REPUBLIC OF RWANDA National Commission for the Fight against

Transcription

REPUBLIC OF RWANDA National Commission for the Fight against
REPUBLIC OF RWANDA
National Commission for the Fight against Genocide
Commission Nation ale de Lutte contre le Genocide
Itangazo rigenewe itangazamakuru
23/11/2015
Komisiyo y'Igibugu yo Kurwanya Jenoside yishimiye icyemezo cy'ishami rya Interpol rya
Espagne cyo gutesha agaciro inyandiko zigamije gufata abayobozi bakuru b'ingabo z'u
Rwanda 40 ikanasaba Ubufaransa gukurikiza urwo rugero.
Intandaro y'izo nyandiko
Izo nyandiko zakozwe n'ishami rya Interpol ryo muri Espagne ku wa 19/1112015, rishingiye ku
byakozwe n'umucamanza Fernando Andreu Merelles guhera muri 2005 washinjaga ibyaha
mpimbano abasirikare bakuru b'ingabo z'u Rwanda 40. Muri 2008 yasohoye inyandiko zigamije
gufata abo basirikare mu gihe baba bageze ku butaka bw'i Burayi.
Kuva izo nyandiko zasohoka, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya lenoside (CNLG) yakomeje
kwerekana ko zibogamye, ko zidakurikije amategeko kandi ko zigamije guhakana lenoside
yakorewe Abatutsi, ariko inasaba ubutabera bwa Espagne n'ubw'ibindi bihugu kuzitesha
agaciro.
Muri iki gihe, Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya lenoside ishimishijwe n'icyemezo cy'ishami
rya Interpol rya Espagne cyo kumenyesha amashami ya polisi y'ibindi bihugu ko impapuro
zigamije gufata abasirikare bakuru b'u Rwanda 40 zateshejwe agaciro.
1
Iperereza ry'umueamanza Merelles ryashingiye leu buhamya bw'ibinyoma bw'abantu bakorana
bya hafi n'abagize uruhare mu itegura no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe
Abatutsi. Mu iperereza rye, ntabwo Merelles yigeze agera mu Rwanda eyangwa ngo YUIDvemu
buryo ubwo aribwo bwose abo ashinja, eyangwa se ngo ashake amakuru mu zindi mpuguke
zashoboraga kumubwira ukuri. lkirego eye gihabanye bikomeye n'ibikorwa by'ubushakashatsi
bwimbitse leu mateka ndetse n'ibyemezo by'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga
rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), ndetse n'iby'inkiko z'u Rwanda n'iz'ibindi bihugu byaciye
imanza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umueamanza Merelles yirengagije nkana itandukaniro riri hagati y'umutwe w'iterabwoba
n'ingabo zigamije leubohora igihugu nk'uko iza "Front Patriotique Rwandais"(FPR) zari zibifite
mu ntego. Ibi nta kindi bigamije atarl uguhakana jenoside, gushaka gushyamiranya
Abanyarwanda no gusebya ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda
Intambwe nziza yatewe n'ubutabera bwa Espagne
Mu kwezi kwa Mutarama 2015, urukiko rw'ubujurire Audiencia nacional, i Madrid, rwari
rwatesheje agaciro impapuro 11 kuri ziriya 40 zivugwa, runahagarika by'agateganyo
ikurikiranwa ry'izindi 29. Abaeamanza bari bategetse ko hakurwaho impapuro zihagarika
abasirikare bakuru b'u Rwanda zishobora leubangamira abaregwa bose mu gihe ieyo eyemezo
eyaba gihawe agaciro.
Hari hajuririwe urukiko rw'ikirenga rwa Espagne leugira ngo ruvaneho urwo ruJIJO.Tariki
24/912015, urugereko ruhana ibyaha rw'urukiko rw'ikirenga rwa Espagne rwategetse ihagarikwa
ry'agateganyo mu gukurikirana abasirikare b'u Rwanda 40.
Umuntu ashobora kwibaza impamvu urukiko rw'ikirenga rutakomeje mzira yo leuvanaho
burundu izo nyandiko ahubwo rukabikora leuburyo bw'agateganyo.
Urwo rukiko rwemeje inzira y'ikurikiranwa ishobora gusubukurwa mu gihe umwe mu basirikare
b'abanyarwanda 40 baregwa yaba agiye leu butaka bwa Espagne. Ibi biragaragaza ukundi
kwivuguruza leubera ko, nk'uko Urukiko rubivuga, abaregwa bashobora leujya mu bindi bihugu
byose by'i Burayi uretse muri Espagne. Abasesengura iby'iki eyemezo basanga ari uburyo bwo
leuvanamw'isoni umueamanza Merelles watangije iri kurikiranwa.
Akarengane kakozwe n'umueamanza Merelles abuza abasilikare bakuru b'u Rwanda 40
uburenganzira bwabo bwo kwisanzura no leujya aho bashaka kandi ari uburenganzira ndakuka
bwemewe n'amategeko mpuzamahanga ni igikorwa kibi eyo kwamaganwa, Ubwo burenganzira
bwemewe n'amategeko nshinga y'isi yose ndetse n'amasezerano mpuzamahanga yo muri 1966
yerekeye uburenganzira bwa gisivile na politike, abasirikare 40 b'u Rwanda barabuvukijwe
bigambiriwe leuberako umueamanza w'i Burayi yabishatse atyo.
2
Kuba ubu ngubu, abasilikare bakuru 40 b'u Rwanda bongeye gusubizwa uburenganzira bwabo
ni intambwe nziza yo kwishimira, ariko iyo ntambwe igomba gukomeza hafatwa icyemezo cyo
kuvanaho izo mpapuro ku buryo bwa burundu budateye urujijo.
UBUFARANSA
Gukomeza kubangamira
ubutabera no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Nubwo muri Espagne, ibintu bigenda bijya mu buryo, biragaragara ko inzira ikiri ndende kugira
ngo ubucamanza bw'u Bufaransa butere ikirenge mu cy'ubwa Espagne. Muri 2006, Nibwo
hasohotse icyemezo cy'umucamanza w'umufaransa Jean-Louis Bruguiere, gishyiraho inyandiko
zihagarika abasirikare 9 b'u Rwanda. Izi nyandiko ni nazo zashingiweho n'umucamanza
Merelles wo muri Espagne, bikaba byerekana akagambane aba bacamanza bombi bagiriye u
Rwanda n'ubuyobozi bwarwo.
Kudafata icyemezo kuri raporo y'impuguke ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana
Iperereza ryongeye gusubirwamo muri 2007 n'abacamanza b'Abafransa Marc Trevidic na
Nathalie Poux, noneho bo baza mu Rwanda muri 2010 baherekejwe n'impuguke mu birebana
n'impanuka z'indege zaturutse i Toulouse mu Bufaransa. Izo mpuguke zasohoye icyegeranyo
cyatangajwe muri Mutarama 2012. Iri perereza ryakozwe n'aba bahanga b'abafaransa
ryerekanaga ko ibisasu byahanuye indege ya perezida Habyarimana, tariki 6/4/1994, byarasiwe
mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyari mu maboko y'ingabo z'u Rwanda z'icyo gibe (ExFAR). Icyo kigo cyarimo abasirikare bakomeye nka "bataillon para-commando" na "Compagnie
Lutte anti-aerienne" (LAA) yari yarigeze kuyoborwa na Koloneli Theoneste BAGOSORA bizwi
ko ari we mucuzi mukuru w'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubundi mu mategeko mpanabyaha y'Ubufaransa, ubushinjacyaha bwari bufite amezi atatu yo
gusuzuma ibyatangajwe n'inzobere, hagafatwa icyemezo cyo gukomeza dosiye cyangwa
kuyishyingura burundu. None ibyavuye mw'iperereza ry'abacamanza Marc Trevidic na Nathalie
Poux ryakurikiwe no kwicecekera, hakaba hagiye gushira imyaka ine (4).
Hakwiye kubaho byihutirwa iteshwagaciro rya ziriya nyandiko z'umucamanza Bruguiere kuko
zidafite ishingiro kandi bikaba byaramaze kugaragara ko zakozwe zigamije ibindi bitari
ubutabera. Abo Bruguiere yashinje ibinyoma bakwiye nabo kurenganurwa kandi yuba.
Icyemezo nk'iki cyatuma abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ngo habayebo
"jenoside ebyiri" baceceka. Mu Bufaransa, abari kw'isonga ry'ibi bikorwa ni abibumbiye
mw'ishyirahamwe bise "France Turquoise" rigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no
gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda. Twatanga ingero z'abajenerali bane: Jacques Hogard, JeanClaude La Foucarde, Jacques Rosier na Michel Robardey bafite uruhare mu bufatanyacyaha
muri Jenoside, cyane cyane muri "Operation Turquoise".
3
Abasilikare bakuru b'Ubufaransa bagize uruhare mu ikorwa rya Jenoside nibo bakomeje
gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda
Mu gihe bari mu Rwanda muri Turquoise hagati ya Kamena na Kanama 1994, Jenerali Hogard
na Jenerali La Fourcade banze kwemera ko ubwicanyi bwakorwaga mu Rwanda bwari bugize
icyaha cya jenoside kandi ntibihishiriye mu kwerekana ko bashyigikiye intagondwa z' Abahutu
zari zariyise Hutu Power zakoraga jenoside. Bafatanyije n'abo bicanyi kandi barabashyigikira
mu buryo bwa gisilikare, politiki, inkunga y'ibikoresho na diplomasi.
Jenerali Jacques Rosier we yari yarayoboye DAMI (Detachement d' Assistance Militaire et
d'Instruction) hagati y'ukwezi kwa Kamena n'ukw'Ukwakira muri 1992. DAMIyari ifite
icyicaro mu bigo bya gisirikare bya Gabiro, Mukamira na Bigogwe, no mu kigo cya kaminuza
cya Nyakinama. Ni muri icyo gihe igisirikare cy'u Rwanda gifatanyije n'ingabo z' Abafaransa
zari muri DAMI, cyahaye interahamwe imyitozo ikomeye ya gisirikare ari nako zigishwa
ingengabitekerezo y'urwango. Jacques Rosier ni we wari umuhuzabikorwa w'izo nyigisho
nk'umuyobozi wa DAMI. Mu gihe cya Turquoise, muri 1994, Jacques Rosier yagarutse mu
Rwanda, akaba ari we wari uyoboye ingabo z'Ubufaransa zari muri Perefegitura ya Kibuye.
Niwe ugomba kubazwa uruhare rw'ingabo z'Ubufaransa mu iyicwa ry' Abatutsi barenga
ibihumbi bibiri (2000) biciwe mu Bisesero tariki ya 30106/1994.
Jenerali Michel Robardey we yabaye umujyanama muri "crlminologie", Yahuzaga ibikorwa byo
gushakisha amakuru ku bantu bagombaga guhigwa no kwicwa, by'umwihariko Abatutsi. Raporo
Mucyo yanagaragaje uruhare rwa Jenerali Robardey mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri
Werurwe 1992 mu Bugesera.
Twakwibutsa kandi ko, mu bijyanye na politike, mu gihe jenoside yacaga ibintu, tariki
27/04/2015, Alain Juppe wari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga kimwe na Perezidansi
y'Ubufaransa, bakiriye Jerome Bicamumpaka wari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga muri
Guverinoma yakoraga Jenoside na Jean-Bosco Barayagwiza, umwe mu bashinze ishyaka
ry'intagondwa rya CDR, akaba ari no kw'isonga mu bayobozi bajenoside.
Mu bijyanye n'inkunga y'amafaranga, kugeza muri Kanama 1994, Banki y'Ubufaransa yateye
inkunga abakoze jenoside. Banki Nasiyonali ya Paris (BNP) yishyuye kenshi amafranga
y'igurwa ry'intwaro mu gihe jenoside yakorwaga. Binyujijwe kuri minisiteri y'ubutwererane, u
Bufaransa bwahaye intwaro, amasasu n'ibindi bikoresho ingabo z'u Rwanda kandi zariho
zitegura gutsembatsemba Abatutsi.
4
Igihe kirageze ngo ubutabera bw'u Bufaransa bukurikize urugero rwa Espagne, bukareka
gukorera mu kwaha kw'abantu bamwe bo muri icyo gihugu bagize uruhare muri Jenoside
yakorewe abatutsi hagati ya 1990 na 1994.
Ubutabera, aho bubarizwa hose, bugomba kwigenga kandi bukubaha abantu bose kimwe.
Ubutabera bw'Ubufaransa bwagombye kubyumva, bugakurikiza inzira y'ukuri.
CNLG irasaba ko ubutabera bwubahirizwa hose kimwe kugira ngo abazize jenoside yakorewe
Abatutsi n'abayirokotse bahabwe icyubahiro kandi basubizwe ubumuntu bambuwe.
DrBIZIMANA
Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
5