rikwiye kwandikwa rikazajya mu mateka atazibagirana ibihe byose. Nyamara ku byerekeranye n’ihunga rya Ambasaderi Bizimana yavuze ko atamenya ibiri mu mutima w’umuntu kuko yakoraga akazi neza, akaba atazi icyabiteye. Aha umuntu akaba yakwibaza niba Abanyarwanda bose basigaye ibyo batekereza bizwi ? Abajijwe uko yafata itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Akarere ryavugaga ko Kayumba atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde n’ahandi hose, ko ashakishwa, kandi akaba yaranyuze muri Uganda no muri Kenya, uko yabigereranya n’ibyo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda yatangaje ; niba byaba ari ubushake buke bwo gukingira ikibaba abo bantu bakagenda, cyangwa niba ari uko ibyo bihugu bitari bifite amakuru kuri abo basirikare(Karegeya na Kayumba). Kagame yabishubije muri aya magambo: « Sindashaka gushyira urubanza kuri ibi bihugu byo mu karere. Tugiye kuganira nabo tubabwire ibyo Karegeya yakoraga iyo yazaga muri Uganda, Kenya, Tanzaniya, Dubai n’ahandi, tubamenyeshe icyo bigezeho. Tuzabasaba twerekane neza ibyo tubasaba, turebe uko bazitwara niba urubanza ruzaba, tuzamenya uko bazabyitwaramo, nibyo bizaduha uko tuzabigenza. No muri Afurika y’epfo aho bari tuzavugana nabo.» Abajijwe niba hari undi muntu uzaboneka wayobora igihugu wo kuzamusimbura akicisha bugufi akihangana nkawe, yarashubije ati : « Siniremye, nta nubwo ndema abantu, nkora ibyo nshoboye nk’uko n’abandi babikora. Icyo dukora ni ukubaka inzego ku buryo igihe hatari Kagame, hazaba hari Shyaka, Solina… Abantu bagenda basimburana kuko bafite inshingano ku gihugu cyabo. Imbuto mbi zivanwamo ubu, n’aba ubona bahunga, ni imbuto mbi zagombye kuba zaravanywemo mbere yuko bivanamo.» Abajijwe ku byerekeranye n’Imitwe ya politiki ifite abayoboke batumvikana(PS Imberakuri) bagateza umutekano muke bamwe bavuga ko abandi bakorana na FDLR na FDU Inkingi, Paul Kagame yavuze ko kumvikana no kutumvikana ari bo bireba ubwabo. «Abarusha abandi imbaraga nibo bazatsinda bakajya mbere. Igikwiye kurebwa ni uburyo kutumvikana kwabo bikorwa ku buryo bitahungabanya umutekano w’Abanyarwanda. Bigomba kuguma hagati yabo Yishwe n'icyegera cye cya mbere: Sankara (Photo/ Archive) Yishwe n'umwana muto: Yitzak Rabbin (Photo/ Archive) Yishwe n'abe: John F. Keneddy (Photo/ Archive) wahiritswe n’icyegera cye mbereBlaise Compaore, ukagera kuri Yitzak Rabbin, wari Minisitiri w’intebe wa Israel, warashwe na Yigal Amir- umwana muto w’umusirikare, ukagera kuri John F. Keneddy wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. Urutonde ni rurerure. Icyo aba bategetsi batwereka ni uko nta kidashoboka. Habyarimana yabwiraga abanyarwanda ngo nibaryame basinzire, nta kibazo bazagira, ariko siko byagenze. Sindikubwabo yabwiraga abanyarwanda ko Inkotanyi zitazapfa zifashe ubutegetsi mu Rwanda ariko Kagame yaje kumwereka ko yibeshyaga. Birashoboka cyane ko Kagame yumva bitashoboka kumukorera kudeta, cyangwa se ngo umutekano w’u Rwanda uhungabane, ari nayo mpamvu nta muntu n’umwe atinya kugirana nawe ikibazo, kandi agafata abantu bari munsi ye nk’ubusa- kugeza aho Karegeya aba ‘nta mumaro’, Kayumba agahindurwa ya mbwa imoka ariko itaryana. Ni ya ndwara nagarutseho ku rupapuro rwa kane- ‘superiority complex’ mu nimero iheruka. Kubera iyi ndwara, Kagame yikururira abanzi bitari ngombwa, akibwira ko ntacyo bari cyo, ariko ari ukwibeshya. Kuvuga ko umuntu wayoboye ishami ry’iperereza rya gisirikare, akaba umugaba mukuru w’ingabo, ntacyo ari cyo, nsanga harimo kwibagirwa vuba. Muri abo banzi kandi yikururira, nibo bazavamo abamukorera ibyo yumva ko bidashoboka. Ntibikabe, ariko birashoboka. Iyi ‘mentality’ yo kumva kudeta idashoboka mu Rwanda niyo ituma nta kibazo abona mu gutandukana n’abari inkoramutima ze, kuko nta kibazo aba ababonamo, kandi kirahari. Amateka arabitwereka. Didas M. Gasana Inyiturano mbi: Maneko mukuru ku rugamba rw’Inkotanyi yiswe imbuto mbi bakaganira bakarwanira mu cyumba cyabo bikarangira bidahutaje abandi. Inzego zibishinzwe zirabizi ; zizi icyo zigomba gukora. Naho amabaruwa muvuga bamwe bandikira abakuru b’ibihugu, hari abandikira Obama, kera bandikiraga Bush…, ngira ngo bibagirwa ko u Rwanda ari igihugu cyigenga, bakagira ngo abo bandikira nibo bari hejuru bayobora. Ntabwo ibyo dukora ari ugushimisha ibyo bihugu, kandi abo sibo barimu bacu batuyobora. Gusa icyo byerekana, ni urwego abo banyepolitiki bariho muri politiki. Ntabwo turi abanyeshuri b’abo baturegaho”. Icyo twamensha abasomyi, ni uko kutumvikana kw’abayoboke b’amashyaka biba biri mu nyungu z’ishyaka riri ku butegetsi, ku buryo n’ababikora, kabone n’iyo baba batatumwe, uwo baba baha ingufu nta wundi uretse ishyaka riri ku butegetsi. Abajijwe niba atareka abaturage ngo bajye bikuriraho abayobozi b’inzego z’ibanze na ba Meya bakabije gukorana nabi bikazatwara igihe mu kubakuraho, benshi muri bo badakemura n’ibibazo ahubwo ugasanga bamwe ari nabo babiteza, Paul Kagame yavuze ko bishobora guteza ibindi bibazo. “Iyo njya mu cyaro mbaza abayobozi impamvu badakemura ibibazo by’abaturage. Burya ni abo bayobozi mba mbwira. Hari bamwe babyumva bakabikemura Perezida atarababwira ibibazo by’abaturage. Hari bamwe bananirana, ari nayo mpamvu beguzwa. Haracyari intege nkeya mu nzego z’ubuyobozi butandukanye, niko twabibonye mu mwiherero. Turacyabwubaka. Ntabwo ari igitangaza kuri njye. Turacyari mu bibazo byinshi”. Habuhazi Innocent UMUSESO Urup. 8 No 398, 01 - 15 Werurwe 2010 ISESENGURA Kuri Kayumba, Karegeya: Lt. Col. Ndahiro, Lt. Col. Nzabamwita, Brig. Musemakweri na Maj. Kalibata ni ‘impinja’ H ari mu kwezi kw’Ugushyingo, umwaka wa 2003, mu gitondo kare cyane, umunyamakuru w’Umuseso yazindutse ajya Kampala ajyanye ikinyamakuru mu icapiro, ageze ku mupaka, ahagarikwa n’inzego z’umutekano zimusaba ‘disc’ ajyanyeho Umuseso. Nyuma y’impaka ndende, Emmanuel Munyaneza arayibaha. Bahise bayibika, baramufata bamushyira mu modoka bamugarura i Kigali, atazi ibyo ari byo. Bamujyanye ku biro bya DMI bamushyira mu cyumba kimwe aho, bamubikamo. Ubwo ndi aho mbona terefoni itagendanwa irampamagaye, uwahamagaye ambwira ko bari bankeneye ku biro bya DMI, mbajije icyo banshakira, ambwira ko nta kibazo, ari umwanya muto ngahita ngaruka. Maze kumwemerera nahise mpamagara uwari umuyobozi w’Umuseso, Robert Sebufirira, nsanga terefoni ye itariho, mpamagara iya Mackdowell Kalisa nawe nsanga yavuyeho-nahise nibaza byinshi ariko sinabitindaho kuko kenshi twajyaga tuvanaho amaterefoni nta kibazo gihari. Nahamagaye uwitwa Lucie Umukundwa w’ijwi ry’Amerika (VOA), ntangazwa no gusanga nawe iye itariho-nafashe inzira nerekeza kuri DMI-ariko maze no kugera ku kazi nsanga abo bayobozi banjye bombi batariyo. Ngeze ku biro bya DMI, ninjijwe mu cyumba nsangamo Lucie Umukundwa nawe yahabitswebamaze kunshyiramo ahita ambwira ko yabonye mu kindi cyumba harimo Mackdowell. Nahise menya ko ubwo na Robert ari ho ari-twese twageze aho nta muntu ubizi, no ku kazi nta kintu baramenya. Twaje kumenya ndetse ko hari n’umunyamakuru wa The New Times witwaga David Mugarura. Mu kanya gato, abayobozi hafi ya bose ba DMI bayobowe na Jack Nziza n’uwitwa John Karangwa wari ‘Captain’ icyo gihe baratwigaruriye batangira kutubaza mu bice. Njyewe na Lucie Umukundwa hamwe tubazwa inkuru yagombaga gusohoka mu kinyamakuru Imbarutso (twari twanditse njyewe, Lucie n’umunyamakuru witwaga Gilbert Rwamatwara. Robert, Mackdowell na Munyaneza babazwa iby’inkuru yari igiye gusohoka kuri Liyetona Jenerali Charles Muhire na Gerald Gahima ndetse na Jack Nziza ku muntu bari bafungiye Kami naho uwa New Times abazwa impamvu yasohoye ifoto ya Nziza muri New Times kandi bibujijwe. Njye na Lucie Umukundwa batwitaga interahamwe, Robert na Mackdowell babita Abayanja naho uwa New Ni uruhinja: Lt. Col Ndahiro (Photo/ Archive) Times bamubwira ko ari ‘ikigoryi’. Nyuma yo kutujujubya amasaha agera ku icyenda, baturekuye imvura igwa badutegeka kugenda kuva mu ishyamba rya DMI Kimihurura. Bwakeye njya Kampala, ndi mu nzira, Robert aba ampamagaye ambwira ko Nziza na Karegeya bombi babavanyeho ku myanya yabo-ngenda nibaza niba bazize abanyamakuru sinasobanukirwanaketse ko bishoboka kuko tumaze gusohoka twahamagaye abayobozi batandukanye tubabwira ko twafunzwe amasaha icyenda mu buryo bwa kinyeshyamba. Gusa, icyo nemeza, ni uko babikoze mu buryo bwa ‘kinyenzi pee’. Ku kazi bamenye ko twari dufunzwe ari uko tugarutsesinzi igihe bari kuzabimenyera iyo kimwe n’abandi benshi tutagarukatwajyanywe Kami cyangwa twiciwe muri Nyungwe. Ikindi nemeye, ni uko bari bafite amakuru ku byo twakoraga byoseinkuru twagombaga gusohora zose ndetse hamwe na hamwe na source bazimenye-ariko bahuzagurikamoicyantangaje gusa ni uko bananiwe gufungura ‘disc’ yari iriho ikinyamakuru kubera kutayimenya kandi bashaka kukireba-icyo batari bazi ni uko itashoboraga gufungurirwa kuri Computer zabo ‘direct’ kuko hari indi ‘accessory’ yasabwaga batari bafite. Gusa, baranekaga pee-cyane cyane Patrick Karegeya kuko twari twarahanganye nawe kenshi tubona uburyo yakoragamo akazi kenshi n’uburyo yahinduraga ‘strategy’ agamije kureba uko yagera ku ntego. Uburyo batugejeje kuri DMI twese tudashoboye no kuvugana. Twagarutse tubivugaho twumiwekuko iyo tuvugana bashoboraga kutatubona twese uko badushakaga. Ndahiro, Nzabamwita na Musemakweri ni ‘impinja’ Uyu munsi ariko, iyo ‘sharpness’ mu kuneka yararangiye. Kuri regime igizwe na ‘Partnership’ ya Emmanuel Ndahiro, umunyamabanga mukuru w’ishami rishinwe inzego z’umutekano, umwungirije, Joseph Nzabamwita, akaba anashinzwe umutekano wo hanze ndetse na Jack Musemakweri wa DMI ndetse na Major Anaclet Kalibata ushinzwe ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka, ibintu ntabwo bikimeze nka kera-ihunga rya Kayumba na Karegeya ni ingero z’ibanze. Patrick Karegeye akimara gufugurwa arangije igihano cye, yahamagawe mu biro by’umugaba w’Ingabo, James Kabarebe, ahasanga Kabarebe, Muhire, Kayonga na Nzabamwita batangira kumuhata amasomo y’uburyo agomba kwitwara-ibyahabereye n’uburyo bahashwaniye twabibagejejeho muri iki kinyamakuru. Abo bagabo basigaye bapanga icyo gukora (we yemeza ko bashakaga kumwica), ariko mu cyumweru kimwe gusa nubwo yagenzurwaga bikomeye, yashoboye kubacika, arahunga. Amaze guhunga, batangiye kwibasira umuryango we-kandi yaciye ku mupaka w’u Rwanda. Ejobundi, Kayumba yari yamaze gushyirwa kuri ‘24-Hr Surveillance’, akurikiranwa amasaha 24 kuri 24, nyamara yabaciye mu rihumye, arabacika, arahunga, basigara bavuga ibyo kumwaka Uganda ndetse no kujujubya abavandimwe be. Izo ‘cases’ zombi zigaragaza neza ko abo bagabo babiri bari ‘sharp’, kurusha ababarindaga ari bo abo ba ofisiye batatu navuze haruguru, ukongeraho ko banafite ‘allegiance’ mu nzego z’umutekano kurusha abaziyobora uko ari batatu wongeyeho n’izindi nzego nka Polisi n’izindi nyinshi. Ntabwo bitangaje kandi. Kayumba ni umwe mu batekenisiye bakuru ba ‘intelligence’ mu Rwanda. Ni umwe mu batangije ishami ry’ubutasi muri RDF (ikiri RPA), mu ishyamba, muri Heirachy, akaba yarakurikirwaga n’abantu nka Karenzi Karake, utakizirimo, hakaba hari benshi bavuyemo, haza ba Nziza bacamo (nubwo agikora ako kazi), mbere yuko haza iyi generation ya Nzabamwita na Musemakweri, basangamo Emmanuel Ndahiro, wabanje mu yindi mirimo y’ubuganga n’ubujyanama kuri Kagame. Nta gushidikanya ko abo bagabo ari abahanga kimwe n’abandi benshi bakora muri izo nzego, ariko ku bijyanye n’ubumenyi bwo kuneka, amayeri akenewe ku rwego u Rwanda rwishyizeho ndetse n’uburambe, biragaragara ko bakiri ‘impinja’ cyane cyane ku bazibabanjirijemo nka Kayumba na Karegeya-bombi babibagaragarije babacika kandi bari bazi ko bari maso. Impamvu zibitera ni nyinshi. Nawe: Jack Musemakweli (Photo/ Archive) Uretse kuba nyine bataragira uburambe n’ubmenyi nk’ubwa Kayumba na Karegeya muri ako kazi, hari indi mpamvu yuko izo nzego zitigeze zishyiramo abantu babo babashyizemo (aba Kayumba na Karegeya), ku buryo kugeza n’ubu bari babafiteho amakuru ahagije kurusha ayo Ndahiro, Nzabamwita na Musemakweri bari bafite-urugero ni aho Ndahiro na Nzabamwita; Karegeya amaze guhunga bohereje umuntu kujya kumugirira nabi muri Uganda, ariko Karegeya amumenya ataranahagera, ahita afatwa ataragera ku ntego-uwo musirikare muto amazina ye twifuje kuyagira ibanga kubera ingaruka byamugiraho mu buzima bwe. Indi mpamvu ni uko usanga iyi generation iriho yaragiye ita umwanya munini mu tuntu duto (trivial), aho kwibanda mu bibazo koko bijyanye n’urwego barimo. Benshi muri abo usanga baribereye abo kwakira amakuru y’ibihuha ava hirya ni hino akenshi ku tuntu tw’abantu ku giti cyabo turi ‘so trivial’-im sorry to say’, ku buryo bibatesha igihe cyo kwita koko ku bibazo by’umutekano bikomeye bakaba baba ‘effective’ bihagije. Muri uko kwiyinjiza mu tubazo tudakwiye inzego zabo, ni naho hava ‘phenomenon’ yuko usanga abenegihugu benshi barahinduwe ‘abanzi b’igihugu’, kubera udukuru akenshi tw’uduhuha tw’abantu batunzwe n’amfaranga yo kuneka bahabwa n’abo ba ofisiye babagezahokanaka yasangiraga na runaka, nabonye bicaranye mu modoka, yagiye gushyingura kwa kanaka, yari mu bukwe n’utundi nk’utwo. Kenshi wibaza ikiri mu kujya mu bukwe, kujya gutabara uwapfushije hagati y’abanyarwanda bava indav imwe, bakoranye ukibaza-bikwereka uburyo akazi kaba kananiranye abantu bagashakishiriza mu busa-nibwo butasi busigaye. Ibyo byiyongeraho kuba batarigeze bagira ‘independence’ ihagije kuko usanga harinjiyemo n’abandi nka Nziza ubikora m buryo bwe bwihariye, buhoro buhoro byanabyaye utuntu tw’ubwumvikane buke hagati ya bamwe mu bayoboye inzego zitandukanye zahoze zikorana neza zikorera hamwe zikaba ‘effective’. Ubwo bwumvikane buke bugira ingaruka ku mikorere y’akazi kabo bunongera gutizwa imbaraga n’inyungu za bamwe harimo n’abatazirimo ahubwo bazifashisha harimo abandi bategetsi, abasirikare bakuru, abacuruzi n’abandi ku buryo abakurikiraniye hafi imikorere ya ziriya nzego kuva kera uyu munsi bahurira ku kintu kimwe cyuko ubutasi bw’u Rwanda bwataye irangihasigaye gucungira ku bihuha gusa. Izindi ntege nkeya bagaragaje mu byemezo bagiye bafata na ‘strategy’zabo, ni byiza kutabigaragaza hano ku bw’inyungu z’abanyarwanda bashobora kwisanga mu bibazo n’izo nzego-nizere ko nta cyaha cyane cyane ko ntari n’umujyanama w’inzego z’umutekano. Hari impamvu bisigaye byoroshye umuntu kumenya ko azapfa ku wa kabiri, azafungwa ku wa gatatu, azajyanwa Kami ku wa gatandatu… na none hari impamvu abanyururu bo ku Mulindi b’abasirikare bategura kwigaragambya, bakarinda babikora bigasaba kubarasa, aho kubitahura mbere bikaburizwamo nkuko nkeka byari gukorwa igihe cya Karegeya n’abandi. Niba hari n’abari bagishidikanya ndakeka ko guhunga kwa Kayumba na Karegeya bihagije kwerekana ko nibura kuri bo n’abandi bari muri urwo rwego, ‘generation’ ya Ndahiro, Nzabamwita, Kalibata uyoboye igice kimwe cy’abashinzwe imipaka na Musemakweri ari ‘impija’ cyangwa se batari effective kubera impamvu zindi harimo izo twavuze n’izo undi yatekereza bitewe n’amakuru afite cyangwa ‘analysis’ yakora. Kuri Kagame, umugabo wakoze mu nzego z’iperereza igihe kirekire, ibimenyetso bigomba kuba bimugaragarira neza, ariko wenda, nta ‘Piece de rechange’, afite. Yego, kuva kuri Kayumba, Karenzi Karake, Jack Nziza na Karegeya, ‘Group Ndahiro, Nzabamwita, Musemakweri ndetse na Anaclet Kalibata-urutonde rw’ishyamba Kagame yarumazeyo. Abandi bagiye bacamo bahita abandi bajyanwa ahandi; Kakira, Shema muri polisi, Rwabarinda muri Prisions, ubu abaza yaba atabazi neza kandi atapfa kwizera uwo bamuzanira kandi baba barigishijwe n’abo yavanyeho ntacyo babarusha cyane-ku buryo yahitamo kugumana n’abo aziho gato. Charles B Kabonero UMUSESO No 398, 08 -15 Werurwe 2010 Urup. 9 AMAKURU Gen. Laurent Nkunda mu gihirahiro: Gen. James Kabarebe akomeje kwanga kwitaba umucamanza M u rubanza rwa Gen. Laurent Nkunda rumaze igihe inkiko zararutinye rukakirwa n’Urukiko rw’Ikirenga, ariko uwaregwaga ari we Gen. Kabarebe wasabwaga n’abunganira Gen. Laurent Nkunda kuza gusobanurira urukiko icyatumye afata uwo mujenerali akamufungira ahantu hatazwi no mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntiyitabye ku itariki ya 01 Werurwe 2010. Nk’uko ikinyamakuru Umuseso cyigeze kubibabwira, kuva Gen. Laurent Nkunda yatabwa muri yombi mu kwezi kwa mbere 2009, umuryango we wakoze uko ushoboye ndetse n’abamwunganira bashyiraho akabo ngo agezwe imbere y’ubutabera kugira ngo hagaragazwe icyo ashinjwa cyatumye bamufata bakamufunga bidategetswe n’Urukiko nk’uko amategeko abiteganya, ariko kuva icyo gihe aho batangaga ikirego hose mu nkiko bangaga kucyakira ngo baburanishe urwo rubanza, ahubwo bagasaba abatanga ikirego kubanza kumenya uwo barega kuko Leta y’u Rwanda itaregwa muri urwo rubanza, ubundi ubushinjacyaha bwabazwa bukicecekera, cyangwa se inkiko zikavuga ko zitabifitiye ubushobozi. Nyuma y’icyo gihe kinini afunzwe mu buryo budateganywa n’amategeko, ikirego cyagejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga rwemera kucyakira, rushyira umunsi w’iburanisha urwo rubanza RP 0001/09/CS ku itariki ya 13/01/2010 mu gitondo, ariko haboneka inzitizi yaturutse kuri Gen. Kabarebe warezwe, aho yari yandikiye urukiko ko, kubera imirimo myinshi y’igihugu yihutirwa afite, adashobora kuboneka mbere y’itariki ya 26/02/2010. Nk’uko twabibatangarije urubanza rwarasubitswe ngo Gen. Kabarebe azitabe urukiko, maze urubanza rushyirwa igihe azabonekera nk’uko yabisabye. Ku wa 01/03/2010 ariho hari hashyizwe iburanishwa ry’urwo rubanza, abantu bongeye kuza ari benshi buzura icyumba kinini kigezweho cy’urukiko baritsindagira. Umucamanza wari uyoboye inteko y’urukiko yatangije urubanza hagaragazwa inzitizi zo kutaboneka kwa Gen. James Kabarebe asobanura ko byatewe n’imirimo ikomeye y’igihugu afite, maze Me Shema agaragariza urukiko ko amuhagarariye. Nyuma yo guha abunganira Gen Laurent Nkunda iyo baruwa bakayisoma, Me Bourgon wari waturutse muri Canada, yasobanuriye urukiko ko bidashoboka ko Gen. Kabarebe wiyemereye igihe azabonekera akabyandika mu ibaruwa ye yisinyiye avuga ko atabonetse ngo yitabe urukiko, bityo kuba yohereje uwo kumuhagararira bitahabwa agaciro kuko mu rubanza nshinjabyaha umuntu Ntiyarwanye se? Gen. Kabarebe (Photo/ Archive) yiyizira. Impamvu zikomeye zaba zatumye ataza zikaba zidateganyijwe mu mategeko, ahubwo kwitaba urukiko akaba ari ikintu cyihutirwa mbere y’akazi ako ari ko kose yavuga ko afite. Kuba ari Umuyobozi Mukuru w’ingabo uhorana akazi kenshi bikaba bitakwitwazwa, Me Bourgon akaba yarabwiye urukiko ko, yabaye umusirikare wo mu rwego rwo hejuru imyaka 20, bityo kuvuga ko hari igihe umusirikare wo mu rwego rwo hejuru yavuga ko azaza igihe adafite akazi byoroshye mu masaha 24/24, kuko bene abo basirikare bahorana akazi kihutirwa, ariko mu igereranya ry’ibintu, kwitaba ubutabera ni ikintu cyihutirwa, cyane kuko uwo yunganira Gen. Laurent Nkunda amaze iminsi 400 afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi bikaba bigomba gusobanurwa na Gen. Kabarebe, iyo akaba ari inzitizi ya mbere muri urwo rubanza. Yagaragaje kandi ko, amategeko yo gufata no gufunga Gen. Laurent Nkunda atubahirijwe, kimwe no kuba atagezwa imbere y’urukiko nk’uko biteganywa n’amategeko, ibyo byose bikaba byahanisha uwabikoze nk’uko amategeko abiteganya. Ingingo ya 89 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha uwunganira Gen. Nkunda yifashishije, iravuga ngo: “iyo umuntu yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, umucamanza uwo ari we wese ukorera mu rukiko ruri hafi y’aho umuntu afungiye, rufite ububasha bwo kuburanisha imanza zerekeranye n’ibyaha bimeze nk’icyo ufunzwe aregwa, ashobora, abisabwe n’umuntu wese ubufitemo inyungu, gutegeka uwafunze umuntu muri ubwo buryo, kwitaba azanye n’uwafunzwe kugira ngo asobanure impamvu n’uburyo uwo muntu afunze. Umucamanza afata icyemezo gifunga cyangwa gifungura by’agateganyo uwo muntu. Ashobora kandi kumutegeka ibyo yubahiriza bivugwa mu ngingo ya 102 y’’itegeko n0. 13/2004 ryo ku wa 17/05/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha. Ashobora guhita ahanisha, nta kuzuyaza uwo ari we wese wafunze uwo muntu mu buryo butemewe n’amategeko, ibihano biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana. Turi aha kubera ifatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko, umucamanza asabwa guhita akurikiza ibivugwa n’amategeko nk’uko tumaze kubisobanura. Ntabwo Gen. James Kabarebe ashobora guhagararirwa hakurikijwe ingingo ya 139 y’itegeko ryavuzwe haruguru kuko hatagaragajwe impamvu zikomeye zateganyijwe n’itegeko, bityo urubanza rukaba rwaburanishwa adahari”. Indi nzitizi yagaragajwe, ni ububasha bw’urukiko kuri urwo rubanza rwa Gen. Laurent Nkunda. Urubanza rwageze mu nkiko nyinshi uko zikurikirana bavuga ko badafite ububasha bwo kuri iyo dosiye, twandikiye amabaruwa Minisiteri y’Ubutabera, iy’Ububanyi n’Amahanga, ndetse twandikiye na Perezida wa Repubulika, ariko nta gisubizo. Ngo bashatse ko hakorwa n’ibiganiro kuri izo nzego na Minisiteri y’ingabo ntibyakunda. Byashoboka bite igihe inzego zose zicecekeye ku bintu bikomeye nk’ibi kandi itegeko ntacyo ryateganyije iyo bigenze bityo? Turibaza uwamufashe, icyo yamufatiye, aho uwafashwe ari n’icyo ashinjwa? Mu gihe umucamanza yabwiraga abunganira Gen. Laurent Nkunda ko, bagiye kureba ibyo guhagararirwa kwa Gen. Kabarebe, cyangwa se gushyira iburanisha ku wundi munsi bagaha undi mwanya Gen Kabarebe wo kwitaba bakabifataho icyemezo, Me Bourgon yasabye ko icyihutirwa kuri we ari ukureba uburyo bibaye inshuro ya kabiri atitaba urukiko bikaba bigaragaza ubushake buke, bityo n’ubwo ari Umugaba Mukuru w’ingabo akaba akwiye kubaha ubutabera. Urukiko rwagiye mu mwiherero rumara nk’isaha, maze aho bagarukiye bavuga ko basanze guhagararirwa kwa Gen. Kabarebe nta shingiro bifite kuko impamvu zikomeye zateganyijwe n’itegeko Gen. Kabarebe ntazo afite. Umucamanza yategetse ko urubanza rukomeza rukaburanishwa Gen. Kabarebe adahari. Ibyo byatumye Me Shema ahita yiyicarira akurikirana urubanza nk’abaturage. Hamaze gutangazwa icyo cyemezo, icyakurikiyeho, ni impaka ku bubasha bw’urukiko, aho abunganira Gen. Nkunda bagaragaje ko uwafashwe agafungwa mu buryo bunyuranye n’amategeko atanabonana n’abamwunganira kandi biteganywa ku buryo budasubirwaho n’amategeko ariko bikaba bidakorwa, banagaragaje ko uwo bunganira ari umusirikari wo ku rwego rwa Gen wagombye kuba aburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare, ariko rukaba rwaranze kwakira urwo rubanza, bityo bakaba babona ariho yari kuburanishirizwa ku rwego rwa mbere, bakaba barasabaga Urukiko Mu gihirahiro: Gen. Nkunda (Photo/ Archive) rw’Ikirenga gutegeka ko urwo rubanza ruburanishwa n’urwo rukiko Rukuru rwa gisirikare, cyangwa se rugategeka ko Gen. Laurent Nkunda yahita afungurwa by’agateganyo hakurikijwe ingingo ya 155 y’itegeko n°13 ryo ku wa 17/5/2004 rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha kuko babifitiye ububasha bakurikije n’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda rwasinye. Icyakora umucamanza wari uyoboye urwo rubanza yavuze ko ikigomba kurebwa cy’ibanze ari ukureba uburyo abunganira Gen. Nkunda bavuga ko urwo rukiko rw’Ikirenga rudafite ububasha bwo kuburanisha iyo dosiye. Nk'uko biteganywa n'itegeko ngenga n°07 ryo ku wa 25/2004 rigena imiterere, imikorere n'ububasha by'inkiko, Urukiko Rukuru rwa gisirikare ruburanisha mu rwego rwa mbere, ibyaha bihungabanya umutekano wa Leta n’iby’ubuhotozi byakozwe n’abasirikare, rutitaye ku ipeti ryabo ndetse no ku rwego rw’ubujurire imanza zose zaciwe n’urukiko rwa gisirikare(ingingo ya 139). Umucamanza wari uyoboye urwo rubanza amaze kumva impungenge z’abunganira Gen. Laurent Nkunda, yafashe icyemezo cyo guhagarika izo mpaka, maze yemeza ko ku itariki ya 26/03/2010 azatangaza icyemezo cyafashwe ku bubasha bw’urukiko rw’Ikirenga ku iburanishwa ry’iyo dosiye ya Gen. Nkunda. Aganira n’abanyamakuru, Me Bourgon yavuze ko bitumvikana ukuntu Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko imaze kugera kuri byinshi mu iterambere, ariko ikintu gito cyo kubahiriza amategeko yo gufata no gufunga bitubahirije amategeko kikaba cyarakorewe Gen. Laurent Nkunda. Abantu bakaba bakomeje kwibaza niba umuntu nk’uwo utoroshye afungwa muri ubwo buryo, noneho uko abaturage bato bamerewe. Ibyo ngo bikaba bigaragaza isura mbi ku gihugu gihora kibwira abantu ko cyubahiriza amategeko. Akaba yaranavuze ko nibakomeza kutubahiriza amategeko azarega mu rukiko rw’Ikirenga rw’uburenganzira bwa muntu. Icyo twamenyesha abasomyi, ni uko Me Bourgon yagaragaje ko umudamu wa Gen. Laurent Nkunda yafatwa nk’umutangabuhamya urukiko rugasuzuma niba yahezwa, ariko umucamanza yavuze ko byazarebwa igihe urubanza ruzaba ruburanishwa mu mizi. Ikindi ni uko Umushinjacyaha Mukuru Ngoga Martin nawe yaje gukurikirana urwo rubanza akahamara umwanya muto. Byakiriwe na Habiyambere Valens Ibiciro byo kwamamaza Ku rupapuro rw’umweru n’umukara Urupapuro rwose: ½ cy’urupapuro: ¼ cy’urupapuro: 1/8 cy’urupapuro: Eye-Piece: 400.000 FRW 250.000 FRW 150.000 FRW 80.000 FRW 50.000 FRW Ku rupapuro rw’amabara Urupapuro rwose: ½ cy’urupapuro: ¼ cy’urupapuro: 1/8 cy’urupapuro: Eye-Piece: 700.000 FRW 500.000 FRW 300.000 FRW 150.000 FRW 100.000 FRW Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira: Inshuro enye (4) 5% Inshuro umunani (8) 10% Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15% Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20% Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25% Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere. Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640 Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango ihora ikinguye! UMUSESO Urup. 10 No 398, 08 - 15 Werurwe 2010 ISESENGURA Abanyarwanda ntibazakomeze kugwa aho inzovu ebyiri zirwaniye - - - - - Amateka arisubiramo? Col. Kanyarengwa (Photo/ Archive) Ibintu bidakwiye kandi byari bikwiye gucika muri iki gihugu, ni uburyo mu mateka y’u Rwanda ndetse na henshi mu bihugu byitwa ko biri mu nzira y’amajyambere, abayobozi bazakomeza kwitiranya imirimo bashinzwe, inyungu bashaka ku giti cyabo zaba iz’ubuyobozi cyangwa ibindi, n’ibyakagombye kwitirirwa abo bahagarariyeabaturage nyirizina. Nkuko mu kinyarwanda bakunze kuvuga ngo ijya kurisha ihera ku rugo, nanjye niyibukire bimwe mu byaranze amateka y’igihugu cyanjye. Amateka nshaka gusesengura, akaba ari ayaranze iki gihugu, mpereye ku ihirima rya Perezida wa kabiri w’u Rwanda Kayibanda Gregoire. Impamvu nyirizina yo gusesengura aya mateka, akaba ari impamvu y’ibimaze iminsi bivugwa ndetse n’ubu bikomeje kuvugisha benshi amagambo menshi muri uru Rwanda. Ugushaka ubuyobozi bya ba nyakubahwa, byinshi mu byakunze kubaranga, ni uko iyo Habyarimana (Kanyarengwe, Lizinde nyuma y’imyaka 5) Kagame(Kayumba, Karegeya nyuma y’imyaka 16) Ese Kayumba, Karegeya bazakora nka Kanyarengwe Habyarimana yaba yarakuye he akabyiniriro k’Ikinani? Ese Kanyarengwe yaba ataravanyeho Habyarimana? bagiye kujya imigambi y’uburyo bagomba kugera ku buyobozi mu nzira zishoboka izo ari zo zose, akenshi babitekereza ukwabo nta muturage ubigizemo uruhare, nta n’uzi icyo baba bapfa hagati yabo cyangwa impamvu n’uko iryo hinduka ry’imiyobore rizakorwa; niba nta ngaruka bizabagiraho. Ibi bikaba bikorwa kubera ahanini ko baba barabahejeje mu rutumva ingoma, ntibamenye iby’ibukuru. Nyuma yo kunoza umugambi wabo, akenshi baraza bagatangira kubyinjiza muri abo ba nyakujya (abaturage), akenshi babatezamo umwiryane babereka ko uburyo bayoborwamo budahwitse cyangwa imyifatire mibi ya bamwe mu bayobazi babo, mbese inzira zose banyuramo nuko abo baturage bagomba kuzubahiriza babyemera cyangwa babyanga. Ikiba kizwi, ni uko abo ba nyakujya, baba bagiye kuba aka bwa bwatsi bw’aho inzovu ebyiri zirwaniye. Ikibabaje rero, akaba ari uko abahonotse iyo mirwano y’izo nzovu, iteka batanibukwa nyuma y’utsinzwe n’utsinze. Ahubwo aho kubitaho bagatangira gushaka uburyo batangira gukomeza ubutegetsi bwabo kugirango hatazagira uhirahira ngo abe yabakuraho, nyuma yo kwirengagiza izo ngorwa (abaturage). Igisetsa abashungera iyo miyoborere, ni uko muri urwo ruhando rwo gukomeza ubutegetsi bashaka kubukomeza ku buryo bwakomera kuruta bwa bundi tujya twumva muri bibiriya bw’abamedi n’abaperesi, maze hagatangira kunuka uruntu runtu hagati ya bya bikomerezwa bamwe bakumva ntaho bahuriye na bagenzi babo reka sinakubwira ukagirango ntibavuga ururimi rumwe nka bamwe bubakaga umunara w’i Baberi. Ntabatindiye rero nkuko nabasabye guhera kuri Kayibanda, mu gihe cy’amarembera y’ingoma ye, nta muturage wigeze umenya imigambi irimo kumucurirwa ahubwo uwari umutoni we Habyarimana, nyuma yo guteza imvururu muri ba ba nyakujya, yihishe inyuma y’izo mvururu maze aramuhirika afatanyije na bagenzi be bagera kuri cumi n’umwe harimo Kanyarengwe na Lizinde bari bari ku isonga. Ubwo Habyalimana yahise abishingikirizaho, Kanyarengwe aba icyegera cya Habyalimana, Lizinde ashingwa ubutasi. Nyuma y’imyaka itanu gusa, ka gashya k’i Babeli kaba kabagezemo reka sinakubwira Habyarimana amaze kumva uko itapi itukura iryoha yikanga baringa maze si ukwigizayo za nshuti ze bamwe ngaho ku gatebe, ibiragi, Kanyarengwe afata iya Rusumo, Habyarimana ati umuginga yari agiye kumpirikira ubwato. Maze ba Lizinde, Muvunanyambo n’abandi bamanurwa iy’uburoko maze ubwato burakunda butembera neza. Keretse utundi dufi natwo duto bwanyuze hejuru mbese ababuze icyo gihe ni abanyamakuru bigenga kuko nta babagaho. Ngirango iyo babaho bari kugirirwa ako ba bayahudi bagiriwe, ibinure byabo bihindurwa isabune abandi bakoreshwa imihanda, ngo koko inzira ntibwira umugenzi! Habyarimana abandi nabo baba bamenye ko ari umunyamanyanga, baba bifashishije Kanyarengwe iyo yari ari bati dufungure bagenzi bawe uriya mugabo utwiciye igihugu tumwereke uko intama zambarwa. Aba araje, igipindi kiba kiratangiye muri ba nyakujya, inka baragurisha n’iyonka mbese iyo bishoboka n’umwana w’umuntu yari kugurishwa. Kanyarengwe aca hirya abandi hino barigisha, Habyara baramutigisa agiye guhenuka ati: baturage ntimukuke imitima inzirabwoba zihagaze neza muryame musinzire neza kandi murabizi ko ndi ikinani cyananiye abagome Azakora ibyo Kanyarengwa yakoze? Afande Kayumba (Photo/ Archive) n’abagambanyi(umusaza twabanaga icyo gihe ati mwana wanjye iyo umwami yivuze haba hari ikibazo) Ntibyatinze maze si ukwisasira inzirakarengane karahava n’uko akabyiniriro kaba karavutse nubwo katarenze amazuba abiri akaba we n’inzirabwoba ze baba bakubiswe knock out, Inkotanyi ziraganje bati muhumure tubazaniye ubumwe n’ubwiyunge abiriye bakimara, abagurishije inka ngo igikorwa nyirizina kigerweho, baribagirana za ndimi z i Babeli ziba ziragarutse bamwe barahiritswe(Bizimungu, Kanyarengwe, Lizinde, Sebarenzi……. Abandi barahunze (Kayumba, Karegeya inzobere mu butasi) none ijambo baturage muryame musinzire ituze rirahari ryo kabaho (ituze) rirongeye!…………. M. K.Richard Guhekwa na FPR byatumye Bumaya yegura muri PDI N kuko bigaragazwa n’ibaruwa iki kinyamakuru gifitiye kopi, Ambasaderi Bumaya A. Habib yeguye mu Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) guhera tariki 22/02/2010 kubera impamvu ze bwite za politiki zizashyirwa ahagaragara nibiramuka bigaragaye ko ari ngombwa. Ariko amakuru dufitiye gihamya, dukesha bamwe mu bayoboke ba PDI agaragaza ko Ambasaderi Bumaya, wari mu bashinze iryo Shyaka mu 1991 ryitwa Ambasaderi Bumaya, yagaragaje mu nyandiko yagombaga kuganirwaho mu mahugurwa y’abagize Inteko Nkuru aherutse kubera i Nyandungu ko iyo mikoranire igomba gusuzumwa bundi bushya maze ikavugururwa. Ishyaka Riharanira Demokarasi ya Kiislamu (PDI) akariyobora kuva icyo gihe kugeza muri Mata 2006, atari acyumvikana n’abariyobora ubu ku cyerekezo cya politiki n’imikorere byaryo, by’umwihariko ku mikoranire ya PDI na FPR. Ambasaderi Bumaya, yagaragaje mu nyandiko yagombaga kuganirwaho mu mahugurwa y’abagize Inteko Nkuru aherutse kubera i Nyandungu ko iyo mikoranire igomba gusuzumwa bundi bushya maze ikavugururwa. Iyo nyandiko ntiyigeze iganirwaho muri ayo mahugurwa-nama bitewe na Perezida w’Ishyaka utarashakaga kuyikozwa, byanorohejwe n’uko Ambasaderi Bumaya atabonetse muri ayo mahugurwa kubera uruzindiko rutunguranye yagiyemo. Bityo mu cyimbo cyo kuvugurura iyo mikoranire ahubwo hemejwe ko PDI ishyigikiye FPR ku buryo budasubirwaho, maze igakora nka strategic Partner y’umuryango batanabitumwe. Ibyo ngo Ambasaderi Bumaya akaba atabyumva kandi atanabikozwa kuko nta nyungu za politiki bifitiye PDI kandi nta n’akamaro abona bifitiye igihugu mu iterambere rya politiki ishingiye kuri demokarasi, yo umusingi w’amajyambere arambye. Abo bayoboke twaganiriye batekereza ko ibyo ari byo bishobora kuba byarabaye intandaro yo kwegura kwa Ambasaderi Bumaya A. Habib muri PDI. Umwanditsi wacu UMUSESO No 398, 08-15 Werurwe 2010 Urup. 11 ISESENGURA RwandAir ikwiye kwitondera kujya muri Kongo Sosiyete ya Leta y’u Rwanda itwara abantu mu ndege, RwandAir yamaze gushyira ahagaragara imigambi yayo yo gufungura ibiro by’ubucuruzi mu mujyi mukuru wa Kongo, Kinshasa. Ibyo bigamije kuba iyo sosiyete yatangira gukorera ingendo muri icyo gihugu mu mijyi ya Kinshasa na Goma. Iyi mijyi yombi irakize. Kuba RwandAir ishaka gukora ubucuruzi muri Kongo ntabwo ari igitekerezo cyayo gusa kuko na Leta y’u Rwanda hamwe n’iya Kongo zirabishyigikiye. Ubwo bufatanye buvuga ko n’indege za Kongo nazo zatangira kuza mu Rwanda. Ariko kandi ni igitekerezo cyiza kuko impande zombi zabonamo inyungu ariko hakwiye ubwitonzi mbere yo kugishyira mu bikorwa. Ariko kuba RwandAir yajya muri Kongo no kuba indege za Kongo zaza mu Rwanda harimo itandukanirizo rirerire kandi rikwiye gutera RwandAir hamwe na Leta impungenge. Iryo tandukanyirizo ni umutekano w’ikirere cya Kongo hamwe n’icy’u Rwanda kuri izo ndege. Nubwo u Rwanda rwamaze gusinyana amasezerano y’’ubufatanye mu by’indege na Kongo mu minsi ishize, ntabwo ibyo bitanga icyizere ko ikirere cya Kongo ari cyiza mu bijyane n’umutekano w’indege z’u Rwanda. Aha rero niho impande zombi zikwiye kwitaho kuko u Rwanda rujya gusinya ariya masezerano ntabwo rwari rwakoze igenzura ry’umutekano w’indege zarwo mu kirere cya Kongo. Kuba rero u Rwanda rwapfa gufata ubuzima bw’abantu ngo buburohe mu rupfu ntabwo ari ibintu byashyigikirwa. Ntawe uyobewe ko muri Kongo cyane cyane mu mashyamba harimo imitwe myinshi yitwaje intwaro harimo n’umutwe wa FDLR kandi uzwiho kuba urwanya u Rwanda. Ntawe uyobewe ko harimo umutwe wa Kony Joseph urwanya Leta ya Uganda kandi ko ushobora kuba ukekwaho gukorana n’ibyihebe. Kuba rero iyi mitwe yose cyane cyane irimo abanyarwanda bamwe bakekwaho kuba barakoze jenoside iri mu nzira indege z’u Rwanda zanyuramo bivuga ko hari ikibazo. Iyo mitwe nta gushidikanya ko ifite intwaro zishobora guhanura indege bityo ikaba yazikoresha guhanura indege za RwandAir ziri ku kirere cya Kongo ikaba yabikora kugira ngo yihimure kuri Leta y’u Rwanda iyo mitwe ivuga ko idashaka imishyikirano nayo. Ikindi ni uko iyo mitwe yombi ubu isabirwa kuba mu rwego rw’imitwe y’iterabwoba bitewe n’ibikorwa nyandagazi byayo. Ibyo rero biyete impungege kuko kuba yakorana n’indi mitwe y’iterabwoba nka Al-Shabab yo muri Somaliya maze bigahanura izo ndege ntabwo byatangaza. Nubwo nta bimenyetso bihari byo kugaragaza ibyo bikorwa cyangwa ubufatanye hagati y’iyo mitwe, Leta zombi zari zikwiye kubanza kwitonda zikareba koko niba ikirere cya Kongo gifite umutekano watanga icyizere ko indege z’u Rwanda zagikoresha neza nta mpungenge. Amakuru atangazwa na RwandAir avuga ko iyo sosiyete muri iki cyumweru izohereza impuguke muri Kongo gukora inyigo y’ukuntu iyo sosiyete yafungura ibiro by’ubucuruzi mu mujyi mukuru wa Kongo, ari wo Kinshasa. Byumvikana ko iyo nyigo ibyo izatanga, bizagenderwaho hakaba habaho gufungura ibyo biro bizakurikirwa no gutangira ingendo cyangwa se bikanga bitetwe n’impamvu iyo nyigo izatanga. Ubusanzwe igihugu cya Kongo kirakize mu bijyanye n’umutungo kamere kandi ni kinini. Icyo gihugu gikize mu butaka ariko ntabwo ariko gikize mu birebwa n’amaso kuko abaturage bacyo bamwe barakennye bikabije. Ibyo byose byagiye biterwa n’intambara zakiyogoje harimo n’iz’u Rwanda rwagiye rugiramo uruhare. Kuba rero u Rwanda rwaragize uruhare mu ako gahomamunwa, bamwe mu baturage ba Kongo banze u Rwanda hamwe n’abanyarwanda muri rusange kandi bafite ishingiro. Ariko mu bihugu byayogoje Kongo ntabwo ari u Rwanda gusa kuko hajemo na Uganda, Angola na Zimbabwe. Muri ibyo bihugu byose byajyaga muri Congo nta nakimwe cyari kijyanywe no gufasha ahubwo byajyagayo kuko byari bifite izindi nyungu byashakaga. U Rwanda rwagiyeyo kuko ngo rwashakaga kurwanya interahamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro yarubuzaga umutekano. Uganda yajyagayo kuko ngo yabaga igiye kurwanya •Ikirere cya Kongo nta mutekano gifite mu gihe hakiri FDLR n’indi mitwe inyeshyamba zayibuzaga umutekano. Angola na Zimbabwe byaje ngo bije gufasha Leta ya Kongo kwikiza u Rwanda na Uganda hamwe n’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwa Leta ya Kongo. Ariko icyaje gutangaza, ni uko muri ibyo bihugu byose aho gukora akazi kabijyanyeyo byagiye kwishakira amabuye y’agaciro nyuma bikaza no kuyarwaniramo. Ingero zirahari kuko u Rwanda na Uganda byahataniye muri Kisangani bigera naho impande zombi zisa naho ari abavukanyi zitakaza ingabo mu buryo bw’amafuti. Icyo gihe cya Kisangani ntabwo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni azacyibagirwa kuko yatakaje ingabo ze zari zirangije amahugurwa ya gisirikare ziri ku rwego rwa Sous-Lieutenant. Izo ntambara rero zatangiye mu 1998 ni nazo zatumye u Rwanda na Kongo biza gukomeza kutavuga rumwe kuko Kongo yashinjaga u Rwanda gufasha ishyaka rya RCD ryarwanyaga Leta ya Kongo hanyuma u Rwanda rukavuga ko Kongo yahaye icumbi interahamwe ikanaziha n’intwaro ngo zitere u Rwanda. Urwo rwikekwe rwakomeje kugeza ubwo rwaje no kuvukamo amagambo mabi kuko n’umuryango mpuzamahanga nawo waje kubona ko hari ikibazo biba ngombwa ko wohereza ingabo zawo muri Kongo kugira ngo zibungabunge umutekano w’abaturage ba Kivu cyangwa uburasirazuba bwa Kongo. Byaje kuba bibi rero ubwo uwo muryango woherezaga ingabo z’u Bufaransa ngo abe ari zo zikora ako kazi kandi ubusanzwe u Rwanda rwari rufitanye umubano mubi n’u Bufaransa kuko rwabushinjaga uruhare muri jenoside y’abatutsi yo mu 1994 aho ngo u Bufaransa bwafashije Leta ya Habyarimana gutsemba abatutsi. U Bufaransa ariko ntabwo bwemeraga ibyo birego bityo rukabura gica. Ikibazo ariko cyaje kuba kirekire ubwo Leta ya Kongo yaje na none gusa naho ikozanyaho na Leta y’u Rwanda kubera ikibazo cy’abaturage ba Kongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bitwa abanyamurenge aho baterwaga n’abandi banyarwanda hamwe n’indi mitwe y’abanyekongo maze bakajya bahungira mu Rwanda. Aho ni naho haje kuvukira umutwe wa CNDP wari uyobowe na General Nkunda Laurent ubu ufunzwe na Leta y’u Rwanda. Ubwo uwo mutwe wavutse ngo ushaka kurwanira bene wabo bicwaga n’abo witaga abahutu b’interahamwe. Uwo mutwe rero waje no gushinjwa ko waba waraterwaga inkunga na Leta y’u Rwanda ariko ugahakana kandi n’u Rwanda rugahakana. Uko guhakana ariko kwaje kuvamo ko umuryango w’abibumbye ukora ubushakashatsi ureba uruhare rw’u Rwanda mu ntambara za Kongo ari naho haje kuba raporo igaragaza uruhare rw’u Rwanda muri ziriya ntambara ariko Leta ya Kigali irakomeza irahakana. Kuba Leta ya Kigali yarahakanye ariko ntabwo byatumye urwo ruhare cyangwa iyo raporo ita agaciro. Ubwo rero ni nabwo u Rwanda rwahise rufata General Nkunda kuko ngo yaba yaratanze amakuru avuga ko u Rwanda rumuha ubufasha. Ariko ibyo bamwe bavuga ko ari amayeri u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rwongere rwegere Kongo maze umubano ugaruke. Aho rero niho u Rwanda rwahise rutangirira ibiganiro na Kongo kugirango umubano w’ibihugu byombi ugaruke. Tariki ya 06/08/2009, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Joseph Kabila wa Kongo bahuriye mu mujyi wa Goma, basa naho batanze umurongo ngenderwaho wo kongera kubyutsa umubano wari warazambye kuva mu 1994. Icyo gihe cyaje no gukurikirwa no gufungura za ambasade ku mpande zombi habaho no kubyutsa ubufatanye mu by’ubukungu aho ibihugu byombi bizafatanya gucukura gazi methane iri mu kiyaga cya Kivu bisangiye. Ikindi kintu gikomeye kandi, ni uko uwo mubano ukomeza kurushaho kwihuta none ukaba ugeze aho ibyo bihugu byombi bisinyira kongera kuzahura ubufatanye mu by’indege. Mu byumweru bibiri bishize Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwaremezo Bwana Vincent Karega yabwiye itangazamakuru ko ubwo bufatanye bwashyizweho umukono n’impande zombi. Ubwo bufatanye buganisha ku gutangira ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi. Nubwo u Rwanda rifite inyungu kuba rwatangira kujya muri Kongo na Kongo nayo irazifite. Izo nyungu ntabwo ari iza politiki ahubwo ni iz’ubucuruzi kuko Kongo ikize ku bintu byinshi u Rwanda rudafite. Kuba rero abanyekongo bazana imari mu Rwanda bifitiye akamaro abanyarwanda kimwe n’uko abanyarwanda nabo bafite ibyo bagurisha muri Kongo. Ariko ikibazo si ukuza no kugenda ahubwo ikibazo, ni indege z’u Rwanda gukoresha ikirere cya Kongo kandi ya mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Kongo igihari. Ibyo biteye impungenge kuko abagenzi bakoresha izo ndege zaba iz’u Rwanda cyagwa iza Kongo nta mutekano usesuye baba bafite ku kirere cya Kongo. Ibi bihugu byombi rero bikwiye kuva mu marangamutima ya politiki maze bikabwizanya ukuri, byerekana impungenge zatuma uwo mubano wongera gusubira irudubi mbere yuko hagira igikorwa bikora cyo gushora inzirakarengane mu byago. Urugero u Rwanda rukwiye kubanza kurekura Nkunda naho Kongo ikwiye kubanza gukura izo nterahamwe n’indi mitwe yitwara gisirikare mu nzira mbere yuko ikirere cyayo gitangira gukoreshwa n’indege z’impande zombi zitwaye abagenzi. Kubwizanya ukuri bizatuma umubano w’ibihugu byombi ubasha kuramba n’abaturage bakongera gukundana. Ibi bizatuma n’abazajya muri izo ndege bagendana icyizere cyo kugera aho bajya. Ingabire Lydia [email protected] UMUSESO Urup. 12 No 398, 08 -15 Werurwe 2010 ISESENGURA Rudahigwa ntiyahaye u Rwanda abapadiri, yaruragije Kristu Umwami Na Jean Nepomuscene Gashikazi Nyamanswa Ntindi-Amoti U musore Andrew Muvunyi ati: Rudahigwa yahaye ubwami Abapadiri, naho Kagame aha u Rwanda Umwakazi w’ u Bwogereza. “ Nkunda umugabo ntacyo ampaye.” Muvunyi arongera ati: “nkunda Kagame kandi nkunda u Rwanda ndagira ngo mugire inama agarure Umwami Kigeli agaruke mu Rwanda nk’Umwami.” Kigeli kugaruka mu Rwanda nk’umwami ndabishyigikiye 100% ariko, Muvunyi nareke kubiharira no kubyegeka kuri Perezida w’u Rwanda gusa kuko siwe wakuyeho ubwami. Ashobora kuba atabuzi atazi n’akamaro kabwo ariko nk’umukuru w’igihugu niwe Responsible (niwe bireba) muti hi bete se? Inyoni nto yigira ku nkuru kuguruka “Yezu Kristu yagize ati: sinaje gukura amategeko ya Musa naje kuyanonosora.” Nanjye inama nagira umukuru w’igihugu, aho niho yahera (mbese yakora ate kugira anonosore amateka y’igihugu yaranze u Rwanda) Rudahigwa ati: Aho kwica Gitera icyampa ikibimutera. Nanjye ngire icyo nibariza. Ni iki cyateye intambara mu Rwanda? Abaraguzafuro(abahimbyi b’ibinyoma) bati amoko mu Rwanda yasubiranyemo. Ese kuva kera kare kose, ayo moko ntiyabagaho, ese kuki ubwami bwavuyeho ayo moko agasubiranamo? Inkoko iyo ivuye mu magi arabora. Abanyarwanda bateranyijwe na Repubulika. Imihini mishya itera amabavu. Yaje itazi gutegeka irobanura mu banyarwanda ibogamiye ku ruhande rumwe. Uwanga ikinyoma abandwa riva, izina niryo muntu, imvugo niyo ngiro. Nyumvira nawe iyo mvugo itagira rutangira, MDR Parmuhutu maze nawe uti iki? Ibya Repubulika sinjya kubitindaho, umutego mutindi wica nyirawo, Kayibanda yazize iki? Yazize ubwami yakuyeho, cyangwa yazize Repubulika yishyiriyeho? “Uwiyishe ntaririrwa “ na Kayibanda yarizize inkuruzi ya gakakoba yikururimo umunyotwe na Kayibanda yazize Repubulika kandi ntacyo mwene se wabo Michel Rwagasana atari yagize amugira inama ngo areke kwishinga Repubulika abazungu bamushinze atayizi akayasamira bucucu (ubucucu buragwira) maze nawe uti iki? Ese kuki Abazungu, Ababiligi bashinze Repubulika mu Rwanda kandi iwabo bafite cyami, ubwo badukunda kuruta uko bikunda (Abarundi bati umuhanuzi angana umurozi ) n’uwaroze u Rwanda ntiyakarabye. Kuvuga ni ugutaruka, na Muvunyi inama yagiriye umukuru w’igihugu si mbi, ariko umukuru w’igihugu siwe kamara. Umwami agirwa n’ingabo, abanyarwanda niba dushaka ubwami niduhaguruke duhagarare dukore iyo bwabaga ubwami tubugarureho. Ubwenge burarahurwa, turebere ku baturanyi bacu b’igihugu cya Uganda, niho twaje duturuka nibo baduteye inkunga dutaha mu gihugu cyacu twemye. Inyoni nto yigira ku nkuru kuguruka, umusore umwe w’umugande witwa Waswa yambwije amashirakinyoma ati ibijya gushya birashyuha kandi bica amarenga ati twagaruyeho ubwami mu Buganda ati ibisa birasabirana ati ejo cyangwa ejobundi nimwe muzaba mutahiwe. Ntihaba umukuru nk’umuto waribonye, reka natwe tubitege amaso (qui vivra verra). Umwana ujya iwabo nujya ikuzimu ntawe ubatangira, ntangazwa no kubona urubyiruko nka Muvunyi rwivamo nk’inopfu (kama mbayambaya) rukihara ruharanira ko ibintu byajya mu buryo bigaca mu mucyo umuco gakondo ukagaruka mu Rwanda (umugani ugana akariho). Abanyarwanda bati: ucitse ku muco yarazwe n’abakurambere niyo atakuma ngo agwengere nk’igiti ntabura kugwangara no guhinduka igihindugembe. Rwose intwari ziragwira ukuri kurazirwa kandi guca mu ziko ntigushya, na Muvunyi yanze gupfana ijambo. Izina niryo muntu na se wa Muvunyi yamwise neza. Uwamwise iryo zina yari yarabiteye imboni; ese mwaba muzi amateka ya Muvunyi wa Karema karemajwe n’ibyuma. Nyine tugaruke ku mateka y’u Rwanda maze mpabure Muvunyi nta byera ngo deee! Hari aho yahabye (yibeshyeho gato) yagize ati umwami Rudahigwa yahaye ubwami Abapadiri mu byukuri siko byagenze. Aho niho Muvunyi yahabiye acurika ibintu nk’uwandika icyarabu. Mu kuri umwami Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu umwami ngo arumurindire kandi amufashe kurugenga ariko ntiyarutuye Abapadiri. Ibiri amambu, - Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ikwiye kugera ikirenge mu cy’iya Tanzania - Umwami ntiyigira, agirwa n’ingabo Ntiyarutanze: Umwami Rudahigwa (RIP) (Photo/ Archive) Abapadi n’abafaratiri barishimye maze barahimbarwa batura umwami Rudahigwa iyi ndirimbo y’igitego n’agatangaza cy’akataraboneka mu Rwanda. Bayita “Iribagiza ry’Ingabe ry’Ingabo icyeye umubiri” bati: “ dore igitangaza Imana yitoreye dore ingoma ebyeri zirahuriranye” zikaba urusizi rusobetse urukundo zikemeranya amahwane kandi zidahuje amarere fora izo ngoma ni izihe? Ni Igoma z’Ijuru n’Ingoma z’u Rwanda.” Umusaraba na Karinga) byumvikane Rudahigwa yatuye u Rwanda Kiristu Umwami, umwami nkawe Imana mwana Mungu muntu ariko u Rwanda ntiyarutuye Abapadiri byahe se wo gacwa we! (waca maneno yako) nubwo ibiri amambu mu bapadiri bamugambaniye nka Peroaudin abarangaje imbere ariko si bose. Nka Musenyeri Aloyizi Bigirumwami izina niryo muntu yakundaga umwami Rudahigwa kandi yagiriye u Rwanda akamaro birenze kamere. Ndetse na Padiri Alex Kagame yari inshuti magara y’umwami Rudahigwa dore ko yari yaramugize umwiru mukuru. Ahubwo byumvikane, iyo umwami Rudahigwa atajya gutura u Rwanda Kiristu umwami aya makuba yagwiririye u Rwanda ruba rwarahindutse igisenzegere rugasigara ari umuyonga gusa rukagereranywa na Sodoma na Gomora. N’agasigisigi kasigaye tugakesha umwami Rudahigwa none se koko umwami Rudahigwa yazize iki? Yazize ubumwe n’ubwigege by’u Rwanda yaharaniye. Umwami Rudahigwa ati sinahara u Rwanda ngo ruheranwe nararuvutsemo. Iryo jambo Rudahigwa yarivugiye mu nama nkuru y’Igihugu yari akuriye ( Conseil Superieur du Pays) aribwira abatware be ko igihe cyari kigeze ngo u Rwanda rwigenge maze umutware Muterahejuru wari uzi kwishongora abwira umwami Rudahigwa ati: kuvuga kwirukana abazungu ni ibanga uzagira ute? Ko baje ku gitugu bitwaje imbunda ku rutugu bateye igitinyiro uzabaturuka hehe kandi twe ntazo tugira? Ati induru ntirwana n’ingoma kandi ukurusha ingufu, agukubita aryamye. Rudahigwa ati: tuzakoresha amategeko tubarege mu miryango mpuzamahanga nka ONU. Ijambo rya mukuru ntirizinduka riba rigiye kureba, n’amaherezo y’inzira ni munzu u Rwanda rwaje kwigenga umurage wa Rudahigwa maze nawe uti iki? Gira so yiturwa indi n’umwami Rudahigwa akwiriye kwishimirwa igikorwa cyiza yakoze kuko yazize Independence y’u Rwanda yaharaniraga na Leta y’ubumwe n’ubwiyunge (ok oye asanti sana) kuba yaragize umwami Rudahigwa intwari y’igihugu. Ukoze hasi akwibutsa gutera ibuye n’idini gatolika nikore iyo bwabaga yikure icyeyi (isoni) maze igire umwami Rudahigwa umuhire cyangwa umutagatifu nkuko mu gihugu cya Tanzaniya babigize Mwalimu Yulius Nyerere wari Perezida w’igihugu cyabo (pourquoi pas Rudahigwa we atagirwa umutagatifu) Hambere aha si kure cyane, umupadiri umwe w’umukanada witwa Irené yagize ati iyaba ibintu bishoboka maze umwami Rudahigwa akazuka akareba aho yagejeje u Rwanda mu bukiristu no mu majyambere maze nawe uti iki? Kubaza bitera kumenya, ntangirire ku ntango natangiriyeho umwami Rudahigwa ntiyatuye u Rwanda Rudahigwa ahubwo yarutuye Kiristu umwami. Byumvikane neza ko abemera Kristu umwami Atari abagatolika gusa hari n’andi madini yemera Kiristu umwami nk’abadivantisiti, Abaporoso Abarutodogisi n’abandi n’abandi ntiriwe ndondora ngo ndondogore. Abemera Kiristu ku isi (Amadini gikiristu) ni uruhuri n’uburo buhuye. Kugeza uyu munsi wa none, icyishe u Rwanda ni ukutamenya amateka yarwo maze tukayatwara buhumyi nk’abahumirije. Ukuri guca mu ziko ntigushye, amateka y’u Rwanda tuyiteho tuyanonosore amahanga n’amahano. Si amahanga agomba kudukorera amateka. Ayo basize badukoreye arahagije nitwe tuyazi umugani w’abarundi ingoma yagukanze irahuma ugahunga. Ubu turi muri Visiyo 2020, tumenye iyo tuvuye, turebe aho tugana. Natwe abanyarwanda harambeee! Dufatane urunana dutahirize ku mugozi umwe. Twubake u Rwanda rwatubyaye turwibukira ku mateka twasigiwe n’abakurambere bacu. Utumviye se na nyina yumvira ijeri. (Asiyefundishwa na mama ye hufunzwa na ulimwengu). Uwo mugani nta rurimi utarimo, nta gihugu kitawufite maze nawe uti iki? Amategeko y’Imana yibumbiye muri abiri gusa (gukunda Imana kuruta byose no gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda) Afata ku Mana ni atatu gusa naho afata ku bantu ni arindwi. Nyamara muri ayo arindwi abanzirizwa n’ane: kubaha ababyeyi bawe. Utazi umwugariro w’isi agira ngo se aragapfa (Bibiliya mwene Sirack) ujye ukunda so na nyoko kugira ngo uzarambe ubuziraherezo. Agasozi katagira mukuru kagwirwaho n’ishyano rikirirwaho rikararaho. Mudateguhwa wanyu intumwa ya rubanda ndabatashya mutahe ni ah’ubutaha. UMUSESO No 398, 08 - 15 Werurwe 2010 Urup. 13 IKIGANIRO MIFOTRA yaba ibereyeho kwirukana abakozi ba Leta, guteganya amategeko y’umurimo ahabamye no gusenya Sendika zigenga? M unama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 28/02/2010, Perezida wa CRISAT-Ishema ry’Abakozi, Sendikaliste KAMPAYANA Martin (KM) amaze gutangaza amavu n’amavuko y’Ihuriro rya za Sendika ayoboye akagaragaza ibimaze kugerwaho mu myaka itanu rigiye kumara rikora nta buzimagatozi rihabwa n’inzitizi rigenda rihura nazo, yemeye kugeza ku bakozi bo mu Rwanda imigabo n’imigambi rifite abinyujije mu kiganiro gikurikira yagiranye n’Umuseso (Umu). Ibibazo yabajiwe ni ibyagiye bibazwa n’abakozi batandukanye. Yanzuye asezeranya abayoboke ba Sendika zabo ko nta kizabuza CRISAT guharanira iterambere ry’abakozi. Umu: CRISAT-Ishema ry’Abakozi ni iki? KM : Confédération Rwandaise Indépendante des Syndicats et Associations des Travailleurs, CRISAT mu magambo ahinnye y’igifaransa hiyongereyeho igisingizo Ishema ry’Abakozi ni ihuriro ry’amasendika yigenga ryavutse ku wa 10/09/2005 rishyizweho nta gahato n’abakozi ubwabo biyemeje guharanira uburenganzira bwabo ku murimo no kuwuteza imbere. Umu : Ubu se CRISAT ikora iki ? KM : CRISAT ifite akazi kenshi kubera akarengane abakozi batari bacye bahura nako buri munsi ku buryo gatangiye gufatwa nk’aho aribwo burenganzira bagira. Impande zihuriye ku murimo ni nk’umwami n’umugaragu: umukoresha aravuga rikijyana, umukozi agakomera shebuja amashyi mu gihe atayakwiye. Ugaragaje kuba umuyoboke wa sendika akaba yikururiye akaga, akubikirwa imbehe. Umu : Mbere yo kurenganura abandi, mwe se mwaba mwarirenganuye ko duheruka Leta ya Kagame yarabimye ibyo amategeko abateganyiriza? KM : CRISAT ntaho ihuriye na Leta muvuga mu mikorere n’imikoranire byayo. Ku bw’itegeko ni umufatanyabikorwa (Partenaire) wa Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Bernard MAKUZA. Kuba ikirengana kubera ko itarabona ubuzimagatozi kandi yujuje ibyangombwa byose biteganywa n’amategeko ni ukubera imyumvire y’abatanga iyo serivisi baba badahugukiwe iby’amasendika bakayitiranya n’andi mashyirahamwe asanzwe cyangwa ishyaka rya politiki. Bikaba bigoye rero kugira ngo ubyumvishe abantu batigeze bagira umuco wa gisendika. Cyakora ntawe ufite ububasha bwo kubuza CRISAT gukora usibye abayishyizeho cyangwa icyemezo cy’Urukiko. Ubundi barigorera ubusa kandi cyera kabaye bazasanga baribujije ubuvugizi kubera ko nabo ari Ese Leta ya KAGAME yaba hari icyo yarushije iya KINANI mu bwisanzure abakozi bakeneye uwabavuganira mu bw’abakozi no guteza imbere umurimo? bibazo bahura nabyo bituma bafungwa bakaborera mu munyururu buri gihe. N’ubwo CRISAT-Ishema ry’Abakozi ikomeje kurengana, ngo nta wayibuza Umu: Ese iyo guverinoma yaba imaze guharanira uburenganzira bwa muntu ku murimo. iki kugira ngo mufatanye nayo mu gihe Bernard MAKUZA uyikuriye yigize ntacyo nkiza kandi ntacyo nica? ya Tingitingi mu gihe hejuru y’ubukire ashobora kuba ntawari wamusobanurira KM: Buri Leta igomba kugira buhebuje yari afite yari yarigize Imana akamaro ka Sendika mu miyoborere guverinoma kugira ngo ikorere muri Zaire (RDC). Uwitwa Samuel iboneye yifuza kugeraho. abaturage. Kudakemura ibibazo DOE wari Perezida wa Liberia yarashwe Umu: Usanga ari ukubera iki iyi sibyo byatuma tudakorana, ahubwo nk’imbwa yasaze, umurambo we guverinoma ikomeje gushyigikira nibyo byatuma hahindurwa abayigize uribwa n’inkongoro karahava. Cyakora, inkundamugayo za CESTRAR yabyawe batuzuza ibyo basabwa. Perezida umukambwe Nelson MANDELA na MRND aho kubahiriza ubwigenge Kagame yagombye gukomeza guhana wafunzwe imyaka n’imyaniko azira bw’izindi Sendika z’abakozi? yihanikiriye abagaragaraho ubugwari akarengane muri Afurika y’epfo ageze KM: Ni mu rwego rwo gufasha izo aho gukemura ibibazo bashinzwe ubu ku myaka 91 yo kubaho nta nkomyi mpfubyi za muvoma gukomeza kubaho kurangiza. Ubu iyo umutegetsi umwe n’ubwo yagize ubuzima bubi muri kubera ko ntacyo zibatwaye. Gushyigikira arenganyije umuntu, usibye Perezida wa gereza ya bagashakabuhake. Iki ni sendika itagize icyo imariye abakozi Repubulika, abamukuriye bakubwira ko ikimenyetso cy’inyiturano y’Imana ku bituma abazi ko sendika ari urutirigongo (colonne vertébrale) rwa Sosiyete sivile inzego za Leta zitavuguruzanya ariyo bantu bitangira abandi. mpamvu Inkiko zarenzwe n’ibirego Umu: Ubwo se urashaka kuvuga noneho bagira ngo demokarasi yashinze imizi nyamara ibyinshi bishobora gukemurwa ko ari Kagame ubarenganya bene ako mu gihugu irimo. Izo nzego zombi kuba Perezida wa CRISAT: Martin n’Umuyobozi wo ku rwego rw’Akagari. kageni nk’uko abanyepolitiki bahora ari baringa si uko bazibuza gukora, ni uko zishobora kuba zikuriwe n’abafite Kampayana (Photo/ Archive) Umu: Byagenze bite kugira ngo ikibazo bamushyira mu majwi? cya CRISAT kimare iki gihe cyose KM: Jye ndi umusendikalisiti uharanira ubusembwa butuma badakora ubuvugizi kidakemuka? iterambere ry’imibereho y’abakozi no bw’abo bashinzwe kubera gutinya ko rubifitiye ububasha. Twagannye Urukiko KM: CRISAT yatangiye kurengera inyungu zabo ku murimo bakurikiranwa ku byaha bakora ku Rukuru rwa Repubulika, rwakira ibishyigikiwemo na MIFOTRA kandi nawe n’Umukozi. Nta butegetsi bwabo birimo inyerezwa ry’umutungo ikirego kandi ruvuga ko gifite ishingiro kubera ko hari abumvaga yabafasha turwanira n’ubwo Sendika itagomba bagombye gukoresha mu nyungu z’abo kuri byose ariko MIFOTRA isaba nk’abunzi gukemura ibibazo abakozi gushyigikira uwo ari we wese ugenewe. ubwumvikane. Twahujwe n’Intumwa bahura nabyo mu bigo bakoreramo. watsikamira uburenganzira bw’abakozi. Umu: Hari Umugenzuzi w’umurimo z’Umuryango mpuzamahanga wita ku Imaze kuzuza ibisabwa n’amategeko, Abanyarwanda twagombye kumva ko wadutangarije ko MIFOTRA yakoze murimo (OIT/ILO) dukora amasezerano iyo MIFOTRA yarahindukiye ivuga Perezida Kagame atariwe ushobora ubushakashatsi mu bigo byose by’u y’ubwumvikane yaje kugirwa ibipapuro ko CRISAT izahabwa ubuzimagatozi gukemura akarengane k’abantu bose Rwanda ibarura abayoboke banyu nka wa mukino wa MRND na FPR. ari uko irangije guhindura amategeko muri iki gihugu. Ikibazo ni uko abari ku irababura, byaba aribyo? Igikurikira byari ukurega Guverinoma agenga umurimo no gusezerera abakozi butegetsi batari bake uhereye ku rwego KM: Itegeko rihamya icyaha urwego y’u Rwanda imbere y’uwo muryango. ba Leta muri gahunda ya “réforme”. rwo hasi kugera hejuru usanga ntawe rwa Leta rwivanga mu mikorere ya Umaze kumva impande zombi, wanzuye Aho barangirije ibyo, batubwiye ko barenganura batabifitemo inyungu Sendika. Nta n’isoni byabateye kuko usaba ko CRISAT ihabwa ubuzimagatozi dosiye yacu yabuze, basaba ko tubaha ariyo mpamvu bivugwa ko bahindutse batwandikiye babitubwira. Twabujije nta yandi mananiza. Twasabye indi kugira ngo bakore “régularisation”. ibisambo. Abo nibo iherezo bazirikwa abayoboke ba Sendika zacu kubiyereka Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ko icyo Tuyibagejejeho, bavuze ko CRISAT iyo badahunze banyuze panya road kubera ko twari tuzi ingaruka zabyo. cyemezo cyakubahirizwa, aduhuza na idashobora kubona ubuzimagatozi cyangwa bagapfa urw’imbwa. Iyo Aho batakurikije ayo mabwiriza MIFOTRA aribwo bagaragaje ko dosiye hatabanje Sendika ziyigize. Ibyo n’iba abamushyira mu majwi bagaragaza byabaviriyemo kwirukanwa ku kazi. yacu yanyereye. consultants ikorera atari ubujiji ni ikandamizwa kubera ko umushinga w’iterambere (Projet de Envirocare Umu: Iyo bigeze aho Leta ihimana muri MAGERWA yirukanye abakozi ataribyo biteganywa n’amategeko avuga société) uruta Vision 2020 ye, byari n’abaturage bene ako kageni, bigenda ko Sendika cyangwa Ihuriro ryazo kumvikana aho gushaka ko bagabana 185 biyeretse abo bahigi biyise bite? bishobora kwisabira ubuzimagatozi buri ku gahato ibyo amaze kugeraho. Niyo abashakashatsi. Ubu iyo miryango yose KM: Nta Leta ihimana, hahimana kimwe ubwacyo cyangwa hamwe igihe mpamvu bazakomeza gusakuza ntawe yabuze ikiyitunga kubera gusiragira abagize guverinoma. Igikurikira ni mu nzego zitabitayeho none bakaba babishakiye kuko ari amashyirahamwe ubumva. uko ntawe uhanura indege yundi. abaho ntawe abanje kubisabira uruhushya Umu: Hagati ya Kagame na Kinani, bashakisha inzira yabahuza na Perezida Urabihorera, ugakora ibigushobokeye (associations de fait). Ntabwo ari kimwe ninde wubahirije uburenganzira wa Repubulika ngo abe ariwe batura kubera ko iyo badapfanye ipfunwe, ako kababaro. Ibi biterwa no kutagira n’Ishyaka rya politiki, Ishyirahamwe bw’umukozi ubashyize ku munzani? iherezo amateka arabahana. Niyo ry’abahinzi b’inyanya cyangwa KM: Iyo ndebye amateka, nsanga Urukiko rw’ihariye rw’umurimo mu mpamvu abanyapolitiki babi iyo Koperative yo kubika no kugurizanya. Kinani yarokejwe igitutu n’Umuryango Rwanda. batarangije imirimo yabo nabi, bapfa Umu: Ko twumvise ko mwareze u mpuzamahanga wita ku murimo kugira Umu: Ko tubona Sendika ziriho nabi. Uko byagenda kose, akababaro Rwanda mu mahanga mukarutsinda ngo yemere ubwisanzure bw’abakozi zidahabwa ubuhumekero, ubuzima utera abaturage mu burenganzira ku manywa y’ihangu muri ILO, aho bugaragarira mu kwishyirahamwe bw’abakozi bwo bwifashe bute muri ntayegayezwa bafite karagukurikirana siyo ntandaro yo kubihimuraho turebye ku bushake muri Sendika zigenga. rusange? mpaka upfuye urwagashinyaguro. Ni inzika abategetsi bari hanze aha bagira? Yafashe inzira y’icyerekezo kimwe, KM: Kubera ko kugeza n’ubu nta murebe uko byagendekeye ejo bundi KM: Twe twakurikije amategeko. aho ntawemerewe kubisikanya n’undi, mushahara fatizo uba mu Rwanda Capitaine MUSSA Dadis Camara wa MIFOTRA imaze kudusubiza ashyiraho CESTRAR ishinzwe (SMIG) wakabaye igipimo cy’iyo Guinée basandaje agatwe amaze kugarika ibidateganyijwe n’ayo yishyiriyeho, kuganisha abakozi mu bwato bumwe mibereho muri rusange, byaba bigoye inzirakarengane muri stade, tutiriwe twitabaje urwego rw’Umuvunyi. bwa muvoma. Perezida Kagame nta kuvuga ko bariho neza. Buri muntu tugaruka kuri SINDIKUBWABO Mu kiganiro nagiranye n’Umuvunyi gitutu yari yotswa n’uwo ariwe wese yiyumvikanira n’umukoresha uko w’abatabazi utagira ubaza urwo yapfuye mukuru, yambwiye ko adashinzwe kandi ntawe nzi yariyabuza amahwemo amuhemba noneho kubera ko isoko n’aho yaguye, KINANI waburiwe gukuraho icyemezo cya Minisitiri. ngo ni uko aharanira uburenganzira ry’umurimo ari rito, umukozi akagurisha irengero na Grand-frère we MOBUTU Ngo iyo amugiriye inama ntiyumve, bw’abakozi. Nk’umuntu wakoze igihe Komeza k'urup. 15 washyinguwe ishyanga nk’interahamwe igisigaye aba ari ukwitabaza Urukiko kinini umurimo w’intwaramuheto, UMUSESO Urup. 14 No 398, 08 - 15 Werurwe 2010 IBIMBABAZA Niba kurebana umupira na Karegeya ari icyaha, Ndacyemera N uko rero, ngo hari n’abanyamakuru bahuye na Karegeya muri Afrika y’epfo, ubwo nabo kuri Kagame n’abamaneko be bafite aho bahuriye n’ibyo akekwaho… Kagame yemeza ko nahuye na Patrick Karegeya, umugabo ubu ushinjwa hamwe na Nyamwasa Kayumba gutera za ‘grenade’ mu gihugu-guteza umutekano muke. Yewe, adaciye ku ruhande yanavuze ko atari ubwa mbere uwo munyamakuru ashinjwe gushaka guteza umutekano mukeavuga njye-Charles Kabonero. Biratangaje cyane ariko biranasekeje. Mbere na mbere, nzi neza ko mu Rwanda, ubutegetsi bwa Kagame bwahabibye umuco w’uko iyo umuntu agiranye ikibazo na Kagame cyangwa n’ubutegetsi buriho, ahindurwa ‘umwanzi w’igihugu’, abari inshuti, abavandimwe n’abanyarwanda bose bakamugendera kure. Niba umuvandimwe wawe afunzwe yagiranye na ‘system’ ibibazo, nta kumusura, niba apfushije, nta kumutabara-ni umuco ugayitse, ntemera, kuko udafite agaciro na gato. Ntihagire mu baha Perezida Kagame amakuru ndetse nawe ubwe utekereza ko ntazi uwo muco abanyarwanda bigishijwe, ariko nta gaciro nywubonamo, uragayitse sinawufata, oya. Kutavuga rumwe na Kagame cyangwa n’ubutegetsi bwe, ni ibintu bisanzwe, ntabwo ari n’icyaha. Bityo rero uriya muco (cyangwa ikindi wabyita) wo kumva ko utavuze rumwe na Kagame aba abaye umwanzi w’igihugu, ndabisuzugura cyane, ndabigaya, ni n’ikimenyetso cyo kudatekereza. Hamwe n’ibyo, ntabwo njye ndi mu batinya guhura n’abantu bitewe n’umubano bafitanye na Kagame, kandi ntabwo nabihakana. Nahuye na Karegeya? Cyane rwose. Nahuye nawe, naramusuye, aransura kuko twahuriye ahantu mu kindi gihugu twembi turi abanyarwanda, bikadushimisha kubonanantabwo mbica ku ruhande. Birantangaza kumva umuntu ashaka kubibyazamo ikintu kiri aho-ndakeka ko bifitanye isano na cya kibazo cy’ubushobozi buke bw’abamaneko ba Kigali bananirwa kuneka ibifite akamaro bakajya mu tuntu dutoya. Ntabwo njye na Karegeya twahujwe n’ibijyanye n’umutekano w’u Rwanda; mbere na mbere nk’umunyamakuru uretse na Karegeya, mbonye amahirwe yo kubonana na Bin Laden, ushinjwa iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, nahura nawe, cyeretse ntabonye uburyo. Dushyize ku ruhande iby’ubunyarwanda, Karegeya birashoboka ko nahura nawe nk’umunyamakuru nsanga hari ibyo namubonaho bijyanye n’akazi kanjye (amakuru)-ntabwo aho harimo icyaha na gato. Niba gihari, nacyemera. Ku bijyanye n’ibyo nkora, guhura na Karegeya yewe nubwo yaba afite ibyo abangamiyeho u Rwanda, nabikora-kandi nta mbabazi nabisabira, ntawe nagomba kubimenyesha, nta nubwo nkeka ko nabyisobanuraho ku uwo ari we wese. Gusa, reka nibande, ku by’ubunyarwanda. Nahuye na Karegeya nk’umunyarwanda twahuriye mu mahanga, nkuko nahura n’undi wese-kuko ni umunyarwanda wemerewe guhura n’abandi banyarwanda. Naho ku byo ashinjwa we na Kayumba, ndakeka ko abo na Charles B. KABONERO Ntabwo njye na Karegeya twahujwe n’ibijyanye n’umutekano w’u Rwanda; mbere na mbere nk’umunyamakuru uretse na Karegeya, mbonye amahirwe yo kubonana na Bin Laden, ushinjwa iterabwoba ku rwego mpuzamahanga, nahura nawe, cyeretse ntabonye uburyo. bagabo babiri, Jenerali na Koloneli bashatse gutera za ‘grenade’ cyangwa ikindi, batakenera ‘service’ z’umusivili nkanjye-njye nabamarira iki? Nabongereraho iki? Ninjye uzi kurasa kure? Birasekeje. Ntabwo Kayumba na Karegeya bafite uwo mugambi bakenera ‘service’ zanjye rwose. Ariko guhura nabo, na Kayumba duhuye twasangira, twaganira nk’umunyarwanda; ntabwo nakwirirwa ntekereza ibyo benshi batekereza; ndavuga abiyemeje kujya bahindura abatavuga rumwe na Kagame abanzi-oya, simbarimo. Mbafashe iperereza? Ndibuka ko, mu by’ukuri, njye na Karegeya akenshi iyo twabonanaga twiganiriraga ibijyanye n’umupira w’amaguru! Ni umufana cyane w’ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, njye nkaba mfana Arsenalabanzi neza bazi ko nasiba rally ya politiki iyo ari yo yose igihe Arsenal yaba ikina. Benitez, Wenger-nta ‘grenade’ twaganiraga kuko nta n’icyo nziziho anyway. Ibyo biranahagije gusubiza aho Kagame avuga ko n’ubundi nigeze kubishinjwa-mbishinjwa nande? Ubutegetsi bwa Kagame busetsa cyane. Ntabwo ndi umuntu waganira ibintu bya ‘grenade’, nta n’ubumenyi na buke mbifiteho kandi nta n’umutima cyangwa inyota y’ubwicanyi ngira nk’abo nzi babifite-oya, ntabwo ndi umuntu ukwiye no gukekwaho ibyo bintu-ariko sinabuza abashaka kuvuga, kuvuga. Abashaka ibyo bateranya kujyanira shebuja, nababwira iki? Muterateranye murebe-ariko nta kintu kirimo. Gutanga bene ayo makuru ntabwo bitangaje; imikorere y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda ifite ikibazo kigaragara. Uko bananirwa gukumira abo bantu bakabacika kandi babashakaga, byerekana ko nta makuru mazina baba bafite, bityo, sinzi impamvu Kagame agifitiye icyizere ibyo bamubwira harimo n’ibyo wumva bidahura kabisa-yewe, birababaje kuko uyu mwanya ubundi nari kuwukoresha ntanga ibitekerezo bindi bifite akamaro kurushaho ariko turi mu isi aho wisanga usobanura impamvu wasangiye icyayi na runaka cyangwa, yego, kureba umupira kandi igisobanuro cyakabaye cyumvikana; kuko mwese muri abafana bawo. [email protected] STUDY FOR CAREER SUCCESS Invest in your future with professional study & training from this accredited British College, respected worldwide. Gain the skills and knowledge needed for a new or better job, good pay, self-development, security and top qualifications. For a FREE Prospectus and information visit the website, or write, fax, or email your name and details to: The Registrar, Cambridge International College, PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain Email: [email protected] Website: www.cambridgecollege.co.uk Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC has study for you to achieve your potential and earn success: Certificate, Diploma, Honours Diploma, BA and MBA Programmes Ni kenshi twabaga twiganirira ibijyanye n’ayo makipe dufana-ndetse ndibuka ko hari ubwo twahuye dushaka Business, Management, Administration, Project Management kurebana umupira wahuzaga International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR Manchester United na Chelseayari amenyereye hariya ahazi Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking kundusha, amfasha kumenya Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport aheza barebera umupira-ni uwo mubano, ni uko kubonana. Leadership, Strategy, Business Development, Organisation Niba kurebana nawe umupira Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance ari icyaha, nacyo nacyemera. Ibyo rwose ntabwo ari ibintu English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores abantu bakwiye kugiraho Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others! ikibazo-ndakeka ko amagambo Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam, twaba twaravuganye kenshi ari nka Torres, Fabregas, Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success. IKIGANIRO UMUSESO No 398, 08- 15 Werurwe 2010 Urup. 15 MIFOTRA yaba ibereyeho kwirukana abakozi ba Leta, guteganya amategeko y’umurimo ahabamye no gusenya Sendika zigenga? Bikurikira urup 13 ubumenyi n’ingufu ze ahendwa. CRISAT isaba ko haba imishyikirano rusange hagati y’abahagarariye abakozi, abakoresha na Leta kugira ngo iyo ndwara ibonerwe umuti. Ikibabaje ni uko abo tubwira bagira ngo tugiye kubasubiza Arusha kandi ntaho ibibazo by’umurimo bihuriye n’ibya politiki. Umu: Usibye umushahara w’intica ntikize kuri bamwe n’ubusumbane bwawo bukabije, kubera iki n’abageze mu zabukuru Caisse sociale itabitaho nk’uko ahandi bikorwa ahubwo ikubakira abakire mu bwiteganyirize bw’abakene? KM: Mu gihe cyose abakozi batazagira ijambo rinyujijwe mu ijwi rya Sendika nyayo ibahagarariye aho bafite inyungu hose, uruhande rufite uruvugiro ruzikorera ibyo rwishakiye. Ni nk’uvoma, akimara inyota kubera ko ahagarariwe n’Ingwe. Caisse sociale (CSR) ndetse na RAMA ni ibigo by’abakozi byagombye kugira ababahagarariye mu nzego zifata ibyemezo kandi bakabigiramo uruhare rugaragara. Mu kubaka izo nzu zigurwa n’abakire, byagombye kungukira abakozi, abatishoboye nabo bakabona nibura amacumbi aciriritse mu buryo butabavunnye. Ariko kuba batagira ubuvugizi, babihomberamo maze ba kaboko karekare bakaba bikoreyemo kugira ngo bihe ibyo bari kubona iyo haba politiki iboneye yo guteza imbere umukozi. Ngiyo imwe mu mpamvu buri mwaka Umugenzuzi w’imari ya Leta ahora avugiriza abandi bihereye ibondo ku buryo uwabakubitira kugavura yabamara bose. Umu: Ese kuri RAMA icyangombwa ni ugukorera mu mitamenwa cyangwa ni ukuvuza abakozi mu buryo bugezweho kandi bubahendukiye? KM: Haba CSR cyangwa RAMA, icyo byagiriyeho ni ukugoboka umukozi mu za bukuru cyangwa mu byago no kumuvuza neza igihe arwaye. Izo nizo nshingano z’ibanze. Ibindi bikorwa bigerwaho mu rwego rwo kurushaho kuzuza izo nshingano mu buryo bushimishije buri wese utanga umusanzu we muri ibyo bigo. Ikibazo ni uko kugeza ubu bitari byagera kuri iyo ntego. N’ahabakozi guharanira rero uburenganzira bwabo bisunze Sendika itajenjeka aho guhora bivovota mu matamatama. Umu: Ko umusoro uhanitse muri iki gihugu ukomeje gukenesha abacuruzi bahora bahungira aho udakabije, ntabwo wo uhangayikishije abakozi? KM: Hari umukozi uherutse kumbaza uko yabigenza kubera ko yumvikanye n’umukoresha we umushahara wa 75.000 Frw ariko yajya guhembwa agasanga umusoro watwaye 25.000 Frw. Namusubije ko ayo mafaranga atuma Leta ihemba nibura umwarimu umwe kubera ko nta handi ikura amikoro. Ikibazo ni uko abo bakozi bombi badatunzwe n’umurimo bakora, barakennye. Umu: Ugereranije n’ibindi bihugu, ubona Leta y’u Rwanda idakenesha abaturage kubera imisoro n’amahoro bikabije kuba ku gipimo gihanitse? KM: Nagenze henshi koko haba muri Afurika, i Bulayi, muri Amerika na Aziya ariko nta na hamwe nabonye bishimira umusoro. Hari n’aho abana banga kuzungura imitungo y’ababyeyi babo kubera ibiceri bya Kayizari. Mu bihugu by’abirabura, ntabwo abasoreshwa bose bishyura imisoro kubera ubutegetsi bwamunzwe na ruswa n’imikorere idahamye. Niyo mpamvu, umurundi atishyuzwa umusoro nk’umunyarwanda, umunyekongo usanzwe we akaba atazi n’icyo uvuze. Muri Uganda, imiterere y’umusoro n’imwe n’iy’u Rwanda, usibye ko ho uwishyura ashobora gutereta uwishyuza bigakunda kandi abacuruzi bato benshi barawukwepa nta nkurikizi. Hano ho, nta mitereto igaragara ibaho kandi magendu ntushobora kuyirya kabiri batarakuvumbura. N’ucuruje agatebo bamuganisha mu isoko. Umu: Dore inkwakuzi zavugiraga mu mahanga ko zishaka gukosora ibyananiye Kagame birimo akarengane gakorerwa abaturage zasesekaye mu Rwanda, mwaba muzishyigikiye? KM: Na Yezu, umwana w’Imana ishobora byose ntiyashoboye gukiza abantu ibyaha nkanswe abo bavukanye icy’inkomoko. Si Kagame wateye akarengane mu Rwanda, yaje akarwanya uko ashoboye n’ubwo azakahasiga. Usibye nawe, nta n’undi uzakarangiza ye! None wowe washyigikira umuntu uhura n’undi mu nzira yikoreye utwo yihayiye ngo nature bagabane niyanga bimeneke? Uwo si umunyoni koko? Uvuga ko yabonye amagufa y’abatutsi ntabone ay’abahutu yaba aje kunga abanyarwanda bose cyangwa kwihorera? Tuzashyigikira umuntu ushyira mu kuri, agahuza abandi agamije kubageza ku bwumvikane n’imibereho myiza mu gihe gito baba kw’Isi. Abazura ibyaboze n’abashaka ibyo batavunikiye, ntituri kumwe nabo peee. Umu: None se ko igipindi cya Kagame kimaze gutahurwa n’abaturage bashonje, n’abandi bahengamye ibirenge kubera amavuja mu gihe FPR n’abatoni bayo bakabye ubukungu bwose bw’Igihugu harimo n’ibyo banyaga abatagira uruvugiro, ubona ibyo byakomeza gushyigikirwa kugera ryari? KM: Uzaza adafite inda ninde se? Mu Burundi hahindutse aba Perezida benshi bo mu bwoko butandukanye ariko igitangaje ni uko ubukene bwarushijeho kwiyongera n’inzara ikaba yoreka imbaga. N’ubwo hasimburwa nyir’umusozi, ntabwo amabuye awurimo yahinduka izahabu. Vaho njyeho ntizakemura ikibazo cy’uko u Rwanda nta bukire karemano rugira. Perezida Kagame aracyagaragara nk’igisubizo cyo kuba yafasha abanyarwanda mu nzira y’amajyambere ugereranije n’abifuza uwo mwanya. Ikibazo ni uko kwifashisha abashonji kugira ngo ubashe kuyobora, n’ubwo wabakiza inzara, iva mu nda ikimukira mu mutwe. Urugamba agomba kurwana ni ukwigizayo abashonji bo mu bwonko. Umu: Impamvu ki ugiha Kagame amahirwe yo gukomeza kuyobora u Rwanda? KM: Iya mbere ni uko iyo ngereranije ibyari mu Rwanda kuva kwa Gihanga n’ibyashenywe n’intambara, ibimaze kugerwaho kuri Leta ya Kagame nsanga bifite intumbero nziza. Ikindi ni uko nyiri agatwe gato akarinda imijugujugu. We yahereye Mozambique bagahusha, azamuka Uganda bagatinya agera mu Rwanda bagashima. Urumva umuntu wagaruje Igihugu ku bugi bw’icumu ari ivuzivuzi ry’umugore rishobora kumukura ku ntebe mu gihe agifite intege zo kukiyobora? Umu: Ikibazo cya CRISAT cyabajijwe kenshi Kagame ariko nawe urabona ko ntacyo yabamariye dore imyaka ibaye 5, waba waratwawe n’ubwoba ariyo mpamvu utinya kuvuga uburyo akomeje kurebera akarengane gakorerwa abakozi n’abanyarwanda muri rusange? KM: Uzabaze, uperereze uzumva ko nubaha umuyobozi ariko nta n’umwe ntinya, ntabwo naba nkiri umusendikalisiti. Sinigeze nshyigikira ko Kagame ari umutagatifu. Ariko iyo mugereranije n’abapinga ibikorwa bye kugeza ubu, umutimanama wanjye unyereka ko ari ikibasumba ku mihigo. N’ubwo yaba ariwe undenganya, sinakwireba ubwanjye kubera ko ntamufata nk’umuturage mugenzi wanjye ahubwo nk’Umukuru w’Igihugu murebera mu kigereranyo rusange cy’ibyo akorera abanyarwanda bose. Nk’umukozi mukuru wa Repubulika, icyo namusaba gusa ni ukuyoboka imwe muri Sendika za CRISAT kugira ngo atinyure abakozi bo mu Rwanda, bityo bibumbire hamwe bagamije kwikemurira mu bwumvikane ibabazo bahura nabyo ku murimo. Nabuze aho duhurira ngo mbimukangurire. Umu: Ni iki kigaragaza ko uri ntabwoba kandi bwaramaze abandi abanyarwanda? KM: Ndi mu mahanga, hariya i Bukavu, naturanye na Perezida w’abatabazi Théodore SINDIKUBWABO kuri Avenue Lieutenant MBAKI. Bari mu nama ya guverinoma yabo yo mu buhungiro, nahagaraye mw’idirishya mbareba mu busitani aho bari bicaye, mbabwira nti: “Ntacyo abavumwe mushobora kugeraho kubera amaraso y’inzirakarengane mwisize”. Bahise bahaguruka bakizwa n’amaguru bagira ngo inyenzi zabanyanyagiyemo. Sindikubwabo yaraye yimutse kandi ntacyo bantwaye. Nyir’inzu niwe wari ugiye kunyicisha kubera gutuma abura imari. Muri uko guhigwa, nahungiye ku bapadiri muri Centre Amani mbifashijwemo na Consul w’Abadage witwaga Manfred MEISENBERG. Intambara ya Mzee KABILA yateye ndi muri icyo kigo aho abavuga ko bihaye Imana bagera kuri 50 bitwikiriye ijoro bansiga mu masasu ntabizi. Bucyeye nashuguritse ikanzu n’imodoka bya Padiri mukuru, mva i Bukavu nyura mu nkambi y’interahamwe ya Gashusha n’iya Mugunga kuri Goma ntaha i Gisenyi ntawe ningingiye kutanyica kubera ko kuri za bariyeri zose bakekaga ko ndi maneko w’Inkotanyi. Waba warabonye urupfu ukongera ugatinya iki koko? Umu: Ubwo rero kuri wowe INGABIRE Victoire yitahire, Umwami KIGERI ahere ishyanga na NTAGANDA Bernard cyangwa HABINEZA Frank basubize amerwe mw’isaho? KM: Hari n’abazabura aho banyura ngo basubire aho bikuye. Nkurikije ibyo bavuga, nabagira inama yo kubanza kubaza RUKOKOMA uburyo yakiriwe n’ibikeri mu kibuga yateguriye abanywanyi be yizeye guhura na rubanda nyamwinshi. Ntabwo mvuze ko nta gaciro mbaha. Akamaro bafite ni ubumotsi bufasha gukanga abari ku mbehe kugira ngo badakukumba iby’abandi. Nabasaba kugira inyongera gaciro muri politiki yabo, bagakoresha imvugo ikundanisha abaturage, bakabatoza gukorera hamwe bagamije buri umwe gufasha undi mu nyungu za bose nta vangura, haba uwiyumvamo ubuhutu cyangwa ubututsi, ubusajya cyangwa ubunyenyanza yaba kavukire cyangwa umuvahanze. Umu: Ariko se, kubera iki abakozi ba Leta bakomeje gukataza mu bujura kugera no muri Perezidansi ya Repubulika kandi ariho Intare batinya ikambitse? KM: Inkoni ntikuraho ingeso. Hari ababikora kubera kamere yo gushaka gukira vuba, kugira inzu n’ivatiri byiza. Abandi bakabiterwa n’ababakuriye bahora babasaba icyacumi kubera ko amafaranga yatirimukiye mu Karere n’abandi bakumva ko nta gihe bazamara ku mwanya ushakwa na benshi bityo bagahitamo kwihereza impozamarira biteganyiriza igihe bazaba bawukuwemo nta nteguza. Ikigo cy’umurimo mu Rwanda ni nk’Urugo rw’umugabo udashaka kuvugana n’umufasha we, akananirwa kumenya ibyifuzo by’abana bityo bagahora bacuranwa ibibagenewe. Birumvikana ko udafite imbaraga yirirwa yayura, ubwo simvuze mwalimu. Ngako akamaro ka Sendika wampaye inka! Umu: Ikibazo cy’amatsiko, utekereza iki ku mubano uriho usubukurwa hagati y’ubufaransa n’urwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 icyo gihugu kiyigizemo uruhare rukomeye? KM: Kugeza ubu mbona bisa na wa mugani w’inryarya n’inryamirizi. Ikinsetsa cyane ni ukubona umufaransa arakazwa n’uko umunyarwanda yanze kuvuga ururimi rwe kandi we nta n’icyo akora ngo avuge ikinyarwanda. Ko Perezida Paul KAGAME yakira mugenzi we Nicolas SARKOZY yagerageje akavuga ati: “Monsiye Perezida, swaye byenveni” kuki undi atamusubije nibura ngo “ u ra ko se”? Cyakora, za ruharwa zibera Paris zishobora kuba ibitambo by’abafaransa bashaka Kongo bateshejwe n’umutego rugondihene wa Kagame. Reka tudakanga rutenderi, ibya dipolomasi byikomereze da! Umu: Ko abakozi bakuru b’Umuseso bakatiwe igifungo kubera kuvugisha ukuri, Sendika yabafasha iki muri ako karengane? KM: Ndumva nakoresha ya mvugo ya SARKOZY y’uko ikibazo iyo kigeze mu butabera cyangwa mu buryamanza, ntawe uba akigifiteho ubushobozi, haba hasigaye icyifuzo cy’umuntu ku giti cye. Cyakora namwe, ntawe bahise bashyira mu kagozi. Ni mwihangane, ngo ukuri guca mu ziko ariko ntigushya. Umu: Ko mu bantu bari bakomeye nka Colonel KAREGEYA na Generali KAYUMBA NYAMWASA bamaze guhunga Leta irwanya ubuhunzi, abakozi mubibona mute? KM: Abo muvuze, twe ntituzi ikibatera gusubira i Bwotamasimbi, uwo bahunga n’icyo bapfa. Cyakora, uhunze wese aba aneshejwe n’uwo ahunze yaba afite ukuri mu byo aharanira cyangwa ari ntako afite. Umu: Niba bigaragarira buri wese ko bahunga Leta ya Kagame kubera kutumvikana ku buryo demokarasi yashinga imizi mu Rwanda, kuki mutabibona? KM: Bibaye aribyo, guhunga Leta ya Kagame sibyo byatuma demokarasi itera imbere mu gihe abandi bahunguka baje guhatanira umwanya wa Perezida uri ku isoko rya demokarasi n’ubwo ikiguzi cyawo gihanitse. Nta n’intambara igarura demokarasi kubera ko irangira hari uwatsinze n’uwatsinzwe. Igikurikira ni uko abo bombi badashobora kugira uburenganzira bumwe butangwa n’amategeko ashyirwaho n’ufite intsinzi akanayakoresha mu buryo bumubereye. Umu: Mu gusoza, usibye kwirukana abakozi ba Leta, guteganya amategeko ahabamye no guhangana na Sendika, wabonye MIFOTRA ifite akahe kamaro mu guteza imbere umurimo mu Rwanda? KM: Iyo ubutegetsi bw’u Rwanda budashyirwamo abantu bamwe badashoboye kubera politiki y’ubumwe n’ubwiyunge, Leta ikabona abakozi kabuhariwe bashyira amategeko hejuru y’inda zabo, na MIFOTRA yaba umusingi nyawo w’iterambere ry’umurimo n’abanyarwanda kuko mu ruhando rw’amahanga turi abakozi peee! Muhorane amahoro n’amaronko. Urup. 16 UMUSESO No 398 ,08 - 15 Werurwe 2010 Kwamamaza ROTO FOSSES SEPTIQUES Plastic Water Tank Roto Toilets LoftWater Tank Horizonta Water Tank ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]