Inkingi Forces Démocratiques Unifiées United

Transcription

Inkingi Forces Démocratiques Unifiées United
Inkingi
Forces Démocratiques Unifiées
United Democratic Forces
++31 623075674 ++32 477813062 [email protected] www.fdu-udf.org
Postbus 3124 2280 GC Rijswijk Netherlands
“Pour un Etat de Droit, la Democratie et l’Egalité de chances” ; "For the rule of law, democracy and equal opportunity”
Zevenhuizen mu Buholandi ku wa 31 Ukuboza 2009
Ijambo ryo kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2010
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Muri iyi minsi y'impera z'umwaka nifuje gufata uyu mwanya wo kubifuriza mwese
aho muri hose, kurangiza umwaka 2009 mu mahoro.
Uyu mwaka turangije urangiye abanyarwanda benshi bakiri ku nkeke, abenshi muri
twe bakomeje gutotezwa n'ubutegetsi bw'igitugu buri mu gihugu cyacu. Iryo totezwa
ryibasiriye abanyarwanda bari mu gihugu cyangwa abari hanze bitewe n'uko
bakomeje guragaza ko batishimiye gutegekeshwa igitugu. Inkiko gacaca, rimwe na
rimwe na interpol zahindutse ibikoresho byo kubuza amahwemo cyangwa kwikiza abo ubutegetsi mu
Rwanda butifuza. Itotezwa ku banyamakuru bigenga naryo rirakomeje. Abifuza gukora politiki
badakoreye mu kwaha kwa FPR/Inkotanyi bakomeje gukoreshwaho iterabwoba n'inzego z'umutekano
zakagombye kurinda ubusugire bwawo, none zahinduwe ibikoresho byo gutera ubwoba no kuvutsa
uburenganzira abanyagihugu.
Abanyarwanda bari mu gihugu cyangwa hanze umwaka usize abenshi bari muri ubwo bwoba, mu
rwicyekwe, bakomeje gukangarana cyane cyane abari mu nkambi mu bihugu binyuranye by' Afurika
kubera ubutegetsi bukomeje kubabuza epfo na ruguru. Inzara mu gihugu ikomeje guca ibintu.
Birababaje ko ubutegetsi bwa FPR/Inkotanyi umwaka urangiye bukomeza kubeshya amahanga ko
ubukungu mu gihugu bwifashe neza mu gihe kimwe cya kane (1/4) cy'abatuye igihugu badafite
ikibatunga gihagije, bicwa n'inzara cyangwa n'indwara ziterwa n'imirire mibi. Birababaje ko ubwo
butegetsi burenga bugakodesha ubutaka bw'igihugu ku banyamahanga n'abenegihugu badafite
ububahagije.
Uyu mwaka urangiye usize kandi imitima y'abanyarwanda itarasanwa. Ikibazo cy'ubwiyunge gikomeje
kuremerera abanyarwanda kubera kubura ubutabera busesuye burengunura buri wese nta
marangamutima. Ubwiyunge ntibushoboka igihe bigaragara ko hariho amategeko yanditswe
atubahirizwa n'abayashyizeho ugasanga bimirije imbere gahunda yo gusumbanya abantu imbere y'ayo
mategeko. Ubumwe bw'abanyarwanda ni ngombwa kandi tugomba kubugeraho, tuzabugezwaho
n'ubutegetsi bwa rubanda bukorera inyungu za rubanda budakorera inyungu z'agatsiko aka n'aka.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Ibibazo dufite ni byinshi aliko tujye twibuka ko ntawe turirira, ni twe muti w'ibibazo byacu. Nitwe
ubwacu nk'abanyarwanda tugomba guhagurukira rimwe nk'umuntu umwe tugafatanya kubonera hamwe
ibisubizo kuri ibyo bibazo by'ingutu bitwugarije. Ibibazo igihugu cyacu gifite ntabwo ari ibibazo
bishingiye ku bwoko, si ibibazo bishingiye ku bantu ku giti cyabo, si ibibazo by'amashyaka ya politiki.
Ni ikibazo cy'agatsiko kihariye ubutegetsi n'ubukungu bw'igihugu, kagakandamiza abaturarwanda.
Abibwira ko ako gatsiko kazagira igihe kazahaguruka kakababwira ngo turabagabiye baribeshya,
abibwira ko igihe kitaragera cyo guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu twacyujwe nako gatsiko
baribeshya, abibwira ko hari umuzungu uzahaguruka akabavaniraho ako gatsiko baribeshya. Uribeshya
niba wibwira ko hari undi utari wowe ubwawe ugomba kwitanga utizigamye ngo uzahure urwakubyaye.
Kubera iterabwoba ako gatsiko gakunze gukoresha byatumye benshi baheranwa n'ubwoba, niba
tutikuyemo ubwo bwoba ngo twumve ko ari twe gisubizo cy'ibibazo by'ingutu byugarije igihugu cyacu,
turahemukira u Rwanda rw'ejo.
Banyarwandakazi, Banyarwanda,
FDU-Inkingi twahisemo kujya gukorera politiki mu gihugu kuko dusanga ko bikwiriye ko
abanyarwanda twese mu moko tuvamo anyuranye dukwiriye gufatanyiriza hamwe, mu gihugu cyacu
tugashaka inzira iboneye yo gushyiraho inzego z'ubuyobozi ziha buri munyarwanda wese ikizere cyo
kuba mu gihugu cye mu bwisanzure, abanyarwanda tukabana mu bwubahane no mu mahoro. Hari
benshi bibwira ko inzira y'amahoro idashoboka mu gihugu cyacu. Kuba harabayeho imyaka imivu
y'amaraso yatembye mu gihugu cyacu byagombye kutubera isomo. U Rwanda ni urw' Abanyarwanda
bose usibye kwigiza nkana, uko byagenda kose nta munyarwanda numwe ufite uburenganzira bwo
kubuza undi mu nyarwanda kwisanzura no kwishyira akizana mu gihugu cye. Abamanitse inkota
nibazisubize mu rwubati, abanyarwanda duhitemo kandi dukunde inzira y'amahoro.
Muri uyu mwaka 2010 tugiye gutangira, Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Icyo mbifuriza mwese mbikuye ku mutima ni ukugira ubutwari, mugashira ubwoba mugatinyuka
tugasezerera burundu ubutegetsi bw'igitugu mu gihugu cyacu, tugahitamo inzira yo gusabana
(DIALOGUE). Nk'Abanyarwanda mu moko yacu anyuranye tuvamo tukarushaho kwizerana,
tugafatanyiriza hamwe kuzamura ubukungu bw'igihugu cyacu, bugomba gusaranganywa uduce twose
tw'igihugu, tugafatanyiriza hamwe kubaka amateka mashya y'igihugu cyacu. Inzira ni ndende kandi
iragoye ariko si ejo cyangwa ejo bundi hazaza tugomba gutangira gushaka umuti w'ibibazo by'igihugu
cyacu. Ni ubu, ni uyu umunsi tugomba guhaguruka tukazahura urwatubyaye.
Mu mwaka 2010 Banyarwandakazi, Banyarwanda, mbifurije mwese kugira umutima ukunda igihugu
cyanyu, kugira ubutwari bwo kwitangira igihugu cyanyu kugira ngo twubake ejo hazaza heza.
Ni mushire ubwoba kuko TWESE HAMWE TUZATSINDA.
Imana ikomeze iturinde twese,
Murakoze.
Victoire Ingabire Umuhoza
Umuyobozi wa FDU-Inkingi
2