USA : Inzu 10 za mbere nziza z` ibyamamare muri muzika na sinema
Transcription
USA : Inzu 10 za mbere nziza z` ibyamamare muri muzika na sinema
USA : Inzu 10 za mbere nziza z’ ibyamamare muri muzika na sinema http://news.igihe.com Abantu b’ ibyamamare akenshi bashora amafaranga yabo mu kubaka cyangwa kugura amazu ahantu hari umutuzo, hatari abanyamakuru birirwa babiruka inyuma (paparazzi) babaza ibibazo byinshi. Gusa benshi muri bo baba bashaka inzu zifite ibyumba bitagira ingano, zituriye amazi, zifite ibibuga binini, rimwe na rimwe zinafite ibibuga by’ indege byazo bwite. Dore urutonde rw’ inzu 10 za mbere nziza z’ ibyamamare nk’ uko twaruteguriwe na AFP : 1. Inzu ya Lady Gaga Iherereye muri Hollywood , akaba azwi cyane mu bijyanye n’ umuziki aho yaririmbye indirimbo nkaPoker Face, Judas, n’izindi kandi akaba amaze iminsi aca agahigo mu kwambara imyenda itangaje. 2. Inzu ya Angelina Jolie na Brad Pitt Iherereye mu Bufaransa , bombi bakaba bazwi cyane mu gukina amafilimi nka “Mr & Mrs Smith” bakinanye. 3. Inzu ya George Clooney iherereye mu Butaliyani, akaba yaramenyekanye cyane mu gukina amafilimi nka Ocean’s Eleven n’ ibindi bice by’ iyo filimi byakurikiye. 4. Inzu ya Justin Bieber Iherereye mu birwa bya Caimans, akaba azwi cyane muri muzika aho yaririmbye indirimbo nka Never Say Never, Baby, ... 5. Inzu ya John Travolta Iherereye muri leta ya Florida ; ifite ikibuga gishobora kwakira indege ebyiri nini icyarimwe, we azwi mu bijyendanye n’ amafilimi aho yakinnye muri Austin Powers in Goldmember n’izindi. 6. Inzu ya Madonna Ikikijwe n’ ibiti ikaba iherereye i Los Angeles. Uwo muhanzikazi azwi cyane mu ndirimbo nka La Isla Bonita, 4 Minutes, ... akaba anazwi cyane mu gutanga imfashanyo mu bigo by’ impfubyi cyane cyane muri Afurika. 7. Inzu ya Oprah Winfrey Iherereye ahitwa Santa Barbara. We azwi mu kiganiro cye gica kuri televiziyo cyitwa “Oprah Winfrey’ s show.” 8. Inzu ya Tony Hawk Iherereye muri California. hawk we azwi cyane mu byerekeranyenye na siporo. 9. Inzu ya Tom Cruise na Katie Holmes Iherereye muri Beverly Hills ; bombi bazwi cyane mu gukina filimi, Tom we azwi nko muri “Mission Impossible, Knight and Day, The Last Samurai,... naho Katie we akaba azwi muri “The First Daughter”. 10. Inzu ya Ryan Seacrest Yitwa “La Casa di Pace” bivuze “Inzu y’ amahoro” iherereye i Los Angeles, Seacrest azwi cyane mu bijyendanye n’ ibiganiro (E ! News) n’amafilimi aho akinamo rimwe na rimwe, nka Get Smart ( 2008) na Shrek Forever After, ahumvukana ijwi rye.