Beati immaculati in via, qui ambulant in lege Domini Tu es sacerdos
Transcription
Beati immaculati in via, qui ambulant in lege Domini Tu es sacerdos
1 Misa yo gusabira no kwibuka Nyakwigendera Mgr Dominique Ngirabanyiginya (Misa yo ku wa 13 Ugushyingo 2016, i Buruseli) Beati immaculati in via, qui ambulant in lege Domini Mgr Dominique Ngirabanyiginya 1937- 07/09/2016 Tu es sacerdos in aeternum, secundum ordinem Melchisedech. Ku Cyumweru Taliki ya 13 Ugushyingo saa 15h00, i Buruseli mu Bubiligi, muri Kiliziya yaragijwe Mutagatifu Karoli (Eglise Saint Charles, Avenue du Karreveld 17, 1080 Molenbeek Saint–Jean), Abasaserdoti ba Diyosezi ya Nyundo baba mu Bubiligi bifatanyije n’abize mu Iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Piyo wa X yo ku Nyundo n’Abakristu, Inshuti n’Abamenyi ba Nyakwigendera Mgr Dominiko Ngirabanyiginya bahimbaje Misa ko gusabira no kwibuka uyu Musaserdoti, Umubyeyi n’Umurezi witabye Imana taliki ya 07 Nzeli 2016 ku Nyundo mu Rwanda. 2 Uyu muhango twahimbaje twibuka kandi dusabira Mgr Dominiko Ngirabanyiginya wabimburiwe n’igitambo cya Misa yatangiye saa 15h00, ikaba yarayobowe na Padiri Théogène Havugimana akikijwe na ba Padiri Jean Baptiste Bugingo na Gérard Tumusabyimbabazi. Nyuma ya Misa Ntagatifu abitabiriye uyu muhango twahuriye mu nzu mberabyombi ya Paruwase tuganira ku murage Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yadusigiye, twumva n’ubuhamya butandukanye bw’ababanye na we, abo yareze n’abamumenyeye mu ndirimbo ze za liturjiya zogeye hose. Igitambo cya Misa cyaranzwe no gusabira Mgr Dominiko Ngirabanyiginya twibuka imico n’imigenzo myiza yamuranze nk’Umurezi mu Iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo tuzirikana n’Umurage yadusigiye mu ndirimbo zinyuranye cyane cyane indirimbo zihimbaza Imana muri Liturjiya. Izi ngingo zombi ni zo zagiye zigaruka haba mu ijambo rya Padiri Pierre Habarurema, mu nyigisho ya Padiri Théogène Havugimana no mu buhamya bwa Padiri Jean Baptiste Bugingo. Mu ijambo Padiri Pierre Habarurema yatugejejeho mu ntangiriro ya Misa yagarutse cyane ku murage Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yadusigiye kandi dukwiye gufatanya na Diyosezi ya Nyundo gusigasira iteka. Mu nyigisho ye, Padiri Théogène Havugimana yibanze cyane ku buryo Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yabaye umuhanzi uririmba impuhwe z’Imana akaba yarakundaga ibango rya Zabuli 88,2 rigira riti “Nzarata ntaretsa impuhwe za Mwiza” (Misericordias Domini in aeternum cantabo). Kuba Padiri Théogène Havugimana yarabanye na Mgr Dominiko Ngirabanyiginya mu Iseminari nto yo ku Nyundo bombi ari abarezi ngo bikaba byaramuhaye kumva neza kurushaho ukuntu Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yari umuhanzi mu buryo bw’umuhanuzi koko; ni ukuvuga kuba irango rirangira abandi Imana Nyirugusingizwa. Koko rero, indirimbo nyinshi za liturjiya Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yahimbye dukoresha muri Kiliziya mu Rwanda zidufasha gusenga Imana koko. Yaragize ati “Indirimbo za Mgr Dominiko Ngirabanyiginya, yewe n’izo dutangira kwiga twumva zikomeye, iyo tumaze kuzikeneka, dusigara turirimba twumva dusenga koko, zidufasha kwegera Imana, kuganira na Yo no kubana na Yo mu mpuhwe zayo”. Padiri Théogène Havugimana yatwibukije ko kuba Mgr Dominiko Ngirabanyiginya Imana yaramuhamagaye muri uyu mwaka w’impuhwe z’Imana kandi na we yararanzwe no kuririmba impuhwe z’Imana ari ikintu gikomeye cyiyongera ku Mizero yacu y’izuka rihire bigatuma twishima, tunashimira Imana yo yaduhaye Mgr Dominiko Ngirabanyiginya ikaba yarisubije kandi na we tukaba tuzi neza ko adusabira. Ibyishimo byacu bikaba bishingiye rero mu busabane bw’Urusange rw’Abatagatifujwe dufitanye n’ab’Ijuru, ari na byo biduha gushimira Imana Ubuzima n’Umurage bya Mgr Dominiko Ngirabanyiginya. 3 Mu buhamya Padiri Jean Baptiste Bugingo yaduhaye Misa igana ku musozo, nk’uwabanye igihe kirekire na Mgr Dominiko Ngirabanyiginya mu Iseminari nto ya Nyundo bombi ari abarezi, na we yagarutse kuri Mgr Dominiko Ngirabanyiginya (la personnalité de Mgr Dominique) yemeza ko koko ari umwe muri ba bantu biba bigoye kuvuga binoze. Yagarutse ku buryo Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yari umurezi nyawe, ufasha abaseminari kwiga bashyizeho umwete no kuzaba abagabo bahamye, baba Abasaserdoti, baba Abalayiki; akaba umurezi waranzwe n’igitsure kijyanye n’ineza n’ukuri kandi umurongo aha abandi akawubahiriza kubarusha, akaba yarabaye umuntu urangwa no kubahiriza igihe (ponctuel) iteka yewe no mu gihe yari arwaye. Ikindi ngo Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yari umuntu uzi kumva, kubona no kuririmba impuhwe z’Imana, urukundo n’ubudahemuka byayo akaba ngo yarabibonaga mu mutuzo, mu isengesho, muri bagenzi be no mu biremwa. Mgr Dominiko Ngirabanyiginya ngo akaba yararanzwe kandi no kuba iteka umusemburo w’ubumwe mu Bapadiri bagenzi be bagiye babana. Mgr Dominiko Ngirabanyiginya ngo yari umuntu utinyitse ariko kandi abantu bose bisangaho, uvuga make kandi ntagaragare cyane ariko kandi akaba ari we wabonekaga mu Iseminari kurusha abandi, byaba guha umwanya abo bafitanye gahunda no kuzubahiriza, byaba no kuba umuntu ufata igihe cye akumva abamugana. Yaranzwe no kwibera mu Iseminari ariko kandi ngo ugasanga azi amakuru yo hirya no hino kurusha abandi, arangwa no gusenga cyane kandi akaba ari mu byo akenewemo byose kandi akabinoza. By’umwhihariko yatunganyije binoze umurimo wo kuba ushinzwe amasomo (préfet des etudes) mu Iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Piyo wa X ya Nyundo igihe kirekire. Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yahimbye indirimbo nyinshi, akazigisha abaseminari zaba iza liturjiya, zaba iz’ibirori ndetse n’iza fanfare ya Seminari ya Nyundo yogeye mu Rwanda hose. Muri iyi Misa twaririmbye twishimye indirimbo za Mgr Dominiko Ngirabanyiginya bidukumbuza ku Nyundo ndetse dukomeza kuririmba n’izindi nyinshi yahimbye ari nyuma ya Misa tukiri mu Kiliziya ari no mu nzu mberabyombi ya Paruwase. Urutonde rw’indirimbo za Misa rwari uru rukurikira: Introit : Dusengere Uhoraho mu Ngoro atuye ntagatifu Kyrie : Nyagasani tubabarire (ad libitum) Gloria : Imana nisingizwe mu ijuru 1ère Lecture : Nyagasani ni wowe ufite amagambo Acclamation: Ndi umuzabibu + Alleluya Jambo yigize Umuntu Prière universelle : Mwimanyi utubabare Offertoire : Nyagasani nzamwitura iki ? Sanctus : Nyir’ubutagatifu Anamnèse : Tantum ergo 4 Agnus : Ntama w’Imana Communion : Nyagasani duhe kugira umutima mushya Nyagasani Mana Yanjye, Roho yanjye igufitiye inyota Action de grâce : Roho yanjye singiza Nyagasani Sortie : Nzahora namamaza Nyagasani ugukurikira Mu nzu mberabyombi ya Paruwase, nyuma ya Misa, gahunda zo kuganira, kungurana ibitekerezo no gusigasira Umurage wa Mgr Dominiko Ngirabanyiginya zayobowe na Bwana François-Lucien Hitimana. Abandi batanze ubuhamya b’ingenzi bakaba ari Padiri Pierre Habarurema, na ba Bwana Ignace Rukeribuga, Emmanuel Ufashingabo, na Jean Damascène Ndayisaba. Aba bose bakaba barongeye gushimangira ko dukwiye gutanga umusanzu ukomeye ngo Umurage wa Muzika wa Mgr Dominiko Ngirabanyiginya uzakomeze. Batwibukije ukuntu Mgr Dominiko Ngirabanyiginya yakundaga kwereka abaseminari ibitagenda ariko ntashyire imbere ibihano ahubwo akabigisha ko kwikosora no gutera imbere mu cyiza bishoboka iyo umuseminari abyiyemeje, akirinda gukorera ijisho, akamenya kwinyakura( la ponctualité et la rapidité), kwitsinda (la maîtrise de soi et l’esprit du sacrifice), kwitanga (la serviabilité), kwihata no kunoza ibyo ashinzwe (l’effort et l’excellence). Abize mu Iseminari nto ya Nyundo kimwe n’abandi bize mu yandi Maseminari bari bitabiriye uyu muhango bose twahurije ku kuba Abarezi bakomeye babaye mu Maseminari yo mu Rwanda twese tubumva nk’abarezi bacu kuko imigenzo myiza, imico myiza n’ingingo-hame z’uburere basigiye abaseminari twese tuzisangira iyo duhuye, tukazisangamo, tukazisigasira kandi tugaharanira ko zihererekanywa iteka. Abize mu Iseminari nto ya Nyundo babarizwa mu Bubiligi twashimishijwe no kuba twongeye guhuzwa na Mgr Dominiko Ngirabanyiginya twese twamenye nk’Umurezi mwiza, twibukiranya imico myiza n’indangagaciro yakundaga kugarukaho igihe cyose twamaranye na we, bituma twiyemeza kugira itsinda ku buryo, mu rugero bizadushobokera, twajya dushaka akanya tugahura tugakomeza kunga ubumwe, gutera imbere no gutanga umuganda wacu ngo tunateze imbere Seminari yatureze, Diyosezi ya Nyundo, Kiliziya mu Rwanda n’igihugu cyacu dukunda muri rusange. Uyu muhango w’uyu munsi ukaba warasojwe n’amafoto y’urwibutso n’Umurage dushimira Imana yaduhayeho Mgr Dominiko Ngirabanyiginya Umusaserdoti, Umurezi n’Umubyeyi. Padiri Déogratias Bahizi