BNR ntizashyira Igifaransa ku noti kubera ishyaka ryabisabye

Transcription

BNR ntizashyira Igifaransa ku noti kubera ishyaka ryabisabye
BNR ntizashyira Igifaransa ku noti kubera ishyaka ryabisabye
Rwangombwa
Yanditswe kuya 26-03-2014 na Jean Claude Ntawitonda
Guverineri John Rwangombwa mu kiganiro n'abanyamakuru
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa yemeza ko hakiri inyigo yo
kureba niba bikwiriye ko ururimi rw’Igifaransa rwakomeza gushyirwa mu noti zemewe mu
Rwanda nyuma y’ibitekerezo bitandukanye byakurikiye inoti ya 500 y’amanyarwanda
yasohotse uru rurimi rutagaragaraho.
Iyi noti yasohotse mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kwemezwa mu itangazo
ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 8 Gicurasi 2013, igaragaraho Icyongereza
n’Ikinyarwanda ari byo bitavugwaho rumwe n’ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda.
Bivugwa ko yaje isimbura iyatangiye gukoreshwa tariki ya 1 Gashyantare 2008
yabonekagaho Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Mu busabe bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR/
Democratic Green Party of Rwanda) bwasohotse tariki ya 24 Werurwe 2014, haranengwa
ihezwa ry’Igifaransa ku inoti nshya ya 500 mu gihe ari rumwe mu rurimi rwemewe n’itegeko
nshinga mu Rwanda.
Iri tangazo risaba Guverineri gukurukiza itegeko nshinga riragira riti “Ishyaka DGPR risanga
iki gikorwa kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ‘by’umwihariko mu
ngingo yaryo ya gatanu,’ yemeza Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa nk’indimi zemewe
gukoreshwa aho ari ho hose.”
Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye n’ubuyobozi bwa BNR tariki ya 25 Werurwe 2014,
Rwangombwa yasobanuye ko ubusabe bwa Green Part atari bwo bwagenderwaho ngo inoti
ya 500 yasohotse cyangwa izizasohoka zishyirweho Igifaransa.
Rwangombwa yagize ati “Ntabwo twakwiga ikibazo kubera ko Green Party yasohoye
itangazo. Turacyiga ku bitekerezo binyuranye twakiriye, icyo twumvikanye tuzakigaragaza
mu zindi noti zizasohoka.”
Muri Nzeri 2013, ubwo IGIHE yabazaga Rwangombwa ku bibazo byibazwa n’abaturage kuri
iyi noti, ibyinshi bijyanye no kutabonekaho Igifaransa, yasobanuye ko hatoranijwe indimi
ebyiri gusa kuko umubare munini w’inyandiko za Leta zisohoka mu Kinyarwanda
n’Icyongereza, bityo BNR ikaba yarasanze “atari ngombwa gukoresha Igifaransa.”
Abanyarwanda bibaza niba inyandiko zigenga BNR zaranditswe mu ndimi ebyiri mbereyo
kwemeza ko igifaransa cyari kimenyerewe mu noti cyakurwaho.
Nubwo Guverineri Rwangombwa atatanze igisubizo gihamye ku kurekera Igifaransa ku
mafaranga y’u Rwanda, yijeje Abanyarwanda ko umwanzuro w’ibyakozwe uzagaragara mu
yandi mafaranga mashya azasohoka bibaye ngombwa.
Uruhande rumwe rw'inoti yabanjirije inshya rwagaragaragaho Igifaransa n'Icyongereza
Inoti nshya nta Gifaransa kiboneka ku ruhande ruriho Icyongereza
[email protected]
Amateka y’ifaranga mu Rwanda rwo hambere
Yanditwe: 25/03/2014
Bwa mbere mu Rwanda ikiswe ifaranga cyashyizweho mu 1964.
Mbere y’ iki gihe u Rwanda rwakoreshaga ifaranga rwari ruhuriyeho n’ u Burundi ryari
ryarashyizweho mu 1960. Naho mbere yaryo na bwo rwakoreshaga iryitwaga ifaranga
rya Kongo mbiligi kuva u Bubiligi butangiye gukoloniza u Rwanda mu 1916, risimbuye
amarupia ya Afurika y’ u Burasirazuba y’ Abadage.
Ifaranga ry’u Rwanda ryerekanwa n’ikimenyetso cya Frw, iyo ryandikwa mu Gifaransa
cyangwa Rwf iyo ryandikwa mu Cyongereza.
1. Inoti
Iyi noti yakoreshwaga muri koloni z’ababiligi
Iyi ni imwe mu noti zakoreshwaga mu Rwanda
Mu 1964, hakozwe inoti za 20 kugeza ku 100 z’agateganyo zagombaga gukoreshwa mu
Rwanda ubwo hari havuyeho ifaranga rihuriweho n’u Burundi n’u Rwanda, kimwe n’iza 500
n’1000.
Iyi ni inoti ya 1000 ikoreshwa ubu mu Rwanda
Ziriya z’agateganyo zahise zikurirwa n’Inote za mbere zakozwe, ziriho imikono n’ibirango bya
buri gihugu muri ibi, zari zanditseho amatariki zigomba kurangirira, ariyo ; 1964 kugeza 1976.
Iyi ni inoti ya 1000 na yo yigeze gushyirwa ku isoko na BNR
Inoti za 20 n’iza 50 zaje gusimburwa n’ibiceri mu 1977.
Mu 1978 bwa mbere hasohoka inoti ya 5000.
Inoti ya mbere y’2000 yakozwe mu kwezi k’ukuboza 2007. Mu 2008, Banki nkuru y’igihugu
yasimbuje inoti y’ijana igiceri cy’100 cyari gikozwe bwa mbere mu mateka y’ifaranga ry’u
Rwanda. Iyi noti y’ijana yaje guteshwa agaciro imbere y’amategeko ku wa 31 Ukuboza 2009.
2. Ibiceri/Ibikoroto
Mu 1964, ibiceri by’ifaranga rimwe, atanu, ndetse n’icumi ; icya rimwe n’icy’icumi byari
bikozwe mu cyuma cya Cupronickel, naho iby’atanu bikozwe mu muringa.
Ibiceri binyuranye bikoreshwa mu Rwanda
Ibi biceri byo byariho n’uwari perezida w’igihugu
Mu 1969, igikoroto cya rimwe gikozwe muri aluminium cyatangiye gukoreshwa, gikurikirwa
n’icy’abiri nacyo gikozwe muri aluminium. Igiceri cy’atanu gikozwe mu muringa uvanze na
nickel gishyirwaho mu 1974. Ibiceri bya 20 ndetse na 50 byo bikorwa mu 1977.
Ibi biceri byakoreshwaga mu Rwanda no mu Burundi mu bihe bitandukanye
Iki ni igiceri cy’amafaranga 2
N’igiceri cy’ ifaranga rimwe
Kuva mu 2003, hakozwe ibiceri bishya bya 1 kugeza kuri 50, bishyirwa ku isoko mu 2004.
Naho igiceri cy’ijana gikorwa bwa mbere mu 2007, gifite ibyuma by’amabara abiri abikoze,
bishyirwa ku isoko muri 2008.
Ibi biceri bikaba ari byo biri ku isoko kugeza ubu, harimo n’igiceri cya 50 cyongerewe ingano
cyakozwe mu 2011.
Amateka y’ivunjisha ry’ifaranga ry’u Rwanda n’idolari rya Amerika
Ifaranga ry’u Rwanda ryagiye rikomeza kwihagararaho imbere y’idolari ry’Abanyamerika,
ugereranyije n’akoreshwa mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, kugeza mu myaka ya za 90
ubwo ryatangiye kugenda ritakaza agaciro, biza gukomera cyane guhera mu mwaka wa
2000, ubwo iri faranga ryatangiye kuvunjwa hejuru y’amafaranga 400 imbere y’idolari.
Dore uko ivunjisha ryagenze mu myaka itandukanye kuva muri za 90 :
- Mu 1991, idolari rimwe rya Amerika ryavunjwagamo amafaranga 130 y’u Rwanda.
- Naho mu ntangiriro z’1992, ryavunjwagamo amafaranga 190 y’u Rwanda nk’uko bigaragara
muri raporo yakozwe na Tardif-Douglin David na Serge Rwamasirabo bo mu ishami rya
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, bise
“L’evolution des taux de change entre le franc rwandais, les monnaies des pays voisins, le
dollar americain sur le marche parallele”, yo mu kwezi kwa Gashyantare 1992.
- Mu 1995, idolari rimwe rya Amerika ryari amanyarwanda 262.20,
- Muri 98 ryari amafaranga 300, y’u Rwanda.
- Naho mu 2000, idolari ryari rigeze ku mafaranga 393.44 y’Amanyarwanda.
- Mu mwaka wa 2005, idolari ryavunjwe ku Manyarwanda 610,
- Muri 2006 rivunjwa 560,
- Mu 2007 rivunjwa 553,
- Naho muri 2010 ryari kuri 570.
- Kuva mu mwaka wa 2011, idolari rimwe rya Amerika ryageze kuri 600 ntiryongera
kumanuka mu nsi,
- Kugeza aho ubu rivunjwa y’ amanyarwanda 677. (1€=938FRW)
Mbabazi Nicole-Imirasire.com