Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y`amadorali.
Transcription
Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y`amadorali.
Uzafata Kadhafi azahabwa miliyoni 1.7 y’amadolari, ese aya mafaranga niyo atuma abantu bafatwa ? http://www.leprophete.fr Iminsi ya Kadafi irangiye nabi, arahigwa bukware, agiye kwicwa nk'igikoko! Ese umunyagitugu Paul Kagame ntiyakuramo isomo ? (Note de notre site) Ba RWIYEMEZAMIRIMO nababwira iki, ntimutangwe ku kiraka: uwafata Kadafi mpiri akamwerekana yaba asezeye ku bukene ! N'abandi banyagitugu bica abenegihugu uko bishakiye, bumvireho , amaherezo yabo ni mabi cyane , niba batiyemeje guhindura imvugo n'ingiro amazi atararenga inkombe ! Kereka rero niba ubutegetsi butera ibisazi ababufite ! Source: Igihe.com Ibi birava cyane ku ntambara imaze iminsi iba muri Libya aho amahanga yafatiye ingamba Col. Mouammar Kadhafi, n’igihugu cye agafasha inyeshyamba kumuhirika ku butegetsi n’ubwo bitararangira neza ariko ikigaragara ni uko bashoboye kumushegesha, aho amahanga akomeza amushinja kuyoborana igitugu. Ese mu myaka 42 amaze ayobora, no mu byo yagejeje kuri Afurika ndetse na Libya nibwo bigaragaye ko yayoboje igitugu. Icyo tuvugaho hano ni inkuru nshya yasesekaye ko umuntu wese uzafata Khadafi cyangwa se akamwica azahabwa n’inyeshyamba akayabo ka miliyoni 1.7 y’amadolari ndetse akanakurwaho ibyaha abaye hari ibyo yari afite cyane cyane nko kuba yari ashyigikiye Khadafi. Dore bamwe mu bantu bagiye bashyirwaho ibihembo by’amafaranga mu myaka mike ishize. 1. Ossama Ben Laden Yari muyobozi w’mutwe w’iterabwoba Al Qaida, washinjwe kuba yarateguye akanashyira mu bikorwa ibitero kuri ambasades za Amerika muri Kenya na Tanzania, ndetse n’ibitero simusiga ku minara ya World Trade Center. Uyu mugabo rero nyuma yaje kuba umuntu wa mbere ushakishwa cyane na Amerika, ashyirirwaho igihembo cya miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika ku muntu wese uzamufata cyangwa agatanga amakuru yamufata, ese byarangiye afashwe ? Oya yararashwe, ayo ntawayabonye kuko yiciwe mu gikorwa cya gisirikare ntawahaye Leta amakuru (wavuzwe kugera ubu). Ossama Ben Laden 2. Ramzi Youssef Uyu Youssef nawe yigeze gutega ibisasu kuri World Trade Center ahagana mu mwaka wa 1993 byahitanye abantu bagera kuri 6, bikomeretsa abagera ku gihumbi. Uyu nyuma yo gucika Polisi inshuro zirenze imwe yaje gufatirwa muri Pakistan ubu akaba afungiwe muri Amerika, Colorado, byatangajwe ko uwatanze amakuru yafashije kumuta muri yombi yaba yarahawe miliyoni 2 z’amadolari. Uyu mugabo kandi akaba yarigeze kugerageza gutegura ibitero byo guhitana Papa Jean Paul II. Ramzi Youssef 3. Uday na Qusay Hussein Aba bari abahungu ba Saddam Hussein wahoze ayobora Iraq, aba bahungu bari bamwe mu bantu bashakishwaga cyane na Amerika aho bari barashyizwe ku mutwe igihembo cya miliyoni 30 z’amadolari ku muntu watanga amakuru abafatisha cyangwa se akabafata, baba ari bazima cyangwa bapfuye. Aba bombi baje kwicirwa mu nzu ahitwa Mosul taliki ya 22 Nyakanga 2003, uwatanze amakuru yabakozeho ntabwo yatangajwe izina ariko byavuzwe ko yahawe izo miliyoni 30 z’amadolari nk’uko byari byaravuzwe. Uday na Qusay Hussein 4. Saddam Hussein Yahoze ayobora Iraq akaza kwicwa amanitswe ku mugozi, yafashwe tariki ya 13 Ukuboza 2003 i Tikrit mu gace yavukiyemo, igihembo ku watanga amakuru yamufatisha cyari miliyoni 25 z’amadolari, gusa aya ntawashoboye kuyatahana kubera ko bivugwa ko uwavuze aho yihishe ari umwe mu bari abarinzi be ndetse wo mu muryango we witwa Mohammed Ibrahim Al Musslit, ariko aya makuru yayatanze kubera inkoni nyinshi zari zimuri hejuru bityo ntabwo ari ubushake, ibyo byatumye adahabwa n’urutoboye. Saddam Hussein 5. Mouammar Kadhafi Umuyobozi wa Libya uri kumeneshwa muri iyi minsi, yashyizweho igihembo cya miliyoni 1.7 y’amadolari ku muntu wamufata, agatanga amakuru y’aho ari cyangwa se akamwivugana, nabyo byaje kongerwaho. Ese azafatwa mu minsi ya vuba nk’uko byagendekeye Saddam Hussein ? Ni kubitega amaso. Col. Mouammar Kadhafi
Documents pareils
Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y`ingabo za Uganda
Umusirikare wa Uganda wavuganye na BBC yagize ati : "Ndababwiza ukuri ko Sultani
Makenga ari kumwe natwe kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo kandi
tumufungiye ahantu ari kumwe n’abandi b...