U Rwanda ntirukeneye abanyarwenya rwuzuye ubucancuro.

Transcription

U Rwanda ntirukeneye abanyarwenya rwuzuye ubucancuro.
U Rwanda ntirukeneye abayobozi b’abanyarwenya rwuzuye
ubucanshuro nka Pr Lwakabamba Silas !
http://www.leprophete.fr/
Abana biga muri Kaminuza y'U Rwanda bangana batya mu cyumba cy'ishuri bamenya ubwenge bate ! Nk'ubu koko Leta ya
Kagame imaze iki ?
Mu bihugu byateye imbere bakoresha uburyo bwinshi bwo kugabanya ihangayika (stress),
ariko ubuzwi cyane kandi bwakoreshwa ku buryo buhendutse no mu Rwanda ni urwenya.
Abantu bateranira ahantu hamwe, maze umunyarwenya akaza akabasetsa kakahava,
bahava rero imitwe iruhutse, imihangayiko ya buri munsi bayibagiwe byibura icyo gihe
bamaze aho bumva umunyarwenya, ibi bikaba hari icyo byungura mu buzima bwabo, cyane
cyane kuruhutsa ubwonko. Pr Lwakabamba rero, uyobora kaminuza nkuru y’u Rwanda
ntahwema gutanga urwo rwenya I Buraya no muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda aho mu
manama ya senat ya kaminuza ayobora asomera abayitabiriye amabwiriza yiyitirira ubwe
akenshi aba yaturutse mu rwego rukuru rwa gisirikare rw’iperereza(DMI), yarangiza
akabareba akamwenyura, ati: “agreed!, murabyemeye! tujye ku cyigwa gikurikiyeho”; kubera
iyo mpamvu rero akaba yarahawe akabyiniriro ka Mr Agreed .
Mu cyumweru gishize kuri 26/6/2012, Pr Lwakabamba aherutse kujya hariya I London mu
butumwa aherekeje Ministri w’Uburezi mu Rwanda Dr Vincent Biruta, bakaba rero bari
bagiye kureba uko abanyeshuri barangije muri ya mashuri y’abana b’abategetsi nka Green
Hills, La Colombière n’andi, baba bifashe muri za kaminuza bigamo mu Bwongereza,
ibibazo baba bahura nabyo, dore ko abiga muri za Kaminuza zo mu Rwanda bo ibibazo
byabo babituye Imana Rurema. Muby’ ukuri abana biga kwa Lwakabamba barya rimwe ku
munsi iyo bagize Imana nabwo bakarya indyo ituzuye, ibijumba n’ibishyimbo bitagira
amavuta bo bibatirije kill me quickly, bikaba bivuga ngo nyica vuba mu Kinyarwanda; ibi
rero bikaba bituruka ko Leta yabahagarikiye ka buruse yabahaga nako k’intica
ntikize(40USD) n’abakikabona nako kakaza hashize amezi, abana barirukanwe mu macumbi
, abandi babuyera muri Butare, ndetse abandi babura uko babigenza bagatanga imibiri yabo
ngo barebe ko bwacya kabiri. Naho aba bana b’indobanure Lwakabamba yasuye biga muri
London School of Commerce bo ikibazo bafite ngo ni uko amazu babamo ahenda.Ngo
uwariye niwe urya ndakeka ko umukuru w’igihugu Paul Kagame, azabarangiriza icyo kibazo
vuba bidatinze ngo abayobozi b’ejo badatsikira!
Reka ariko dukomeze dusatire ibijyanye n’urwenya rwa Lwakabamba kuko aribyo
byatuzinduye. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru www.igihe.com , ngo mukugaragarizwa
uko imyigire igenda, aba bayobozi bavuzwe hejuru beretswe imashini zigaragaza ko
umunyeshuri yaje kwiga kandi agatahira igihe. Pr Lwakabamba ngo yatangaje ko
azakora uko ashoboye iri koranabuhanga akarigeza mu Rwanda, mu rwego rwo gutuma
abanyeshuri bitabira amasomo yabo kurushaho! www.igihe.com 26-6-2012.Iyi mvugo ya
Lwakabamba yo kutuzanira iri koranabuhanga ikaba ari urwenya ku muntu wese uzi uko
uburezi buteye mu Rwanda muri rusange cyane cyane muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda,
Lwakabamba abereye umuyobozi. Tureke ibibazo by’abanyeshuri babuze akaburuse,
abarimu b’abanyarwanda bahembwa intica ntikize abanyamahanga bakuka, abarimu
bafungirwa ubusa hashira umwaka bakarekurwa ari abere nka Harindintwari Lambert
cyangwa Dr Peter Isaboke, abicwa n’urwego rwa gisirikare rushinzwe Iperereza(
DMI)ntihagire ukopfora nka Pr Esron Munyanziza, abasigaye Lwakabamba akaba
yarabagize ibiragi; dushyire ibyo byose ku ruhande twivugire ikoranabuhanga Lwakabamba
aririmba, mwibariza utu tubazo dukurikira:
1.Niko mutware, waba uzi ikoranabuhanga icyo aricyo? Niba ukizi, uzi ubucucike
(overpopulation) buri mu byumba by’amashuri ya kaminuza yawe, aho abanyeshuri bamwe
biga bahagaze, bandikira ku nkuta, abandi babuyera mu mujyi wa Butare kubera ko babuze
aho bahagarara nk’uko bigaragara kuri aya mafoto? Ese iryo koranabuhanga rije aho bamwe
ntibakwitaba Imana kubera kubura umwuka(asphyxia)?
Amafaranga Mr Agreed ahembwa n'akayabo anyereza byakubaka ibyumba by'ishuri bitari bike! Nyamara wagira ngo NUR
yahindutse akarima ke wenyine!
2. Ese igihe wavugiye ikoranabuhanga muri kaminuza ya Butare uwakubaza aho rigeze
wamusubiza? Reba abo banyeshuri bari kuri aya mafoto umbwire niba muri Kaminuza yawe
hari icyumba na kimwe cya mudasobwa (computer room) cyakwakira byibura kimwe cya
kane cy’abanyeshuri bari muri ririya shuri.
3. Ikindi nakwibutsa ni uko iryo koranabuhanga watumye nyina wari kuribyara akuramo inda
yaryo ufatanyije na DMI, aho buri muntu wese muri kaminuza yawe, utunze mudasobwa
asabwa kujya kuyandikisha mu Bahinde bakorera iyo DMI muri kaminuza nk’uko umuhinde
Jawahar Manickam ushinzwe ICT muri kaminuza yabisabye abarimu n’abakozi ba
kaminuza muri email yabohereje kuri 3/7/2009. Kugirango abereke ko akantu kose bakora
katabacika, nyuma y’icyumweru yoherereje iriya email, yoherereje indi inyandiko abarimu
n’abakozi ba kaminuza ababwira ko hari umuntu wajagajaze ikoranabuhanga rya sosiyete yo
mu Buyapani(Japan) ngo ikoranabuhanga rya Kaminuza rikaba rigaragaza ko iyo
mudasobwa ari iyo mu rugaga rw’abanyeshuri ba Kaminuza y’I Butare (AGEUNR), akaburira
buri wese kwitondera ikoranabuhanga!!
4. Lwakabamba uraririmba ikoranabuhanga mu gihe urimo ujujubya abarimu bamwe
bagombaga wenda gutuma rivuka muri kaminuza yawe, ibyo ukabikora ufatanyije na DMI mu
kujujubya
Karasira
Aimable
ufite
akabyiniriro
ka
Prof.
Nigga,
wigishaga
iryo
koranabuhanga kwa Prof. Lwakabamba. Uyu mwarimu akaba n’umuririmbyi mukaba
mumuhora ko anenga imikorere ya Leta idahwitse.
Ndakeka ko uyu muhanzi uzwiho ubushobozi, akaba anashimwa n’abanyeshuri yigisha
yagombye gushyigikirwa, iriya nganzo ye akayicisha mw’ikoranabuhanga akanayitoza abana
yigisha. Ibi byose kaminuza irimo imuhiga yagombye kumugira inama, ibyiza byinshi akora
bigashimwa kandi bigashyigikirwa, niba hari ibyo gukosora nabyo mukamugiramo inama aho
kumuhigisha uruhindu.
Nkurikije iyi ncamake y’uko Ikoranabuhanga ryifashe muri kaminuza Lwakabamba
ayoborana na DMI, murabona ko ibyo yavuze hariya I Londres byari urwenya dore ko yigeze
no gutanga urundi nkarwo igihe yari yasuye imwe muri kaminuza muri Sweden, bamuhaye
ijambo ngo ageze ku bandi barimu uko iwe I Butare byifashe asubiza ko ntacyo yakora uwo
munsi kuko atari yazanye mudasobwa ye! Abayobozi nk’aba bareze iwacu. Si Kagame na
Lwakabamba gusa, hari benshi nka Musoni James babaza ibyo yasinye, ati nabisinye
ntabisomye. Aba bose rero mu kababaro kacu ka buri munsi duterwa n’ingoma y’abasahuzi
kuva muri 1994 kugeza ubu, ushobora kureba ibikorwa na Mayor, Recteur, ambassadeur,
Ministri maze ukiherera ugaseka ukiruhukiriza umutwe; ariko ntiwibagirwe ko burya indyarya
ngo ihimwa n’indyebaguzi. Numara guseka wibuke ko imyaka 18 tuyoborwa n’indyarya
z’abasahuzi n’abicanyi ari myinshi! Menya ko igihe cyo kwikiza aba bacanshuro ari iki.
N.J.B
Umukozi wa kaminuza nkuru y’u Rwanda
Po. Box 117 Butare –Rwanda