Umuseso 398 : Imbarutso y`itoroka lya Gén Kayumba.

Transcription

Umuseso 398 : Imbarutso y`itoroka lya Gén Kayumba.
IKINYAMAKURU
KIMURIKIRA
Kudeta: Isomo
Kagame yakura
m'urupfu rwa
Sankara, Keneddy, na
Yitzak Rabbin
ABATURARWANDA
Umwaka IX: No 398, 08- 15 Werurwe 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,
Imbarutso nyayo
►Itohoza: Ba Gen. Kabarebe, Nziza,
Ibingira, Kayizari, bashinja Kayumba
ubugambanyi muri sekeretariya ya
FPR
►Uburyo Kayumba yatezwe na
imitego yo kwimanika, akayisimbuka
Kayumba,
Karegeya ku
bwa Kagame nka
Kanyarengwe,
Lizinde, ku bwa
Habyarimana
►Umupango: Kayumba yagombaga
gushyikirizwa urukiko rwa gisirikare,
rukamukatira gufungwa burundu
►Umufasha n'abana barafunze,
Muramu we mu buroko,
Ruhamyambuga, Nzamwita, kuri CID
Gen. Kagame afitiye ubwoba
Gen. Kayumba?
Kagame yananiwe kuvana Kayumba mu
ngabo, ananirwa no kumwigizayo uko
abishaka
Kagame yakoreshaga amafaranga menshi
kuneka Kayumba kurusha ayo kuneka
ibindi byose
Guhunga kwa Kayumba, ubwoba bwa
Kagame n’amosomo ya Ivan Cyomoro
Didas Gasana:
Umuti w'indwara
5 Perezida Paul
Kagame arwaye
Charles Kabonero:
Niba kurebana
umupira na
Karegeya ari
icyaha, ndacyemera
This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision
Urup. 2
UMUSESO
No 398, 08-15 Werurwe 2010
IBIRIMO
UKO MBYUMVA
Didas M. Gasana
arakwereka umuti
w'indwara 5 Perezida wacu
arwaye....P.4
IBIMBABAZA
Charles B. Kabonero
aremeranya impamvu
abonye uburyo yahura
na Osama Bin Laden,
yabusamira hejuru....P.14
Guhekwa na FPR
byatumye Bumaya yegura
muri PDI.. P.10
ITOHOZA
Imbarutso nyayo y’itoroka
rya
Gen.
Kayumba
►Itohoza: Ba Gen. Kabarere, Nziza, Ibingira, bashinja Kayumba
ubugambanyi muri sekeretariya ya FPR
►Uburyo Kayumba yatezwe imitego yo kwimanika, akayisimbuka
►Umupango: Kayumba yagombaga gushyikirizwa urukiko rwa
gisirikare, rukamukatira gufungwa burundu
►Muramu we mu buroko, Ruhamyambuga, Nzamwita, kuri CID
K
ugeza
ubu,
umushinjacyaha mukuru,
Martin Ngoga, mu izina
rya Leta y’u Rwanda, arashinja Lt.
Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa
guhungabanya
umutekano
w’igihugu, afatanyije na Col.
Patrick Karegeya.
Ngoga aremeza ko abo ba officers
bombi ari bo bihishe inyuma
y’ibisasu bya gerenade biherutse
guterwa mu mujyi wa Kigali,
kandi ko u Rwanda ubu rushakisha
uburyo bagarurwa mu Rwanda,
bagakurikiranwa
n’inzego
z’ubutabera.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro
yagiranye n’abanyamakuru ku
wa 03 Werurwe 2010, nawe
yavuze ko Kayumba Nyamwasa,
mbere y’itoroka rye, yari yabanje
kubazwa n’inzego z’umutekano
ku byaha aregwa.
Ariko itohoza ry’ikinyamakuru
Umuseso rirerekana ko inzego
z’umutekano Kagame na Ngoga
bavuga, ari itsinda ry’ibikomerezwa
bya FPR ryashyizweho kubamba
Kayumba, ndetse ko n’ibyaha
Kayumba aregwa, ari ukunaniza
ubutegetsi bwa Kigali- ntabwo
Kayumba yigeze abazwa iterwa
ry’amagrenade.
Kuwa 24 Gashyantare: Kayumba
imbere ya ba Pirato
Inyiturano mbi: Uwari
maneko mukuru ku rugamba
ahinduwe imbwa....P.7
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba
zibura iminota mike, ubwo
turi kuwa 24 Gashyantare,
Tito Rutaremara yahamagawe
muri sekeretariya ya FPR,
abwirwa ko hari inama yihutirwa
(emergency).
Nta modoka yari afite, umufasha we
yari yayijyanye. Yahise ahamagara
umufasha we, kumwoherereza
imodoka igitaraganya. Ntiyari azi
ibyo ari byo. Yagiye amasigamana.
Agezeyo, yatunguwe no kuhasanga
bagenzi be mu bikomerezwa bya
FPR, bicaye aho.
Karegeya No2: Gen. Kayumba
Faustin Nyamwasa (Photo/
Archive)
Iyo nama yari ihuje umuvunyi
mukuru,Tito Rutaremara, Minisitiri
w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni
James, Umugaba w’ingabo, Gen.
Kabarebe James, Ambasaderi
w’u Rwanda muri Uganda, Frank
Mugambage, Gen. Fred Ibingira,
Kanzayire Bernadette, Senateri
Inyumba Aloysea, Gen. Ceasar
Kayizari, Gen. Jack Nziza,
Francois Ngarambe na Komiseri
mukuru wa Polisi, Emmanuel
Gasana
Impamvu y’iyo nama, nkuko
ikinyamakuru Umuseso kibikesha
umwe mu bantu tuvuze haruguru
wari uyirimo, ariko wadusabye ko
amazina ye tuyagira ibanga, yari
iyo gushinja Kayumba Nyamwasa
ibyaha bimucisha umutwe.
Bose
bamaze
kwemeranya
ku byaha Kayumba agomba
gushinjwa, nkuko umwe mu
bitabiriye inama yabitangarije
Umuseso, Francois Ngarambe
yahamagaye Gen. Kayumba kuri
telephone ye igendanwa, amusaba
kuza kuri sekeretariya ya FPR.
Kayumba yahise yitabira ubwo
butumire.
Agezeyo,
yasomewe
ibyaha
aregwa, ari byo kunaniza ubutegetsi
bwa Kagame mu myaka 10 ishize.
Abo ba nyakubahwa babwiye
Kayumba ko ari we nyirabayazana
Yaramubanjirije: Col Patrick
Karegeya (Photo/ Archive)
w’ibibazo byose iyi Leta ifite, ko
ari we utera ‘failures’ zose Leta ya
FPR ifite.
Ayo makuru akomeza avuga ko
abo ba nyakubahwa bashyize
iterabwoba kuri Gen. Kayumba,
bakamubwira
ko
bagiye
kumufunga.
Abo bategetsi bakomeje babwira
Kayumba ko agomba gusaba
imbabazi Perezida Kagame, kandi
akandika ibaruwa yemera ko ari we
nyirabayazana w’ibibazo iyi Leta
ifite. Kayumba kandi yategetswe
gusaba imbabazi igisirikare cy’u
Rwanda, na biro politiki ya FPR
Inkotanyi. Iyo baruwa yagombaga
kuyandika bucyeye bwaho- ku
wa 25 Werurwe 2010. Uwo
mubonano warangiye hafi mu ma
saa sita z’ijoro. Bucyeye bwaho,
mu rukerera, kuwa 25 Werurwe
2010, Kayumba nibwo yavuye mu
Rwanda.
Umutego
Amakuru
dukesha
bamwe
mu bakozi bakuru bashinzwe
umutekano, ariko tutagaragaza
amazina yabo kubera impamvu
z’umutekano wabo, yemeza ko
Kayumba yari yatezwe umutego,
wo gusaba imbabazi, akemera
icyaha, Leta ya FPR ikaba ibonye
inzira yo kumutwara mu nkiko,
ishingiye ku kuba we ubwe,
UMUSESO
No 398, 08- 15 Werurwe 2010
Urup. 3
ITOHOZA
Imbarutso nyayo
y’itoroka rya Gen.
Kayumba
yariyemereye icyaha.
Umwe
mu
bakozi
bakuru
bashinzwe umutekano, aganira
n’Umuseso ku wa 03 werurwe
2010, yagize ati: “umugambi wari
uwo gufata urwandiko yanditse,
rugashyikirizwa urukiko rwa
gisirikare, rukamukatira burundu,
rukamwambura amapete ye yose
nka Karegeya.”
Iyi tekinike ya FPR yo gutegeka
abantu gusaba imbabazi, kandi si
iya none. Kuri Joseph Sebarenzi
Kabuye, FPR yatumaga Pie
Mugabo kuri Sebarenzi, ko nasaba
imbabazi Kagame, ibintu birangira,
ariko nawe yarabyanze, ahubwo
nawe akuramo ake karenge.
John Nkongoli, ubwo yari muri
gereza ya Kigali, nawe yatumweho
abantu batandukanye, ngo yemere
icyaha, asabe imbabazi, ariko
nawe yarabyanze. Ariko hariho
abazisabye, nka Major Ben
Karenzi, wanditse asaba imbabazi
kuba yarabonanye na Gen.
Kayumba, mu Bwongereza.
Hagati aho, mu gihe Kayumba
ubu abarizwa muri Afurika y’epfo,
zimwe mu nshuti ze n’abavandimwe
be bari mu kaga i Kigali, mu gihe
umufasha we, Rosette Kayumba,
n’abana be, bagifungiwe mu rugo,
mu Buhinde, bakaba barambuwe
pasiporo zabo.
Ubwo twajyaga mu icapiro,
muramu we, witwa Kazora, we yari
akiri muri kasho, azira Kayumba,
mu gihe abacuruzi bakomeye
nka Ruhamyambuga, Nzamwita
Omar, bo bari kuri CID, babazwa
ibyerekeranye
na
Kayumba
Nyamwasa.
Ruhamyambuga, akaba ari inshuti
magara ya Kayumba. Amakuru
yizewe ikinyamakuru Umuseso
gikesha bamwe mu bavandimwe
ba Kayumba, ni uko Kayumba
akimara koherezwa mu Buhinde,
bamwe mu bakozi bakuru b’inzego
z’iperereza, barimo na Gen. Jack
Nziza, bashyize iterabwoba kuri
Ruhamyambuga, ngo yirukane mu
nzu ye umwe mu bavandimwe ba
Kayumba, witwa Theopista (ni
umufasha wa CIP Edward Higiro,
ubu ufungiye muri gereza nkuru
ya Kigali), ariko Ruhamyambuga
akabyanga.
Akimara
gutoroka,
amakuru
agera ku kinyamakuru Umuseso
avuga ko ba Gen. Kabarebe na
Nziza, ari bo banditse itangazo,
ryavugaga
ko
Kayumba
yatorotse, bakarishyikiriza Louise
Mushikiwabo.
Amahurizo
Hagati aho ariko, amahurizo kuri
Kayumba ni menshi.
Nyuma y’aho atorokeye, Leta
iratangaza ko ari we uri inyuma
y’ibikorwa
bihungabanya
umutekano, ubu akaba aregwa
icyaha cy’iterabwoba na ruswa,
naho Col. Patrick Karegeya,
we
akaba
aregwa
icyaha
cy’iterabwoba.
Icyibazwa cyane, ni ukuba
Kayumba aregwa iterabwoba, ariko
Leta igahitamo kubitangaza ari
uko atorotse. Bibaye ari byo, kuki
byategereje ko aza mu Rwanda,
gushyingura umubyeyi we (RIP),
no kwitabira umwiherero. Umuntu
ushinjwa iterabwoba, yakabaye
yarafashwe iryo joro.
Ikindi cyibazwa ni uko niba
acyekwaho icyaha, umufasha we
n’abana be barazira iki? Ndetse
n’abavandimwe be n’inshuti ze?
Ikindi cyibazwa ni uburyo
umusirikare
akaba
n’umu
diplomate nka Gen. Kayumba,
yahamagazwa
na
Francois
Ngarambe. Ibikomerezwa bya FPR
nibyo byabaye abagenzacyaha,
akaba ari nabo bashinja icyaha.
Gen. Kayumba mu ncamake
Abavandimwe ba hafi ba Kayumba
Nyamwasa batangarije Umuseso
ko Kayumba yavutse mu 1958.
Kayumba yigiye Mbarara High
School, aza gukomereza amashuri
ye muri Kaminuza ya Makerere.
Mu mwaka wa 1984, Kayumba
yinjiye igisirikare cya NRA,
cyarwanyaga ubutegetsi bwa
Uganda, cyari kiyobowe na Yoweri
Museveni.
Mu 1990, Kayumba yari umwe mu
basirikare bakuru ba RPA itera u
Bose bamuteraniyeho, bamushinja ubugambanyi: (Photo/ Archive)
Rwanda. Mu ntambara, umufasha
we yakoraga muri International
Credit Bank, i Kampala, nkuko
tubikesha ikinyamakuru The
Uganda Record.
Mu ntambara ya RPA, Kayumba
niwe wari ushinzwe iperereza
rya
gisirikare
(Directorate
of
Military
ntelligence)
Nyuma y’intambara, Kayumba
yagizwe umuyobozi wungirije wa
jandarumori, aza kugirwa Overall
commander w’abasirikare mu
ntambara n’abacengezi, mbere
yuko agirwa umugaba w’ingabo.
Mu 2000, nibwo Kagame na
Kayumba,
bacanye
uwaka.
Intandaro nyayo yo gucana uwaka
kwa Kagame na Kayumba, ni
uburyo
Kagame
yayoboraga
igihugu- afata inzego z’igihugu
nk’inzego ze bwite. Ibi turabikesha
umwe mu basirikare ba RDF, ariko
ubu wasezerewe (amazina ye
turayagira ibanga kubera impamvu
z’umutekano we.) Ati:
“Kayumba yabwiraga Nyakubahwa
Kagame ko agomba kureka inzego
zikigenga, harimo n’igisirikare.
Yamubwiraga (Kayumba) ko
inzego za Leta zidakwiye gukorera
Kagame nk’umuntu. Mu gisirikare,
habagaho parallel orders. Ibyo
nibyo byabatanyije.”
Nyuma y’amakuru yo gufungirwa
iwe mu rugo, no kuba yaba
yaragerageje
gukora
kudeta,
Kayumba yoherejwe kwiga hanze,
avuyeyo,
agirwa
umuyobozi
mukuru wa NSS, ari ho yavuye
agirwa ambasaderi w’u Rwanda
mu Buhinde.
Kayumba abaye umusirikare wo
mu rwego rwo hejuru wa kabiri,
utorotse Leta yagize uruhare
rukomeye mu kujyaho kwayo,
nyuma ya Col. Patrick Karegeya,
wahunze mu mwaka wa 2007.
Didas M. Gasana
Urup. 4
UMUSESO
No 398, 08- 15 Werurwe 2010
IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA
Managing Director
Charles B. Kabonero
Cell: 0788354880
Managing Editor
Didas M. Gasana
Cell: 0788691253
Design and layout
Richard M. Kayigamba
Cell: 0788671930
Dore Uko Tubibona
Guca burundu
ubuhunzi biranze
bibaye umugani
Imwe mu ngingo umunani ngenderwaho zatumye FPR ifata intwaro ikarwanya ubutegetsi
bwa Habyalimana, ni uguca burundu icyorezo cy’ubuhunzi cyabaye karande mu banyarwanda. Ariko kuva yafata ubutegetsi, nta mwaka n’umwe ushira hatagize umuyobozi ukomeye
uhunga. Mu 1994, habanje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ndagijimana, mu 1995, yari
Minisitiri w’intebe Twagiramungu, ba Minisitiri Sendashonga, Nkuriyingoma n’abandi. Bidateye kabiri, Minisitiri w’ubutabera Mukamurenzi Martha arahafata, akurikirwa na ba
Sebarenzi, Rwigema Petero Selestini.
Mu gisirikare naho, inzira y’ubuhunzi yakomeje kuba nyabagendwa, abasirikare kuva ku
bato kugeza ku ntwazangabo. Habanje abo mu ngabo zatsinzwe bari baravanzwe n’Inkotanyi,
babimburirwa na Col. Theoneste Lizinde, hataho ba Gen. BEM Habyalimana na Col. Ndengeyinka. Mu basirikare b’Inkotanyi bo hejuru, naho byarahageze. Ngabo ba Lt. Ruzibiza, Lt.
Ruyenzi, Capt. Frank Tega, Capt. Rwakampala, Major Furuma, Col. Karegeya, none hagezweho Lt. Gen Kayumba Nyamwasa. Urutonde ntawaruva imuzi ngo azarumareyo.
Usibye no mu banyacyubahiro, ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage, badahungishwa
n’impamvu za politiki, ntibasibye kwambuka umupaka, bahunga inzara kwikanyiza
n’akarengane bikorwa na FPR. Icyo ibi bivuze, ni uko FPR intego yari yarihaye yo guca
burundu ubuhunzi, itayinaniye, ahubwo yabeshyaga abanyarwanda n’amahanga. Ikaba
yarishakiraga gusimbura MRND, ubundi hahinduka abakaraza, imirishyo ikiri ya yindi. Ko
Habyalimana se yavugaga ko bamwe bahunga ubumwe n’amahoro, ubu barahunga iki? Iterambere n’ikoranabuhanga? Abanyarwanda bo hambere babivuze ukuri koko ngo iyagukanze
ntiba inturo.
Ubwanditsi
UKO MBYUMVA
Imiti y’indwara 5 Perezida
Kagame arwaye
Mu kinyamakuru Umuseso
gishize, nagarutse ku ndwara
eshanu Perezida wacu arwaye.
Nsoza mbizeza ko muri iyi
nimero, ngaruka ku muti w’izi
ndwara.
Twarebeye hamwe ko indwara
ya mbere Kagame arwaye ari
ubwoba. Twanarebeye hamwe
ko iyo ndwara yayitewe
n’ubuzima yabayemo, bwa
gisirikare.
Umuti ni uko Kagame amenya
ko atakiri mu birunga cyangwa
se
ku
Mulindi.
Uburyo
yategekagamo
igisirikare
siko akwiye gutegeka u
Rwanda.
‘statesmanship’
isaba ‘values’ zitandukanye
kure n’iza Kagame- kubaha
abakunenga, gushyira inyungu
z’igihugu imbere y’izawe,
kuba intangarugero, gukunda
abo
uyobora,
kutikubira
imbaraga z’ubutegetsi zose,
kubaka institutions, n’ibindi.
Uwamwigishije
igisirikarePerezida Museveni wa Uganda,
iyi ndwara we yarayirenze.
Umuti w’indwara ya kabiri,
ari yo ‘Split personality’,
bivuze
kutamenya
icyo
umuntu ashaka, kwivuguruza,
kutaba ‘consistent’, uroroshye
cyane. Ni ukugira icyerekezo
n’amahame
(principles)
yemera, ndakuka. Ni ukugira
‘stand’ imwe ku kintu runaka
apana guhinduka ku ijambo no
gutoranya amagambo akoresha,
akanibuka ibyo yavuze.
Kumva amabwire: Umuti nawo
uroroshye cyane. Ni ukumenya
ko abamubwira information
baba bafite inyungu zabo
baharanira, nawe akayungurura
amakuru yose ahabwa, mbere yo
gufata ibyemezo. Ni ukumenya
ko abamubwiye ko dukorana
na FDLR (kandi yarabyemeye,
kuko yivugiye we ubwe ko
dukorana n’abanzi b’igihugu),
baba bashaka kumwereka ko
bakora akazi kabo gusa, ariko
mu by’ukuri ntacyo bakora.
Ariko mu by’ukuri, Kagame
kwemera ko Umuseso wakorana
na FDLR, aba abona tuyobewe
ko FDLR ifashe igihugu,
twamubanziriza guhunga, niba
ibyo Leta ye ivuga ko FDLR
igamije kurangiza umugambi
wapfubye mu 1994 ari ukuri?
na
Didas M.
GASANA
Kagame akwiye kumenya ko
abamuha amakuru, akenshi
bamuha apfuye, nkayo mvuze
haruguru, ko dukorana na FDLR.
Njye nemera ko n’abamubwiye
ko Joseph Sebarenzi akorana
n’Umwami,
agambanira
igihugu, bari bafite inyungu zabo.
Akamenya ko abamubwiye ko
Patrick Habamenshi arwanira
inyungu z’abahutu, hari ibyo
bari bagamije, atari ineza
y’igihugu. Abareze Mazimpaka
ubugambanyi si amatiku?
Icyo bivuze, ni uko inzego
z’iperereza zacu, ahanini zihora
mu matiku no kugambanirana,
ari nayo mpamvu batanga
amakuru apfuye, abo bashinzwe
kurinda bakabacika.
Umuti w’indwara ya kane,
ariyo Superiority complex,
bivuga kwiyemera, kumva afite
‘monopoly’ ku bwenge no ku
bitekerezo byiza, binaherekejwe
n’ubwirasi, n’agasuzuguro, ni
ukumenya ko nawe ari munsi
y’ijuru, ko atari ikigirwamana.
Kagame akwiye kumenya ko
kuba ari Perezida w’igihugu
bitavuze ko ari bimenya byose,
ko ari hejuru y’abandi mu
mitekerereze, ko yambaye
umubiri.
Kagame
akwiye
kumenya
ko umutwe umwe wifasha
gusara, utifasha gutekereza.
Umuntu kuzira ko yanyuranyije
na Kagame mu bitekerezo
(Kagame
yigeze
gusubiza
Umuseso umubajije icyo apfa na
Kayumba, ko no kutemeranya na
Perezida ari ikibazo ubwabyo)
ni igitugu gihebuje Kagame
yatubeshyaga ko arwanya, muri
za 90.
Gusuzugura,
kwirata,
si
‘values’ zikwiye Perezida wacu
namba, usibye ko niyo Kagame
yaba atari Perezida, byombi
bitamukwiye, ukurikije amateka
ye.
Umuti wo kubeshya no kwemera
kubeshywa, ni ukumenya ko
kubeshya ubwabyo ari bibi,
kuko amaherezo, ikinyoma
kiragushibukana.
Iyo
ubeshye
ikinyoma
kimwe, bituma uhora ubeshya
kugirango cya kinyoma cya
mbere kidatahurwa.
Iyo
Kagame
avuga
ko
abanyarwanda bihagije mu
biribwa,
ubushakashatsi
butwereka ko abanyarwanda
bashonje, si uko Kagame aba
atazi ukuri (cyangwa ntabwo
akuzi kuko we arihagije mu
biribwa?), ahubwo ni uko iyi
Leta iba yarahereye kera ari ko
itubwira, bigatuma nawe ashaka
gushimangira icyo kinyomakutava ku izima.
Hari
ubwo
nibaza
niba
umutimanama
we
utajya
umutenguha,
kandi
burya
umutimanama wacu uduhunga
igihe tuwukeneye cyane. Iyo
avuga ko u Rwanda ari igihugu
kigendera ku mategeko, umuntu
nka Nkunda abyumva ate?
Abantu nka Frank Habineza
bimwe
ibyo
amategeko
abemerera, babyumva bate?
Abantu bazira munyumvishirize
babyumva bate?
Iyo
Kagame
abwira
abanyarwanda ngo turihagije
mu biribwa, umuntu uri
muri Nyamagabe, waburaye,
abyumva ate? Ingero ni
nyinshi.
Kwemera kubeshywa nabyo
bifitanye isano no kumva
amabwire. Kagame akwiye
kumenya
ko
abamuha
amakuru
bamubwira
ibyo
bazi
ko
ashaka
kumvaibimushimisha- ariko, kenshi
na kenshi, aba ari ibinyoma,
kandi nawe ibi abifitemo
uruhare,
kuko
adashaka
umubwira ukuri, cyangwa se
igitekerezo kinyuranye n’icye.
Ibi nibyo bamwe muri twe
mu itangazamakuru ryigenga,
bazira. Nkuko nabivuze mu
nimero ishize, ‘facture’ y’iyi
miti ni ubuntu.
Cellphone: 0788691253
E-mail: [email protected]
UMUSESO
Urup. 5
No 398, 08 -15 Werurwe 2010
AMAKURU
Inyiturano mbi: Maneko mukuru ku rugamba rw’Inkotanyi yiswe imbuto mbi
“Nta muntu ushobora gukora
kudeta mu Rwanda, ibyo ni
iby’igihe
cya
Habyarimana
n’abandi; iki gihugu si nka Niger
aho ingabo zirirwa zitobanga
igihugu.”
Ayo ni amwe mu magambo
Perezida Paul Kagame yavugiye
mu kiganiro cyabereye mu
Rugwiro mu cyumweru gishize,
nyuma y’ihunga rya Lt. Gen.
Kayumba Nyamwasa, na nyuma
yo gusura u Rwanda kwa Perezida
w’u Bufaransa Nocolas Sarkozy.
Muri icyo kiganiro Paul Kagame
yashinje Kayumba Nyamwasa
gukorana na Col.. Karegeya
Patrick, no kuba bafite uruhare mu
iterwa ry’amagrenade mu mujyi
wa Kigali.
Atangiza icyo kiganiro (cyaje vuba
nyuma y’icyari giherutse) yavuze
ko agiye guhura n’abanyamakuru
nyuma y’umwiherero n’abayobozi
wafatiwemo ingamba zikomeye,
avuga
iby’umutekano
n’abakomerekejwe na grenade
zatewe, uruzinduko rwa Perezida
Sarkozy no kuba u Rwanda
ruzazamura ibendera ryarwo mu
- Perezida Kagame yongeye kwihakana uwari icyegera cye mu ishyamba
- Gen. Kayumba na Col. Karegeya bashobora kugarurwa mu Rwanda
muryango rwinjiyemo w’ibihugu
byakoronijwe n’Abongereza(uretse
ko atari byo birimo byonyine). Muri
ayo magambo yatangije akopeza
abanyamakuru ku byo bakwiye
kumubazaho, yagarukiye hafi aravuga
ati : « Ibiba byose ntabwo nibwira ko
hari ikizabisubiza inyuma. »
Ku byerekeranye n’umutekano muke
byari bisanzwe bivugwa n’abayobozi
banyuranye bo muri Guverinoma ko
ari FDLR iwutera, none hakaba haje
indi mvugo igaragaza ko Kayumba
na Karegeya ari bo bari babyihishe
inyuma. Abanyamakuru bifuje
kumenya uko izo mvugo ebyiri
z’abayobozi bamwe zahuzwa?
Perezida Kagame yabivuze atya :
« Birashoboka n’ubu biracyashoboka
kuba bigiterwa na FDLR. Byaba
biterwa n’abandi badasanzwemo
cyangwa byose bifatanya, byose
birashoboka. Uwabanje kubivuga
niba ari umupolisi, n’abandi hari ibyo
babonaga bakabona aho biganisha.
Ikiriho ubu, ni itangazo ryasohotse.
Sindi bubivugeho byinshi si akazi
kanjye n’iby’ubucamanza. Ndibuka
hari bamwe bajya bahura n’abo
baregwa muri ibi, ari Karegeya na
Kayumba. Bamwe muri bo bigambye
ko babasanga muri Afurika y’epfo.
Niba
abanyamakuru
mwibuka
ibyo mwandika, mwagombye kuba
mubifitite mubibitse. Muribuka hari
umunyamakuru wigeze gufatanwa
inyandiko zabyo bandikirana, ngira
ngo n’ubu biracyakurikiranwa.
Hari uwigeze kujya kumushaka
bimujyanye
baraganira.
Hari
n’abagiye kuganira nawe ntibagaruka
baguma hanze.
Kayumba mu ijoro ribanziriza
iryo
yagiyemo
yari
yahuye
n’ababimubazaga,
babishyizemo
ikivandimwe bamuha umwanya
wo kugenda ngo azagaruke, kandi
bari bafite ibimenyetso byinshi
atashoboraga
kwisobanuraho
ngo abibonere ibisubizo. Ubwa
kabiri bari kubimubazaho ngira
ngo nibwo yahunze. Itangazo
ry’Umushinjacyaha
Mukuru
rijyanye n’ibyo abantu bakwiriye
Isi nta mbabazi igira: Gen.
Kayumba (Photo/ Archive)
Amusubije ishyanga: Perezida
Kagame (Photo/ Archive)
kuba bamenya, ibindi bizagira igihe
cyabyo ».
Umunyamakuru
Ramba
Mark
ashatse kubaza ibyo kuba Kayumba
yarashatse gukora kudeta ataraba
Ambasaderi, Paul Kagame yahise
amuhagarika aramubwira ati :
« wikwirirwa uta umutwe ubibaza,
ntawe uzasanga ashobora gukora
kudeta hano. Ibyo n’iby’igihe cya
Habyarimana n’abandi bose…
Mu myaka 16 tumaze hano,
Abanyarwanda nibaryame basinzire,
hano mu Rwanda ntawabishobora,
ndabikubwira kandi ndabizi nibyo.
Iki gihugu si nka Niger, aho ingabo
z’igihugu zirirwa zitobanga igihugu.
Ntabwo byakorwa hano »( Ikintu
abantu bahise bibaza cyane nyuma
y’iri jambo, ni uburyo muri Afurika
n’u Rwanda rurimo bizwi ko n’abana
umuntu
yibyariye
adashobora
kubizera
ijana ku rindi, kandi
abona abo batangiranye igisirikare
bayoboye n’ingabo, haba mu buryo
komeza k'urup 7
Urup. 6
ISESENGURA
UMUSESO
No 398, 08-15 Werurwe 2010
Kagame afitiye Kayumba ubwoba?
Mu mpera z’umwaka wa 2003,
ikinyamakuru Umuseso nomero
155, cyafatiwe ku mupaka,
Gatuna, kijyanwa ku biro bya CID,
Kacyiru, abanditsi bacyo batanu
n’umushoferi nabo bajyanwa
guhatwa ibibazo. Muri abo
harimo abayobozi bacyo babiri
Sebufirira Robert na Mackdowell
Kalisa n’uwanditse iyo inkuru,
Charles
Kabonero.
Inkuru
yatumye gifatwa yari umutwe
ugira uti: “Kayumba gusezererwa
muri RDF igitararaganya”. Iyo
nkuru yatumye abanyamakuru
batanu n’umushoferi w’Umuseso
bafungwa iminsi itatu aho ku
Kacyiru.
Mu gihe cyose twahamaze
tubazwa,
ntabwo
twigeze
tubazwa kwandika ibihuha, oya.
Twabazwaga ‘source’ y’iyo nkuru,
abayobozi b’inzego z’iperereza
n’ubugenzacyaha muri polisi
icyo gihe, Rugumya Gacinya na
Emmanuel Bayingana bashaka
kumenya aho yavuze, bamara
iminsi itatu badutera ubwoba
ariko twanga kuvuga ‘source’
yacu,
bituma
ikinyamakuru
gifatwa
burundu-nticyajya
ku muhanda. Twarekuwe nta
n’urubanza, ntacyo turezwe,
nta dosiye. Impamvu? Bari bazi
neza ko inkuru tuyifite uko iri,
icyo bashaka ari uwayitanze,
babona nubwo bavuga kutwica
tutamuvuga.
Nyuma y’iminsi mike, Kayumba
wari wagizwe nomero ya mbere
ku
rutonde
rw’abagombaga
gusezererwa, yahise avanwaho
kuko byari bimaze kumenyekana
kandi byari kuba ibanga kugeza
ku munota wa nyuma, Kayumba
akabimenyeshwa ku munota
wa nyuma-ariko yari yamaze
kubimenya.
Icyakurikiyeho
nkuko
twabikomojeho mu nkuru iherutse,
ni ugushaka uko bakomeza
kumwigizayo-bikorwa na Kagame
n’abo yari abisangiye nabo;
babisangiye ku mutima cyangwa
ku kazi. Kuvanwa mu mirimo ya
gisirikare, akagirwa ambasaderi
mu Buhinde, igihugu u Rwanda
rufitemo inyungu z’uburezi gusa,
byari ‘strategy’ Kagame yumvaga
yakora, ariko kubera ‘popularity’
yari afite mu ngabo n’ubucuti
yari afitanye n’abasirikare bakuru
benshi, byatumye kuba ambasaderi
bitaba igisubizo gihagije, kuko
ubutegetsi bwa Kagame biciye mu
nzego ziyobowe na Ndahiro ndetse
na Nziza ku giti cye, zakomeje
gukoresha amafaranga menshi
kuneka Kayumba nk’umuntu
kurusha ayakoreshwaga kuneka
ibindi bikorwa byinshi.
-Kagame yananiwe kuvana Kayumba mu ngabo, ananirwa no kumwigizayo uko abishaka
-Kagame yakoreshaga amafaranga menshi kuneka Kayumba kurusha ayo kuneka ibindi
bikorwa byinshi
-Guhunga kwa Kayumba, ubwoba bwa Kagame n’amosomo ya Ivan Cyomoro
Kagame
ubwoba?
afitiye
Kayumba
Twababwiye ko hari abasirikare
n’abategetsi bamwe batakaje
imyanya
yabo,
abafunzwe
kubera
Kayumba-kuvugana
nawe, kwanga kumushinja ibyo
bashaka ko umushinja n’ibindi.
Hari n’abagiye basaba imbabazi
‘bakababarirwa’, barezwe gusa
ko yabaterefonnye, bamusuye,
bahuye nawe n’ibindi. Muri
make, yari ashyize ubutegetsi bwa
Kagame cyane cyane Kagame
n’inzego z’umutekano ku nkeke
kandi byitwa ko ari muri Leta.
Kuki? Kagame yamutinyaga.
Ibibazo bya Kayumba, Kagame
yabyigiragamo ku giti cye; muri
iki kinyamakuru twabagejejeho
uburyo
Patrick
Karegeya
yashwanye na Kagame, asabwa
gushinja Kayumba akabyanga.
Mu biro bye (Kagame), bari
kumwe na Karegeya na Kabarebe,
Kagame yabwiye Karegeya ko
agiye kumufunga bamaze amasaha
bavugana ku byo gushinja
Kayumba, Karegeya akavuga
ko atashinja umuntu ibinyomabikwereka uburyo Kayumba
yari ‘threat’ ku butegetsi bwa
Kagame koko. Birasekeje kumva
uyu munsi amaze guhunga Leta
ivuga ibyo kumukurikirana hari
iyo ‘background’ y’uburyo bari
babanye. Iyo ‘threat’, yarangiye
ubwo Kayumba yahunze? Kagame
aracyafitiye Kayumba ubwoba?
Igisubizo
umuntu
yabanza
kugishakira mu buryo ubutegetsi
bwa
Kagame
bwihutiye
gutangaza
ihunga
rye-aho
gutegereza ko Umuseso nkuko
bisanzwe ubitohoza ugatangaza
ko yahunze cyangwa se we
ubwe akaba yabyivugira mbere
yabo-bashakaga
kuburizamo
byinshi bavuga ko yahunze
agiye ‘gukurikiranwa’, kugira
ngo
bagabanye
uburemere
bw’ibyo ashobora kwivugira,
abatanze kuvuga bigasohoka
mu itangazamakuru. Iyo ni
impamvu ikomeye igaragaza ko
bakimutinya-by’umwihariko abari
basanzwe
bamutinya-Perezida
Kagame.
Kayumba
yayoboye
RDF-
Umwana wange ari hafi kurangiza amashuri: Kagame
n'umwana we, Ivan Cyomoro (Photo/ Archive)
abasirikare benshi bayirimo ni
inshuti, abandi yarabayoboye
afitanye umubano nabo washingira
ku bintu byinshi-bigeretse kandi,
ni umusirikare wari ‘popular’
cyane azwi ku buryo wagira ngo
ni umunyapolitiki-ibi ahanini
bikaba byarongerewe ingufu
n’ibibazo bye na Kagame, ubwo
havugwaga ibya ‘Coup d’Etat’,
n’ibindi byakomeje kuvugwa
hagati y’abo bagabo. Iyo
‘popularity’ n’imyanya yayoboyebivuga amabanga afite n’ibindi,
ubwabyo ni impamvu ikomeye yo
kumutinya.
Nkuko natangiye mbivuga kandi,
nta kuntu Kagame atatinya umuntu
yananiwe kuvana mu ngabo,
akananirwa no kumwigizayo
uko yabishakaga kandi abifitiye
ububasha nka Perezida. Nta
kuntu kandi, atatinya muntu
ubutegetsi bwakoreshaga akayabo
k’amafaranga mu kumunekabumviriza
amaterefoni,
bakurikirana abantu bagiye hanze
n’ibindi byinshi.
Uburyo
yahunzemo
yari
arindishijwe
ijisho
nabyo
bigomba gutera Kagame ubwoba
kuko bigaragaza byinshi harimo
kuba yari afite amakuru ahagije
ku
mipango
yapangirwagabigaragaza icyuho kiri mu nzego
ze, cyakomeje kwigaragaza no
mu bindi bikorwa yashakaga
gukora-cyane cyane kubona
amakuru-ikintu gikomeye muri
‘intelligence’ ya Kagame.
Kagame
rero
mu
by’ukuri
afitiye Kayumba ubwoba, ku
baba batemezwa n’ibyo byose
bakwemezwa
n’impamvu
y’imbaraga zirimo gukoreshwa
mu gushakisha uburyo yagarurwa
mu Rwanda ndetse n’uburyo
akimara
kugenda
inzego
z’umutekano zahise zinjira mu
manama ya ‘karaha-butaka’ yo
kwiga uburyo bakwitwara muri
‘affair Kayumba’.
Ariko, umuntu ashobora kumbaza
ikibazo ati: “Uwahunze kuki ataba
ariwe utinya uwo yahunze?” yego,
uyu munsi Kagame afite manda
imwemerera gukoresha inzego za
Leta-umutekano, ubushinjacyaha,
ubucamanza n’izindi mu nyungu
zose zaba iz’igihugu n’ize
bwite ku gihugu nk’u Rwanda
n’imiyoborere
yarwo-niwe
uhemba, utanga akazi, Kayumba
ntabwo ibyo byose abifite ku buryo
n’abamukunda n’abamushyigikiye
ntabwo bakwigaragaza ariyo
mpamvu yahunze Kagame, ariko
ibimenyetso byose (harimo ibyo
twavuze haruguru) n’ibindi bizwi
na bake muri ‘system’, bigaragaza
ko Kagame amufitiye ubwoba
kurushaho.
Guhunga kwa Kayumba,
ubwoba bwa Kagame
n’amosomo ya Cyomoro
Hamwe n’uko guhunga kwa
Kayumba, icyo bivuze ku
butegetsi bwa Kagame n’ubwoba
bizakomeza gutera, umuntu ahita
abona impamvu, Inshozamihigo
Kagame
yamaze
gushyira
umuhungu we w’uburiza, Ivan
Arashakishwa: Gen. Kayumba (Photo/ Archive)
Cyomoro mu nzira ya gisirikare.
Ivan Kagame Cyomoro ubu
ari mu ishuri rya West Point,
muri Amerika ku masomo ya
gisirikare. Mu bushishozi bwe
nk’inshozamihigo (izina rya
Kagame ry’ubutore), Kagame azi
neza ko uko igihe kigenda, abantu
nka Kayumba bagenda bamuvamo,
RDF azisanga isigayemo abantu
nabo atazi neza aho bahagaze
nkuko atazi uzakurikiraho kuri
Kayumba-bene icyo gisirikare
rero kukijera mu gihe akiri mu
butegetsi wenda na nyuma yaho,
bizasaba kugiramo umuntu umwe
yizeye ijana ku ijana-uwo rero nta
wundi ni umwana we-Cyomoro.
Niko
bigenda,
abategetsi
b’abanyagitugu kandi bashaka
gutinda ku butegetsi bagera igihe
nta wundi muntu bakwizera uretse
abavandimwe ba hafi-Cyomoro
ayobora ingabo, Kagame byamuha
umutekano-niyo nzira arimo
rero. Akimara kumenya ihunga
rya Kayumba, Kagame agomba
kuba yarahise akubita agatima
kuri benshi yibaza niba atari aba
Kayumba-tuzagenda tubamenya
uko bazagenda ‘bakubitwa’ mu
buryo butandukanye. Igisubizo
cyabyo mu kiri imbere; byarushaho
gukomera azi ko yamaze kukibona
muri Cyomoro. Ni ukumwifuriza
amasomo meza.
Charles B Kabonero
UMUSESO
No 398, 08 -15 Werurwe 2010
Urup. 7
ISESENGURA
Kudeta: Isomo Kagame yakura ku rupfu
rwa Sankara, Keneddy na Yitzak Rabbin
U
munsi Gen. Kayumba
Nyamwasa
atoroka
igihugu, umwe muri
babyara be yaje kundeba mu rugo,
hari mu ma saa moya n’igice
z’umugoroba. Yari afite igihunga
cyinshi. Twaganiriye umwanya
muto.
Ansezera,
ababaye
cyane, yarambwiye ati: “ngiye
kwimukira Uganda cyangwa se
mu Burundi, nge gukorera yo
ubucuruzi bwanjye. Nta mahoro
mbona imbere, ahubwo ndabona
intambara.”
Uyu
mudamu,
ahagarariye
abanyarwanda benshi batekereza
gutyo, babona ko u Rwanda
rushobora kwisanga mu bibazo,
cyane cyane nyuma y’itoroka
rya Gen. Kayumba Nyamwasa,
kugeza ubu rimaze gucamo kabiri
ishyaka rya FPR, n’igisirikare.
Ariko
Perezida
Kagame
arabahumuriza.
Perezida Kagame ati: “Nta
kudeta ishoboka mu Rwanda.
Abanyarwanda baryame basinzire,
bucye bajye ku kazi.” Ubwo yari
mu kiganiro n’abanyamakuru, ku
wa 03 Gashyantare 2010. Ni byiza,
ni amahoro, kandi ntibikabe.
Si ubwa mbere kandi Kagame
avuze
aya
magambono
mu mwaka wa 2007, nanjye
namubajije ikibazo cy’amakuru
ya kudeta yavugwaga icyo gihe,
ansubiza ko kudeta idashoboka
mu Rwanda.
Nta munyarwanda wifuza ko
habaho kudeta mu Rwanda,
keretse
abashaka
kuyikora.
Nta munyarwanda wifuza ko
u Rwanda rwaba nka Niger.
Nta munyarwanda wifuza indi
ntambara. Ariko se mu by’ukuri,
icyizere Perezida wacu aduha,
gifite ishingiro?
Nta
kibazo
cyaba
kirimo
niba Perezida Kagame ari
uguhumuriza
abanyarwanda
ayoboye. Ndamwumva. Ariko
hari ikibazo gikomeye niba mu
mutima we, ariko abyumva, kuko
niba ariko abyumva, yakwirara,
tukazashiduka
twisanze
turi
mu bihe nk’ibyo umudamu
natangiriyeho, avuga.
Amateka
atugaragariza
ko
kudeta, gusubiranamo, kwicwa
kw’umukuru w’igihugu, ari ibintu
byoroshye cyane.
Vladmir Putin yigeze kugira ati:
“Power is a two-edged sword.
Wield it clumsily, you will get
hurt, if you don’t die of it.”
Kimwe na Kagame, Vladmir
Putin, ni maneko w’umwuga,
ariko we ubutegetsi arabubona
ukundi- ko ari inkota ityaye ku
mpande zombi. Ubukoresheje
nabi,
buragukomeretsa,
iyo
butaguhitanye.
Niba Perezida Kagame atabizi,
ndamuha ingero.
Uhereye kuri Appolo Milton
Obote,
wari
Perezida
wa
Uganda, wakorewe kudeta na
mugenzi we baturuka hamwe,
ukagera kuri Thomas Sankara,
Bituruka k'urup 5
bw’iperereza ryo hanze no mu
gihugu imbere barimo kumuvaho
bakamuca mu myanya y’intoki, azi
neza ko bafite imiryango, ndetse
nawe yarageze ku butegetsi mu nzira
zigoye bigashoboka, akaba avuga ko
nta wundi wabishobora). Iri jambo
rye ritanga icyizere mu Banyarwanda
igihe cyose rirakomeye rikwiye
kwandikwa rikazajya mu mateka
atazibagirana ibihe byose.
Nyamara ku byerekeranye n’ihunga
rya Ambasaderi Bizimana yavuze ko
atamenya ibiri mu mutima w’umuntu
kuko yakoraga akazi neza, akaba
atazi icyabiteye. Aha umuntu akaba
yakwibaza niba Abanyarwanda bose
basigaye ibyo batekereza bizwi ?
Abajijwe uko yafata itangazo
rya
Minisiteri
y’Ububanyi
n’Amahanga
n’Ubutwererane
bw’Akarere ryavugaga ko Kayumba
atagihagarariye u Rwanda mu
Buhinde
n’ahandi
hose,
ko
ashakishwa, kandi akaba yaranyuze
muri Uganda no muri Kenya, uko
yabigereranya n’ibyo Minisitiri
w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda
yatangaje ; niba byaba ari ubushake
buke bwo gukingira ikibaba abo
bantu bakagenda, cyangwa niba ari
uko ibyo bihugu bitari bifite amakuru
kuri abo basirikare(Karegeya na
Kayumba).
Kagame yabishubije muri aya
magambo: « Sindashaka gushyira
urubanza kuri ibi bihugu byo mu
karere. Tugiye kuganira nabo
tubabwire ibyo Karegeya yakoraga
iyo yazaga muri Uganda, Kenya,
Tanzaniya,
Dubai
n’ahandi,
tubamenyeshe
icyo
bigezeho.
Tuzabasaba twerekane neza ibyo
tubasaba, turebe uko bazitwara niba
urubanza ruzaba, tuzamenya uko
bazabyitwaramo, nibyo bizaduha
uko tuzabigenza. No muri Afurika
y’epfo aho bari tuzavugana nabo.»
Abajijwe niba hari undi muntu
uzaboneka wayobora igihugu wo
kuzamusimbura akicisha bugufi
akihangana nkawe, yarashubije
ati : « Siniremye, nta nubwo ndema
abantu, nkora ibyo nshoboye
nk’uko n’abandi babikora. Icyo
dukora ni ukubaka inzego ku buryo
igihe hatari Kagame, hazaba hari
Shyaka, Solina… Abantu bagenda
basimburana kuko bafite inshingano
ku gihugu cyabo. Imbuto mbi
zivanwamo ubu, n’aba ubona
bahunga, ni imbuto mbi zagombye
kuba zaravanywemo mbere yuko
bivanamo.»
Abajijwe
ku
byerekeranye
n’Imitwe ya politiki ifite abayoboke
batumvikana(PS
Imberakuri)
bagateza umutekano muke bamwe
bavuga ko abandi bakorana na FDLR
na FDU Inkingi, Paul Kagame yavuze
ko kumvikana no kutumvikana
ari bo bireba ubwabo. «Abarusha
abandi imbaraga nibo bazatsinda
bakajya mbere. Igikwiye kurebwa
ni uburyo kutumvikana kwabo
bikorwa ku buryo bitahungabanya
umutekano
w’Abanyarwanda.
Bigomba kuguma hagati yabo
Yishwe n'icyegera cye cya
mbere: Sankara (Photo/ Archive)
Yishwe n'umwana muto: Yitzak Rabbin (Photo/ Archive)
Yishwe n'abe: John F. Keneddy (Photo/ Archive)
wahiritswe n’icyegera cye mbereBlaise Compaore, ukagera kuri
Yitzak Rabbin, wari Minisitiri
w’intebe wa Israel, warashwe
na Yigal Amir- umwana muto
w’umusirikare, ukagera kuri
John F. Keneddy wahoze ari
Perezida wa Leta zunze ubumwe
z’Amerika. Urutonde ni rurerure.
Icyo aba bategetsi batwereka ni
uko nta kidashoboka.
Habyarimana
yabwiraga
abanyarwanda ngo nibaryame
basinzire, nta kibazo bazagira,
ariko siko byagenze. Sindikubwabo
yabwiraga abanyarwanda ko
Inkotanyi
zitazapfa
zifashe
ubutegetsi mu Rwanda ariko
Kagame yaje kumwereka ko
yibeshyaga.
Birashoboka cyane ko Kagame
yumva bitashoboka kumukorera
kudeta, cyangwa se ngo umutekano
w’u Rwanda uhungabane, ari
nayo mpamvu nta muntu n’umwe
atinya kugirana nawe ikibazo,
kandi agafata abantu bari munsi ye
nk’ubusa- kugeza aho Karegeya
aba ‘nta mumaro’, Kayumba
agahindurwa ya mbwa imoka
ariko itaryana. Ni ya ndwara
nagarutseho ku rupapuro rwa
kane- ‘superiority complex’ mu
nimero iheruka.
Kubera iyi ndwara, Kagame
yikururira abanzi bitari ngombwa,
akibwira ko ntacyo bari cyo,
ariko ari ukwibeshya. Kuvuga
ko umuntu wayoboye ishami
ry’iperereza rya gisirikare, akaba
umugaba mukuru w’ingabo,
ntacyo ari cyo, nsanga harimo
kwibagirwa vuba.
Muri abo banzi kandi yikururira,
nibo bazavamo abamukorera ibyo
yumva ko bidashoboka. Ntibikabe,
ariko birashoboka.
Iyi ‘mentality’ yo kumva kudeta
idashoboka mu Rwanda niyo ituma
nta kibazo abona mu gutandukana
n’abari inkoramutima ze, kuko
nta kibazo aba ababonamo, kandi
kirahari. Amateka arabitwereka.
Didas M. Gasana
Inyiturano mbi: Maneko mukuru ku rugamba rw’Inkotanyi yiswe imbuto mbi
bakaganira bakarwanira mu cyumba
cyabo bikarangira bidahutaje abandi.
Inzego zibishinzwe zirabizi ; zizi icyo
zigomba gukora. Naho amabaruwa
muvuga bamwe bandikira abakuru
b’ibihugu, hari abandikira Obama,
kera bandikiraga Bush…, ngira ngo
bibagirwa ko u Rwanda ari igihugu
cyigenga, bakagira ngo abo bandikira
nibo bari hejuru bayobora. Ntabwo
ibyo dukora ari ugushimisha ibyo
bihugu, kandi abo sibo barimu bacu
batuyobora. Gusa icyo byerekana, ni
urwego abo banyepolitiki bariho muri
politiki. Ntabwo turi abanyeshuri
b’abo baturegaho”.
Icyo twamensha abasomyi, ni
uko kutumvikana kw’abayoboke
b’amashyaka biba biri mu nyungu
z’ishyaka riri ku butegetsi, ku buryo
n’ababikora, kabone n’iyo baba
batatumwe, uwo baba baha ingufu
nta wundi uretse ishyaka riri ku
butegetsi.
Abajijwe niba atareka abaturage
ngo bajye bikuriraho abayobozi
b’inzego z’ibanze na ba Meya
bakabije gukorana nabi bikazatwara
igihe mu kubakuraho, benshi muri
bo badakemura n’ibibazo ahubwo
ugasanga bamwe ari nabo babiteza,
Paul Kagame yavuze ko bishobora
guteza ibindi bibazo.
“Iyo njya mu cyaro mbaza abayobozi
impamvu
badakemura
ibibazo
by’abaturage. Burya ni abo bayobozi
mba mbwira. Hari bamwe babyumva
bakabikemura Perezida atarababwira
ibibazo by’abaturage. Hari bamwe
bananirana, ari nayo mpamvu
beguzwa. Haracyari intege nkeya mu
nzego z’ubuyobozi butandukanye,
niko twabibonye mu mwiherero.
Turacyabwubaka.
Ntabwo
ari
igitangaza kuri njye. Turacyari mu
bibazo byinshi”.
Habuhazi Innocent
UMUSESO
Urup. 8
No 398, 01 - 15 Werurwe 2010
ISESENGURA
Kuri Kayumba, Karegeya:
Lt. Col. Ndahiro, Lt. Col. Nzabamwita, Brig. Musemakweri na Maj. Kalibata ni ‘impinja’
H
ari mu kwezi kw’Ugushyingo,
umwaka wa 2003, mu gitondo
kare cyane, umunyamakuru
w’Umuseso yazindutse ajya Kampala
ajyanye ikinyamakuru mu icapiro,
ageze ku mupaka, ahagarikwa
n’inzego z’umutekano zimusaba
‘disc’ ajyanyeho Umuseso. Nyuma
y’impaka
ndende,
Emmanuel
Munyaneza
arayibaha.
Bahise
bayibika, baramufata bamushyira mu
modoka bamugarura i Kigali, atazi
ibyo ari byo. Bamujyanye ku biro bya
DMI bamushyira mu cyumba kimwe
aho, bamubikamo.
Ubwo ndi aho mbona terefoni
itagendanwa
irampamagaye,
uwahamagaye ambwira ko bari
bankeneye ku biro bya DMI, mbajije
icyo banshakira, ambwira ko nta
kibazo, ari umwanya muto ngahita
ngaruka. Maze kumwemerera nahise
mpamagara
uwari
umuyobozi
w’Umuseso,
Robert
Sebufirira,
nsanga terefoni ye itariho, mpamagara
iya Mackdowell Kalisa nawe nsanga
yavuyeho-nahise nibaza byinshi ariko
sinabitindaho kuko kenshi twajyaga
tuvanaho amaterefoni nta kibazo
gihari. Nahamagaye uwitwa Lucie
Umukundwa w’ijwi ry’Amerika
(VOA), ntangazwa no gusanga nawe
iye itariho-nafashe inzira nerekeza
kuri DMI-ariko maze no kugera ku
kazi nsanga abo bayobozi banjye
bombi batariyo.
Ngeze ku biro bya DMI, ninjijwe
mu cyumba nsangamo Lucie
Umukundwa nawe yahabitswebamaze kunshyiramo ahita ambwira
ko yabonye mu kindi cyumba harimo
Mackdowell. Nahise menya ko ubwo
na Robert ari ho ari-twese twageze
aho nta muntu ubizi, no ku kazi nta
kintu baramenya. Twaje kumenya
ndetse ko hari n’umunyamakuru
wa The New Times witwaga David
Mugarura.
Mu kanya gato, abayobozi hafi ya
bose ba DMI bayobowe na Jack
Nziza n’uwitwa John Karangwa wari
‘Captain’ icyo gihe baratwigaruriye
batangira kutubaza mu bice.
Njyewe na Lucie Umukundwa
hamwe tubazwa inkuru yagombaga
gusohoka mu kinyamakuru Imbarutso
(twari twanditse njyewe, Lucie
n’umunyamakuru witwaga Gilbert
Rwamatwara. Robert, Mackdowell na
Munyaneza babazwa iby’inkuru yari
igiye gusohoka kuri Liyetona Jenerali
Charles Muhire na Gerald Gahima
ndetse na Jack Nziza ku muntu bari
bafungiye Kami naho uwa New
Times abazwa impamvu yasohoye
ifoto ya Nziza muri New Times kandi
bibujijwe.
Njye na Lucie Umukundwa batwitaga
interahamwe, Robert na Mackdowell
babita Abayanja naho uwa New
Ni uruhinja: Lt. Col Ndahiro
(Photo/ Archive)
Times bamubwira ko ari ‘ikigoryi’.
Nyuma yo kutujujubya amasaha
agera ku icyenda, baturekuye imvura
igwa badutegeka kugenda kuva mu
ishyamba rya DMI Kimihurura.
Bwakeye njya Kampala, ndi mu
nzira, Robert aba ampamagaye
ambwira ko Nziza na Karegeya
bombi babavanyeho ku myanya
yabo-ngenda nibaza niba bazize
abanyamakuru
sinasobanukirwanaketse ko bishoboka kuko tumaze
gusohoka twahamagaye abayobozi
batandukanye
tubabwira
ko
twafunzwe amasaha icyenda mu
buryo bwa kinyeshyamba. Gusa, icyo
nemeza, ni uko babikoze mu buryo
bwa ‘kinyenzi pee’. Ku kazi bamenye
ko twari dufunzwe ari uko tugarutsesinzi igihe bari kuzabimenyera iyo
kimwe n’abandi benshi tutagarukatwajyanywe Kami cyangwa twiciwe
muri Nyungwe.
Ikindi nemeye, ni uko bari bafite
amakuru ku byo twakoraga byoseinkuru twagombaga gusohora zose
ndetse hamwe na hamwe na source
bazimenye-ariko bahuzagurikamoicyantangaje gusa ni uko bananiwe
gufungura
‘disc’
yari
iriho
ikinyamakuru kubera kutayimenya
kandi bashaka kukireba-icyo batari
bazi ni uko itashoboraga gufungurirwa
kuri Computer zabo ‘direct’ kuko hari
indi ‘accessory’ yasabwaga batari
bafite.
Gusa, baranekaga pee-cyane cyane
Patrick Karegeya kuko twari
twarahanganye nawe kenshi tubona
uburyo yakoragamo akazi kenshi
n’uburyo yahinduraga ‘strategy’
agamije kureba uko yagera ku
ntego. Uburyo batugejeje kuri DMI
twese tudashoboye no kuvugana.
Twagarutse tubivugaho twumiwekuko iyo tuvugana bashoboraga
kutatubona twese uko badushakaga.
Ndahiro, Nzabamwita na
Musemakweri ni ‘impinja’
Uyu munsi ariko, iyo ‘sharpness’
mu kuneka yararangiye. Kuri
regime igizwe na ‘Partnership’ ya
Emmanuel Ndahiro, umunyamabanga
mukuru w’ishami rishinwe inzego
z’umutekano, umwungirije, Joseph
Nzabamwita, akaba anashinzwe
umutekano wo hanze ndetse na
Jack Musemakweri wa DMI
ndetse na Major Anaclet Kalibata
ushinzwe ishami rishinzwe abinjira
n’abasohoka, ibintu ntabwo bikimeze
nka kera-ihunga rya Kayumba na
Karegeya ni ingero z’ibanze.
Patrick Karegeye akimara gufugurwa
arangije igihano cye, yahamagawe mu
biro by’umugaba w’Ingabo, James
Kabarebe, ahasanga Kabarebe, Muhire,
Kayonga na Nzabamwita batangira
kumuhata amasomo y’uburyo agomba
kwitwara-ibyahabereye
n’uburyo
bahashwaniye
twabibagejejeho
muri iki kinyamakuru. Abo bagabo
basigaye bapanga icyo gukora (we
yemeza ko bashakaga kumwica), ariko
mu cyumweru kimwe gusa nubwo
yagenzurwaga bikomeye, yashoboye
kubacika, arahunga. Amaze guhunga,
batangiye kwibasira umuryango
we-kandi yaciye ku mupaka w’u
Rwanda.
Ejobundi, Kayumba yari yamaze
gushyirwa kuri ‘24-Hr Surveillance’,
akurikiranwa amasaha 24 kuri 24,
nyamara yabaciye mu rihumye,
arabacika, arahunga, basigara bavuga
ibyo kumwaka Uganda ndetse no
kujujubya abavandimwe be. Izo
‘cases’ zombi zigaragaza neza ko abo
bagabo babiri bari ‘sharp’, kurusha
ababarindaga ari bo abo ba ofisiye
batatu navuze haruguru, ukongeraho
ko banafite ‘allegiance’ mu nzego
z’umutekano kurusha abaziyobora
uko ari batatu wongeyeho n’izindi
nzego nka Polisi n’izindi nyinshi.
Ntabwo bitangaje kandi. Kayumba
ni umwe mu batekenisiye bakuru ba
‘intelligence’ mu Rwanda. Ni umwe
mu batangije ishami ry’ubutasi muri
RDF (ikiri RPA), mu ishyamba, muri
Heirachy, akaba yarakurikirwaga
n’abantu nka Karenzi Karake,
utakizirimo, hakaba hari benshi
bavuyemo, haza ba Nziza bacamo
(nubwo agikora ako kazi), mbere yuko
haza iyi generation ya Nzabamwita na
Musemakweri, basangamo Emmanuel
Ndahiro, wabanje mu yindi mirimo
y’ubuganga n’ubujyanama kuri
Kagame.
Nta gushidikanya ko abo bagabo ari
abahanga kimwe n’abandi benshi
bakora muri izo nzego, ariko ku
bijyanye n’ubumenyi bwo kuneka,
amayeri akenewe ku rwego u Rwanda
rwishyizeho ndetse n’uburambe,
biragaragara ko bakiri ‘impinja’
cyane cyane ku bazibabanjirijemo
nka Kayumba na Karegeya-bombi
babibagaragarije babacika kandi bari
bazi ko bari maso. Impamvu zibitera
ni nyinshi.
Nawe: Jack Musemakweli
(Photo/ Archive)
Uretse kuba nyine bataragira
uburambe
n’ubmenyi
nk’ubwa
Kayumba na Karegeya muri ako
kazi, hari indi mpamvu yuko izo
nzego zitigeze zishyiramo abantu
babo babashyizemo (aba Kayumba
na Karegeya), ku buryo kugeza n’ubu
bari babafiteho amakuru ahagije
kurusha ayo Ndahiro, Nzabamwita
na Musemakweri bari bafite-urugero
ni aho Ndahiro na Nzabamwita;
Karegeya amaze guhunga bohereje
umuntu kujya kumugirira nabi muri
Uganda, ariko Karegeya amumenya
ataranahagera, ahita afatwa ataragera
ku ntego-uwo musirikare muto
amazina ye twifuje kuyagira ibanga
kubera ingaruka byamugiraho mu
buzima bwe.
Indi mpamvu ni uko usanga iyi
generation iriho yaragiye ita umwanya
munini mu tuntu duto (trivial), aho
kwibanda mu bibazo koko bijyanye
n’urwego barimo. Benshi muri abo
usanga baribereye abo kwakira
amakuru y’ibihuha ava hirya ni hino
akenshi ku tuntu tw’abantu ku giti
cyabo turi ‘so trivial’-im sorry to
say’, ku buryo bibatesha igihe cyo
kwita koko ku bibazo by’umutekano
bikomeye bakaba baba ‘effective’
bihagije.
Muri uko kwiyinjiza mu tubazo
tudakwiye inzego zabo, ni naho
hava ‘phenomenon’ yuko usanga
abenegihugu benshi barahinduwe
‘abanzi b’igihugu’, kubera udukuru
akenshi
tw’uduhuha
tw’abantu
batunzwe n’amfaranga yo kuneka
bahabwa n’abo ba ofisiye babagezahokanaka yasangiraga na runaka,
nabonye bicaranye mu modoka,
yagiye gushyingura kwa kanaka, yari
mu bukwe n’utundi nk’utwo. Kenshi
wibaza ikiri mu kujya mu bukwe,
kujya gutabara uwapfushije hagati
y’abanyarwanda bava indav imwe,
bakoranye ukibaza-bikwereka uburyo
akazi kaba kananiranye abantu
bagashakishiriza mu busa-nibwo
butasi busigaye.
Ibyo byiyongeraho kuba batarigeze
bagira
‘independence’
ihagije
kuko usanga harinjiyemo n’abandi
nka Nziza ubikora m buryo bwe
bwihariye, buhoro buhoro byanabyaye
utuntu tw’ubwumvikane buke hagati
ya bamwe mu bayoboye inzego
zitandukanye zahoze zikorana neza
zikorera hamwe zikaba ‘effective’.
Ubwo bwumvikane buke bugira
ingaruka ku mikorere y’akazi
kabo bunongera gutizwa imbaraga
n’inyungu za bamwe harimo
n’abatazirimo ahubwo bazifashisha
harimo abandi bategetsi, abasirikare
bakuru, abacuruzi n’abandi ku buryo
abakurikiraniye hafi imikorere ya
ziriya nzego kuva kera uyu munsi
bahurira ku kintu kimwe cyuko
ubutasi bw’u Rwanda bwataye irangihasigaye gucungira ku bihuha gusa.
Izindi ntege nkeya bagaragaje
mu byemezo bagiye bafata na
‘strategy’zabo, ni byiza kutabigaragaza
hano ku bw’inyungu z’abanyarwanda
bashobora kwisanga mu bibazo n’izo
nzego-nizere ko nta cyaha cyane cyane
ko ntari n’umujyanama w’inzego
z’umutekano. Hari impamvu bisigaye
byoroshye umuntu kumenya ko azapfa
ku wa kabiri, azafungwa ku wa gatatu,
azajyanwa Kami ku wa gatandatu…
na none hari impamvu abanyururu
bo ku Mulindi b’abasirikare bategura
kwigaragambya, bakarinda babikora
bigasaba kubarasa, aho kubitahura
mbere bikaburizwamo nkuko nkeka
byari gukorwa igihe cya Karegeya
n’abandi.
Niba hari n’abari bagishidikanya
ndakeka ko guhunga kwa Kayumba
na Karegeya bihagije kwerekana ko
nibura kuri bo n’abandi bari muri
urwo rwego, ‘generation’ ya Ndahiro,
Nzabamwita, Kalibata uyoboye igice
kimwe cy’abashinzwe imipaka na
Musemakweri ari ‘impija’ cyangwa
se batari effective kubera impamvu
zindi harimo izo twavuze n’izo undi
yatekereza bitewe n’amakuru afite
cyangwa ‘analysis’ yakora. Kuri
Kagame, umugabo wakoze mu nzego
z’iperereza igihe kirekire, ibimenyetso
bigomba kuba bimugaragarira neza,
ariko wenda, nta ‘Piece de rechange’,
afite.
Yego, kuva kuri Kayumba, Karenzi
Karake, Jack Nziza na Karegeya,
‘Group
Ndahiro,
Nzabamwita,
Musemakweri ndetse na Anaclet
Kalibata-urutonde
rw’ishyamba
Kagame yarumazeyo. Abandi bagiye
bacamo bahita abandi bajyanwa
ahandi; Kakira, Shema muri polisi,
Rwabarinda muri Prisions, ubu
abaza yaba atabazi neza kandi atapfa
kwizera uwo bamuzanira kandi baba
barigishijwe n’abo yavanyeho ntacyo
babarusha cyane-ku buryo yahitamo
kugumana n’abo aziho gato.
Charles B Kabonero
UMUSESO
No 398, 08 -15 Werurwe 2010
Urup. 9
AMAKURU
Gen. Laurent Nkunda mu gihirahiro: Gen. James
Kabarebe akomeje kwanga kwitaba umucamanza
M
u rubanza rwa Gen.
Laurent Nkunda rumaze
igihe inkiko zararutinye
rukakirwa n’Urukiko rw’Ikirenga, ariko
uwaregwaga ari we Gen. Kabarebe
wasabwaga n’abunganira Gen. Laurent
Nkunda kuza gusobanurira urukiko
icyatumye afata uwo mujenerali
akamufungira ahantu hatazwi no mu
buryo bunyuranyije n’amategeko,
ntiyitabye ku itariki ya 01 Werurwe
2010.
Nk’uko
ikinyamakuru Umuseso
cyigeze kubibabwira, kuva Gen. Laurent
Nkunda yatabwa muri yombi mu kwezi
kwa mbere 2009, umuryango we wakoze
uko ushoboye ndetse n’abamwunganira
bashyiraho akabo ngo agezwe imbere
y’ubutabera kugira ngo hagaragazwe
icyo ashinjwa cyatumye bamufata
bakamufunga bidategetswe n’Urukiko
nk’uko amategeko abiteganya, ariko
kuva icyo gihe aho batangaga ikirego
hose mu nkiko bangaga kucyakira ngo
baburanishe urwo rubanza, ahubwo
bagasaba abatanga ikirego kubanza
kumenya uwo barega kuko Leta y’u
Rwanda itaregwa muri urwo rubanza,
ubundi
ubushinjacyaha bwabazwa
bukicecekera, cyangwa se inkiko
zikavuga ko zitabifitiye ubushobozi.
Nyuma y’icyo gihe kinini afunzwe
mu buryo budateganywa n’amategeko,
ikirego cyagejejwe mu Rukiko
rw’Ikirenga
rwemera
kucyakira,
rushyira umunsi w’iburanisha urwo
rubanza RP 0001/09/CS ku itariki ya
13/01/2010 mu gitondo, ariko haboneka
inzitizi yaturutse kuri Gen. Kabarebe
warezwe, aho yari yandikiye urukiko
ko, kubera imirimo myinshi y’igihugu
yihutirwa afite, adashobora kuboneka
mbere y’itariki ya 26/02/2010. Nk’uko
twabibatangarije urubanza rwarasubitswe
ngo Gen. Kabarebe azitabe urukiko, maze
urubanza rushyirwa igihe azabonekera
nk’uko yabisabye.
Ku wa 01/03/2010 ariho hari hashyizwe
iburanishwa ry’urwo rubanza, abantu
bongeye kuza ari benshi buzura
icyumba kinini kigezweho cy’urukiko
baritsindagira. Umucamanza wari
uyoboye inteko y’urukiko yatangije
urubanza hagaragazwa inzitizi zo
kutaboneka kwa Gen. James Kabarebe
asobanura ko byatewe n’imirimo
ikomeye y’igihugu afite, maze Me Shema
agaragariza urukiko ko amuhagarariye.
Nyuma yo guha abunganira Gen Laurent
Nkunda iyo baruwa bakayisoma, Me
Bourgon wari waturutse muri Canada,
yasobanuriye urukiko ko bidashoboka
ko Gen. Kabarebe wiyemereye igihe
azabonekera akabyandika mu ibaruwa
ye yisinyiye avuga ko atabonetse ngo
yitabe urukiko, bityo kuba yohereje
uwo kumuhagararira bitahabwa agaciro
kuko mu rubanza nshinjabyaha umuntu
Ntiyarwanye se? Gen. Kabarebe (Photo/ Archive)
yiyizira. Impamvu zikomeye zaba
zatumye ataza zikaba zidateganyijwe
mu mategeko, ahubwo kwitaba urukiko
akaba ari ikintu cyihutirwa mbere y’akazi
ako ari ko kose yavuga ko afite. Kuba ari
Umuyobozi Mukuru w’ingabo uhorana
akazi kenshi bikaba bitakwitwazwa, Me
Bourgon akaba yarabwiye urukiko ko,
yabaye umusirikare wo mu rwego rwo
hejuru imyaka 20, bityo kuvuga ko hari
igihe umusirikare wo mu rwego rwo
hejuru yavuga ko azaza igihe adafite
akazi byoroshye mu masaha 24/24,
kuko bene abo basirikare bahorana akazi
kihutirwa, ariko mu igereranya ry’ibintu,
kwitaba ubutabera ni ikintu cyihutirwa,
cyane kuko uwo yunganira Gen. Laurent
Nkunda amaze iminsi 400 afunzwe mu
buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi
bikaba bigomba gusobanurwa na Gen.
Kabarebe, iyo akaba ari inzitizi ya mbere
muri urwo rubanza. Yagaragaje kandi ko,
amategeko yo gufata no gufunga Gen.
Laurent Nkunda atubahirijwe, kimwe
no kuba atagezwa imbere y’urukiko
nk’uko biteganywa n’amategeko, ibyo
byose bikaba byahanisha uwabikoze
nk’uko amategeko abiteganya. Ingingo
ya 89 y’itegeko rigenga imiburanishirize
y’imanza z’inshinjabyaha uwunganira
Gen. Nkunda yifashishije, iravuga
ngo: “iyo umuntu yafunzwe mu buryo
butemewe n’amategeko, umucamanza
uwo ari we wese ukorera mu rukiko
ruri hafi y’aho umuntu afungiye, rufite
ububasha bwo kuburanisha imanza
zerekeranye n’ibyaha bimeze nk’icyo
ufunzwe aregwa, ashobora, abisabwe
n’umuntu wese ubufitemo inyungu,
gutegeka uwafunze umuntu muri ubwo
buryo, kwitaba azanye n’uwafunzwe
kugira ngo asobanure impamvu n’uburyo
uwo muntu afunze. Umucamanza afata
icyemezo gifunga cyangwa gifungura
by’agateganyo uwo muntu. Ashobora
kandi kumutegeka ibyo yubahiriza
bivugwa mu ngingo ya 102 y’’itegeko n0.
13/2004 ryo ku wa 17/05/2004 ryerekeye
imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.
Ashobora guhita ahanisha, nta kuzuyaza
uwo ari we wese wafunze uwo muntu mu
buryo butemewe n’amategeko, ibihano
biteganywa n’igitabo cy’amategeko
ahana.
Turi aha kubera ifatwa n’ifungwa
ridakurikije amategeko, umucamanza
asabwa guhita akurikiza ibivugwa
n’amategeko
nk’uko
tumaze
kubisobanura. Ntabwo Gen. James
Kabarebe ashobora guhagararirwa
hakurikijwe ingingo ya 139 y’itegeko
ryavuzwe haruguru kuko hatagaragajwe
impamvu zikomeye zateganyijwe
n’itegeko, bityo urubanza rukaba
rwaburanishwa adahari”. Indi nzitizi
yagaragajwe, ni ububasha bw’urukiko
kuri urwo rubanza rwa Gen. Laurent
Nkunda. Urubanza rwageze mu nkiko
nyinshi uko zikurikirana bavuga ko
badafite ububasha bwo kuri iyo dosiye,
twandikiye amabaruwa
Minisiteri
y’Ubutabera, iy’Ububanyi n’Amahanga,
ndetse twandikiye na Perezida wa
Repubulika, ariko nta gisubizo. Ngo
bashatse ko hakorwa n’ibiganiro kuri
izo nzego na Minisiteri y’ingabo
ntibyakunda. Byashoboka bite igihe
inzego zose zicecekeye ku bintu
bikomeye nk’ibi kandi itegeko ntacyo
ryateganyije iyo bigenze bityo? Turibaza
uwamufashe, icyo yamufatiye, aho
uwafashwe ari n’icyo ashinjwa?
Mu gihe umucamanza yabwiraga
abunganira Gen. Laurent Nkunda ko,
bagiye kureba ibyo guhagararirwa kwa
Gen. Kabarebe, cyangwa se gushyira
iburanisha ku wundi munsi bagaha undi
mwanya Gen Kabarebe wo kwitaba
bakabifataho icyemezo, Me Bourgon
yasabye ko icyihutirwa kuri we ari
ukureba uburyo bibaye inshuro ya kabiri
atitaba urukiko bikaba bigaragaza
ubushake buke, bityo n’ubwo ari
Umugaba Mukuru w’ingabo akaba
akwiye kubaha ubutabera.
Urukiko rwagiye mu mwiherero rumara
nk’isaha, maze aho bagarukiye bavuga
ko basanze guhagararirwa kwa Gen.
Kabarebe nta shingiro bifite kuko
impamvu zikomeye zateganyijwe
n’itegeko Gen. Kabarebe ntazo afite.
Umucamanza yategetse ko urubanza
rukomeza
rukaburanishwa
Gen.
Kabarebe adahari. Ibyo byatumye Me
Shema ahita yiyicarira akurikirana
urubanza nk’abaturage.
Hamaze gutangazwa icyo cyemezo,
icyakurikiyeho, ni impaka ku bubasha
bw’urukiko, aho abunganira Gen. Nkunda
bagaragaje ko uwafashwe agafungwa
mu buryo bunyuranye n’amategeko
atanabonana n’abamwunganira kandi
biteganywa ku buryo budasubirwaho
n’amategeko ariko bikaba bidakorwa,
banagaragaje ko uwo bunganira
ari umusirikari wo ku rwego rwa
Gen wagombye kuba aburanishwa
n’Urukiko Rukuru rwa gisirikare,
ariko rukaba rwaranze kwakira urwo
rubanza, bityo bakaba babona ariho
yari kuburanishirizwa ku rwego rwa
mbere, bakaba barasabaga Urukiko
Mu gihirahiro: Gen. Nkunda
(Photo/ Archive)
rw’Ikirenga gutegeka ko urwo rubanza
ruburanishwa n’urwo rukiko Rukuru rwa
gisirikare, cyangwa se rugategeka ko
Gen. Laurent Nkunda yahita afungurwa
by’agateganyo hakurikijwe ingingo ya
155 y’itegeko n°13 ryo ku wa 17/5/2004
rigena
imiburanishirize
y’imanza
nshinjabyaha kuko babifitiye ububasha
bakurikije n’amategeko mpuzamahanga
y’uburenganzira bwa muntu u Rwanda
rwasinye. Icyakora umucamanza wari
uyoboye urwo rubanza yavuze ko
ikigomba kurebwa cy’ibanze ari ukureba
uburyo abunganira Gen. Nkunda bavuga
ko urwo rukiko rw’Ikirenga rudafite
ububasha bwo kuburanisha iyo dosiye.
Nk'uko biteganywa n'itegeko ngenga
n°07 ryo ku wa 25/2004 rigena imiterere,
imikorere n'ububasha by'inkiko, Urukiko
Rukuru rwa gisirikare ruburanisha mu
rwego rwa mbere, ibyaha bihungabanya
umutekano wa Leta n’iby’ubuhotozi
byakozwe n’abasirikare, rutitaye ku ipeti
ryabo ndetse no ku rwego rw’ubujurire
imanza zose zaciwe n’urukiko rwa
gisirikare(ingingo ya 139).
Umucamanza wari uyoboye urwo rubanza
amaze kumva impungenge z’abunganira
Gen. Laurent Nkunda, yafashe icyemezo
cyo guhagarika izo mpaka, maze yemeza
ko ku itariki ya 26/03/2010 azatangaza
icyemezo cyafashwe ku bubasha
bw’urukiko rw’Ikirenga ku iburanishwa
ry’iyo dosiye ya Gen. Nkunda. Aganira
n’abanyamakuru, Me Bourgon yavuze
ko bitumvikana ukuntu Guverinoma y’u
Rwanda igaragaza ko imaze kugera kuri
byinshi mu iterambere, ariko ikintu gito
cyo kubahiriza amategeko yo gufata no
gufunga bitubahirije amategeko kikaba
cyarakorewe Gen. Laurent Nkunda.
Abantu bakaba bakomeje kwibaza niba
umuntu nk’uwo utoroshye afungwa muri
ubwo buryo, noneho uko abaturage bato
bamerewe. Ibyo ngo bikaba bigaragaza
isura mbi ku gihugu gihora kibwira
abantu ko cyubahiriza amategeko.
Akaba yaranavuze ko nibakomeza
kutubahiriza amategeko azarega mu
rukiko rw’Ikirenga rw’uburenganzira
bwa muntu.
Icyo twamenyesha abasomyi, ni uko
Me Bourgon yagaragaje ko umudamu
wa Gen. Laurent Nkunda yafatwa
nk’umutangabuhamya
urukiko
rugasuzuma niba yahezwa, ariko
umucamanza yavuze ko byazarebwa
igihe urubanza ruzaba ruburanishwa mu
mizi.
Ikindi ni uko Umushinjacyaha Mukuru
Ngoga Martin nawe yaje gukurikirana
urwo rubanza akahamara umwanya
muto.
Byakiriwe na Habiyambere Valens
Ibiciro byo kwamamaza
Ku rupapuro rw’umweru n’umukara
Urupapuro rwose:
½ cy’urupapuro:
¼ cy’urupapuro:
1/8 cy’urupapuro:
Eye-Piece:
400.000 FRW
250.000 FRW
150.000 FRW
80.000 FRW
50.000 FRW
Ku rupapuro rw’amabara
Urupapuro rwose:
½ cy’urupapuro:
¼ cy’urupapuro:
1/8 cy’urupapuro:
Eye-Piece:
700.000 FRW
500.000 FRW
300.000 FRW
150.000 FRW
100.000 FRW
Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira:
Inshuro enye (4)
5%
Inshuro umunani (8)
10%
Inshuro cumi n’ebyiri (12)
15%
Inshuro makumyabiri n’enye (24)
20%
Inshuro mirongo ine n’umunani (48)
25%
Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere.
Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640
Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho
Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi imiryango ihora ikinguye!
UMUSESO
Urup. 10
No 398, 08 - 15 Werurwe 2010
ISESENGURA
Abanyarwanda ntibazakomeze
kugwa aho inzovu ebyiri zirwaniye
-
-
-
-
-
Amateka arisubiramo? Col.
Kanyarengwa (Photo/ Archive)
Ibintu bidakwiye kandi byari
bikwiye gucika muri iki gihugu,
ni uburyo mu mateka y’u
Rwanda ndetse na henshi mu
bihugu byitwa ko biri mu nzira
y’amajyambere,
abayobozi
bazakomeza kwitiranya imirimo
bashinzwe, inyungu bashaka ku
giti cyabo zaba iz’ubuyobozi
cyangwa ibindi, n’ibyakagombye
kwitirirwa abo bahagarariyeabaturage nyirizina. Nkuko mu
kinyarwanda bakunze kuvuga ngo
ijya kurisha ihera ku rugo, nanjye
niyibukire bimwe mu byaranze
amateka y’igihugu cyanjye.
Amateka nshaka gusesengura,
akaba ari ayaranze iki gihugu,
mpereye ku ihirima rya Perezida
wa kabiri w’u Rwanda Kayibanda
Gregoire. Impamvu nyirizina yo
gusesengura aya mateka, akaba
ari impamvu y’ibimaze iminsi
bivugwa ndetse n’ubu bikomeje
kuvugisha benshi amagambo
menshi muri uru Rwanda.
Ugushaka ubuyobozi bya
ba nyakubahwa, byinshi mu
byakunze kubaranga, ni uko iyo
Habyarimana (Kanyarengwe, Lizinde nyuma y’imyaka 5)
Kagame(Kayumba, Karegeya nyuma y’imyaka 16)
Ese Kayumba, Karegeya bazakora nka Kanyarengwe
Habyarimana yaba yarakuye he akabyiniriro k’Ikinani?
Ese Kanyarengwe yaba ataravanyeho Habyarimana?
bagiye kujya imigambi y’uburyo
bagomba kugera ku buyobozi mu
nzira zishoboka izo ari zo zose,
akenshi babitekereza ukwabo nta
muturage ubigizemo uruhare, nta
n’uzi icyo baba bapfa hagati yabo
cyangwa impamvu n’uko iryo
hinduka ry’imiyobore rizakorwa;
niba nta ngaruka bizabagiraho. Ibi
bikaba bikorwa kubera ahanini
ko baba barabahejeje mu rutumva
ingoma, ntibamenye iby’ibukuru.
Nyuma yo kunoza umugambi
wabo, akenshi baraza bagatangira
kubyinjiza muri abo ba nyakujya
(abaturage), akenshi babatezamo
umwiryane babereka ko uburyo
bayoborwamo
budahwitse
cyangwa imyifatire mibi ya
bamwe mu bayobazi babo, mbese
inzira zose banyuramo nuko abo
baturage bagomba kuzubahiriza
babyemera cyangwa babyanga.
Ikiba kizwi, ni uko abo ba
nyakujya, baba bagiye kuba aka
bwa bwatsi bw’aho inzovu ebyiri
zirwaniye. Ikibabaje rero, akaba
ari uko abahonotse iyo mirwano
y’izo nzovu, iteka batanibukwa
nyuma y’utsinzwe n’utsinze.
Ahubwo aho kubitaho bagatangira
gushaka
uburyo
batangira
gukomeza ubutegetsi bwabo
kugirango hatazagira uhirahira
ngo abe yabakuraho, nyuma
yo kwirengagiza izo ngorwa
(abaturage). Igisetsa abashungera
iyo miyoborere, ni uko muri
urwo ruhando rwo gukomeza
ubutegetsi bashaka kubukomeza
ku buryo bwakomera kuruta
bwa bundi tujya twumva
muri
bibiriya
bw’abamedi
n’abaperesi, maze hagatangira
kunuka uruntu runtu hagati
ya bya bikomerezwa bamwe
bakumva ntaho bahuriye na
bagenzi babo reka sinakubwira
ukagirango ntibavuga ururimi
rumwe nka bamwe bubakaga
umunara w’i Baberi.
Ntabatindiye
rero
nkuko
nabasabye guhera kuri Kayibanda,
mu gihe cy’amarembera y’ingoma
ye, nta muturage wigeze umenya
imigambi irimo kumucurirwa
ahubwo uwari umutoni we
Habyarimana, nyuma yo guteza
imvururu muri ba ba nyakujya,
yihishe inyuma y’izo mvururu
maze aramuhirika afatanyije
na bagenzi be bagera kuri cumi
n’umwe harimo Kanyarengwe
na Lizinde bari bari ku isonga.
Ubwo
Habyalimana
yahise
abishingikirizaho, Kanyarengwe
aba icyegera cya Habyalimana,
Lizinde ashingwa ubutasi. Nyuma
y’imyaka itanu gusa, ka gashya
k’i Babeli kaba kabagezemo
reka sinakubwira Habyarimana
amaze kumva uko itapi itukura
iryoha yikanga baringa maze
si ukwigizayo za nshuti ze
bamwe ngaho ku gatebe, ibiragi,
Kanyarengwe afata iya Rusumo,
Habyarimana ati umuginga yari
agiye kumpirikira ubwato. Maze
ba Lizinde, Muvunanyambo
n’abandi bamanurwa iy’uburoko
maze
ubwato
burakunda
butembera neza. Keretse utundi
dufi natwo duto
bwanyuze
hejuru
mbese ababuze icyo
gihe ni abanyamakuru bigenga
kuko nta babagaho. Ngirango
iyo babaho bari kugirirwa ako
ba bayahudi bagiriwe, ibinure
byabo bihindurwa isabune abandi
bakoreshwa
imihanda,
ngo
koko inzira ntibwira umugenzi!
Habyarimana abandi nabo baba
bamenye ko ari umunyamanyanga,
baba bifashishije Kanyarengwe
iyo yari ari
bati dufungure
bagenzi bawe uriya mugabo
utwiciye igihugu tumwereke uko
intama zambarwa. Aba araje,
igipindi kiba kiratangiye muri
ba nyakujya, inka baragurisha
n’iyonka mbese iyo bishoboka
n’umwana
w’umuntu
yari
kugurishwa. Kanyarengwe aca
hirya abandi hino barigisha,
Habyara baramutigisa agiye
guhenuka ati: baturage ntimukuke
imitima inzirabwoba zihagaze
neza
muryame
musinzire
neza kandi murabizi ko ndi
ikinani cyananiye abagome
Azakora ibyo Kanyarengwa
yakoze? Afande Kayumba (Photo/ Archive)
n’abagambanyi(umusaza
twabanaga icyo gihe ati mwana
wanjye iyo umwami yivuze haba
hari ikibazo) Ntibyatinze maze
si ukwisasira inzirakarengane
karahava n’uko akabyiniriro
kaba karavutse nubwo katarenze
amazuba
abiri
akaba
we
n’inzirabwoba ze baba bakubiswe
knock out, Inkotanyi ziraganje bati
muhumure tubazaniye ubumwe
n’ubwiyunge abiriye bakimara,
abagurishije inka ngo igikorwa
nyirizina kigerweho, baribagirana
za ndimi z i Babeli ziba ziragarutse
bamwe barahiritswe(Bizimungu,
Kanyarengwe,
Lizinde,
Sebarenzi…….
Abandi
barahunze (Kayumba, Karegeya
inzobere mu butasi) none ijambo
baturage muryame musinzire
ituze rirahari ryo kabaho (ituze)
rirongeye!………….
M. K.Richard
Guhekwa na FPR byatumye Bumaya yegura muri PDI
N
kuko
bigaragazwa
n’ibaruwa iki kinyamakuru
gifitiye kopi, Ambasaderi
Bumaya A. Habib yeguye mu
Ishyaka
Ntangarugero
muri
Demokarasi (PDI) guhera tariki
22/02/2010 kubera impamvu
ze bwite za politiki zizashyirwa
ahagaragara nibiramuka bigaragaye
ko ari ngombwa.
Ariko amakuru dufitiye gihamya,
dukesha bamwe mu bayoboke ba
PDI agaragaza ko Ambasaderi
Bumaya, wari mu bashinze
iryo Shyaka mu 1991 ryitwa
Ambasaderi Bumaya,
yagaragaje mu nyandiko
yagombaga kuganirwaho
mu mahugurwa y’abagize
Inteko Nkuru aherutse kubera i Nyandungu
ko iyo mikoranire
igomba gusuzumwa
bundi bushya maze
ikavugururwa.
Ishyaka Riharanira Demokarasi
ya Kiislamu (PDI) akariyobora
kuva icyo gihe kugeza muri
Mata 2006, atari acyumvikana
n’abariyobora ubu ku cyerekezo
cya politiki n’imikorere byaryo,
by’umwihariko ku mikoranire ya
PDI na FPR.
Ambasaderi Bumaya, yagaragaje
mu
nyandiko
yagombaga
kuganirwaho mu mahugurwa
y’abagize Inteko Nkuru aherutse kubera i Nyandungu ko iyo
mikoranire igomba gusuzumwa
bundi bushya maze ikavugururwa.
Iyo nyandiko ntiyigeze iganirwaho
muri
ayo
mahugurwa-nama
bitewe na Perezida w’Ishyaka
utarashakaga
kuyikozwa,
byanorohejwe n’uko Ambasaderi
Bumaya atabonetse muri ayo
mahugurwa kubera uruzindiko
rutunguranye yagiyemo.
Bityo mu cyimbo cyo kuvugurura
iyo mikoranire ahubwo hemejwe
ko PDI ishyigikiye FPR ku buryo
budasubirwaho, maze igakora nka
strategic Partner y’umuryango
batanabitumwe.
Ibyo ngo Ambasaderi Bumaya
akaba
atabyumva
kandi
atanabikozwa kuko nta nyungu
za politiki bifitiye PDI kandi nta
n’akamaro abona bifitiye igihugu
mu iterambere rya politiki ishingiye
kuri demokarasi, yo umusingi
w’amajyambere arambye.
Abo
bayoboke
twaganiriye
batekereza ko ibyo ari byo bishobora
kuba byarabaye intandaro yo
kwegura kwa Ambasaderi Bumaya
A. Habib muri PDI.
Umwanditsi wacu
UMUSESO
No 398, 08-15 Werurwe 2010
Urup. 11
ISESENGURA
RwandAir ikwiye kwitondera
kujya muri Kongo
Sosiyete ya Leta y’u Rwanda
itwara abantu mu ndege,
RwandAir yamaze gushyira
ahagaragara imigambi yayo yo
gufungura ibiro by’ubucuruzi
mu mujyi mukuru wa Kongo,
Kinshasa.
Ibyo bigamije kuba iyo sosiyete
yatangira
gukorera
ingendo
muri icyo gihugu mu mijyi ya
Kinshasa na Goma. Iyi mijyi
yombi irakize.
Kuba RwandAir ishaka gukora
ubucuruzi muri Kongo ntabwo
ari igitekerezo cyayo gusa kuko
na Leta y’u Rwanda hamwe n’iya
Kongo zirabishyigikiye.
Ubwo bufatanye buvuga ko
n’indege za Kongo nazo zatangira
kuza mu Rwanda.
Ariko kandi ni igitekerezo cyiza
kuko impande zombi zabonamo
inyungu ariko hakwiye ubwitonzi
mbere yo kugishyira mu bikorwa.
Ariko kuba RwandAir yajya
muri Kongo no kuba indege za
Kongo zaza mu Rwanda harimo
itandukanirizo rirerire kandi
rikwiye gutera RwandAir hamwe
na Leta impungenge.
Iryo tandukanyirizo ni umutekano
w’ikirere cya Kongo hamwe
n’icy’u Rwanda kuri izo ndege.
Nubwo u Rwanda rwamaze
gusinyana
amasezerano
y’’ubufatanye mu by’indege na
Kongo mu minsi ishize, ntabwo
ibyo bitanga icyizere ko ikirere
cya Kongo ari cyiza mu bijyane
n’umutekano
w’indege
z’u
Rwanda.
Aha rero niho impande zombi
zikwiye kwitaho kuko u Rwanda
rujya gusinya ariya masezerano
ntabwo rwari rwakoze igenzura
ry’umutekano w’indege zarwo
mu kirere cya Kongo.
Kuba rero u Rwanda rwapfa
gufata ubuzima bw’abantu ngo
buburohe mu rupfu ntabwo ari
ibintu byashyigikirwa.
Ntawe uyobewe ko muri Kongo
cyane cyane mu mashyamba
harimo imitwe myinshi yitwaje
intwaro
harimo
n’umutwe
wa FDLR kandi uzwiho kuba
urwanya u Rwanda.
Ntawe uyobewe ko harimo
umutwe wa Kony Joseph
urwanya Leta ya Uganda kandi
ko ushobora kuba ukekwaho
gukorana n’ibyihebe.
Kuba rero iyi mitwe yose cyane
cyane
irimo
abanyarwanda
bamwe bakekwaho kuba barakoze
jenoside iri mu nzira indege z’u
Rwanda zanyuramo bivuga ko
hari ikibazo.
Iyo mitwe nta gushidikanya ko
ifite intwaro zishobora guhanura
indege bityo ikaba yazikoresha
guhanura indege za RwandAir
ziri ku kirere cya Kongo ikaba
yabikora kugira ngo yihimure kuri
Leta y’u Rwanda iyo mitwe ivuga
ko idashaka imishyikirano nayo.
Ikindi ni uko iyo mitwe yombi
ubu isabirwa kuba mu rwego
rw’imitwe y’iterabwoba bitewe
n’ibikorwa nyandagazi byayo.
Ibyo rero biyete impungege kuko
kuba yakorana n’indi mitwe
y’iterabwoba nka Al-Shabab yo
muri Somaliya maze bigahanura
izo ndege ntabwo byatangaza.
Nubwo nta bimenyetso bihari
byo kugaragaza ibyo bikorwa
cyangwa ubufatanye hagati y’iyo
mitwe, Leta zombi zari zikwiye
kubanza kwitonda zikareba koko
niba ikirere cya Kongo gifite
umutekano watanga icyizere ko
indege z’u Rwanda zagikoresha
neza nta mpungenge.
Amakuru
atangazwa
na
RwandAir avuga ko iyo sosiyete
muri iki cyumweru izohereza
impuguke muri Kongo gukora
inyigo y’ukuntu iyo sosiyete
yafungura ibiro by’ubucuruzi mu
mujyi mukuru wa Kongo, ari wo
Kinshasa.
Byumvikana ko iyo nyigo
ibyo izatanga, bizagenderwaho
hakaba habaho gufungura ibyo
biro bizakurikirwa no gutangira
ingendo cyangwa se bikanga
bitetwe n’impamvu iyo nyigo
izatanga.
Ubusanzwe igihugu cya Kongo
kirakize mu bijyanye n’umutungo
kamere kandi ni kinini.
Icyo gihugu gikize mu butaka
ariko ntabwo ariko gikize mu
birebwa n’amaso kuko abaturage
bacyo
bamwe
barakennye
bikabije.
Ibyo byose byagiye biterwa
n’intambara zakiyogoje harimo
n’iz’u Rwanda rwagiye rugiramo
uruhare.
Kuba rero u Rwanda rwaragize
uruhare mu ako gahomamunwa,
bamwe mu baturage ba Kongo
banze
u
Rwanda
hamwe
n’abanyarwanda muri rusange
kandi bafite ishingiro.
Ariko mu bihugu byayogoje
Kongo ntabwo ari u Rwanda gusa
kuko hajemo na Uganda, Angola
na Zimbabwe.
Muri ibyo bihugu byose byajyaga
muri Congo nta nakimwe cyari
kijyanywe no gufasha ahubwo
byajyagayo kuko byari bifite
izindi nyungu byashakaga.
U Rwanda rwagiyeyo kuko
ngo
rwashakaga
kurwanya
interahamwe n’indi mitwe yitwaje
intwaro yarubuzaga umutekano.
Uganda
yajyagayo
kuko
ngo yabaga igiye kurwanya
•Ikirere cya Kongo nta mutekano gifite mu gihe hakiri FDLR n’indi mitwe
inyeshyamba
zayibuzaga
umutekano.
Angola na Zimbabwe byaje
ngo bije gufasha Leta ya
Kongo kwikiza u Rwanda na
Uganda hamwe n’inyeshyamba
zarwanyaga ubutegetsi bwa Leta
ya Kongo.
Ariko icyaje gutangaza, ni uko
muri ibyo bihugu byose aho
gukora
akazi
kabijyanyeyo
byagiye kwishakira amabuye
y’agaciro nyuma bikaza no
kuyarwaniramo.
Ingero zirahari kuko u Rwanda
na Uganda byahataniye muri
Kisangani bigera naho impande
zombi zisa naho ari abavukanyi
zitakaza ingabo mu buryo
bw’amafuti.
Icyo gihe cya Kisangani ntabwo
Perezida wa Uganda Yoweri
Museveni azacyibagirwa kuko
yatakaje ingabo ze zari zirangije
amahugurwa ya gisirikare ziri ku
rwego rwa Sous-Lieutenant.
Izo ntambara rero zatangiye mu
1998 ni nazo zatumye u Rwanda
na Kongo biza gukomeza kutavuga
rumwe kuko Kongo yashinjaga
u Rwanda gufasha ishyaka rya
RCD ryarwanyaga Leta ya Kongo
hanyuma u Rwanda rukavuga
ko Kongo yahaye icumbi
interahamwe ikanaziha n’intwaro
ngo zitere u Rwanda.
Urwo rwikekwe rwakomeje
kugeza
ubwo
rwaje
no
kuvukamo amagambo mabi kuko
n’umuryango
mpuzamahanga
nawo waje kubona ko hari ikibazo
biba ngombwa ko wohereza
ingabo zawo muri Kongo kugira
ngo zibungabunge umutekano
w’abaturage ba Kivu cyangwa
uburasirazuba bwa Kongo.
Byaje kuba bibi rero ubwo uwo
muryango woherezaga ingabo
z’u Bufaransa ngo abe ari zo
zikora ako kazi kandi ubusanzwe
u Rwanda rwari rufitanye
umubano mubi n’u Bufaransa
kuko rwabushinjaga uruhare muri
jenoside y’abatutsi yo mu 1994
aho ngo u Bufaransa bwafashije
Leta ya Habyarimana gutsemba
abatutsi.
U Bufaransa ariko ntabwo
bwemeraga ibyo birego bityo
rukabura gica.
Ikibazo ariko cyaje kuba kirekire
ubwo Leta ya Kongo yaje na
none gusa naho ikozanyaho na
Leta y’u Rwanda kubera ikibazo
cy’abaturage ba Kongo bavuga
ururimi rw’ikinyarwanda bitwa
abanyamurenge aho baterwaga
n’abandi banyarwanda hamwe
n’indi mitwe y’abanyekongo
maze bakajya bahungira mu
Rwanda.
Aho ni naho haje kuvukira
umutwe wa CNDP wari uyobowe
na General Nkunda Laurent ubu
ufunzwe na Leta y’u Rwanda.
Ubwo uwo mutwe wavutse ngo
ushaka kurwanira bene wabo
bicwaga n’abo witaga abahutu
b’interahamwe.
Uwo mutwe rero waje no
gushinjwa ko waba waraterwaga
inkunga na Leta y’u Rwanda ariko
ugahakana kandi n’u Rwanda
rugahakana.
Uko guhakana ariko kwaje kuvamo
ko umuryango w’abibumbye ukora
ubushakashatsi ureba uruhare
rw’u Rwanda mu ntambara za
Kongo ari naho haje kuba raporo
igaragaza uruhare rw’u Rwanda
muri ziriya ntambara ariko Leta
ya Kigali irakomeza irahakana.
Kuba Leta ya Kigali yarahakanye
ariko ntabwo byatumye urwo
ruhare cyangwa iyo raporo ita
agaciro.
Ubwo rero ni nabwo u Rwanda
rwahise rufata General Nkunda
kuko ngo yaba yaratanze amakuru
avuga ko u Rwanda rumuha
ubufasha.
Ariko ibyo bamwe bavuga ko ari
amayeri u Rwanda rwakoresheje
kugira ngo rwongere rwegere
Kongo maze umubano ugaruke.
Aho rero niho u Rwanda rwahise
rutangirira ibiganiro na Kongo
kugirango umubano w’ibihugu
byombi ugaruke.
Tariki ya 06/08/2009, Perezida
Kagame Paul w’u Rwanda na
Joseph Kabila wa Kongo bahuriye
mu mujyi wa Goma, basa naho
batanze umurongo ngenderwaho
wo kongera kubyutsa umubano
wari warazambye kuva mu 1994.
Icyo gihe cyaje no gukurikirwa
no gufungura za ambasade ku
mpande zombi habaho no kubyutsa
ubufatanye mu by’ubukungu
aho ibihugu byombi bizafatanya
gucukura gazi methane iri mu
kiyaga cya Kivu bisangiye.
Ikindi kintu gikomeye kandi,
ni uko uwo mubano ukomeza
kurushaho kwihuta none ukaba
ugeze aho ibyo bihugu byombi
bisinyira
kongera
kuzahura
ubufatanye mu by’indege.
Mu byumweru bibiri bishize
Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe
ibikorwaremezo Bwana Vincent
Karega yabwiye itangazamakuru
ko ubwo bufatanye bwashyizweho
umukono n’impande zombi.
Ubwo bufatanye buganisha ku
gutangira ingendo z’indege hagati
y’ibihugu byombi.
Nubwo u Rwanda rifite inyungu
kuba rwatangira kujya muri
Kongo na Kongo nayo irazifite.
Izo nyungu ntabwo ari iza politiki
ahubwo ni iz’ubucuruzi kuko
Kongo ikize ku bintu byinshi u
Rwanda rudafite.
Kuba rero abanyekongo bazana
imari mu Rwanda bifitiye
akamaro abanyarwanda kimwe
n’uko abanyarwanda nabo bafite
ibyo bagurisha muri Kongo.
Ariko ikibazo si ukuza no
kugenda ahubwo ikibazo, ni
indege z’u Rwanda gukoresha
ikirere cya Kongo kandi ya mitwe
yitwaje intwaro mu mashyamba
ya Kongo igihari.
Ibyo biteye impungenge kuko
abagenzi bakoresha izo ndege
zaba iz’u Rwanda cyagwa iza
Kongo nta mutekano usesuye
baba bafite ku kirere cya Kongo.
Ibi bihugu byombi rero bikwiye
kuva mu marangamutima ya
politiki maze bikabwizanya ukuri,
byerekana impungenge zatuma
uwo mubano wongera gusubira
irudubi mbere yuko hagira
igikorwa bikora cyo gushora
inzirakarengane mu byago.
Urugero u Rwanda rukwiye
kubanza kurekura Nkunda naho
Kongo ikwiye kubanza gukura
izo nterahamwe n’indi mitwe
yitwara gisirikare mu nzira mbere
yuko ikirere cyayo gitangira
gukoreshwa n’indege z’impande
zombi zitwaye abagenzi.
Kubwizanya ukuri bizatuma
umubano w’ibihugu byombi
ubasha kuramba n’abaturage
bakongera gukundana.
Ibi bizatuma n’abazajya muri izo
ndege bagendana icyizere cyo
kugera aho bajya.
Ingabire Lydia
[email protected]
UMUSESO
Urup. 12
No 398, 08 -15 Werurwe 2010
ISESENGURA
Rudahigwa ntiyahaye u Rwanda abapadiri,
yaruragije Kristu Umwami
Na Jean Nepomuscene
Gashikazi Nyamanswa
Ntindi-Amoti
U
musore Andrew Muvunyi
ati: Rudahigwa yahaye
ubwami Abapadiri, naho
Kagame aha u Rwanda Umwakazi
w’ u Bwogereza. “ Nkunda umugabo
ntacyo ampaye.” Muvunyi arongera
ati: “nkunda Kagame kandi nkunda
u Rwanda ndagira ngo mugire inama
agarure Umwami Kigeli agaruke mu
Rwanda nk’Umwami.”
Kigeli kugaruka mu Rwanda
nk’umwami ndabishyigikiye 100%
ariko, Muvunyi nareke kubiharira
no kubyegeka kuri Perezida w’u
Rwanda gusa kuko siwe wakuyeho
ubwami. Ashobora kuba atabuzi
atazi n’akamaro kabwo ariko
nk’umukuru
w’igihugu
niwe
Responsible (niwe bireba) muti hi
bete se? Inyoni nto yigira ku nkuru
kuguruka “Yezu Kristu yagize ati:
sinaje gukura amategeko ya Musa
naje kuyanonosora.” Nanjye inama
nagira umukuru w’igihugu, aho
niho yahera (mbese yakora ate
kugira anonosore amateka y’igihugu
yaranze u Rwanda)
Rudahigwa
ati: Aho
kwica
Gitera
icyampa
ikibimutera.
Nanjye ngire icyo nibariza. Ni iki
cyateye intambara mu Rwanda?
Abaraguzafuro(abahimbyi
b’ibinyoma) bati amoko mu Rwanda
yasubiranyemo. Ese kuva kera kare
kose, ayo moko ntiyabagaho, ese
kuki ubwami bwavuyeho ayo moko
agasubiranamo? Inkoko iyo ivuye
mu magi arabora. Abanyarwanda
bateranyijwe na Repubulika. Imihini
mishya itera amabavu. Yaje itazi
gutegeka irobanura mu banyarwanda
ibogamiye ku ruhande rumwe.
Uwanga ikinyoma abandwa riva,
izina niryo muntu, imvugo niyo
ngiro. Nyumvira nawe iyo mvugo
itagira rutangira, MDR Parmuhutu
maze nawe uti iki?
Ibya Repubulika sinjya kubitindaho,
umutego mutindi wica nyirawo,
Kayibanda yazize iki? Yazize
ubwami yakuyeho, cyangwa yazize
Repubulika yishyiriyeho? “Uwiyishe
ntaririrwa “ na Kayibanda yarizize
inkuruzi ya gakakoba yikururimo
umunyotwe na Kayibanda yazize
Repubulika kandi ntacyo mwene
se wabo Michel Rwagasana atari
yagize amugira inama ngo areke
kwishinga Repubulika abazungu
bamushinze atayizi akayasamira
bucucu (ubucucu buragwira) maze
nawe uti iki? Ese kuki Abazungu,
Ababiligi bashinze Repubulika
mu Rwanda kandi iwabo bafite
cyami, ubwo badukunda kuruta uko
bikunda (Abarundi bati umuhanuzi
angana umurozi ) n’uwaroze u
Rwanda ntiyakarabye. Kuvuga
ni ugutaruka, na Muvunyi inama
yagiriye umukuru w’igihugu si
mbi, ariko umukuru w’igihugu siwe
kamara. Umwami agirwa n’ingabo,
abanyarwanda niba dushaka ubwami
niduhaguruke duhagarare dukore
iyo bwabaga ubwami tubugarureho.
Ubwenge burarahurwa, turebere
ku baturanyi bacu b’igihugu cya
Uganda, niho twaje duturuka
nibo baduteye inkunga dutaha mu
gihugu cyacu twemye. Inyoni nto
yigira ku nkuru kuguruka, umusore
umwe w’umugande witwa Waswa
yambwije amashirakinyoma ati
ibijya gushya birashyuha kandi bica
amarenga ati twagaruyeho ubwami
mu Buganda ati ibisa birasabirana
ati ejo cyangwa ejobundi nimwe
muzaba mutahiwe. Ntihaba umukuru
nk’umuto waribonye, reka natwe
tubitege amaso (qui vivra verra).
Umwana ujya iwabo nujya ikuzimu
ntawe ubatangira, ntangazwa no
kubona urubyiruko nka Muvunyi
rwivamo
nk’inopfu
(kama
mbayambaya) rukihara ruharanira
ko ibintu byajya mu buryo bigaca mu
mucyo umuco gakondo ukagaruka
mu Rwanda (umugani ugana
akariho). Abanyarwanda bati: ucitse
ku muco yarazwe n’abakurambere
niyo atakuma ngo agwengere
nk’igiti ntabura kugwangara no
guhinduka igihindugembe. Rwose
intwari ziragwira ukuri kurazirwa
kandi guca mu ziko ntigushya, na
Muvunyi yanze gupfana ijambo.
Izina niryo muntu na se wa Muvunyi
yamwise neza. Uwamwise iryo
zina yari yarabiteye imboni; ese
mwaba muzi amateka ya Muvunyi
wa Karema karemajwe n’ibyuma.
Nyine tugaruke ku mateka y’u
Rwanda maze mpabure Muvunyi
nta byera ngo deee! Hari aho
yahabye (yibeshyeho gato) yagize
ati umwami Rudahigwa yahaye
ubwami Abapadiri mu byukuri
siko byagenze. Aho niho Muvunyi
yahabiye acurika ibintu nk’uwandika
icyarabu. Mu kuri umwami
Rudahigwa yatuye u Rwanda
Kristu umwami ngo arumurindire
kandi amufashe kurugenga ariko
ntiyarutuye Abapadiri. Ibiri amambu,
- Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ikwiye kugera ikirenge mu cy’iya
Tanzania
- Umwami ntiyigira, agirwa n’ingabo
Ntiyarutanze: Umwami Rudahigwa (RIP) (Photo/ Archive)
Abapadi n’abafaratiri barishimye
maze barahimbarwa batura umwami
Rudahigwa iyi ndirimbo y’igitego
n’agatangaza cy’akataraboneka mu
Rwanda. Bayita “Iribagiza ry’Ingabe
ry’Ingabo icyeye umubiri” bati:
“ dore igitangaza Imana yitoreye
dore ingoma ebyeri zirahuriranye”
zikaba urusizi rusobetse urukundo
zikemeranya amahwane kandi
zidahuje amarere fora izo ngoma ni
izihe? Ni Igoma z’Ijuru n’Ingoma
z’u Rwanda.” Umusaraba na
Karinga) byumvikane Rudahigwa
yatuye u Rwanda Kiristu Umwami,
umwami nkawe Imana mwana
Mungu muntu ariko u Rwanda
ntiyarutuye Abapadiri byahe se wo
gacwa we! (waca maneno yako)
nubwo ibiri amambu mu bapadiri
bamugambaniye nka Peroaudin
abarangaje imbere ariko si bose. Nka
Musenyeri Aloyizi Bigirumwami
izina niryo muntu yakundaga
umwami Rudahigwa kandi yagiriye
u Rwanda akamaro birenze kamere.
Ndetse na Padiri Alex Kagame yari
inshuti magara y’umwami Rudahigwa
dore ko yari yaramugize umwiru
mukuru. Ahubwo byumvikane,
iyo umwami Rudahigwa atajya
gutura u Rwanda Kiristu umwami
aya makuba yagwiririye u Rwanda
ruba rwarahindutse igisenzegere
rugasigara ari umuyonga gusa
rukagereranywa na Sodoma na
Gomora. N’agasigisigi kasigaye
tugakesha umwami Rudahigwa none
se koko umwami Rudahigwa yazize
iki? Yazize ubumwe n’ubwigege
by’u Rwanda yaharaniye. Umwami
Rudahigwa ati sinahara u Rwanda
ngo ruheranwe nararuvutsemo. Iryo
jambo Rudahigwa yarivugiye mu
nama nkuru y’Igihugu yari akuriye (
Conseil Superieur du Pays) aribwira
abatware be ko igihe cyari kigeze ngo
u Rwanda rwigenge maze umutware
Muterahejuru wari uzi kwishongora
abwira umwami Rudahigwa ati:
kuvuga kwirukana abazungu ni
ibanga uzagira ute? Ko baje ku gitugu
bitwaje imbunda ku rutugu bateye
igitinyiro uzabaturuka hehe kandi
twe ntazo tugira? Ati induru ntirwana
n’ingoma kandi ukurusha ingufu,
agukubita aryamye. Rudahigwa ati:
tuzakoresha amategeko tubarege mu
miryango mpuzamahanga nka ONU.
Ijambo rya mukuru ntirizinduka riba
rigiye kureba, n’amaherezo y’inzira
ni munzu u Rwanda rwaje kwigenga
umurage wa Rudahigwa maze nawe
uti iki?
Gira so yiturwa indi n’umwami
Rudahigwa akwiriye kwishimirwa
igikorwa cyiza yakoze kuko
yazize Independence y’u Rwanda
yaharaniraga na Leta y’ubumwe
n’ubwiyunge (ok oye asanti sana)
kuba yaragize umwami Rudahigwa
intwari y’igihugu. Ukoze hasi
akwibutsa gutera ibuye n’idini
gatolika nikore iyo bwabaga yikure
icyeyi (isoni) maze igire umwami
Rudahigwa
umuhire
cyangwa
umutagatifu nkuko mu gihugu cya
Tanzaniya babigize Mwalimu Yulius
Nyerere wari Perezida w’igihugu
cyabo (pourquoi pas Rudahigwa we
atagirwa umutagatifu)
Hambere aha si kure cyane, umupadiri
umwe w’umukanada witwa Irené
yagize ati iyaba ibintu bishoboka
maze umwami Rudahigwa akazuka
akareba aho yagejeje u Rwanda
mu bukiristu no mu majyambere
maze nawe uti iki? Kubaza bitera
kumenya, ntangirire ku ntango
natangiriyeho umwami Rudahigwa
ntiyatuye u Rwanda Rudahigwa
ahubwo yarutuye Kiristu umwami.
Byumvikane neza ko abemera
Kristu umwami Atari abagatolika
gusa hari n’andi madini yemera
Kiristu umwami nk’abadivantisiti,
Abaporoso Abarutodogisi n’abandi
n’abandi ntiriwe ndondora ngo
ndondogore. Abemera Kiristu ku isi
(Amadini gikiristu) ni uruhuri n’uburo
buhuye. Kugeza uyu munsi wa none,
icyishe u Rwanda ni ukutamenya
amateka yarwo maze tukayatwara
buhumyi nk’abahumirije. Ukuri
guca mu ziko ntigushye, amateka
y’u Rwanda tuyiteho tuyanonosore
amahanga n’amahano. Si amahanga
agomba kudukorera amateka. Ayo
basize badukoreye arahagije nitwe
tuyazi umugani w’abarundi ingoma
yagukanze irahuma ugahunga. Ubu
turi muri Visiyo 2020, tumenye
iyo tuvuye, turebe aho tugana.
Natwe abanyarwanda harambeee!
Dufatane urunana dutahirize ku
mugozi umwe. Twubake u Rwanda
rwatubyaye turwibukira ku mateka
twasigiwe n’abakurambere bacu.
Utumviye se na nyina yumvira
ijeri. (Asiyefundishwa na mama
ye hufunzwa na ulimwengu). Uwo
mugani nta rurimi utarimo, nta
gihugu kitawufite maze nawe uti
iki? Amategeko y’Imana yibumbiye
muri abiri gusa (gukunda Imana
kuruta byose no gukunda mugenzi
wawe nkuko wikunda) Afata ku
Mana ni atatu gusa naho afata ku
bantu ni arindwi. Nyamara muri ayo
arindwi abanzirizwa n’ane: kubaha
ababyeyi bawe. Utazi umwugariro
w’isi agira ngo se aragapfa (Bibiliya
mwene Sirack) ujye ukunda so
na nyoko kugira ngo uzarambe
ubuziraherezo. Agasozi katagira
mukuru kagwirwaho n’ishyano
rikirirwaho rikararaho.
Mudateguhwa wanyu intumwa ya
rubanda ndabatashya mutahe ni
ah’ubutaha.
UMUSESO
No 398, 08 - 15 Werurwe 2010
Urup. 13
IKIGANIRO
MIFOTRA yaba ibereyeho kwirukana abakozi ba Leta, guteganya
amategeko y’umurimo ahabamye no gusenya Sendika zigenga?
M
unama nyunguranabitekerezo
yabaye ku wa 28/02/2010,
Perezida wa CRISAT-Ishema
ry’Abakozi, Sendikaliste KAMPAYANA
Martin (KM) amaze gutangaza amavu
n’amavuko y’Ihuriro rya za Sendika
ayoboye akagaragaza ibimaze kugerwaho
mu myaka itanu rigiye kumara rikora nta
buzimagatozi rihabwa n’inzitizi rigenda
rihura nazo, yemeye kugeza ku bakozi
bo mu Rwanda imigabo n’imigambi
rifite abinyujije mu kiganiro gikurikira
yagiranye n’Umuseso (Umu). Ibibazo
yabajiwe ni ibyagiye bibazwa n’abakozi
batandukanye. Yanzuye asezeranya
abayoboke ba Sendika zabo ko nta
kizabuza CRISAT guharanira iterambere
ry’abakozi.
Umu: CRISAT-Ishema ry’Abakozi ni
iki?
KM : Confédération Rwandaise
Indépendante des Syndicats et
Associations des Travailleurs, CRISAT
mu magambo ahinnye y’igifaransa
hiyongereyeho igisingizo Ishema
ry’Abakozi ni ihuriro ry’amasendika
yigenga ryavutse ku wa 10/09/2005
rishyizweho nta gahato n’abakozi
ubwabo
biyemeje
guharanira
uburenganzira bwabo ku murimo no
kuwuteza imbere.
Umu : Ubu se CRISAT ikora iki ?
KM : CRISAT ifite akazi kenshi kubera
akarengane abakozi batari bacye bahura
nako buri munsi ku buryo gatangiye
gufatwa nk’aho aribwo burenganzira
bagira. Impande zihuriye ku murimo ni
nk’umwami n’umugaragu: umukoresha
aravuga rikijyana, umukozi agakomera
shebuja amashyi mu gihe atayakwiye.
Ugaragaje kuba umuyoboke wa sendika
akaba yikururiye akaga, akubikirwa
imbehe.
Umu : Mbere yo kurenganura abandi,
mwe se mwaba mwarirenganuye ko
duheruka Leta ya Kagame yarabimye
ibyo amategeko abateganyiriza?
KM : CRISAT ntaho ihuriye
na Leta muvuga mu mikorere
n’imikoranire byayo. Ku bw’itegeko
ni umufatanyabikorwa (Partenaire)
wa
Guverinoma
iyobowe
na
Minisitiri
w’Intebe
Bernard
MAKUZA.
Kuba
ikirengana
kubera ko itarabona ubuzimagatozi
kandi yujuje ibyangombwa byose
biteganywa n’amategeko ni ukubera
imyumvire y’abatanga iyo serivisi
baba badahugukiwe iby’amasendika
bakayitiranya n’andi mashyirahamwe
asanzwe cyangwa ishyaka rya politiki.
Bikaba bigoye rero kugira ngo
ubyumvishe abantu batigeze bagira
umuco wa gisendika. Cyakora ntawe
ufite ububasha bwo kubuza CRISAT
gukora usibye abayishyizeho cyangwa
icyemezo cy’Urukiko. Ubundi barigorera
ubusa kandi cyera kabaye bazasanga
baribujije ubuvugizi kubera ko nabo ari
Ese Leta ya KAGAME yaba hari icyo yarushije iya KINANI mu bwisanzure
abakozi bakeneye uwabavuganira mu
bw’abakozi no guteza imbere umurimo?
bibazo bahura nabyo bituma bafungwa
bakaborera mu munyururu buri gihe. 
N’ubwo CRISAT-Ishema ry’Abakozi ikomeje kurengana, ngo nta wayibuza
Umu: Ese iyo guverinoma yaba imaze
guharanira uburenganzira bwa muntu ku murimo.
iki kugira ngo mufatanye nayo mu gihe
Bernard MAKUZA uyikuriye yigize
ntacyo nkiza kandi ntacyo nica?
ya Tingitingi mu gihe hejuru y’ubukire ashobora kuba ntawari wamusobanurira
KM: Buri Leta igomba kugira
buhebuje yari afite yari yarigize Imana akamaro ka Sendika mu miyoborere
guverinoma kugira ngo ikorere
muri Zaire (RDC). Uwitwa Samuel iboneye yifuza kugeraho.
abaturage.
Kudakemura
ibibazo
DOE wari Perezida wa Liberia yarashwe Umu: Usanga ari ukubera iki iyi
sibyo byatuma tudakorana, ahubwo
nk’imbwa yasaze, umurambo we guverinoma ikomeje gushyigikira
nibyo byatuma hahindurwa abayigize
uribwa n’inkongoro karahava. Cyakora, inkundamugayo za CESTRAR yabyawe
batuzuza ibyo basabwa. Perezida
umukambwe Nelson MANDELA na MRND aho kubahiriza ubwigenge
Kagame yagombye gukomeza guhana
wafunzwe imyaka n’imyaniko azira bw’izindi Sendika z’abakozi?
yihanikiriye abagaragaraho ubugwari
akarengane muri Afurika y’epfo ageze KM: Ni mu rwego rwo gufasha izo
aho gukemura ibibazo bashinzwe
ubu ku myaka 91 yo kubaho nta nkomyi mpfubyi za muvoma gukomeza kubaho
kurangiza. Ubu iyo umutegetsi umwe
n’ubwo yagize ubuzima bubi muri kubera ko ntacyo zibatwaye. Gushyigikira
arenganyije umuntu, usibye Perezida wa
gereza ya bagashakabuhake. Iki ni sendika itagize icyo imariye abakozi
Repubulika, abamukuriye bakubwira ko
ikimenyetso cy’inyiturano y’Imana ku bituma abazi ko sendika ari urutirigongo
(colonne vertébrale) rwa Sosiyete sivile
inzego za Leta zitavuguruzanya ariyo
bantu bitangira abandi.
mpamvu Inkiko zarenzwe n’ibirego
Umu: Ubwo se urashaka kuvuga noneho bagira ngo demokarasi yashinze imizi
nyamara ibyinshi bishobora gukemurwa
ko ari Kagame ubarenganya bene ako mu gihugu irimo. Izo nzego zombi kuba
Perezida
wa
CRISAT:
Martin
n’Umuyobozi wo ku rwego rw’Akagari.
kageni nk’uko abanyepolitiki bahora ari baringa si uko bazibuza gukora, ni
uko zishobora kuba zikuriwe n’abafite
Kampayana
(Photo/
Archive)
Umu: Byagenze bite kugira ngo ikibazo
bamushyira mu majwi?
cya CRISAT kimare iki gihe cyose
KM: Jye ndi umusendikalisiti uharanira ubusembwa butuma badakora ubuvugizi
kidakemuka?
iterambere ry’imibereho y’abakozi no bw’abo bashinzwe kubera gutinya ko
rubifitiye ububasha. Twagannye Urukiko
KM:
CRISAT
yatangiye
kurengera inyungu zabo ku murimo bakurikiranwa ku byaha bakora ku
Rukuru rwa Repubulika, rwakira
ibishyigikiwemo
na
MIFOTRA
kandi nawe n’Umukozi. Nta butegetsi bwabo birimo inyerezwa ry’umutungo
ikirego kandi ruvuga ko gifite ishingiro
kubera ko hari abumvaga yabafasha
turwanira n’ubwo Sendika itagomba bagombye gukoresha mu nyungu z’abo
kuri byose ariko MIFOTRA isaba
nk’abunzi gukemura ibibazo abakozi
gushyigikira uwo ari we wese ugenewe.
ubwumvikane. Twahujwe n’Intumwa
bahura nabyo mu bigo bakoreramo.
watsikamira uburenganzira bw’abakozi. Umu: Hari Umugenzuzi w’umurimo
z’Umuryango mpuzamahanga wita ku
Imaze kuzuza ibisabwa n’amategeko,
Abanyarwanda twagombye kumva ko wadutangarije ko MIFOTRA yakoze
murimo (OIT/ILO) dukora amasezerano
iyo MIFOTRA yarahindukiye ivuga
Perezida Kagame atariwe ushobora ubushakashatsi mu bigo byose by’u
y’ubwumvikane yaje kugirwa ibipapuro
ko CRISAT izahabwa ubuzimagatozi
gukemura akarengane k’abantu bose Rwanda ibarura abayoboke banyu
nka wa mukino wa MRND na FPR.
ari uko irangije guhindura amategeko
muri iki gihugu. Ikibazo ni uko abari ku irababura, byaba aribyo?
Igikurikira byari ukurega Guverinoma
agenga umurimo no gusezerera abakozi
butegetsi batari bake uhereye ku rwego KM: Itegeko rihamya icyaha urwego
y’u Rwanda imbere y’uwo muryango.
ba Leta muri gahunda ya “réforme”.
rwo hasi kugera hejuru usanga ntawe rwa Leta rwivanga mu mikorere ya
Umaze kumva impande zombi, wanzuye
Aho barangirije ibyo, batubwiye ko
barenganura batabifitemo inyungu Sendika. Nta n’isoni byabateye kuko
usaba ko CRISAT ihabwa ubuzimagatozi
dosiye yacu yabuze, basaba ko tubaha
ariyo mpamvu bivugwa ko bahindutse batwandikiye babitubwira. Twabujije
nta yandi mananiza. Twasabye
indi kugira ngo bakore “régularisation”.
ibisambo. Abo nibo iherezo bazirikwa abayoboke ba Sendika zacu kubiyereka
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ko icyo
Tuyibagejejeho, bavuze ko CRISAT
iyo badahunze banyuze panya road kubera ko twari tuzi ingaruka zabyo.
cyemezo cyakubahirizwa, aduhuza na
idashobora kubona ubuzimagatozi
cyangwa bagapfa urw’imbwa. Iyo Aho batakurikije ayo mabwiriza
MIFOTRA aribwo bagaragaje ko dosiye
hatabanje Sendika ziyigize. Ibyo n’iba
abamushyira mu majwi bagaragaza byabaviriyemo kwirukanwa ku kazi.
yacu yanyereye.
consultants
ikorera
atari ubujiji ni ikandamizwa kubera ko
umushinga w’iterambere (Projet de Envirocare
Umu: Iyo bigeze aho Leta ihimana
muri
MAGERWA
yirukanye
abakozi
ataribyo biteganywa n’amategeko avuga
société) uruta Vision 2020 ye, byari
n’abaturage bene ako kageni, bigenda
ko Sendika cyangwa Ihuriro ryazo
kumvikana aho gushaka ko bagabana 185 biyeretse abo bahigi biyise
bite?
bishobora kwisabira ubuzimagatozi buri
ku gahato ibyo amaze kugeraho. Niyo abashakashatsi. Ubu iyo miryango yose
KM: Nta Leta ihimana, hahimana
kimwe ubwacyo cyangwa hamwe igihe
mpamvu bazakomeza gusakuza ntawe yabuze ikiyitunga kubera gusiragira
abagize guverinoma. Igikurikira ni
mu nzego zitabitayeho none bakaba
babishakiye kuko ari amashyirahamwe
ubumva.
uko ntawe uhanura indege yundi.
abaho ntawe abanje kubisabira uruhushya
Umu: Hagati ya Kagame na Kinani, bashakisha inzira yabahuza na Perezida
Urabihorera, ugakora ibigushobokeye
(associations de fait). Ntabwo ari kimwe
ninde
wubahirije
uburenganzira wa Repubulika ngo abe ariwe batura
kubera ko iyo badapfanye ipfunwe,
ako kababaro. Ibi biterwa no kutagira
n’Ishyaka rya politiki, Ishyirahamwe
bw’umukozi ubashyize ku munzani?
iherezo amateka arabahana. Niyo
ry’abahinzi
b’inyanya
cyangwa
KM: Iyo ndebye amateka, nsanga Urukiko rw’ihariye rw’umurimo mu
mpamvu abanyapolitiki babi iyo
Koperative yo kubika no kugurizanya.
Kinani yarokejwe igitutu n’Umuryango Rwanda.
batarangije imirimo yabo nabi, bapfa
Umu: Ko twumvise ko mwareze u
mpuzamahanga wita ku murimo kugira Umu: Ko tubona Sendika ziriho
nabi. Uko byagenda kose, akababaro
Rwanda mu mahanga mukarutsinda
ngo yemere ubwisanzure bw’abakozi zidahabwa ubuhumekero, ubuzima
utera abaturage mu burenganzira
ku manywa y’ihangu muri ILO, aho
bugaragarira mu kwishyirahamwe bw’abakozi bwo bwifashe bute muri
ntayegayezwa bafite karagukurikirana
siyo ntandaro yo kubihimuraho turebye
ku bushake muri Sendika zigenga. rusange?
mpaka upfuye urwagashinyaguro. Ni
inzika abategetsi bari hanze aha bagira?
Yafashe inzira y’icyerekezo kimwe, KM: Kubera ko kugeza n’ubu nta
murebe uko byagendekeye ejo bundi
KM: Twe twakurikije amategeko.
aho ntawemerewe kubisikanya n’undi, mushahara fatizo uba mu Rwanda
Capitaine MUSSA Dadis Camara wa
MIFOTRA
imaze
kudusubiza
ashyiraho
CESTRAR
ishinzwe (SMIG) wakabaye igipimo cy’iyo
Guinée basandaje agatwe amaze kugarika
ibidateganyijwe n’ayo yishyiriyeho,
kuganisha abakozi mu bwato bumwe mibereho muri rusange, byaba bigoye
inzirakarengane muri stade, tutiriwe
twitabaje
urwego
rw’Umuvunyi.
bwa muvoma. Perezida Kagame nta kuvuga ko bariho neza. Buri muntu
tugaruka kuri SINDIKUBWABO
Mu kiganiro nagiranye n’Umuvunyi
gitutu yari yotswa n’uwo ariwe wese yiyumvikanira n’umukoresha uko
w’abatabazi utagira ubaza urwo yapfuye
mukuru, yambwiye ko adashinzwe
kandi ntawe nzi yariyabuza amahwemo amuhemba noneho kubera ko isoko
n’aho yaguye, KINANI waburiwe
gukuraho icyemezo cya Minisitiri.
ngo ni uko aharanira uburenganzira ry’umurimo ari rito, umukozi akagurisha
irengero na Grand-frère we MOBUTU
Ngo iyo amugiriye inama ntiyumve,
bw’abakozi. Nk’umuntu wakoze igihe
Komeza k'urup. 15
washyinguwe ishyanga nk’interahamwe
igisigaye aba ari ukwitabaza Urukiko
kinini umurimo w’intwaramuheto,
UMUSESO
Urup. 14
No 398, 08 - 15 Werurwe 2010
IBIMBABAZA
Niba kurebana umupira na
Karegeya ari icyaha, Ndacyemera
N
uko rero, ngo hari
n’abanyamakuru bahuye
na Karegeya muri Afrika
y’epfo, ubwo nabo kuri Kagame
n’abamaneko be bafite aho
bahuriye n’ibyo akekwaho…
Kagame yemeza ko nahuye na
Patrick Karegeya, umugabo ubu
ushinjwa hamwe na Nyamwasa
Kayumba gutera za ‘grenade’
mu gihugu-guteza umutekano
muke. Yewe, adaciye ku ruhande
yanavuze ko atari ubwa mbere
uwo munyamakuru ashinjwe
gushaka guteza umutekano mukeavuga njye-Charles Kabonero.
Biratangaje
cyane
ariko
biranasekeje. Mbere na mbere,
nzi neza ko mu Rwanda,
ubutegetsi
bwa
Kagame
bwahabibye umuco w’uko iyo
umuntu agiranye ikibazo na
Kagame cyangwa n’ubutegetsi
buriho, ahindurwa ‘umwanzi
w’igihugu’,
abari
inshuti,
abavandimwe n’abanyarwanda
bose bakamugendera kure. Niba
umuvandimwe wawe afunzwe
yagiranye na ‘system’ ibibazo,
nta kumusura, niba apfushije, nta
kumutabara-ni umuco ugayitse,
ntemera, kuko udafite agaciro na
gato. Ntihagire mu baha Perezida
Kagame amakuru ndetse nawe
ubwe utekereza ko ntazi uwo
muco abanyarwanda bigishijwe,
ariko nta gaciro nywubonamo,
uragayitse sinawufata, oya.
Kutavuga rumwe na Kagame
cyangwa n’ubutegetsi bwe, ni
ibintu bisanzwe, ntabwo ari
n’icyaha. Bityo rero uriya muco
(cyangwa ikindi wabyita) wo
kumva ko utavuze rumwe na
Kagame aba abaye umwanzi
w’igihugu, ndabisuzugura cyane,
ndabigaya, ni n’ikimenyetso cyo
kudatekereza.
Hamwe
n’ibyo,
ntabwo
njye ndi mu batinya guhura
n’abantu bitewe n’umubano
bafitanye na Kagame, kandi
ntabwo nabihakana. Nahuye na
Karegeya? Cyane rwose. Nahuye
nawe, naramusuye, aransura kuko
twahuriye ahantu mu kindi gihugu
twembi turi abanyarwanda,
bikadushimisha
kubonanantabwo mbica ku ruhande.
Birantangaza kumva umuntu
ashaka kubibyazamo ikintu kiri
aho-ndakeka ko bifitanye isano
na cya kibazo cy’ubushobozi
buke bw’abamaneko ba Kigali
bananirwa kuneka ibifite
akamaro bakajya mu
tuntu dutoya.
Ntabwo njye na Karegeya
twahujwe
n’ibijyanye
n’umutekano
w’u
Rwanda; mbere na mbere
nk’umunyamakuru uretse
na Karegeya, mbonye
amahirwe yo kubonana
na Bin Laden, ushinjwa
iterabwoba ku rwego
mpuzamahanga, nahura
nawe, cyeretse ntabonye
uburyo.
Dushyize ku ruhande
iby’ubunyarwanda,
Karegeya birashoboka
ko
nahura
nawe
nk’umunyamakuru
nsanga hari ibyo namubonaho
bijyanye n’akazi
kanjye
(amakuru)-ntabwo aho harimo
icyaha na gato. Niba gihari,
nacyemera. Ku bijyanye n’ibyo
nkora, guhura na Karegeya
yewe nubwo yaba afite ibyo
abangamiyeho
u
Rwanda,
nabikora-kandi nta mbabazi
nabisabira, ntawe nagomba
kubimenyesha, nta nubwo nkeka
ko nabyisobanuraho ku uwo ari
we wese.
Gusa,
reka
nibande,
ku
by’ubunyarwanda. Nahuye na
Karegeya
nk’umunyarwanda
twahuriye mu mahanga, nkuko
nahura n’undi wese-kuko ni
umunyarwanda
wemerewe
guhura n’abandi banyarwanda.
Naho ku byo ashinjwa we na
Kayumba, ndakeka ko abo
na
Charles B.
KABONERO
Ntabwo njye
na Karegeya
twahujwe n’ibijyanye
n’umutekano
w’u Rwanda;
mbere na mbere
nk’umunyamakuru
uretse na Karegeya,
mbonye amahirwe
yo kubonana na Bin
Laden, ushinjwa
iterabwoba ku rwego
mpuzamahanga,
nahura nawe,
cyeretse ntabonye
uburyo.
bagabo babiri, Jenerali na
Koloneli bashatse gutera za
‘grenade’
cyangwa
ikindi,
batakenera ‘service’ z’umusivili
nkanjye-njye nabamarira iki?
Nabongereraho iki? Ninjye uzi
kurasa kure? Birasekeje. Ntabwo
Kayumba na Karegeya bafite
uwo mugambi bakenera ‘service’
zanjye rwose.
Ariko guhura nabo, na Kayumba
duhuye twasangira, twaganira
nk’umunyarwanda;
ntabwo
nakwirirwa ntekereza ibyo benshi
batekereza; ndavuga abiyemeje
kujya bahindura abatavuga
rumwe na Kagame abanzi-oya,
simbarimo. Mbafashe iperereza?
Ndibuka ko,
mu by’ukuri,
njye na Karegeya akenshi iyo
twabonanaga
twiganiriraga
ibijyanye n’umupira w’amaguru!
Ni umufana cyane w’ikipe ya
Liverpool yo mu Bwongereza,
njye nkaba mfana Arsenalabanzi neza bazi ko nasiba rally
ya politiki iyo ari yo yose igihe
Arsenal yaba ikina.
Benitez, Wenger-nta ‘grenade’
twaganiraga kuko nta n’icyo
nziziho anyway.
Ibyo biranahagije gusubiza aho
Kagame avuga ko n’ubundi
nigeze kubishinjwa-mbishinjwa
nande? Ubutegetsi bwa Kagame
busetsa cyane. Ntabwo ndi
umuntu waganira ibintu bya
‘grenade’,
nta
n’ubumenyi
na buke mbifiteho kandi nta
n’umutima cyangwa inyota
y’ubwicanyi ngira nk’abo nzi
babifite-oya, ntabwo ndi umuntu
ukwiye no gukekwaho ibyo
bintu-ariko sinabuza abashaka
kuvuga, kuvuga. Abashaka ibyo
bateranya kujyanira shebuja,
nababwira iki? Muterateranye
murebe-ariko nta kintu kirimo.
Gutanga bene ayo makuru
ntabwo bitangaje; imikorere
y’inzego z’ubutasi z’u Rwanda
ifite ikibazo kigaragara. Uko
bananirwa gukumira abo bantu
bakabacika kandi babashakaga,
byerekana ko nta makuru mazina
baba bafite, bityo, sinzi impamvu
Kagame agifitiye icyizere ibyo
bamubwira
harimo
n’ibyo
wumva bidahura kabisa-yewe,
birababaje kuko uyu mwanya
ubundi nari kuwukoresha ntanga
ibitekerezo bindi bifite akamaro
kurushaho ariko turi mu isi aho
wisanga usobanura impamvu
wasangiye icyayi na runaka
cyangwa, yego, kureba umupira
kandi igisobanuro cyakabaye
cyumvikana; kuko mwese muri
abafana bawo.
[email protected]
STUDY FOR CAREER SUCCESS
Invest in your future with professional study & training from
this accredited British College, respected worldwide. Gain
the skills and knowledge needed for a new or better job,
good pay, self-development, security and top qualifications.
For a FREE Prospectus and information visit the website, or
write, fax, or email your name and details to:
The Registrar, Cambridge International College,
PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain
Email: [email protected]
Website: www.cambridgecollege.co.uk
Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC
has study for you to achieve your potential and earn success:
Certificate, Diploma, Honours Diploma,
BA and MBA Programmes
Ni kenshi twabaga twiganirira
ibijyanye
n’ayo
makipe
dufana-ndetse
ndibuka
ko
hari ubwo twahuye dushaka ’ Business, Management, Administration, Project Management
kurebana umupira wahuzaga ’ International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR
Manchester United na Chelseayari amenyereye hariya ahazi ’ Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking
kundusha, amfasha kumenya ’ Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport
aheza
barebera
umupira-ni
uwo mubano, ni uko kubonana. ’ Leadership, Strategy, Business Development, Organisation
Niba kurebana nawe umupira ’ Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance
ari icyaha, nacyo nacyemera.
Ibyo rwose ntabwo ari ibintu ’ English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores
abantu
bakwiye
kugiraho
Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!
ikibazo-ndakeka ko amagambo Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam,
twaba twaravuganye kenshi
ari nka Torres, Fabregas, Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.
IKIGANIRO
UMUSESO
No 398, 08- 15 Werurwe 2010
Urup. 15
MIFOTRA yaba ibereyeho kwirukana abakozi ba Leta, guteganya
amategeko y’umurimo ahabamye no gusenya Sendika zigenga?
Bikurikira urup 13
ubumenyi n’ingufu ze ahendwa.
CRISAT isaba ko haba imishyikirano
rusange hagati y’abahagarariye abakozi,
abakoresha na Leta kugira ngo iyo
ndwara ibonerwe umuti. Ikibabaje ni
uko abo tubwira bagira ngo tugiye
kubasubiza Arusha kandi ntaho ibibazo
by’umurimo bihuriye n’ibya politiki.
Umu: Usibye umushahara w’intica
ntikize kuri bamwe n’ubusumbane
bwawo bukabije, kubera iki n’abageze
mu zabukuru Caisse sociale itabitaho
nk’uko ahandi bikorwa ahubwo
ikubakira abakire mu bwiteganyirize
bw’abakene?
KM: Mu gihe cyose abakozi batazagira
ijambo rinyujijwe mu ijwi rya Sendika
nyayo ibahagarariye aho bafite inyungu
hose, uruhande rufite uruvugiro
ruzikorera ibyo rwishakiye. Ni nk’uvoma,
akimara inyota kubera ko ahagarariwe
n’Ingwe. Caisse sociale (CSR) ndetse na
RAMA ni ibigo by’abakozi byagombye
kugira ababahagarariye mu nzego zifata
ibyemezo kandi bakabigiramo uruhare
rugaragara. Mu kubaka izo nzu zigurwa
n’abakire, byagombye kungukira
abakozi, abatishoboye nabo bakabona
nibura amacumbi aciriritse mu buryo
butabavunnye. Ariko kuba batagira
ubuvugizi, babihomberamo maze ba
kaboko karekare bakaba bikoreyemo
kugira ngo bihe ibyo bari kubona iyo
haba politiki iboneye yo guteza imbere
umukozi. Ngiyo imwe mu mpamvu buri
mwaka Umugenzuzi w’imari ya Leta
ahora avugiriza abandi bihereye ibondo
ku buryo uwabakubitira kugavura
yabamara bose.
Umu: Ese kuri RAMA icyangombwa ni
ugukorera mu mitamenwa cyangwa ni
ukuvuza abakozi mu buryo bugezweho
kandi bubahendukiye?
KM: Haba CSR cyangwa RAMA, icyo
byagiriyeho ni ukugoboka umukozi
mu za bukuru cyangwa mu byago
no kumuvuza neza igihe arwaye.
Izo nizo nshingano z’ibanze. Ibindi
bikorwa bigerwaho mu rwego rwo
kurushaho kuzuza izo nshingano mu
buryo bushimishije buri wese utanga
umusanzu we muri ibyo bigo. Ikibazo
ni uko kugeza ubu bitari byagera kuri
iyo ntego. N’ahabakozi guharanira rero
uburenganzira bwabo bisunze Sendika
itajenjeka aho guhora bivovota mu
matamatama.
Umu: Ko umusoro uhanitse muri iki
gihugu ukomeje gukenesha abacuruzi
bahora bahungira aho udakabije, ntabwo
wo uhangayikishije abakozi?
KM: Hari umukozi uherutse kumbaza
uko yabigenza kubera ko yumvikanye
n’umukoresha we umushahara wa
75.000 Frw ariko yajya guhembwa
agasanga umusoro watwaye 25.000
Frw. Namusubije ko ayo mafaranga
atuma Leta ihemba nibura umwarimu
umwe kubera ko nta handi ikura
amikoro. Ikibazo ni uko abo bakozi
bombi badatunzwe n’umurimo bakora,
barakennye.
Umu: Ugereranije n’ibindi bihugu,
ubona Leta y’u Rwanda idakenesha
abaturage kubera imisoro n’amahoro
bikabije kuba ku gipimo gihanitse?
KM: Nagenze henshi koko haba muri
Afurika, i Bulayi, muri Amerika na
Aziya ariko nta na hamwe nabonye
bishimira umusoro. Hari n’aho abana
banga kuzungura imitungo y’ababyeyi
babo kubera ibiceri bya Kayizari.
Mu bihugu by’abirabura, ntabwo
abasoreshwa bose bishyura imisoro
kubera ubutegetsi bwamunzwe na ruswa
n’imikorere idahamye. Niyo mpamvu,
umurundi
atishyuzwa
umusoro
nk’umunyarwanda,
umunyekongo
usanzwe we akaba atazi n’icyo uvuze.
Muri Uganda, imiterere y’umusoro
n’imwe n’iy’u Rwanda, usibye ko ho
uwishyura ashobora gutereta uwishyuza
bigakunda kandi abacuruzi bato benshi
barawukwepa nta nkurikizi. Hano ho,
nta mitereto igaragara ibaho kandi
magendu ntushobora kuyirya kabiri
batarakuvumbura. N’ucuruje agatebo
bamuganisha mu isoko.
Umu: Dore inkwakuzi zavugiraga
mu mahanga ko zishaka gukosora
ibyananiye Kagame birimo akarengane
gakorerwa abaturage zasesekaye mu
Rwanda, mwaba muzishyigikiye?
KM: Na Yezu, umwana w’Imana
ishobora byose ntiyashoboye gukiza
abantu ibyaha nkanswe abo bavukanye
icy’inkomoko. Si Kagame wateye
akarengane mu Rwanda, yaje akarwanya
uko ashoboye n’ubwo azakahasiga.
Usibye nawe, nta n’undi uzakarangiza
ye! None wowe washyigikira umuntu
uhura n’undi mu nzira yikoreye utwo
yihayiye ngo nature bagabane niyanga
bimeneke? Uwo si umunyoni koko?
Uvuga ko yabonye amagufa y’abatutsi
ntabone ay’abahutu yaba aje kunga
abanyarwanda bose cyangwa kwihorera?
Tuzashyigikira umuntu ushyira mu kuri,
agahuza abandi agamije kubageza ku
bwumvikane n’imibereho myiza mu
gihe gito baba kw’Isi. Abazura ibyaboze
n’abashaka ibyo batavunikiye, ntituri
kumwe nabo peee.
Umu: None se ko igipindi cya Kagame
kimaze gutahurwa n’abaturage bashonje,
n’abandi bahengamye ibirenge kubera
amavuja mu gihe FPR n’abatoni bayo
bakabye ubukungu bwose bw’Igihugu
harimo n’ibyo banyaga abatagira
uruvugiro, ubona ibyo byakomeza
gushyigikirwa kugera ryari?
KM: Uzaza adafite inda ninde se?
Mu Burundi hahindutse aba Perezida
benshi bo mu bwoko butandukanye
ariko igitangaje ni uko ubukene
bwarushijeho kwiyongera n’inzara ikaba
yoreka imbaga. N’ubwo hasimburwa
nyir’umusozi, ntabwo amabuye awurimo
yahinduka izahabu. Vaho njyeho
ntizakemura ikibazo cy’uko u Rwanda
nta bukire karemano rugira. Perezida
Kagame aracyagaragara nk’igisubizo
cyo kuba yafasha abanyarwanda mu
nzira y’amajyambere ugereranije
n’abifuza uwo mwanya. Ikibazo ni
uko kwifashisha abashonji kugira ngo
ubashe kuyobora, n’ubwo wabakiza
inzara, iva mu nda ikimukira mu
mutwe. Urugamba agomba kurwana ni
ukwigizayo abashonji bo mu bwonko.
Umu: Impamvu ki ugiha Kagame
amahirwe yo gukomeza kuyobora u
Rwanda?
KM: Iya mbere ni uko iyo ngereranije
ibyari mu Rwanda kuva kwa Gihanga
n’ibyashenywe n’intambara, ibimaze
kugerwaho kuri Leta ya Kagame nsanga
bifite intumbero nziza. Ikindi ni uko
nyiri agatwe gato akarinda imijugujugu.
We yahereye Mozambique bagahusha,
azamuka Uganda bagatinya agera mu
Rwanda bagashima. Urumva umuntu
wagaruje Igihugu ku bugi bw’icumu
ari ivuzivuzi ry’umugore rishobora
kumukura ku ntebe mu gihe agifite
intege zo kukiyobora?
Umu: Ikibazo cya CRISAT cyabajijwe
kenshi Kagame ariko nawe urabona ko
ntacyo yabamariye dore imyaka ibaye
5, waba waratwawe n’ubwoba ariyo
mpamvu utinya kuvuga uburyo akomeje
kurebera akarengane gakorerwa abakozi
n’abanyarwanda muri rusange?
KM: Uzabaze, uperereze uzumva
ko nubaha umuyobozi ariko nta
n’umwe ntinya, ntabwo naba nkiri
umusendikalisiti. Sinigeze nshyigikira
ko Kagame ari umutagatifu. Ariko iyo
mugereranije n’abapinga ibikorwa bye
kugeza ubu, umutimanama wanjye
unyereka ko ari ikibasumba ku mihigo.
N’ubwo yaba ariwe undenganya,
sinakwireba ubwanjye kubera ko
ntamufata nk’umuturage mugenzi
wanjye ahubwo nk’Umukuru w’Igihugu
murebera mu kigereranyo rusange
cy’ibyo akorera abanyarwanda bose.
Nk’umukozi mukuru wa Repubulika,
icyo namusaba gusa ni ukuyoboka
imwe muri Sendika za CRISAT kugira
ngo atinyure abakozi bo mu Rwanda,
bityo bibumbire hamwe bagamije
kwikemurira mu bwumvikane ibabazo
bahura nabyo ku murimo. Nabuze aho
duhurira ngo mbimukangurire.
Umu: Ni iki kigaragaza ko uri
ntabwoba kandi bwaramaze abandi
abanyarwanda?
KM: Ndi mu mahanga, hariya i Bukavu,
naturanye na Perezida w’abatabazi
Théodore SINDIKUBWABO kuri
Avenue Lieutenant MBAKI. Bari
mu nama ya guverinoma yabo yo mu
buhungiro, nahagaraye mw’idirishya
mbareba mu busitani aho bari bicaye,
mbabwira nti: “Ntacyo abavumwe
mushobora kugeraho kubera amaraso
y’inzirakarengane mwisize”. Bahise
bahaguruka bakizwa n’amaguru bagira
ngo
inyenzi
zabanyanyagiyemo.
Sindikubwabo yaraye yimutse kandi
ntacyo bantwaye. Nyir’inzu niwe wari
ugiye kunyicisha kubera gutuma abura
imari. Muri uko guhigwa, nahungiye
ku bapadiri muri Centre Amani
mbifashijwemo na Consul w’Abadage
witwaga Manfred MEISENBERG.
Intambara ya Mzee KABILA yateye ndi
muri icyo kigo aho abavuga ko bihaye
Imana bagera kuri 50 bitwikiriye ijoro
bansiga mu masasu ntabizi. Bucyeye
nashuguritse ikanzu n’imodoka bya
Padiri mukuru, mva i Bukavu nyura mu
nkambi y’interahamwe ya Gashusha
n’iya Mugunga kuri Goma ntaha i
Gisenyi ntawe ningingiye kutanyica
kubera ko kuri za bariyeri zose bakekaga
ko ndi maneko w’Inkotanyi. Waba
warabonye urupfu ukongera ugatinya
iki koko?
Umu: Ubwo rero kuri wowe INGABIRE
Victoire yitahire, Umwami KIGERI
ahere ishyanga na NTAGANDA Bernard
cyangwa HABINEZA Frank basubize
amerwe mw’isaho?
KM: Hari n’abazabura aho banyura
ngo basubire aho bikuye. Nkurikije
ibyo bavuga, nabagira inama yo
kubanza kubaza RUKOKOMA uburyo
yakiriwe n’ibikeri mu kibuga yateguriye
abanywanyi be yizeye guhura na
rubanda nyamwinshi. Ntabwo mvuze
ko nta gaciro mbaha. Akamaro bafite
ni ubumotsi bufasha gukanga abari
ku mbehe kugira ngo badakukumba
iby’abandi. Nabasaba kugira inyongera
gaciro muri politiki yabo, bagakoresha
imvugo
ikundanisha
abaturage,
bakabatoza gukorera hamwe bagamije
buri umwe gufasha undi mu nyungu za
bose nta vangura, haba uwiyumvamo
ubuhutu cyangwa ubututsi, ubusajya
cyangwa ubunyenyanza yaba kavukire
cyangwa umuvahanze.
Umu: Ariko se, kubera iki abakozi
ba Leta bakomeje gukataza mu
bujura kugera no muri Perezidansi ya
Repubulika kandi ariho Intare batinya
ikambitse?
KM: Inkoni ntikuraho ingeso. Hari
ababikora kubera kamere yo gushaka
gukira vuba, kugira inzu n’ivatiri byiza.
Abandi bakabiterwa n’ababakuriye
bahora babasaba icyacumi kubera ko
amafaranga yatirimukiye mu Karere
n’abandi bakumva ko nta gihe bazamara
ku mwanya ushakwa na benshi bityo
bagahitamo kwihereza impozamarira
biteganyiriza igihe bazaba bawukuwemo
nta nteguza. Ikigo cy’umurimo mu
Rwanda ni nk’Urugo rw’umugabo
udashaka kuvugana n’umufasha we,
akananirwa kumenya ibyifuzo by’abana
bityo bagahora bacuranwa ibibagenewe.
Birumvikana ko udafite imbaraga yirirwa
yayura, ubwo simvuze mwalimu. Ngako
akamaro ka Sendika wampaye inka!
Umu: Ikibazo cy’amatsiko, utekereza
iki ku mubano uriho usubukurwa
hagati y’ubufaransa n’urwanda nyuma
ya Jenoside yakorewe abatutsi mu
1994 icyo gihugu kiyigizemo uruhare
rukomeye?
KM: Kugeza ubu mbona bisa na wa
mugani w’inryarya n’inryamirizi.
Ikinsetsa cyane ni ukubona umufaransa
arakazwa n’uko umunyarwanda yanze
kuvuga ururimi rwe kandi we nta n’icyo
akora ngo avuge ikinyarwanda. Ko
Perezida Paul KAGAME yakira mugenzi
we Nicolas SARKOZY yagerageje
akavuga ati: “Monsiye Perezida, swaye
byenveni” kuki undi atamusubije
nibura ngo “ u ra ko se”? Cyakora, za
ruharwa zibera Paris zishobora kuba
ibitambo by’abafaransa bashaka Kongo
bateshejwe n’umutego rugondihene wa
Kagame. Reka tudakanga rutenderi,
ibya dipolomasi byikomereze da!
Umu: Ko abakozi bakuru b’Umuseso
bakatiwe igifungo kubera kuvugisha
ukuri, Sendika yabafasha iki muri ako
karengane?
KM: Ndumva nakoresha ya mvugo ya
SARKOZY y’uko ikibazo iyo kigeze
mu butabera cyangwa mu buryamanza,
ntawe uba akigifiteho ubushobozi, haba
hasigaye icyifuzo cy’umuntu ku giti cye.
Cyakora namwe, ntawe bahise bashyira
mu kagozi. Ni mwihangane, ngo ukuri
guca mu ziko ariko ntigushya.
Umu: Ko mu bantu bari bakomeye
nka Colonel KAREGEYA na Generali
KAYUMBA NYAMWASA bamaze
guhunga Leta irwanya ubuhunzi,
abakozi mubibona mute?
KM: Abo muvuze, twe ntituzi ikibatera
gusubira i Bwotamasimbi, uwo bahunga
n’icyo bapfa. Cyakora, uhunze wese
aba aneshejwe n’uwo ahunze yaba afite
ukuri mu byo aharanira cyangwa ari
ntako afite.
Umu: Niba bigaragarira buri wese
ko bahunga Leta ya Kagame kubera
kutumvikana ku buryo demokarasi
yashinga imizi mu Rwanda, kuki
mutabibona?
KM: Bibaye aribyo, guhunga Leta ya
Kagame sibyo byatuma demokarasi itera
imbere mu gihe abandi bahunguka baje
guhatanira umwanya wa Perezida uri ku
isoko rya demokarasi n’ubwo ikiguzi
cyawo gihanitse. Nta n’intambara
igarura demokarasi kubera ko irangira
hari uwatsinze n’uwatsinzwe. Igikurikira
ni uko abo bombi badashobora kugira
uburenganzira
bumwe
butangwa
n’amategeko ashyirwaho n’ufite intsinzi
akanayakoresha mu buryo bumubereye.
Umu: Mu gusoza, usibye kwirukana
abakozi ba Leta, guteganya amategeko
ahabamye no guhangana na Sendika,
wabonye MIFOTRA ifite akahe
kamaro mu guteza imbere umurimo mu
Rwanda?
KM: Iyo ubutegetsi bw’u Rwanda
budashyirwamo
abantu
bamwe
badashoboye kubera politiki y’ubumwe
n’ubwiyunge, Leta ikabona abakozi
kabuhariwe
bashyira
amategeko
hejuru y’inda zabo, na MIFOTRA
yaba umusingi nyawo w’iterambere
ry’umurimo n’abanyarwanda kuko mu
ruhando rw’amahanga turi abakozi peee!
Muhorane amahoro n’amaronko.
Urup. 16
UMUSESO
No 398 ,08 - 15 Werurwe 2010
Kwamamaza
ROTO FOSSES SEPTIQUES
Plastic Water Tank
Roto Toilets
LoftWater Tank
Horizonta Water Tank
ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]