Imvugo ya Kagame asubiza Suzan Rice ni ikimenyetso cyo kunanirwa.

Transcription

Imvugo ya Kagame asubiza Suzan Rice ni ikimenyetso cyo kunanirwa.
Imvugo Perezida Kagame yakoresheje asubiza ambasaderi Suzan
Rice ni ikimenyetso cy’umuperezida umaze kunanirwa !
Amagambo perezida Kagame yasubije ambasaderi Suzan Rice ni ikimenyetso gikomeye ko
perezida Kagame amaze kugera ku ntera y’abanyagitugu bahanitse!
Tariki ya 26 ugushyingo uyu mwaka, perezida Kagame yakoresheje imvugo
idahwitse, yihenura ku baterankunga b’u Rwanda, ubwo yavugiraga mu muganda
wabereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo. Perezida Kagame yagize
urubuga rwo kwihenura ku baterankunga, avanira inzira ku murima abanyarwanda,
ko adateze gutanga ubwisanzure na demokarasi mu gihugu.
Kimwe n’abandi banyagitugu bose, perezida Kagame yavuganaga ijwi ry’ubukana,
asubiza ambasaderi wa Amerika muri Loni, Suzan Rice, ubwo yari mu ruzindiko
rw’iminsi ine mu Rwanda. Uyu mushyitsi yaboneyeho umwanya wo kubwiza ukuri
perezida Kagame dore ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashije u Rwanda kuva
jenoside yarangira, kugeza magingo aya.
Ku munsi ambasaderi Suzan Rice yagombaga gusozerezaho uruzinduko, ni bwo
perezida Kagame yatumyeho intore ze bahurira mu karere ka Gasabo, mu rwego rwo
gushaka urubuga yatukiramo abaterankunga, kubera ko bamubwije ukuri, bamusaba
guca inkoni izamba, akunamura icumu, akaba yanaha abanyarwanda uruvugiro.
Nyuma y’imyaka 17 Leta ya Kagame imaze ku butegetsi, ifashwa n’abaterankunga
hafi 60% ya budget ya bo, nyamara perezida Kagame izi mfashanyo zabo
azigereranya n’imizigo iremereye u Rwanda, aho kurutura umutwaro w’ubukene
rwikoreye. Hari amagambo adahwitse umuperezida atagakoresheje mu ruhame,
asubiza abayobozi b’ibihugu by’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo ambasaderi Suzan Rice yasabye perezida Kagame, ni uko yatanga demokrasi,
ubutabera n’ubwisanzure mu gihugu abantu ntibakomeze kumera nk’imfungwa mu
gihugu cyabo. Suzan Rice yanagize impungenge z’igitugu cya perezida Kagame,
igitugu gishobora kubangamira ku buryo bugaragara iterambere igihugu cyari kimaze
kugeraho.
Aho kugirango perezida Kagame afate mu mutwe iyi nama ambasaderi Rice
yamugiraga, yamusubije mu mvugo abanyagitugu bose bakunze gukoresha, ko ngo
abaturage be bamukunze kandi ko ngo bamwihitiyemo, nyamara akirengagiza ko
ibyo yavugaga ari nko kubasonga, mu gihe azi neza ko amaze igihe kinini
ababeshyera ko bamutoye, ubwo yibaga amajwi yabo.
Kuba perezida Kagame avuga ko ambasaderi Rice Suzan agomba kuba afite ikibazo
kubera ko yamugiriye inama yo gutanga demokarasi n’ubwisanzure
bw’itangazamakuru mu gihugu, Kagame agashimangira ko bihari kubera ko ngo u
Rwanda rufite umubare w’abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, ko
n’itangazamakuru rya ngombwa ngo rihari, birimo kwigiza nkana no kwiyibagiza ko
ikinyoma kitaramba.
Nta kuntu wasobanura ko ufite umubare w’abagore benshi mu nteko mu gihe
unanirwa kwihanganira umugore umwe gusa waje kwiyamamazanya na we,
ukamuheza muri gereza, naho abanyamakuru b’abagore ukabakatira imyaka itagira
ingano kubera ko ngo batinyutse kukunenga. Izi ngero n’izindi zakabaye zihagije
kumvisha perezida Kagame ko igitugu cye agikorera ku mugaragaro, akanagikorera
abanyarwandakazi abeshyera ko yateje imbere.
Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, perezida Kagame akwiriye kwibuka
ko iyo afunze ibinyamakuru abanyarwanda bavugiragamo, akica abanyamakuru,
agafunga imbuga zose za Internet abanyamakuru bigenga bakoresha, ari gihamya
zihagije ko ari mu baperezida bamaze kunanirwa, dore ko barangwa no kutagira
umunyamakuru n’umwe bihanganira, no gufunga imiyoboro y’ibyo binyamakuru
abaturage bakavugiyemo.
Biratangaje kubona perezida Kagame asubiza kuriya ambasaderi Rice
n’abanyarwanda yavugiraga, dore ko bo badashobora no gutinyuka kuvuga ibyo
yavuze. Kagame ntateze gutanga demokarasi n’ubwisanzure, n’ubwo avuga ko u
Rwanda rumaze kugera kw’iterambere kandi ko ngo abana b’abanyarwanda bigira
ubusa. Yiyibagiza ko iryo terambere avuga ko u Rwanda rumaze kugeraho, rituruka
mu mafaranga y’abaterankunga n’abanyarwanda muri rusange, akomeje
gukandamiza.
Amagambo perezida Kagame yasubije ambasaderi Suzan Rice ni ikimenyetso
gikomeye ko perezida Kagame amaze kugera ku ntera y’abanyagitugu bahanitse, ku
buryo adateze kumvira buri muntu, yaba abanyarwanda cyangwa abaterankunga
b’igihugu cyacu, aho baturuka hose.
Johnson, Europe.
TEXTE : Umuvugizi.com
PHOTO : Igihe.com