Itegeko Rishya Rigenga Itangazamakuru mu Rwanda

Transcription

Itegeko Rishya Rigenga Itangazamakuru mu Rwanda
Itegeko Rishya Rigenga Itangazamakuru mu Rwanda
Jeanne D'Arc Umwana
Kigali
20/05/2009
Rwanda New Press Law
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yanze gusinya itegeko rishya rigenga
Itangazamakuru mu Rwanda. Iryo tegeko rishya ryari ryaramaze kwemezwa
n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko. Ryari risigaje gushyirwaho umukono
na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rikabona gusohoka mu igazeti ya Leta.
Ariko Perezida wa Repubulika yanze kurisinya, asaba ko ryasubirwamo. Iryo
tegeko ryagaruriwe umutwe w’abadepite, utangira kongera kurisuzuma kuya 22
z’ukwezi kwa 5 mu mwaka wa 2009.
Itangazo Ijwi ry’Amerika rikesha ushinzwe itangazamakuru mu mutwe
w’abadepite, nta bindi bisobanuro ritanga ku bijyanye n’ingingo zatumye
Perezida wa Repubulika yanga gusinya iri tegeko.
Kuva iri tegeko ry’itangazamakuru ryatangira gusubirwamo mu mwaka w’i 2007,
abanyamakuru bo mu Rwanda, cyane cyane abigenga, bari baryamaganye.
Bamwe ndetse bagaragaje ko isubirwamo ryaryo rigamije inyungu za politiki,
aho guharanira inyungu z’itangazamakuru.
Zimwe mu ngingo z’iryo tegeko abanyamakuru batari bishimiye, zerekeranye
n’ingingo ivuga amashuri buri munyamakuru agomba kuba afite, ingingo yavuga
ku nkuru ya ngombwa, ndetse n’ibijyanye n’ifungwa burundu
ry’ibitangazamakuru.
Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame yanga gushyira umukono ku itegeko
ry’itangazamakuru. No mu mwaka w’i 2002, ubwo hategurwa itegeko
ry’itangazamakuru rikoreshwa ubu, Perezida Paul Kagame nabwo yabanje
kwanga kurishyiraho umukono, bitewe n’ingingo zimwe zari zikarishye zarimo,
nk’ingingo yari ijyanye n’igihano cyo gupfa, cyasabirwa abanyamakuru ku
makosa amwe.