FPR yibarutse ibindi bigarasha bibili bicitse Karugarama na Musoni.

Transcription

FPR yibarutse ibindi bigarasha bibili bicitse Karugarama na Musoni.
Icyaba cyihishe inyuma y’isezererwa rya Minisitiri Karugarama na Musoni
Yanditswe kuya 28-05-2013 na IGIHE
Abakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda ntibatunguwe n’ihinduka rya bamwe mu ba Minisitiri,
ryatangajwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2013.
Inkuru yasakaye ko Perezida Paul Kagame yashyize amaraso mashya muri guverinoma Johnston
Busingye yasimbuye Tharcisse Karugarama ku mwanya wa Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa
nkuru ya Leta. Karugarama akaba yari amaze imyaka myinshi kuri uwo mwanya.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Johnston Busingye yagaragaye cyane nk’umwe mu bafashije
cyane urwego rw’ubutabera kwiyubaka. Nyuma yaje kujya gukorera Arusha muri Tanzaniya aho
yabaye umucamanza mukuru mu rukiko rw’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burasirazuba
bw’Afurika.
Undi wavuye muri Guverinoma ni Protais Musoni wasimbujwe Stella Ford Mugabo wari usanzwe
ayobora ikigo cya Leta gishinzwe kongerera ubumenyi abakozi.
Kuva izo mpinduka zimenyekanye handitswe ibihuha byinshi muri bimwe mu binyamakuru bikorera
mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga. Abanditse bose bageragezaga gutanga
ibisobanuro ku mpamvu zihishe inyuma y’isezererwa ku mirimo rya Karugarama na Musoni. Bamwe
bati “Karugarama azize ibyo yaba yatangarije ikinyamakuru “The Guardian”. Abanditse kuri Musoni bo
bavuga ko ibyo yashoboraga kuzira ari byinshi. Nk’uko byagaragaye ibyanditswe ni ibihuha gusa kuko
bidashingiye ku ngero zifatika.
Mu itohoza ryakozwe kuri abo baminisitiri babiri basezerewe mu mirimo kandi bakaba basanzwe ari
n’abanyamuryango b’imena ba FPR Inkotanyi, rigaragaza ko bazize imyitwarire yabo itaberanye
n’inshingano bari barahawe nk’uko bigaragra mu nkuru icukumbuye y’Ibiro Ntaramakuru by’u
Rwanda (RNA).
Protais Musoni yazize igabanuka ry’umusaruro wari umutegerejweho
Protais Musoni ni umwe mu baminisitiri bari barambye muri Guverinoma kuko yayinjiyemo mu 2002
nyuma yo gukora indi mirimo myinshi yo mu rwego rwo hejuru yari yarashinzwe. Musoni kandi azwi
nk’umwe mu babaye ku isonga ry’umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Umwe mu bo bakoranye bya hafi igihe kirekire yadutangarije ko Musoni yigaragaje cyane mu
ivugururwa rigamije kwegereza ubushobozi inzego z’ibanze, ariko muri iyi myaka ya nyuma byagiye
bigaragara ko umusaruro ategerejweho wagiye ukendera bikabije uko ibihe bigenda bihita.
Abantu benshi bakomeje kwibaza icyabaye ku muntu nka Musoni wari usanzwe azwiho kuba umukozi.
Yari asigaye agaragaza imbaraga nke cyane kandi afite imyaka 60 gusa. Umwe mu bo bakoranaga
hafi asobanura ko kugira ingufu nke kwa Musoni bituruka ku rukundo rukabije yari asigaye afitiye
inzoga byatumye yari yarabaye umusinzi.
Uwaduhaye amakuru kuri Musoni yadutangarije ko Musoni yari yaratakaje igitinyiro n’icyubahiro kuva
yagaragara nk’umwe mu bantu bari barahuguje abaturage ubutaka mu ntara y’Iburasirazuba. Musoni
akaba yari yarikubiye igikingi cya hegitari 400 zose. Cyakora ngo mu kwicisha bugufi kudasanzwe,
Musoni yasabye imbabazi abamukuriye kubera icyo gikorwa cyo gukunda kwigwizaho ibintu byinshi.
Nk’uko uwaduhaye amakuru yakomeje abivuga, aremeza ko igihe cyari kigeze kugira ngo Musoni
akurwe mu mirimo isaba ingufu nyinshi. Ngo byari bisigaye bimugoye kuzuza inshingano nyinshi
yasabwaga mu kazi ke. Mu mpera z’umwaka wa 2011 hari ubwo minisitiri Musoni yigeze gutumira
abanyamakuru mu kiganiro, icyaje gutangaza umwe mu banyamakuru ngo ni ukubona Minisitiri avuga
ibintu yagera hagati akibagirwa ibyo yahereyeho.
Ibyo ngo byagiye bibaho inshuro nyinshi kugeza ubwo uwari umujyanama we icyo gihe ari we Kim
Kamasa yageragezaga kugarura ibintu ku murongo. Imyitwarire y’uwo muyobozi n’uburyo yasubizaga
ibibazo by’abanyamakuru byagaragazaga umuntu utagifite ingufu nyinshi.
Ntitwashatse kugaragaza amazina y’abaduhaye amakuru kugira ngo bashobore kuvuga mu
bwisanzure. Ariko kandi nk’uko byagiye bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nta muntu kamara
(udasimburwa) ubaho. Niba igihugu gikeneye amaraso mashya ngo gikomeze umuvuduko ni
ibisanzwe ko abayozi bacyo b’ikirenga bashaka ababishoboye.
Ni muri urwo rwego Stella Ford Mugabo, wagaragaje ubushobozi mu mirimo yari asanzwe akora,
yagiriwe icyizere cyo gusimbura Protais Musoni.
Karugarama yagaragaje imyitwarire idakwiye umuntu wo mu rwego rwe.
Abantu benshi bemeza ko Karugarama yinjijwe mu mirimo ategerejweho umusaruro mwinshi bitewe
n’ubunararibonye yari azwiho mu bijyanye n’ubucamanza. Ibyinshi mu mpindika zabaye mu
bucamanza byaramwitiriwe.
Ariko uko iminsi yagiye ihita umusaruro wari utegerejwe kuri Karugarama, wagiye ugabanuka cyane
nk’uko byemezwa n’abaduhaye amakuru. Byaje kwigaragaza ko byari ngombwa ko hazanwa amaraso
mashya.
Umwe mu bakozi bo mu nzego z’ibanze z’ubutabera avuga ko basabwaga gushyira mu bikorwa
impinduka nyinshi cyane, ku buryo byatumye bananirwa gukora akazi kabo neza.
Undi muntu uri mu buyobozi bw’inzego z’ubutabera na we yunga mu rya mugenzi we ati “Karugarama
yari yarateje umutekano muke mu mategeko”. Urwego rwari rwarabangamiwe cyane mu zindi nzego
z’ubutabera akaba ari urw’abacamanza.
Abazi neza ibibera mu nzego z’ubutabera bemeza ko abacamanza bari bamaze igihe binubira
impinduka za buri kanya mu mategeko, cyane cyane mu itegeko rihana ibyaha (penal code). Ibyo
byateraga kugira imanza nyinshi zidashobora kurangizwa. Ndetse ngo na ruswa yakomeje kuvuza
ubuhuha mu nzego z’ubutabera, aho byari bimaze kuba ikibazo gikeneye gukemurwa.
Karugarama nka Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta ni we wa mbere wari ushinzwe
iyubahirizwa ry’amategeko, ariko imyitwarire ye yakomeje kugaragara nk’umuntu ukorera imiryango
itagengwa na Leta (a non-state actor) nk’uko umwe mu baduha amakuru abyemeza.
Ikimenyane gikabije mu kazi
Abakozi bo mu rwego rwo hejuru bakoranaga na Karugarama badutangarije ko yagaragazaga
kudafata akazi yahawe nk’inshingano ze. Batanze urugero aho igihe cyo gusoza Inkiko Gacaca mu
Nteko Ishinga Amategeko, byagaragaye ko Karugarama yananiwe gusobanura ibintu uko bikwiye.
Mu myaka irenga itandatu muri Minisiteri imwe, uwari Minisitiri w’ubutabera yari amaze gushyiraho
icyo abakozi benshi bitaga « akazu ka Karugarama ». Abantu buzuye mu myanya yo hejuru abenshi
ni abantu yihitiyemo ku giti cye kandi bakorera mu nyungu za shebuja.
Mu ngero aba bakozi batanze bavuga ko umunyamabanga mukuru muri Minisiteri yari yarahinduwe
inkorabusa itagira icyo akora, kuko inshingano ze zose zari zarashyizwe mu maboko y’abakorera
inyungu z’umuntu ku giti cye ari we Karugarama.
Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko uburyo bwo kunyura mu “kazu” yiyubakiye, ari bwo Karugarama
yakoreshaga kugira ngo agere ku byo yishakira mu nyungu ze bwite.
Abahawe akazi ni amaraso mashya ariko basanzwe bakora imirimo yo mu
rwego rwo hejuru
Nyuma y’uko hagaragaye ingufu nkeya icyari kigambiriwe muri izi mpinduka ni ukuzana umurongo
mushyashya mu buyobozi. Karugarama ndetse na Musoni ni abantu bafite ibyo bakoze mu gihe
cyashize, ariko muri iyi minsi bari babereye Leta umuzigo kurusha uko bayihaga umusaruro. U
Rwanda ni igihugu gifite umuvuduko ku buryo umuntu cyangwa se urwego runaka rutagomba
kuwuhagarika. Karugarama na Musoni si bo kamara.
Minisitiri Stella Ford Mugabo wasimbuye Musoni Protais
Johnston Busingye na Stella Ford Mugabo bashyizwe mu myanya bashobora kuba bafite aho
bagaragaza ingufu nke ariko bakwiye kumenya ko ababakuriye babirebera hafi. Perezida wa
Repubulika ndetse na Minisitiri w’intebe bo barizera neza ko bakoze amahitamo meza. Ubwo
dutegereje kureba ko bazazana ubudashya mu mirimo mishya bashinzwe.
Imyanya yo kuba Minisitiri w’ubutabera ndetse na Minisitiri w’imikoranire ya guverinoma n’izindi nzego,
ni imyanya ikomeye ikeneye abantu babifitiye ubushobozi n’ubushake. Turizera ko Busingye na
Mugabo bazuzuza inshingano bahawe.
Amwe mu mahame ya FPR Inkotanyi, nk’uko bivugwa na bamwe mu banditse ku mbuga
nkoranyambaga ni uko abakuwe mu myanya kenshi bakunze gushakirwa ahandi bashyirwa. Kuri ubu
byaba ari ukwihuta cyane twemeje ko ariko bizagendekera Karugarama na Musoni.
Minisitiri w'ubutabera mushya, Johnston Busingye
Inkuru ya Rwanda News Agency yashyizwe mu Kinyarwanda n’ubwanditsi